Mussa Fazil azajye kubeshya ahandi: nta hame rya commonwealth ribuza abantu gusoma ibinyamakuru.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Fazili.png

Mu nyandiko yiswe “ibivugirwa kuri telefoni na internet hemejwe ko bigiye kugenzurwa” yo kuwa 7 Kanama 2012  yahise ku rubuga igihe.com rwigaragaza nk’umuyoboro w’ibitekerezo bya Leta y’ U Rwanda, havugwa ko Ministri w’umutekano yateguye umushinga w’itegeko rizemerera abashinzwe umutekano gukurikirana ibiganiro hagati y’abantu kuri telefoni na internet. Imwe mu mpamvu yashyizwe ahagaragara ngo ni “amahame y’umuryango Commonwealth u Rwanda rurimo. Kubera ko Abanyarwanda benshi bataramenya icyo Commonwealth aricyo ndetse n’amahame ayigenga Ministri Mussa Fazil yiyemeje kubihererana ababeshya ko kuba muri Commonwealth ugomba kubangamira uburenganzira bw’ ibanze bwa Muntu! Umuntu ukora  ibintu nk’ibi aba ari umugome cyangwa se afite uburwayi bwo mu mutwe. Muri iyi nyandiko ndashaka gusangira n’abasomyi bimwe mu bikubiye mu mahame ya Commonwealth, nagaragaze ko u Rwanda rutari rukwiye kuba muri Commonwealth.

1. Amahame y’umuryango Commonwealth

Commonwealth of Nations  ni umuryango w’ibihugu byahoze bikolonijwe n’Ubwongereza. U Rwanda rwemerewe kuwinjiramo mu kwezi kw’Ugushyingo 2009 mu nama yabereye mu mujyi wa Port au Spain, mu gihugu cya Trinidad and Tobago mu birwa bya Caraibes( Caribbean Islands). Muri iki gihe igihugu cya FIJI cyabaye gihagaritswe muri uwo muryango kubera impamvu zo kudakurikiza amahame yawo. Mu by’ukuri uyu muryango ufite amateka guhera mu myaka ya za 1940 ariko waje kugira isura ifatika guhera mu mwaka w’1971 nyuma y’amasezerano yabereye mu gihugu cya Singapore. Aya masezerano yari yateguwe na Prezida Keneth Kaunda wa Zambia icyo gihe yari akubiye mu ngingo 6 zivuga ibyo ibihugu byayasinye byiyemeje kubahiriza no guharanira:

(1)Uburinganire bw’ Amoko (Racial Equality). Aha havugwaga cyane hagati y’Abazungu n’Abirabura.

(2)Ubwisanzure n’uburinganire bw’Abenegihugu bose( Liberty and Equality for all citizens).

(3)Indangagaciro za Demokarasi n’uruhare rwa buri wese (Democratic values and Participation).

(4)Kurandura ubukolonize no guharanira ubwitange(decolonization and self-determination).

(5)Kurandura ubusumbane mu bukungu w’ibihugu(elimination of global disparities in wealth).

(6)Amahoro binyuze mu bufatanye mpuzamahanga(peace through international cooperation)

Nyuma y’imyaka 20 ni ukuvuga muri 1991, ibihugu byari bigize umuryango Commonwealth of Nations byahuriye I Harare muri Zimbabwe ngo byongere bisuzume aya masezerano.

Mu gusoza inama byemeje ko amasezerano ya Singapore yashimangirwa ariko akavugururwa hongerwamo 1) kwita ku bidukikije mu buryo burambye(environmental sustainability) 2)ukudakandamizwa hashingiwe ku bitsina(gender equity) no 3) kurwanya ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwabyo (combating drug trafficking and abuse). Amasezerano yashyizweho umukono I Harare agira ati: Umuryango Commonwealth n’ibihugu by’abanyamuryango birahiye gukorana umwete uvuguruye(renewed vigour) mu guharanira ibi bikurikira:

