Ngo Diyosezi Gatolika zihindure amazina ? (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Akavuyo kose kari mu butegetsi bw'igihugu gaturuka muri uyu mutwe wa Musoni James ! Ararambiranye muri minisiteri, perezida yari akwiye kumushakira akandi kazi kure y'abaturage , atarateza imyivumbagatanyo simusiga !

 

Mu gihe tugitereje ko abahanga mu by’amategeko ya Kiliziya basobanurira Ministre Musoni ko ibyo yifuza bidashoboka, reka tugendere ku mateka y’u Rwanda, tumwereke ko ibyo yifuza nta shingiro bifite. Niba inyito zinyuranye zitera urujijo mu Banyarwanda se, ntibiterwa n’uko kuva mu w’1994 Leta ya FPR imaze gukora amavugururwa hafi atanu y’imitegekere y’igihugu (réformes administratives). None se ejo iyo leta nikora andi mavugururwa ageze nko ku icumi, diyosezi nazo zizakomeza zihindagure ?. Usibye gutera urujijo mu baturage, bitwara n’amafaranga menshi cyane.

 

1.Abazi ko bitera urujijo kurusha abandi ni Abanyarwanda baba mu mahanga. Ibyanditse muri passiporo yawe birebana n’aho wavukiye n’aho wabaye ntibiba bihuje n’ibyanditse mu irangamuntu, muri “casier judiciaire”, mu cyemezo cy’amavuko ; maze wajya kugira icyo usaba muri leta zo mu mahanga, icyuya kikakurenga ! Inama nagira Ministiri Musoni rero ni uko twagaruka kuri perefegitura, superefegitura, komini, segiteri na selire zacu za kera. Naho guhora mu bishya nk’ababaji si byo byakwitwa imiyoborere myiza !

 

2.Ati “diyosezi nizihindure amazina kuko nka Gikongoro, tuvuge, ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye”. Aka ni akumiro ! Bwana Ministiri, muri Kigali nta bwicanyi bwahabereye bukozwe n’Interahamwe n’Inkotanyi ? Gutanga ibimenyetso si ngombwa kubera ko “ubwirwa ni uwumva, uwerekwa ni ubona”. Ubu se noneho arkidiyosezi ya Kigali izitwa ngo iki ?

 

3.Bwana Minisitiri, nta bwicanyi bwabereye i Kabgayi ? Usibye i Kabgayi nyirizina, uzabaze bamwe muri ba basirikari bakuru baherutse kumara igihe bafungiwe iwabo mu ngo ibyo bakoreye i Gakurazo le 05/06/1994. Burya i Gakurazo ni muri diyosezi ya Kabgayi. Hitwaga i Kabgayi na mbere y’uko abakoloni n’abamisiyoneri bahagera. Iyo diyosezi yakomeje kwitwa Kabgayi igihe muri leta ako karere kitwaga intara ya Nduga-Marangara n’igihe kitwaga perefegitura ya Gitarama. Ubu hitwa Muhanga. Ko bitateye urujijo icyo gihe, ubu ni bwo bigiye gutera urujijo ?

 

4.Bwana Ministiri, kera Butare yitwaga Astrida. Byaturukaga kuri “Astrid” wari umufasha w’umwami w’Ababiligi Leopolidi wa 3. Ababiligi bakundaga cyane uwo mubyeyi waje kwitaba Imana afite imyaka 30 gusa mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Busuwisi mu w’1935. U Rwanda rubonye ubwigenge, icyari Astrida cyasubiye kwitwa Butare. Ubu se yongere ihindure izina kubera ko Interahamwe zahiciye abantu benshi barimo wa mubyeyi umwamikazi Gicanda ? Cyangwa ni ukubera za nzirakarengane z’Abahutu Inkotanyi ziciye Kabutare, imirambo yabo bakayisera mu mashini zisya inyama zo mu ishuri ryisumbuye ryaho ryigisha ubuhinzi n’ubworoz ! Cyangwa se ni ukubera ba bandi mwatwikiye i Cyarwa, ku kibuga cy’indege cyo ku Karubanda, no muri ARBORETUM ya Université ! Ibyo byose byarabaye kandi birababaje, ariko si byo byatuma diyosezi ya Butare ihindura izina kuko atari nayo yishe abo bantu.

 

5.Ministiri Musoni ati “Ikindi ni uko nka Diyosezi ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye”. Ibi byo ubanza ari agashinyaguro. Ibi ni ukubyinira ku gituro cya Musenyeri Agustini Misago. Ese iyi leta ntiyamureka nibura akaruhukira mu mahoro ? Ibi Ministiri Musoni abivuze Musenyeri Agustini Misago ataramara n’amezi 2 atabarutse ku buryo butarasobanuka, mu gihe kandi hari kwibukwa Abahutu b’inzirakarengane barenga ibihumbi 8 Fred Ibingira wa FPR yatikirije i Kibeho le 22/04/1995. Bwana Ministiri, jya ureka gushinyagura. “Bucya bwitwa ejo” kandi ngo “Leta ivangura abapfuye ntacyo yamarira abazima”. Nyabuneka !!!

