Musenyeri Phocas Nikwigize yishwe urw'agashinyaguro. Padiri Thomas Nahimana.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Musenyeri Phocas Nikwigize aratanga amasakaramentu mu nkambi i Goma. Yitangiye intama Imana yamushinze kugera ku munota wa nyuma.

« Iriya nterahamwe mwita Bishop Phocas Nikwigize, twamukaniye urumukwiye hanyuma amayiti ye tuyajugunya muri Lac Vert ».

Ayo magambo ateye agahinda yavuzwe na jenerali Fred Ibingira. Yari yagiye muri paruwasi ya Cyeza (diyosezi ya Kabgayi) gusura padiri Eliyasi Kiwanukaukomoka i Bugande. Uwahoze ari Fratiri Gérard Rubayiza na we yari ahari, mu biruhuko. Ni uko rero mu gihe baganiraga bafata ka borosheti basoma n’akayoga, Afande Ibingira yavuze byinshi ku ntambara zinyuranye yarwanye kuva mu buto bwe, ashaka kwerekana ukuntu ari intwari cyane, ko kandi yagize uruhare rukomeye mu gutuma FPR igera ku ntsinzi no kuba igihagaze neza mu kibuga kugera na n’ubu ! Abamwumvaga baje gutega amatwi ku buryo budasanzwe atangiye kubabwira uko “Bishop wa Ruhengeri yishwe urw’agashinyaguro”. Amajwi y’icyo kiganiro yashoboye gufatwa kuri kaseti (cassette-audio), iyo na yo iriho kandi ishyinguye neza.

I. Dore uko byagenze:

Mu w’1994, Musenyeri Phocas Nikwigize yahungiye kuri Goma hamwe n’abakristu n’abapadiri hafi ya bose ba diyosezi ya Ruhengeri.Yari acumbitse mu nzu ya Musenyeri NGABU (Evêché) wayoboraga Diyosezi ya Goma ariko agakomeza kwita ku bakristu be bari mu nkambi. Yafashe icyemezo cyo gutahukana n’izindi mpunzi ubwo FPR yari itangiye gahunda yo gusenya inkambi z’impunzi z’Abahutu muri Kongo, ku ngufu za gisirikari. Musenyeri Phocas yavuye i Goma mu modoka ye ya Mercedes, yari itwawe n’umupadiri w’umutaliyani witwa Lucchetta. Yari yabanje kwizezwa ko umutekano we urinzwe kuko bamuhaye umusirikari w’umwofisiye uzwi cyane muri kariya karere ku izina rya JEF ngo abe ari we umuherekeza,hatagira abamuhohotera mu nzira, ntibakamenye ahubwo ko iyo kabutindi JEF ari we wari ugenewe kumuterera mu maboko ya rubamba!Bageze kuri Gasutamo (Goma-Gisenyi), nibwo abasirikari ba FPR bahubuje uwo mupadiri w’umutaliyani mu modoka, barayitwara, na Musenyeri Phocas baramugumana . Hari ku italiki ya 26.11.1996.Yanyerejwe ubwo, ntawongeye kumuca iryera. JEF ubu ni umusirikari ukorera mu karere ka Masisi.

Nk’uko Fred Ibingira yakomeje abivuga, muri uwo mugoroba wari wabaye nk’uwo kwishimira intsinzi aho kuri paruwasi ya Cyeza,Musenyeri Phocas amaze gufatwa bamujyanye ahantu habugenewe, hazigamirwa abahoze ari ibihangange bo ku ngoma z'Abahutu. Ni uko ngo “abana” (Kadogo) bakajya “bamugemurira” mu gitondo, saa sita na nijoro. Abo bana ni bo bamucuje imyambaro ye, bamuterera ku ngoyi aboheye amaboko inyuma, bamukiniraho uko bashoboye; bakamugaburira amakofi, inshyi n’imigeri. Inyota n’inzara byamwica, bakamuhatira gushakishiriza mu kadobo karimo umwanda we! Baje kujya bamukeba ibice bimwe by’umubiri kugirango ababare, yishyure ibyo interahamwe zakoze guhera muri 1959! Baje kumukuramo amaso yombi, amara iminsi agongera, nyuma baza kumukeba ubugabo, ahita ahwera. Yababajwe iminsi irenga 30 mbere yo kunogoka. Bamuhambiriye mu kintu kimeze nk’umufuka bongeramo n’amabuye aremereye. Bamutereye mu modoka ya gisirikari bajya kumuta mu Kiyaga cya Lac Vert kiri i Goma ngo kugirango amaraso ye atazatera umwaku Urwanda rushya! Umwe mu bari bateze amatwi jenerali Ibingira yamubajije icyo bahoye Musenyeri Phocas, arasubiza ngo: “sinzi ibyo uwo mujinga yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”.

