Ndashimira Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana Umwepiskopi wa Cyangugu.(source: www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu . Aratura igitambo cy'Ukaristiya asaba Ubumwe n'Amahoro mu bana b'Urwanda.

Sinshaka kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano wanjye. Ndi umukristu wo muri diyosezi ya Cyangugu, ndetse no muri paruwasi ya Cyangugu. Nkaba nshimira umubyeyi wacu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima kubera itangazo yashyize ahagarahara le 1/5/2011 (narisomeye mu binyamakuru binyuranye) avuga ku byerekeranye n’urubuga www.leprophete.fr rwashinzwe n’apadiri babiri bavuka muri iyi diyosezi ari bo Thomas Nahimana w’i Mushaka na Fortunatus Rudakemwa w’i Mwezi. Abo bapadiri bombi ndabazi kubera ko Fortunatus Rudakemwa yabaye igihe kirekire padiri mukuru hano ku katedrali mbere yo kujya kwiga i Roma. Naho Padiri Thomas Nahimana twakoranye muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro imyaka myinshi kandi yabaye n’umwarimu mu iseminari yo ku Ruganda yubatse ku ubutaka bwa paruwasi ya Cyangugu. Abo bapadiri bombi, abakristu barabakundaga ku buryo budashidikanywa. Ahari wenda iyo ni imwe mu mpamvu yatumye ababishoboye bitabira gusoma ibyo bandika kuri ruriya rubuga rwabo. Reka mvuge rero icyo nshima mu itangazo rya Musenyeri wacu rigizwe n’ingingo 9. Kugirango byorohe, ndabikora ingingo ku yindi.

Mu ngingo ya mbere aragira ati :

Abasaseridoti, Abihayimana n’Abalayiki, abo bose bahamagarirwa kubera isi urumuri (Mt5, 16) igihe cyose, by’umwihariko mu bihe bikomeye”.

Sindi umutagatifu, ariko nkunda Kiliziya, ngakunda n’abihayimana. Ibi byanyibukije amagambo yo mu nteruro y’isengesho rikuru ry’ukaristiya ryo mu misa y’itangwa ry’ubusaseridoti, aho Musenyeri avuga inshingano z’abapadiri agira ati :

Bene abo ni bo basabwe mbere y’abandi guhara amagara yabo kubera wowe no kugirango abavandimwe babo babone umukiro utanga”.

None se, ni nde wahakana ko Urwanda rutari mu bihe bikomeye kugeza n’ubu? Yaba ameze nka Rwigizankana rwa nirwange. Yabonye inzu ihiye ati “njye nimunsasire niryamire”. Ni nde wahakana ko muri iki gihugu Abasaseridoti, Abihayima natwe abalayiki, abenshi tutahisemo kuruca tukarumira kubera ubwoba ; none bariya bapadiri bo bakaba barahaze amagara yabo bagatinuyuka kwamagana akarengane kari muri uru Rwanda. Bahaze amagara yabo kubera ko FPR ibabonye yabica. Kandi naho bari mu mahanga, ngo ishobora kubasangayo. Reka twite ku byo bavuga, tureke kubikoma. Nshimye rero Musenyeri Yohani Damaseni ko atabikomye muri iri tangazo.

Ingingo ya 2 y’iryo tangazo iravuga ngo :

Diyosezi nk’ishami rya Kiliziya yose yuzuza ubutumwa bwayo mu nzego zuzuzanya.Ntishobora gutandukira ngo inyuranye n’ubutumwa bwahawe Kiliziya yose”.

Mu butumwa Kiliziya yahawe na Yezu harimo ubukomeye cyane bwo kwita ku bakene no kuvugira abapfukiranwa.

Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibihowe n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho, umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu, guhumuriza abari mu cyunamo bose, kwambika ikamba abashavuye…. Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira, basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro” (Iz 61, 1-3).

Ibi Izayasi yahanuye, ndabona ari byo padiri Thomas na Fortunatus bariho bakora.

Mu ngingo ya 3 y’itangazo rye,

Musenyeri yibutsa Abasaseridoti ko “babujijwe kugira uruhare mu mashyaka n’amashyirahamwe ya politiki batabiherewe uburenganzira n’Umwepiskopi”.

