Rwanda/FDLR: Mbere yo kwicwa cyangwa kunyerezwa abicanyi ba FPR babatozaga gushinja Ingabire Victoire ibinyoma !

Publié le par veritas

FDLR.png

Nk’uko nigeze kubagezaho inkuru y’urupfu rw’uwitwa Rugango Dismas umwe mu bigeze gutegurwa kuzashinja Ingabire bikaza kurangira atagejejwe mu rukiko kuko yaje kugaragaraho kuba yarihaye urwego rw’ikiganga atarimo ndetse akaza no kwitaba Imana taliki 23 Mata 2012 atarangije uwo mugambi mubisha wo gutanga inzirakarengane, icyo gihe nababwiye ko nzabagezaho ku buryo bwa vuba andi makuru y’abari abasirikari ba FDLR nabo batojwe kuzashinja Ingabire ariko bakaza kutagezwa mu rukiko ngo bashinje kubera ko byagaragaraga ko basaga n’abananiwe kumva amasomo umuntu akaba atabura kugira impungenge ko bazapfa urupfu nk’urw’uriya mugenzi wabo kuko muri FPR biramenyerewe ko uwateguwe kurangiza imigambi nk’iriya akenshi na we ubuzima bwe buba bugerwa ku mashyi kubera gutinya ko amabanga y’ibyo yakoreshejwe byazajya ahagaragara.

 

Aba basirikari rero babonye ko gukora iyo misiyo bitagishobotse bahitamo kubageza mu bucamanza taliki 6 Ukuboza 2010 nyuma y’ukwezi n’igice Ingabire atawe muri yombi bikaba byumvikana neza ko uyu mugambi wo kubakoresha wari uhari nk’uko bamwe mu bakozi b’inzego zinyuranye zaba iz’ubutasi, iza gisirikari n’iz’igipolisi ndetse n’iz’ubutabera babitangarije abantu banyuranye. Mu ifatwa ry’abo bantu bakaba baragiye bafatwa mu gihe gitandukanye ariko hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ugushyingo 2010 bagafatirwa ahantu hatandukanye muri Congo ariko abenshi bakaba barafatiwe i Goma nk’uko byagenze kuri Vital Uwumuremyi bakazanwa mu kigo cyahoze ari gendarmerie ku Gisenyi hari n’amakuru avuga ko bamwe bagejejwe mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe aho bagombaga gufatira imyitozo yo gushinja nk’uko Uwumuremyi Vital na bagenzi be banyujijwe mu kigo cya Kami bakahaherwa imyitozo ndetse kuri Uwumuremyi we bikaba byari akarusho kuko ari we wakomeje kujya mu bikorwa byo kurangiza neza uwo mugambi afasha FPR.

 

Ifatwa n’ifungwa ry’aba ba FDLR

 

Sabiyeze Aboubakar: mwene Bavugarita na Nyirakabanza wavutse 1971 akagari Cyanika, umurenge Rugerero, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/07/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 28/08/2010 bavuga ko yahaga amakuru abo kwa Musare.

 

Mugabonake Jean Damascene: mwene Butaku na Nyirabudederi wavutse 1982 umurenge Kareba, akarere Nyabihu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Congo yambutswa mu Rwanda amataliki ntiyamenyekanye neza bavuga ko yahaga amakuru aba FDLR.

 

Niyitegeka Didier: mwene Nemeye na Nyirabushikara wavutse 1982 umurenge Kareba, akarere Nyabihu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe muri NJELIME mu karere ka Rubavu hafi ya HEHO ku mataliki ataramenyekanye neza bavuga ko yacumbikiraga muramu we Mugabonake avuye i Congo ariko ngo yafashwe agiye kumwandikisha ku buyobozi nk’uko bisanzwe bigenda.

 

Serugendo Leonard: mwene Ntirivamunda na Nkundibiza wavutse 1990 umurenge Kanzenze, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma yagiye gupagasa yambutswa mu Rwanda amatariki ntiyamenyekanye neza bigaragara ko yaba afite utubazo mu mutwe.

 

Rukundo Emmanuel: mwene Birinda na Mukamusoni wavutse 1977 umurenge Rubengera, akarere Karongi, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 27/09/2010 yambutswa mu Rwanda.

 

Musabirema Cyprien: mwene Kabutura na Mukarubayiza wavutse 1982 umurenge Rwamatamu, akarere Karongi, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/09/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 02/10/2010 ahagana saa tanu z’ijoro.

 

Ndagijimana Maniragaba: mwene Mahuku na Sekamondo wavutse 1980 umurenge Basa, akarere Rubavu, intara Uburengerazuba. Yafatiwe i Tongo muri Rutshuru ari kumwe n’umuryango we batahutse bajya mu Rwanda.