Tubibutse ko mu bihugu byinshi byo ku isi byakuyeho igihano cy'urupfu n’Urwanda rurimo(!), abakoze icyaha cy’ubwicanyi nk’ubu, bukorewe ku muntu w’umusaza, bukabanzirizwa kandi bugaherekezwa n’iyicarubozo, bahanishwa igifungo cya burundu(Urugero :Reba igitabo cy’amategeko ahana cy’Ubufaransa, ingingo ya 221,agaka 3).

II. Musenyeri Phocas Nikwigize yari muntu ki?

Abepiskopi b'Urwanda mu 1994. Phocas Nikwigize ni no 10. Abatariho no ni abashyitsi.No 4,6,7: nibo Gumisiriza yatsinze i Gakurazo.

Yavukiye i Muhanga (Paruwasi Mibirizi, Cyangugu) taliki ya 23/8/ 1919.Yabatijwe amaze iminsi 3 gusa avutse, ni ukuvuga taliki ya 26/8/1919.Yahawe ubupadiri taliki 25/7/1948.Yakoze Ubutumwa bwe muri paruwasi zinyuranye: Rwankuba (1948), Kanyanza (1956), Kiziguro (1957), Rulindo (1959). Mu w’1962, yabaye umuyobozi wungiririje wa Koleji ya Mutagatifu Andereya y’i Nyamirambo (Kigali), mu gihe yari ataratangira ubwo butumwa ahita ahamagarirwa kuba umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi (1963). Mu w’1967 yagizwe uwo bita mu gifaransa «Camérier de sa Sainteté ». Ni ukuvuga umuntu wihaye Imana, ubutumwa bwe akabukora neza cyane, ku buryo Papa amugororera kwitwa « Musenyeri » n’ubwo ataba ari umwepiskopi. Taliki ya 05/09/1968 yatorewe kuyobora diyosezi ya Ruhengeri, ahabwa inkoni y’ubushumba taliki ya 30/11/1968. Ni ukuvuga rero ko bamwishe urubozo neza neza mu gihe yariho yibuka imyaka 28 yari amaze ari umwepiskopi.

Abamumenye bemeza ko yari umuntu mwiza, wacishaga make cyane. Abo yigishije mu mashuri bemeza ko yari umurezi w’umuhanga, umubyeyi mwiza n’umukristu ukunda Imana. Abo yayoboye bahamya ko yari umushumba wahoraga ashishikajwe n’imibereho myiza y’intama yaragijwe. Abari bashinzwe kumufasha mu mirimo inyuranye bivugira ko atabashyiragaho igitugu, ahubwo yubahaga cyane buri wese mu kazi ke.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

III.Tubyumve dute?

Nta mpamvu n’imwe yatuma nshidikanya ku nkuru nk’iyi yavuzwe na Fred Ibingira wabihagazeho. Ahari ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: icyo iyi nkuru yakungura Abanyarwanda ni iki? Dore uko njye mbibona :

(1)Abo mu muryango wa Phocas, mwari mugifite umutima usimbagurika kubera kwibaza niba yarapfuye cyangwa akiriho: nimurire muyahore, byararangiye. Niba Fred Ibingira yarabivuze ashyenga cyangwa abeshya, ngaho ga Paul Kagame nategeke ko Musenyeri Phocas afungurwa, ajye ahagaragara maze tumubone!

(2)Uwibazaga aho yashyinguwe ngo ajye kuhasura: ni muri Congo, mu Kiyaga cya Lac Vert. Abamukunda mushobora kujya mukora ingendo mukajya kuhasengera, mukahashyira indabo, mumwibuka. Gusa muritonde namwe mutazajugunywa muri icyo kiyaga, abishe Musenyeri Phocas ntaho bagiye, baracyayobora, ndetse baragororewe bagirwa Abajenerari.