Ku rupapuro rwa 1 rw’urubuga rwabo, aho bavuga icyo bagamije, no mu nyandiko zabo, bariya bapadiri bagaruka kenshi ku kuvuga ko nta mirimo ya politiki bakora, ko ahubwo icyo bakora ari uburenganzira umunyarwanda wese afite bwo kuvuga niba yishimiye uko ibintu byifashe mu gihugu cyamubyaye cg. niba hari icyo yifuza ko cyakosorwa. Ibyo rero bikaba bihuye n’ingingo nziza cyane ya 5 y’itangazo rya Musenyeri, aho avuga ngo :

Bavandimwe, buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza ku mibereho y’igihugu n’iy’abagituye ariko hagamijwe kubaka”.

Ibi rero mbona ari byo bariya bapadiri bakora. Uwivanga muri politiki ahubwo yaba ari wawundi uvuka i Shangi ngo waba warashinze ishyaka rya politiki.Nabyo bizasuzumwe neza hari igihe byaba bivugwa n’abashaka ku muharabika. Mbona bariya bapadiri bombi ba leprophete.fr bagamije kubaka, kireka hagira utwara nabi ibyo bavuga. Erega ntidukwiye no kwirengagiza ko Atari bo bonyine bandika ku rubuga rwabo, mbona inyandiko nyinshi zurunyuraho ari iz’abandi banyarwanda banyuranye.

Mu ngingo ya 4 y’itangazo rye:

Musenyeri avuga ko Urwanda rwanyuze mu bihe bikomeye “byatumye abantu bagira ibikomere n’ibitekerezo binyuranye”. Ibihe bikomeye, Urwanda ruracyabirimo. Abanyarwanda bamwe birengagiza ibikomere n’ububabare bw’abandi. Ubivuze ntagaterwe amabuye. Kubivuga ni yo ntambwe ya mbere yo kubikemura binyuze mu biganiro no mu bwumvikane. Kubihisha cg. kubyirengagiza ni umwaku. Ntawe utashimira bariya bapadiri ko babivuga.

Mu ngingo ya 6,

Musenyeri avuga ko ubutumwa bw’Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki bugira ireme iyo ubukora yunze ubumwe n’Umushumba wa diyosezi cyangwa Umukuru w’umuryango.Nkomeje kwizera no gusaba Imana ngo ntihazagire inyangabirama zijya Musenyeri mu matwi cg. Ngo zimukange, zimuhoze ku nkeke zigamije gusenya ubumwe bumuhuza n’abapadiri be muri rusange, na bariya babiri, Thomas na Fortunatus, ku buryo bw’umwihariko. Ni icyo benshi batinyangaga. Babonye kitari mu itangazo, bariruhutsa. Ariko se ubundi ko bariya bapadiri nta cyaha bafite, bashyirwa ku ruhande bazira iki ? Kiliziya y’Umwami wacu Yezu Kristu ntigacikemo ibice.

Ingingo ya 7 ivuga ko ibyo bariya bapadiri bandika cg. bavuga, ari bo bonyine bigomba kubazwa, ntibyitirirwe Kiliziya muri rusange cg. diyosezi. Ibi rwose ni byiza cyane. Ni bwa burenganzira buri munyarwanda wese afite bwavugwagwa mu ngingo ya 5.Naho kuba ibyo bavuga bitagomba gufatwa nk’ivanjiri, ihame cg ukuri kudakuka, ibyo ni byo rwose. Bashobora kwibeshya, ariko rero umuti si ukubacecekesha ku ngufu. Umuti ni ugukemura ibibazo bavuga, aho kubikoma ku giti cyabo. Hari abanyarwanda benshi (hafi ya bose) batekereza nkabo. Niba hari aho bibeshya, wabereka aho hantu. Nabonye no ku rubuga rwabo ntawe bakumira. Kabone n’ababatuka ku babyeyi bombi, barareka inyandiko zabo zigatambuka.Jye aho niho naboneye ko bagomba kuba baturusha kumva neza icyo ijambo demokarasi risobanura.

Mu by’ukuri, batangiye gushyira mu bikorwa ibyo Musenyeri avuga mu ngingo ya 8 agira atiBavandimwe,... Ivanjiri nikomeze itwigishe kandi idutoze gukundana, kubahana no gushyira hamwe dushakashaka icyahesha mugenzi wacu amahoro n’umudendezo”.

Ingingo ya 9 ni umugisha. Icyo nakongeraho ni uko iri tangazo narishimye. Nkaba nshima kandi na bapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa kuko batinyuka kuvuga ibibazo twe dutinya kuvuga, kandi bakaba baha ijambo buri wese ku rubuga rwabo. Ntabwo bisanzwe mu Rwanda.