 

Sibomana Vincent: mwene Ngendahimana na Nyiraderevu wavutse 1967 umurenge Gatore, akarere Kirehe, intara Uburasirazuba. Yafatiwe i Goma taliki 28/09/2010 yambutswa mu Rwanda taliki 02/10/2010 ahagana saa tanu z’ijoro.

 

Karisa Jean Bosco: mwene Nzabandora na Nyirambereti wavutse 1970 umurenge Rutare, akarere Gicumbi, intara Amajyaruguru. Yafatiwe i WALIKALE amataliki ntiyamenyekanye neza yahise yambutswa mu Rwanda.

 

Aba uko ari 9 bacishijwe mu cyahoze ari gendarmerie ya Gisenyi (hari n’abavugwa ko bajyanywe mu kigo cya gisirikari cya Bigogwe gutozwa kuzashinja Ingabire) bakoreshwa ibazwa na polisi tariki 20/11/2010 bajyanwa gufungirwa muri polisi ya Rubavu taliki 21/11/2010 bajyanwa ku mushinjacyaha Janvier Munyaneza taliki 22 na 23/11/2010. Taliki 02/12/2010 umushinjacyaha yabasabiye gufungwa by’agateganyo icyemezo cyemejwe n’umucamanza Habimana Djuma taliki 06/12/2010 abaregwa bagezwaho icyemezo taliki 10/12/2010 ari naho bajyanwe gufungirwa muri gereza ya Gisenyi. Hari amakuru yemeza ko ifatwa ry’aba bantu ryari riyobowe na Vital Uwumuremyi uyu unayoboye itsinda ry’abahoze muri FDLR ryemeye kuba igikoresho mu gushinja Victoire Ingabire utavugarumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

 

Aba bose uko ari 9 barezwe icyaha ko guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ubufatanyacyaha mu cyaha cy’iterabwoba kuko bamwe ngo bahoze muri FDLR abandi batigeze baba no mu gisirikari bakaba barakekwagaho kuba intasi za FDLR n’ubwo bamwe bafatiwe mu Rwanda ku Gisenyi abandi bagafatirwa za Goma ahakunze kugendwa n’abanyarwanda benshi ndetse bamwe banahatuye bahakorera imirimo nk’uko bamwe mu bafashwe batangaje mu rukiko ko bakoraga imirimo yo kwiteza imbere aho i Goma.

 

Uwitwa Ndihokubwayo Viateur uvuka mu karere ka Karongi yabaga i Goma nk’impunzi akaba yaranahacururizaga. Yafashwe taliki 28/09/2010 afungirwa ahahoze ari gendarmerie ku Gisenyi akaba yararegwaga kuba akorana na FDLR amakuru ye ubu ntazwi kuko aherukwa taliki 20/11/2010 aho muri gendarmerie ya Gisenyi kuko atigeze ajyana n’abandi gufungirwa muri polisi hamwe n’abo bari bafunganwe aho mu cyahoze ari gendarmerie ya Gisenyi.

 

Ngabo bamwe mu bamenyekanye ko bageragejwe mu guhimba dosiye ya Ingabire ariko ntibazanywe mu rukiko ngo bamushinje nk’uko byagenze kuri Uwumuremyi Vital, Nditurende Tharcisse, Habiyaremye Noel na Karuta JMV ubu banakomeje kwemera icyaha cyo guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba banagisabira imbabazi. Gusa biragaragara ko na bariya 9 iyo baza kugaragaza ubunararibonye mu gushinja nk’uko byagaragaye kuri Vital Uwumuremyi na Nditurende Tharcisse nta kabuza baba ubu bari mu rukiko rukuru rwa Kigali bashinja Ingabire ariko uwo mugambi ntiwashobotse kuko ngo abari bashinzwe kubigisha babonye ko badafite ubushobozi buhagije mu mutwe bwo kuzirwanaho bagahangana n’abanyamategeko nk’uko byagaragaye kuri Uwumuremyi, Nditurende, Habiyaremye na Karuta, cyakora nabo byagaragaye mu rukiko ko batateguwe bihagije kuko bagiye bivuguruza kenshi n’ubwo abashinjabyaha bakomeje kubarwanaho batera ubwoba Ingabire n’abamwunganiraga ngo badakomeza gutuma ukuri ku ikinamico yakinwaga kugaragazwa ariko byabaye iby’ubusa kuko Ingabire yahagaritse kuburana abanyarwanda n’amahanga bose bamaze kumenya ukuri kuri uru rubanza.

 

 

Juvénal Majyambere

Kigali

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article