(3)Musenyeri Phocas ngo yazize kuba “Interahamwe”: Nyamara abamuzi neza bahamya ko Musenyeri Phocas nta shyaka rya politiki yigeze abera umuyoboke. Ntiyigeze ashyigikira ibikorwa by’umutwe w’Intarahamwe ; biratangaje kuba ari cyo kirego gifatika cyaba cyaramucishije umutwe. Ibi bikaba bihuje n’ibyo abayobozi ba FPR nka ba Tom Ndahiro bakunze kurega Umuhutu wese ushobora kugira ibitekerezo, ngo ni Interahamwe, umupawa, umujenosideri cyangwa ngo apfobya jenoside, ngo afite ingengabitekerezo ya jenoside, n'ibindi nk'ibyo. Bagira batya bakakugerekaho bene ibi birego nta kimenyetso na kimwe bashingiyeho, yewe utagombye no kunyuzwa imbere y’Urukiko, ubundi imbwa zikaba zirakuriye. Guhera muri 1994, twatakaje muri ubwo buryo Abanyarwanda batagira ingano kandi b'inzirakarengane. Igihe kirageze ngo Abaturarwanda bose muri rusange, n’Abahutu by’umwihariko, bashire ubwoba maze bashake ukuntu bakwamagana ku mugaragaro imikorere mibisha nk’iyi. Tom Ndahiro we yateye indi ntambwe: ntagishinja Abahutu bose kuba abajenosideri mu mvugo gusa ahubwo asigaye abyandika no mu binyamakuru,akanabisinyira. Iyo mu Rwanda haba ubutabera burengera rubanda rugufi nk’uko bamwe birirwa babiririmba, Tom Ndahiro yakagombye gufatwa agasobanura impamvu z’ayo macakubiri akomeje gukwega mu bana b’Urwanda.

(4)Musenyeri Phocas ngo arazira “sinzi ibyo... yirirwaga avuga iyo mu nkambi, akanabyandika…”: Nk’uko bigaragara muri kiriya kiganiro, igitangaje ni uko na Fred Ibingira wategekaga abishe uyu mukambwe na we ubwe adashobora gusubira muri ayo amagambo ateye ikibazo uwo Musenyeri yaba yaravugiye mu nkambi i Goma. Ibyo Musenyeri yaba yaranditse byo Fred Ibingira atabimenye ntawabimurenganyiriza : uw’abandi wamubaza ibindi ariko no kwandika izina rye ngo bikunze kumubera ikizami gikomeye!

IV. Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya

Aba bicanyi kabuhariwe bombi bakomoka i Bugande: nibo bahekuye Kiliziya gatolika. Fred Ibingira yishe Musenyeri Phocas Nikwigize naho Gumisiliza yivugana abasenyeri batatu icyarimwe i Gakurazo .

(1)Hari abibaza icyaha nyacyo cyaba cyaracishije Musenyeri Phocas Nikwigize umutwe ?Dore uko biri:

Arazira ko ari muri ba Bahutu bake bari bajijutse muri 1959, bakaba bazi uko revolisiyo yagenze. FPR ishaka kuyobora Abanyarwanda nk’impumyi zitagira amateka igomba kuba yaraje ifite gahunda yo kurimbura abo bose bazi neza iby’icyo gihe.Niyo mpamvu kuva yafata ubutegetsi muri 1994, FPR yaciye iteka ko isomo ry'Amateka y'Urwanda ritazongera kwigishwa abana mu mashuri.Twese twarabyakiriye turicecekera. Musenyeri Phocas ntakindi azira uretse kuba yari inararibonye mu mateka y'igihugu cyacu, urubyiruko rubujijwe kumenya. Koko rero,n’ubwo bitavugwa mu binyamakuru, abantu bo muri iyo "generation yose", FPR ibanga urunuka ndetse abo itishe barafunze, abandi bafashe iy'ubuhungiro. Ng’ubwo ubuterahamwe Musenyeri Phocas yazize!