Kurinda no guteza imbere amahame shingiro y’indangagaciro za politiki harimo demokrasi, inzego zishingiye kuri demokarasi kandi zijyanye n’imiterere y’igihugu, ubuyobozi bugendera  ku mategeko n’ubwigenge bw’ubutabera, guvernoma nyakuri kandi itagira uburiganya( just and honest government) n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ibindi byari biyakubiyemo ni : Guharanira uburinganire bw’ibitsina ,Uburezi bugera kuri bose, guhagarika apartheid muri Africa y’Epfo, kurwanya ubukene no guharanira amajyambere arambye, kongera inyungu z’amajyambere hakurikijwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muntu, kurinda ibidukikije, kurwanya ibiyobyabwenge n’indwara zanduza,gufasha uduhugu duto (small states) mu bukungu n’ibibazo by’umutekano, guharanira amahoro binyujijwe mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro. Aya masezerano ya Harare niyo ashingirwaho mu kwemerera igihugu icyo ari cyo cyose cyasabye kwinjira muri uyu muryango ufata Umwamikazi w’Ubwongereza nk’umuyobozi w’ikirenga.

Hashingiwe kuri aya masezerano, Ibihugu bigize umuryango Commonwealth byiyemeje kugendera  ku mahame akurikira:

(1)Uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’umusingi wa demokarasi n’amajyambere.

(2)Uburinganire bw’ikiremwamuntu aho kiva kikagera hose nta vangura ryaba irishingiye ku gitsina, ku ibara ry’uruhu, ubwoko, ukwemera(idini) cyangwa se ibitekerezo bya politiki.

(3)Gutanga ubushobozi binyujijwe mu burezi n’uruhare rwa buri wese( Empowerment through education and participation)

(4)Kutaryamirana mu mibanire hagati y’ibihugu, hagati y’urungano, no kurinda ibice by’abaturage bifite intege nkeya( vulnerable groups).

(5)Demokarasi no guha buri wese umwanya wo gutanga ibitekerezo no kwemerera Abenegihugu kugira uruhare mu gufata ibyemezo.

(6)Amajyambere arambye

(7)Imitandukanire(diversity) y’ibitekerezo n’imyumvire mu rwego rw’igihugu no mu ruhando mpuzamahanga .

(8)Ibiganiro(Dialogue) n’ubufatanye, no kubakira kubyo abantu bahuriyeho(common ground and consensus).

(9)Amahoro nk’ishingiro ry’izindi ndangagaciro.

Nimumbwire kugeza ubu ni irihe hame Ministri Fazil yagendeyeho akora umushinga w’itegeko ribuza abantu ubwisanzure mu gukoresha internet na telefoni?

2. U Rwanda ntirwari rukwiye kwinjizwa muri Commonwealth

Mu gihe u Rwanda rwasabaga kwinjira muri uyu muryango, Museveni niwe wari Umunyamabanga mukuru, ni ukuvuga kuva 2007 kugeza 2009. Museveni afatanyije na Tony Blair bemeje ko dossier y’u Rwanda isaba kwinjira muri Commonwealth ihwitse maze basaba inama ya 2009 kwakira u Rwanda. Kuba u Rwanda rutarigeze rukolonizwa n’Ubwongereza, byashoboraga kuba imwe mu mpamvu zatuma rwangirwa kwakirwa. Kagame, iyo ngingo yayitsindishije gutegeka Abanyarwanda kuvuga icyongereza! Ubwongereza nk’igihugu gitanga amafaranga menshi muri budget y’uyu muryango bwari buzi neza ko Kagame n’igihugu cye badakwiriye rwose kwinjira muri Commonwealth ariko kubera inyungu geopolitiques bashyigikira demande y’u Rwanda. Gusa na none u Rwanda kuba rwari rwinjiye muri uyu muryango byari uguhamagarirwa kubahiriza aya mahame tumaze kubona haruguru. Nk’uko namwe mubibona u Rwanda aho kuyubahiriza rukora ibinyuranye nayo, ibi ukaba wabibona usuzumye ingingo ku yindi.

Ingingo ya mbere ivuga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu: U Rwanda rwashyizwe mu majwi n’imiryango mpuzamahanga ko ruryamira ubu burenganzira. Mu gusubiza u Rwanda rwirukana imiryango nka Human Right watch, yewe n’imiryango nka LIPRODHOR.