 

6.Reka twambuke ishyamba rya Nyungwe, tujye muri diyosezi ya Cyangugu. Ubu se yo izitwa ngo iki wa ? Bazayita Kinyaga, Rusizi, Bushi cyangwa irindi zina ritanzwe na leta ya FPR ? Kuko naho habereye ubwicanyi bukozwe n’Interahamwe n’Inkotanyi. Gatwariro, Bisesero, ayo ni amazina yamamaye mu mateka y’itsembabwoko ryo mu Rwanda. Aho ni muri Kibuye. Yego nyine ntiraba diyosezi gatolika, ariko umunsi yabaye yo sinumva icyazayibuza kwitwa Kibuye.

 

7.Cyeya, Mahoko, Nyakinama, n’ahandi henshi Kayumba Nyamwasa wa FPR n’abasirikari be yatikirije imbaga itabarika y’Abahutu kugera no ku bari bagiye kwihisha mu buvumo, ni muri diyosezi ya Nyundo, ni hafi yo ku Nyundo. Kuki se Nyundo yo itahindura izina ? Bwana Ministiri we, ntuyobowe amarorerwa Interahamwe zakoreye ku Nyundo muri Mata 1994. Uko Interahamwe zariho zirimbura abapadiri bari ku Nyundo, ni ko FPR yariho irimbura abapadiri ba diyosezi ya Byumba bari bahungiye ku Rwesero. None se Byumba na Rwesero bizahindure amazina ? Bwana ministiri, uyobewe se ubwicanyi bwa FPR mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba yose, ushyizemo n’Umutara ? Ahari Byumba ntigomba guhindura izina kubera ko abo FPR yicaga bari Abahutu.

 

8.Twasimbutse Ruhengeri. Bwana ministiri, igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeri le 23 Mutarama 1991 ntabwo cyari igiterane cy’amasengesho. Inzirakarengane zishwe n'Abasilikari ba FPR mu byiswe “ibitero by’abacengezi” ni benshi cyane. Abarokotse ntibakwifuza kwamburwa n’iryo zina rya RUHENGERI bari basigaranye, barimenyereye kandi barikunze. Nimugire u Rwanda uko mushaka, ariko nibura musigire Abanyarwanda icyo bazajya baririraho. Muzaba mukoze.

 

9.Reka turangirize i Kibungo. Bwana Musoni, dore ibikuvugwaho kandi bifite ishingiro :

Mu w’1994 [Musoni] yahereyeko aba perefe wa Kibungo. Yicishije ku bwinshi abaturage b’Abahutu kugirango amasambu n’amazu yabo byigarurirwe n’Abatutsi. Iyo politiki yo kurema impugu zituwe n’abantu b’ubwoko bumwe gusa yayikomeje yica benshi mu Bahutu batahukaga bava mu nkambi z’impunzi zo muri Tanzaniya. Musoni yagizwe perefe w’umujyi wa Kigali mu mpera z’umwaka w’1997"Dore uko CLIIR yamuvugaga icyo gihe :

 

10.“Umujyi wa Kigali wahawe perefe mushya. Kugeza ubu yari perefe i Kibungo, aho yaranzwe no kugira ubwoko atsemba guhera mu kwa 4 kw’umwaka w’1994, neza neza nka koloneli Ibingira”. Ibingira uwo yagaruje umuheto ako karere yica Abahutu ba Byumba, Kibungo, Kigali ngari, amajyepfo ya Gitarama na Butare. Perefe Musoni yari komiseri wa FPR mu bya politiki kuva mu w’1990 kugeza mu w’1993. Inkwakuzi mu kwamamaza ingengabitekerezo intagondwa za FPR zigenderaho, asize Kibungo ari agahugu gatuwe n’Abatutsi bonyine, abinyujije mu kwica no kurigisa impunzi z’Abahutu zirukanywe ku ngufu mu nkambi zazo muri Tanzaniya. (CLIIR, Itangazo n° 26/97 ryo ku wa 27/12/1997).

 

11.Ntawarondora ngo azarangize amahano FPR yakoreye mu Mutara, Byumba na Kibungo kugirango aho hose mu rugero bishoboka hahinduke ahantu hatuwe n’Abatutsi gusa ! Ubu se noneho diyosezi gatolika zaho zizitwa ngo iki ?

 

Umwanzuro

 

Abanyarwanda barambiwe ibintu bihora bihindagurika buri munsi. Barambiwe guhora bakozwa hirya no hino. Urwanda rukeneye kugangahurwa. Ngo “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”! Twabigeraho dute se niba mukomeje kuyagoreka no kuyatoba ? None mugeze n’aho mutegeka diyosezi gatolika guhindura amazina. Ni akumiro !

 

Jean de Dieu MUSEMAKWELI,

Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Uriya Musoni ntiyigeze aba Perefe wa Kibungo, ntiyigeze aba Uw'umugi wa Kigali. Urabeshya rero, n'ibindi byose wavuze urabeshya. Le chien aboit et la cravane passe. Mukomeze mubwejagure u rwanda<br /> ruriho ruratera imbere ntacyo muzahindura na kimwe, never. mwigumire mu buhutu n'ubututsi bwanyu ntimuzi aho ibihe bigeze.
Répondre