(2).Abanyarwanda twabonye byinshi. Imyaka ishinze si mike ducecetse. Twibwiraga ko igihe kizagera ubutabera bugasimbura ubunyeshyamba, iterabwoba rigahita, Abanyarwanda bagahumeka ituze, bakongera bagasabana. Nyuma y’imyaka 17, aho kugira ngo ibintu bijye mu nzira nziza, ikibi kirakomeza kikitwa icyiza, icyiza kikitwa ikibi; abicanyi ruharwa bakagororerwa,mu gihe abakekene n’inzirakarengane bakomeje guhekeshwa umusaraba no kuwubambwaho amanywa n’ijoro. Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Phocas Nikwigize irerekana uko abagome bakagombye guhanwa bicaye ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda, bakaba ari bo bacira imanza abakagombye kuzibacira.

(3).Fred Ibingira ni umujenerari ukomoka i Bugande, akaba azwiho ubugome burenze urugero mu byerekeye gusogota Abanyarwanda. Ubuzirampuhwe bwe bwagaragaye kurushaho ubwo yatsembaga Abahutu bari mu nkambi i Kibeho taliki ya 21 Mata 1995. Mu by’ukuri yishe n’abandi Banyarwanda benshi n’ahantu hanyuranye kuva mu Mutara kugera ku Mayaga ya Butare anyuze mu turere twa Kibungo na Bugesera.Aho hose yarahakubuye(alipafagia). Tuzi neza ko kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994, nta bantu bicwa mu Rwanda Fred Ibingira atabigizemo uruhare ndetse kenshi akaba anahibereye, we ubwe. Ni ko kazi yiyemeje, amaraso y'Abanyarwanda agomba kuba ntacyo amubwiye:Abatutsi kimwe n'Abahutu ntazuyaza kubambura ubuzima ndetse n''Abamisiyoneri b’abanyamahanga ntabarebera izuba. Ariko iyo ageze ku Bahutu bo asya atanzitse: ntanyurwa no kubica gusa ahubwo arabanza akabagaragura, akabacunaguza, akabatesha agaciro kose ka muntu ku buryo burenze ukwemera. Ngo hazagire se n'umubwira ati urakora nabi! Ndabarahiye da! Aho guhanwa ahubwo yongererwa imidari, mbese wagira ngo ubuyobozi bw’Urwanda bwahindutse indiri y’amabandi n’abicanyi ruharwa! Ndibaza niba hari umuntu udafite amaraso ku biganza uzigera yongera guhabwa umwanya mu buyobozi bw’igihugu cy’Urwanda ngo ahe rubanda rugufi agahenge? Nizeye ko aho ibihe bigeze aha Abanyarwanda bose babona neza ko batakagombye gukomeza gufatwaho ingwate n’agatsiko k’abategetsi bakoze amahano kandi bakaba batanabyicuza ,mbese nka Fred Ibingira.

UMWANZURO:

Inkuru y’ukwicwa kwa Musenyeri Phocas Nikwigize yarambabaje umutima wenda gusandara. Ikibazo nibaza ni iki: Niba mu Rwanda hari ubutabera, Fred Ibingira akwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda cyangwa agomba kugezwa imbere y’urukiko, yahamwa n’icyaha akaryozwa amaraso yose y'inzirakarengane yamennye? Mu gihe Abanyarwanda benshi tugitegereje ko Perezida Paul Kagame yagira icyo adutangariza kuri icyo kibazo, twirinde kwituramira no kwiheba, ahubwo niturusheho kwishakamo ubutwari, twemere tudashidikanya ko no“hakurya y’imva hari ubugingo”.

Padiri Thomas Nahimana

Email : nahimanathom@yahoo.fr

Tél: 0033647434465

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

kuki mubeshya ko mwihaye Imana? Ubu murashaka iki koko? Mwaretse kubeshya no kibeshyera abandi Biteye agahinda kumva ko muri abanyarwanda, muri abarozi kuko ururimi rwanyu nta kiza kivamo!

Yezu siwe wavuze ngo bagukubise urushyi ujye utanga undi musaya!! Ese niba mukunda ababakunda ni iki gitangaje mukoze ko n'abapagani bakunda ababakunda!