Umukristu wo muri paruwasi ya Cyangugu udatinyutse kwivuga izina kubera ubwoba.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ni uko dii! intore mwabuze icyo muvuga none ngo Musenyeri yabavugiye! Nimwishime munezerwe muve kubapadiri! Ntabwo mvira mu Rwanda ari mvira ku isi , bariya ba Padiri bafite ubushobozi, ubwenge
ndetse baranashyigikiwe cyane! Wari uzi se ko umupadiri bamwita citoyen de Rome!!

Buriya Musenyeri wa Cyangugu yariyereye, kandi ngirango na FPR izi ko bariya bapadiri bakunzwe ko nibyo bavuga byumvikana , naniho Musenyeri yavuze ati mwabumva mwabimenya ntabwo ari ivanjiri
bandika muri leprophete ni ibitekerezo byabo nk'abandi banyarwanda! Ikindi ni uko bariya bapadiri bakorera diocèse barimo , kiretse zibonye badakora ubutumwa bwabo bakabasezerera, ikindi
nababwira ni uko bageze ku ntera yo hejuru mu bumenyi , banakwigisha mu ma université y'i burayi!  Wagize se ngo ni ba Boys Chauffeurs nka ba Giti mujisho! Naho ibyo kuvuga ngo bazisanga i
Kigali mubagaburire mubyo bitumamo , mwiyimbire, kandi muzabibare mubibonye , dore ko amaraso abaryohera! Ikindi nababwira ni uko abantu bari hanze bose badatunzwe ni ubupadiri kanswe bo banize
ay'ikirenga!

Ngirango rero Musenyeri wa Cyangugu nta nyungu yabigiramo na gato kwikoma umupadiri utamutengushye! kandi ntabwo agomba kubatekerera ibyo bavuga, ni bakuru nabo bagomba kwivugira! Naho leprophete
yo izasugira rwose , abanyarwanda binigure bavuge iribari kumutima! Ndetse n'abari mu mahanga bose bamenye ibibera iwabo! Ngira ngo ahubwo mwari mukwiye kunyuza kuri leprophete bya bikorwa byanyu
byiza cyane mujya muvuga ngo bazaze barebe!! naho iryo sondeka ry'amakuru yo mu Rwanda turarirambiwe! Buriya abishe cyangwa bagahungisha abanyamakuru mu Rwanda mu bona barageze kuki! Aba
bapadiri bagize icyo baba havuka abandi nkaba 1000! Ibyo na Ndadaye w'i Burundi yarabivuze; ati nibanyica hazavuka abandi ba Ndadaye benshi kandi koko byarabaye!

Ukuri kuzahora ari ukuri! Urumuri rwirukana umwijima , ntabwo umwijima ariwo wirukana urumuri!

Répondre
M

Ubutumwa Musenyeri yohani Damaseni yatanze burasobanutse, gushaka kubuhindura rero,
n’ukurushwa nubusa kuko Abanyarwanda tuzi gusoma.

Ngiye gutanga zimwe mu ngingo zingenzi nasanze mubutumwa bwa musenyeri.

Yatangiye  yerekana mungingo ya mbere, ko
abasaseridoti, abiyeguriye imana ndetse nabalayiki ko bahamagariwe kubera isi urumuri. ikigaragara n’uko Fortunatus na Thomas biyemeje kuba umwijima.

Kungingo yakabiri yerekanye ko Diyosezi nkishami rya kiliziya, igomba gutanga ubutumwa
bwahawe kiliziya yose. Ariko diyosezi z’iyoborwa naba bapadiri ziyemeje kwigisha amacakubiri, nogushaka Uburyo Abanyarwanda basubira muntambara.

Kungingo yagatatu agaragaza amategeko abuza abiyeguriyeimana kujya muli politiki
batabiherewe uburenganzira, ariko Fortunatus na Thomas  basuzuguye kiliziya, maze bajya gufatanya n’amashyaka arwanya Igihugu cyacu, batambutsa
ubutumwa bwabo busenya kurubuga bashyizeho bita le prophete.

Ingingo yakane igaragaza ibihe bikomeye Igihugu cyanyuzemo, maze ku ngingo yagatanu
asaba umuntu wese niyo yaba afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga, yavuga ibyubaka Abanyarwanda. Ariko ababapadiri ntibabikozwa, kubona amaraso yongeye kumeneka mugihugu, bashimira
shitani.

Maze kungingo yagatandatu, yibutsa abasaserudoti n’abiyeguriyimana ko bahamagariwe
kuvaga ivanjili gusa ntakindi bayigeretso, maze kungingo ya karindwi agaragaza Uburyo Fortunatus na Thomas batandukiriye bavuga ubutumwa kiliziya itabatumye.

