Ibikorwa byo gufunga abantu bunyamaswa biraganje ku ngoma ya Kagame: yarafunzwe akajya agaburirwa mu cyo yitumagamo!(source: umuvugizi)

Publié le par veritas

Prison-rda.jpgMu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu ntangiriro z’iki cyumweru cya Gicurasi, habereye urubanza rwerekanye ko u Rwanda rudateze kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku ngoma ya Kagame. Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje, uwitwa Ngarama J Bosco ukomoka muri Rusizi, yasobanuriye urwo rukiko uburyo yafunzwemo kinyamwasa, bibangamiye cyane uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Bikaba birenze kubyumva, yavuze ko mugufungwa kwe yagaburirwaga mu cyo yitumagamo. Bamugaburiraga ibigori byonyine. N’uburyo yagaragaraga mu rukiko, nta gushidikanya ko indwara ya bwaki yamaze kumutahaho. Ngarama ashinjwa n’ubushinjacyaha guhungabanya umutekano wa leta; kwitabira inama yo gushishikariza abantu kujya muri FDLR.

Ngarama Jean Bosco, yatangarije mu rukiko ko yashimutiwe i Rusizi (Cyangugu) n’abasirikare ba Kagame , muri Kamena 2010. Yaje kuzanwa i Kigali, aho yagiye afungirwa ahantu hatandukanye akahakorerwa ibya mfura mbi. Hari aho yafungiwe mu mwobo i Kami, agakorerwa iyicwarubozo rirengeje kamere. Nyuma bamukuye aho i Kami bamujyana i Gikondo aho bita kwa Gacinya hafungirwa inzererezi ziba zafashwe mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’aho nabwo barahamuvanye bajya kumufungira i kanombe muri gereza ya gisirikare yo kuKagame fusil Mulindi. Aha rero niho yagaragaje akaga katabaho yakorewe. Yagize ati” aho hantu bamfungiye nitumaga(kunnya no kunyara) mu gice cy’ijerikani bakaba ari nacyo bampamagamo utugori two kurya rimwe ku munsi”. Nk’uko yabyitangarije uko bamwimuraga bahengeraga igicuku kinishye bakaza kumujyana . Yabaga apfutse ibitambaro mu maso k’uburyo atamenyaga amasura y’abantu bamujyanaga. No kuba bataramwishe ni Imana yakinze akaboko.(NDL : Ng’uko uko iby’igihugu gitemba amata n’ubuki byifashe !)

Nk’uko ikinyamakuru Umuvugizi cyabitohoje , abantu bose bari muri urwo rubanza bumvishe ibyo bintu basohotse bimyoza, bibaza uburyo bayoborwa n’abantu bafite umutima wa kinyamaswa. Bamwe banivugishaga mu matamata ko  koko burya umuntu ari inyamaswa mu zindi. Abandi nabo bivugisha ko burya ko umuntu apfa igihe cye cyigeze. Bamwe bo bavugaga ko ibyo bumvise ari agahomamunwa birenze ukwemera !

N’ubwo uyu muntu yagaragaje iyicwa rubozo yakorewe, n’uburyo amaze amezi n’amezi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, ntibyabujije urukiko gutegeka ko aguma mu gihome. Ubushinjacyaha bukaba bwarahuje dosiye ye n’iyabandi 29 bakekwaho gutera ibisasu bya gerenade hirya no hino mu Rwanda.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, ikinyamakuru Umuvugizi cyibajije aho u Rwanda rugana mu gihe ubutegetsi bwa Kagame budakozwa na mba ibijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Abantu bafungwa bagaburirwa mu byo bitumamo byaherukaga kugaragara cyane mu Rwanda jenoside ikirangira. Ariko na none ikigaragara ni uko ntaho byagiye. Gusa, ikibazo ni uko bimwe bitamenyekana cyangwa ababikorewe bakaba baterwa ubwoba ntibabivuge. Twanibajije kandi impamvu abantu benshi bari gukorerwa ibya mfura mbi n’ubu butegetsi muri ibi bihe hadutse ibyaha byo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda,bakomoka hariya muri Rusizi (i Cyangugu). Ni ibyo gukurikirana!

Johnson. Europe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

ndabamenysha ko URUBUGA RW'UMUHANUZI RWONGEYE KUGARAGARA UYU MUNSI

Répondre
G

U RWANDA nta gihugu kirimo koko!!! Gutanga amafaranga kugirango bahagarike leprophete!!! Ubu ikibazo  kimaze kumenyekana ko site zose zivuga amakuru y'ibibera mu Rwanda zagabweho ibitero
bahereye kuri LEPROPHETE Y'ABAPADIRI , INYENYERINEW na VERITAS! ubu ibintu birimo bikurikiranirwa hafi, gusa leprophete yo ntirikuboneka na gato naho kuzindi site hariho guhungabana!

Ngaho nimubwire ubutegetsi bubura icyo buvuga bukajya gupfuka abantu iminwa mu gihe tugezemo! Ngo bazi politique , ngo bavugisha ukuri! ntabwo bazabishobora Ndabarahiye!

Répondre