Mwaseze mugasanga idini rya Bene ladin/

Aba barabeshya nta mana bihaye ahubwo

Répondre
M

@Kayumba baravunga ngo, “umushonzi
arota arya” reka kubwinza ukuri icyo kibombe cyaraturitse igihe mwicanga imbanga y’abatutsi bivunga ngo nakindi kizaturika cyireka niba ataru Rwanda rwubu tuzi kandi tubamo. “NEVER AGAIN”

Iyo uvunga ngo uyu Padiri yari
ijijutse, mita mbona ko nabwenge ufite. Uzaze urebe u Rwanda rwubu sha nibwo uzamenya ko abanyabwenge buzuye murwanda. Ese iyo umuntu ajijutse ubireberahe? Reka mbikubwire rero, iyo igihungu
gifite ijijutse ubirebera mubikorwa. Aha ndavunga iki, ugereranye uRwanda rwa kera nu rwubu urebe ukuntu interambere rihagaze ubwo uzabwira niba iyi leta idafite ijijutse kurusha mbere.

Répondre
M

@Niyibizi ihahamuka ufite nabwo
risazwe peee! Hehehe muragyahe ko akanyu kagiye gushoboka, amaraso y’abatutsi mwamenye azabahangama tu! Ayo mateswa mwirirwa mukwiza kwiza n’agaciro duteze kuyaha.

Ibyo muzwiho nuko mwasize mworetse imbaga yabanyarwanda irenze miliyoni, ikindi nibyo mwasigaye mukora muri congo mukorana nuriya mutwe w’iterabwoba wa FDLR aribyo : gufata abagore
kungufu, kwica abantu nibindi bibi byinshi ariko bizabagaruka tu kandi muzabihanirwa.

Gusa nakugira inama yo gutaha ukubaka urwakubyaye nanone n’utabikora, naho uzahungira ubutabera, umenye ko ntacyaha gisaza, igihe kizagera ubibazwe.

Répondre
S

@Unva uRwanda rufite byinshi byo
gukora bijyanye n’interambere ry’igihugu n’abaturage bayo kurusha kwirirwa bita kumatenswa yanyu. Iyo uvuga ngo Perezida Kagame ntasinzira kubera urupfu rwa Habyarimana numva ushekeje cyane,
ubuse ubona Habyarimana ariwe ubabaje cyane kurusha imbanga ya Batutsi yazize akaregane? Wapi sha!

Répondre
S

Yezu Kristu ubwe yivugiye ko Imyaka yahinzwe imaze kwera ikaba myinshi, aliko Abasaruzi

b'iyo myaka ni bake, ku buryo bibabaje kubona Imyaka izaborera mu mulima kubera kubura

Gisarura.

Imyaka n'imbaga y'abantu bataramenya Imana bakaba bakiri ku ngoyi ya Shitanyi. Abasaruzi

ni Abihaye Imana b'Amadini yose bakora mu Kuri bakaba bashinzwe kwamamaza Ivanjiri hose.

TUGANIRE GATO TUNASESENGURE:

Intambara y'amahano yo muli Avril 1994 yaba ihishe Amabanga menshi azwi na za Ambassades

na za Nonciatures!!. Bishoboka bite ko Abasenyeri Gatolika bajya kwirundira i Kabgayi Roma

itabizi.....? Abapadiri ba Byumba bishwe indege ya Kinani igihanuka..?

Mu kwezi kwa Kane 1994 hari Ibikomerezwa by'i Roma byiteguraga kujya mu Bubiligi, maze

uruzinduko rurasubikwa. Mu kwa gatanu ahubwo Umugabo wa Hirariya wayoboraga benekadorali

nibwo yanyarukiye i Roma ngo yakirirwa mu Cyumba cy'amabanga ya Kibonumwe.....?

i Roma aho kumusaba gutwama Abicanyi bamaze kulimbura Abakozi b'Imana bene Gatutsi na Gahutu,

ahubwo icyiyongereyeho n'iiyicwa ry'Abasenmyeri bali i Kabgayi, Umukuru w'Abafurere b'Abayezofiti,

n'Uwahoze ali Igisonga cya Mgr. Andereya Perraudin, twese tuzi kw'Izina rya Mgr. Louis Gasabwoya.

Ubwo bwicanyi burenze ubwakozwe n'Abatilabani, bwasingiye na Kongo, buhitana Abasenyeri baho

babili, Abapadiri b'abanyekonmgo n'abanyarwanda batikirira ahitwa i Bukavu,Kariba,na Kivu-nord.