Ndashimira byimazeyo Ubuyobozi bwa kiliziya Gatulika, kuba butangiye kugaragaza ibirura
byinjiye mu mukumbi wanyagasani.

Imana ikomeze kubongerera imigisha!

Répondre
M

Ubutumwa Musenyeri yohani Damaseni yatanze burasobanutse, gushaka kubuhindura rero,
n’ukurushwa nubusa kuko Abanyarwanda tuzi gusoma.

Ngiye gutanga zimwe mu ngingo zingenzi nasanze mubutumwa bwa musenyeri.

Yatangiye  yerekana mungingo ya mbere, ko
abasaseridoti, abiyeguriye imana ndetse nabalayiki ko bahamagariwe kubera isi urumuri. ikigaragara n’uko Fortunatus na Thomas biyemeje kuba umwijima.

Kungingo yakabiri yerekanye ko Diyosezi nkishami rya kiliziya, igomba gutanga ubutumwa
bwahawe kiliziya yose. Ariko diyosezi z’iyoborwa naba bapadiri ziyemeje kwigisha amacakubiri, nogushaka Uburyo Abanyarwanda basubira muntambara.

Kungingo yagatatu agaragaza amategeko abuza abiyeguriyeimana kujya muli politiki
batabiherewe uburenganzira, ariko Fortunatus na Thomas  basuzuguye kiliziya, maze bajya gufatanya n’amashyaka arwanya Igihugu cyacu, batambutsa
ubutumwa bwabo busenya kurubuga bashyizeho bita le prophete.

Ingingo yakane igaragaza ibihe bikomeye Igihugu cyanyuzemo, maze ku ngingo yagatanu
asaba umuntu wese niyo yaba afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga, yavuga ibyubaka Abanyarwanda. Ariko ababapadiri ntibabikozwa, kubona amaraso yongeye kumeneka mugihugu, bashimira
shitani.

Maze kungingo yagatandatu, yibutsa abasaserudoti n’abiyeguriyimana ko bahamagariwe
kuvaga ivanjili gusa ntakindi bayigeretso, maze kungingo ya karindwi agaragaza Uburyo Fortunatus na Thomas batandukiriye bavuga ubutumwa kiliziya itabatumye.

Ndashimira byimazeyo Ubuyobozi bwa kiliziya Gatulika, kuba butangiye kugaragaza ibirura
byinjiye mu mukumbi wanyagasani.

Imana ikomeze kubongerera imigisha!

Répondre
M

Nkimara gusoma inkuru yanditswe ku gihe.com,
ivuga ku butumwa umweposcopi wa cyangugu yatanze avuga kubihora bivugwa nabapadiri babiri(Thomas&Fortunatus) binyuze kurubuga rwa internet
bashyizeho ruzwi kwizina rya leprophete, byatumye nyarukira kuri urwo rubuga ku kugirango numve uburyo abo bapadiri babyakiriye, ariko ibyo nasanzeho nagahomamunwa ! ababapadiri niba bumva
ko abanyarwanda turi injiji tukaba tutazi no gusesengura byaranyobeye ! uziko bafashe ubutumwa bwatatanzwe na musenyeri Yohani Damasani  bubasenya kandi bukabandagaza,  barangiza bagashaka kubwumvisha
mubundi buryo!.

Ndasaba umuntu wese ushaka kumenya
ukuri kubutumwa musenyeri yatanze, ko ya fungura iyi link http://news.igihe.net/news-7-11-12476.html akareka kumva aya mashitani uburyo arimo guhindura ubutumwa bw’uriya mukozi wanyagasani, ariko buriya
baziko bihanirwa n’amategeko ?

Gusa bazi kwiyoberanya !  uziko b’irinze kumutuka nkuko bagize Tom Ndahiro nawe uherutse kubandagaza, ahubwo bihutira kumushima ariko bahindura ubutumwa bwe. Reka babikore, kuko
babitinyutse yahita abavana amata kumunwa, usibye ko ari nayo nzira kuva aho yatangiriye kubereka ko batandukiye inzira yabo.

Sha ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, kubona
nabayobozi bakiliziya batangiye gukemanga imikorere yanyu, kababayeho ejo bundi murisanga ikigali, imbere ya sentare musobanura uburozi mwirirwa mutamika abanyarwanda.

Imana ibagarure mu mukumbi wayo !

Répondre