Ni irihe somo Kagame n’agatsiko ke bakura mu rubanza rwa Perezida Moubarak ?

Publié le par veritas

Janeti na we azabazwa amanyanga menshi afatanyije n'umugabo we :Gusahura umutungo w'igihugu, gukeneshe abaturage, kubicira ubusa, kubafungira akamama...bizashira ari uko aba bombi bagejejwe imbere y'Urukiko!

Source : Umuvugizi.com

Uwahoze ari perezida wa Misiri, Hosni Mubarak, n’abahungu be babiri, bashyikirijwe inkiko. Baregwa gusahura birenze urugero umutungo w’igihugu. Bamwe mu baminisitiri bari bafatanyije na Moubarak kuyogoza igihugu no kwica inzirakarengane z’abasiviri, bazihora kwigaragambya, na bo ubutabera burabategereje. Uru rubanza rwa Hosni Moubarak, rwagombye guha isomo perezida Kagame n’agatsiko ke bafatanyije kuyogoza igihugu, rwaba hari icyo bo rubabwiye ? Ngo amaherezo y’inzira burya ni mu nzu.

Hosni Moubarak, wagize ibyago bidasanzwe byo kwamaganwa n’abaturage b’igihugu cye kandi akiri ku butegetsi, yaje no kubabeshyera ko bamutoye ku majwi arenga 90%. Perezida Kagame na we ni uko yabigenje, abeshyera abanyarwanda ko na bo bamutoye n’amajwi arenga 90%, ubwo yakoreshaga komisiyo y’amatora ikorera mu kwaha kw’ishyaka rye, FPR.

Nk’uko Perezida Mubarak yari yaramariye mu magereza abatavuga rumwe na we, abanyamakuru na bo akabakwiza imishwaro, na Kagame ni uko yabigenje ubwo yafungaga ba Madame Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, Déo Mushayidi, Théoneste Niyitegeka, n’abandi. Gusa we yaje kurenza urugero rw’ibyaha bya mugenzi we Hosni Moubarak, kuko igihe cy’amatora yisasiye André Kagwa Rwisereka na Rugambage Jean-Léonard, afunga ibinyamakuru by’Umuseso n’Umuvugizi, abayobozi babyo abamenesha mu gihugu.

Kimwe n’abahungu ba Hosni Moubarak na Suzan Moubarak, ubu baregwa gusahura umutungo wa rubanda, nta gushidikanya ko na Jeannette Kagame ashobora kuzakurikiranwa, kubera gusahura umutungo w’igihugu, afatanyije na musaza we Richard Murefu. Bakoresheje umunyemari Gatera Egide, uyu Murefu na Jeannette Kagame bigaruriye inganda z’ibyayi zose zo mu gihugu, ni bo bafite imigabane myinshi muri Banki ya Kigali, ni bo bafite isoko ryo kugemura lisansi na mazutu by’imodoka za minisiteri y’ingabo, kandi ku giciro cyo hejuru cyane, ni bo bafite amasoko yo mu gihugu atabarika.

Nk’uko Perezida Moubarak aregwa n’abaturage b’igihugu cye ingabo ze zagiye zimarira ku icumu kubera kumwigaragambyaho, hari igihe na Kagame azabazwa ukuri kw’ibisasu amaze iminsi atera abaturage be, dore ko abo akoresha mu kubitera ari bo bazaba babimushinja mu gihe kiri imbere, bavuga ko yabibakoreshaga mu nyungu z’igihugu.

Kimwe n’abaminisitiri ba Hosni Moubarak bafunganywe, bazira gusahura igihugu, hari igihe n’agatsiko gafatanyije na Kagame, ubu na ko kayogoje igihugu, agatsiko kagizwe na Musoni James, Gen Jack Nziza, Gen Kayonga Charles, Maj Willy Rwagasana, Pitchette Kampeta Sayinzoga, Gen James Kabarebe, Col Dr Ndahiro Emmanuel, n’abandi, kazaba gasabwa ibisobanuro by’ibyo kagiye gakorera rubanda kari gashinzwe kuyobora.

N'ubwo arwaye , Mubaraki wahoze ari perezida wa Misiri yagejejwe imbere y'urukiko ari mu kazu k'akayungiro (cage) gateye nk'akurukwavu !!! Guhemukira abaturage ni ibintu bigira ingaruka zikomeye .

Ibyo perezida Moubarak arimo kubazwa ubu, ntawabigereranya n’ibyo Kagame n’agatsiko ke bakoreye abanyarwanda. Kagame n’aka gatsiko barabazwa imfu zitandukanye zirimo n’iz’abaperezida batatu, Habyarimana w’u Rwanda, Ntaryamira w’Uburundi, Laurent-Désiré Kabila wa Kongo, n’izindi mfu zirimo urwa Kabera Assiel, Col Lizinde, Col Cyiza Augustin, Maj Ruzindana Alex, Depite Hitimana Léonard, Semadwinga Ntare Denis, Emeritha Munyeshuri, n’abandi bagiye bapfira hirya no hino mu gihugu.

Urubanza rwa Hosni Moubarak rwari rukwiye guha isomo perezida Kagame n’agatsiko ke, mbere y’uko iminsi yabo igera bagasubiza ibyo bakoreye abo bari bashinzwe kuyobora, dore ko na Moubarak n’agatsiko ke barinze bahirima bataramenya ko iminsi yabo yari ibaze. Bari bakizeye imbunda n’ingufu z’amahanga, bibagirwa ko mbere y’ibyo byose bagombaga gushakisha icyizere cya rubanda barimo gutoteza no kumarira ku icumu.

Inama nagira Kagame n’agatsiko ke ni uko baca bugufi bakunamura icumu, byaba na ngombwa bagasaba imbabazi imiryango y’abo bagiye bahekura, mbere y’uko iminsi yabo yo gushyikirizwa inkiko zitabera, igera.

Johnson, Europe.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Erega turabizi neza ko ibi byose mwirirwa muvuga
ngo kagame, ntimukagirengo nuko ayobora nabi, cyangwa se adateza igihugu imbere, oya barabizi neza ko Perezida kagame ari umukozi, yazanye amajyambere kurwego rwacu, aha munyumve neza, simvuzeko
u Rwanda rwateye imbere kurusha ibindi bihugu, ndavugako rwateye imbere ukurikije na economie, imyumvire, na karere dutuyemo, cyangwa ibihe duvuyemo bya genocide. Impamvu nyamukuru abamwanga
nimwe gusa mudakunda amahoro.

Nti mukirengagize ibyiza ngo mushakire ik’ibi
aho kitari.

Répondre
A

Kone, nabonye uzi gusoma no kwandika. ariko har'isomo utigeze wiga mubuzima bwawe. uti irihe? isomo ry'ikinyabupfura. uriya mubyeyi ushobora kuba utumva ibintu kimwe nawe, ariko kuba yarabyaye,
akaba afite abana mungana cyangwa uruta, ugomba kubi mwubahira.

ufite uburenganzira bwo kutemera ibintu nkuko abyemere, ariko gabanya kwerekana ko utarezwe.

ugire amahoro!

Répondre
K

Uru rugore rungana n'inzovu rwakoze régime koko ? Dore ibyo binwa byacyo uko bizetuye ! Harya ngo izi ni imfura da ! Nazibwira iki nizijyane ! Mbega mbega ! Ubanza ibyo gisahura byose kibivundeza
maze kikabyimbagana gutya !

Répondre