Ingingo ya kabiri ivuga kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose. Aha ho ni gahomamunwa. Uwavuye Uganda niwe Munyarwanda mwiza, Amagufa akwiye icyubahiro ni ay’Abatutsi yonyine, Abakwiye kubona indishyi ni Abatutsi bonyine, Abana b’u Rwanda bakennye bishyurirwaga na Minaloc ariko Abatutsi bo ni FARG…ndabona bimaze no kugera muri Kiliziya aho Umupadiri wafashwe asambanya umugore w’abandi (Padiri Karangwa) byitwa ko abatekamutwe bamupangiye nyamara uwamaganye akarengane (Padiri Nahimana) akamburwa uburenganzira bwe. Tutagiye muri rwinshi urasanga buri ngingo idakurikizwa mu Rwanda. Ese Fazil ingingo yagendeyeho ni iyihe mu gutegura itegeko rye? Umuryango wa Commonwealth ugira akanama k’Aba Ministri bashinzwe gukurikirana ibihugu bibangamira aya mahame. Niba U Rwanda rutisubiyeho narwo rushobora kuzakurikiranwa.

Umwanzuro

Kuba u Rwanda rwashyiraho itegeko ryumviriza telefoni ndetse na Internet bizagira ingaruka nyinshi ku Banyarwanda bari batangiye kwiga gutanga ibitekerezo byabo. Koko ngo iyagukanze ntijya iba inturo. FPR yamenyereye gushinja abantu ubufatanyacyaha abantu bavugana cyangwa bafitanye amasano n’abatavuga rumwe nayo. Bityo mu rwego rwo gushaka kuramuka kabiri ujya kubona ukabona umuntu wari umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe magara arakubwiye ati“ntuzongere kunyandikira no kumpamagara”! None Ministri Fazil we yongeyeho ko no gusoma ibibujijwe ari ubufatanyacyaha n’uwabyanditse! Naragenze ndabona. Ku bwanjye mbona ibikorwa na guverinoma y’u Rwanda nta wundi wabikora uretse umugome cyangwa umurwayi wo mu mutwe, cyangwa ufite byombi. Muzanyibukirize Fazil ko mu kubaka umutekano ari byiza guha abantu uburenganzira ku makuru yose ashoboka noneho bakishungurira. Ikindi Fazil azajye areka kubeshya abantu, nta hame rya Commonwealth ryigisha abantu kudasoma ibinyamakuru. Keretse niba hari indi Commonwealth yishyiriyeho ubwe. Umuntu ubeshya no mu gisibo ra (Ramazani)?

Enock Safari Buhendwa

busenock@yahoo.fr

Diploma in Commonwealth Values and Youth Development

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

"...njye ndabona ahubwo Leta yali ikwiriye gushyiraho itegeko
bwangu rinabuza kwumva amaradiyo nka BBC, VOA mu kinyarwanda kuko niyo asakaza izo nyandiko mu banyarwanda kurusha internet na téléphone,"

Yuli Rugano,

Sinzi igihe umaze ku mbuga cg se uburyo ukoresha kugira ngo
umenye amakuru y'u Rwanda cyane cyane arebana n'itangazamakuru, aliko iki gitekerezo cyawe nta ko leta y'u Rwanda itagize ngo igishyire mu bikorwa (ushobora se kuba uri umwe mu bayigiraga inama
kimwe na ba Tom Ndahiro n'abandi bibeshya ko bashobora kuvogera uburenganzira bw'abandi bikemerwa?).

Bafunze imiyoboro ya gahuza buracya bisubiraho,RFI barayifunze
bageze aho bararekura, VOA yo ntabwo bigenze bayisubutaho ngira ngo n'uko ari iya uncle Sam.

Ubundi se harya wowe wumva kubuza abantu gusoma ibinyamakuru,
kubabuza kumva radio cg se kubacunga mu byo bandika kuri internet n'ibyo bavugira kuri telefone byamara iki usibye guhindura abaturage intama n'ubundi batari basanganywe uburyo buhagije bwo
kujijuka?

Nabyibukije kare, na Muhabura twarayumvise kandi nyamara hari mu
ntambara, na nkanswe ubu u Rwanda ruli muri fibre obtique, rwasakaje mobayilo mu gihugu cyose n'ibindi bijyanye n'iterambere. Harya ubwo abaguzi ba MTN, ba Tigo cg Aritel nibashinguka mu
gukoresha izo mobayilo na internet, aba bashoramali ntibazahomba? Nibahomba se imisoro binjizaga izasimburwa n'iki?

Ni ibyo kwitonderwa nyamara.

Répondre