Mgr. Ngabu wa Goma niwe wari ucumbikiye Mgr. Phocas Nikwigize, i Roma bali babizi. Bukeye

Umupadiri w'Umutaliyani ashyira mu modoka Mgr. Nikwigize amugeza ku mupaka ahitwa Maison

de passage, amushyikiriza Abategetsi bashya bahawe intebe na za Puissances zizwi na Padiri Warter ufite

dossiers zizwi n'izitazwi mu byo twibaza byose...!!

Bishoboka bite ko Mgr. Ngabu yatanga Mugenzi we i Roma ntibamufatire ibyemezo?

Bishoboka bite ko Kiliziya Gatolika yacibwa Amaguru n'Amaboko kuva Avril 1994 kugeza ubu (reba

abapadiri bafunzwe) maze intumwa ya Papa mu Muryango w'Abibumbye ikaba itarafata Ijambo kuli

ayo mahano?

Abafite kiriya gihugu jye mbona bakora ibyo baba baganiriyeho n'abazungu bafite gahunda yo gukoloniza

umugabane wa Afurika, kuko Amadini yose yapfushije abakozi bayo ntacyo avuga haba ku Baporoso,

Abarokore, Abadibventisti. Kiliziya gatolika igerageza kuvuga ibinyujije kuli Espagne ni Irlande n'ahandi,

mu gihe Roma yo ifite Intebe ya Petero Mutagatifu ariyo yagomye kwamagana Ibyahekuye Kiliziya Imwe

Itunganye,Gatolika, kandi ikomoka ku Ntumwa...!!!

Ibyabereye muli kiriya gihugu cyacu, ibikiberamo bijyanye no gufunga abantu ibihumbi n'ibihumbagiza,

amafranga abazungu batanga kuli izo mfungwa ngo zigume mu munyururu, ndetse bakanazongera mucyo

babatije Gacaca y'ubucabiranya, bagashyekera mu (GUKONA) abantu ngo niwo umuti wo kugabanya

abo batifuza, nyamuneka muhuririze neza mushyire imbatabata kw'ihembe, igisubizo kiraza kivuga ngo:

Bene Kanyarwanda Bishwe kandi Bicwa n'abandi banyarwanda bafatanije n'Abazungu Umunyikaaaa!!

Ninde Perezida wa Afrika washahura Umusenyeri akamara Umwaka agitamba Abanyamerika batarasakuza?

Ninde Perezida kw'isi wavuga ko yacyuye Impunzi izindi akazirasa akamara Umwaka agihoberana na Londoni?

Abakuru b'Amadini dufite ubu batandukanye na Papa Piyo wa Cumi wacyahaga Abami n'Abamikazi ku ngome ye.

Abakuru b'Amadini dusigaranye ni Inshuti za Rigani, baniyemeje kumwamaza ngo azatorwe, kandi Yezu Kristu ubwe

yaratwihanangirije agira ati: NTAWE UKEZA ABAMI BABILI. Ntiwakorera Imana na Satani ngo bishoboke!!!!

Abakristu lero bali mu gihirahiro, kuko ubu harasengwa Ikigirwamana bita DOLLARS, Imana bayishyize ku ruhande.

Cyakora, Hejuru mu madini barakaraga Ifaranga, naho hagati, Abapadiri n'Abapasitoro tubizere barakorana ubutwari peeee.

Twizere ko Amasengesho y'izo Ntwari zitandukanije no kwanduzwa n'Amafranga ya za Puissances azakora ibitangaza.

Jye nemera rwose ko Ibidashobokera Abantu, ku Mana ni nk'Ubufindo.

Tujye twibuka mu masengesho yacu ya buli Munsi, Abasenyeri, Abapadiri, Abafurere,Ababikira,Abafartri,Abaseminari,

Abapasitoro,Abashehe,Abadiyakoni,Abasaza b'Amatorero, N'Imbaga y'Abizeraga Imana batikiye muli Jenoside yateguwe

na benemadamu n'abaja babo. Abo bose biciwe akamama ni bene Gahutu, Gatwa na Gatutsi tujye twirinda kuvangura Abatashye

bagahohoterwa tukibakeneye. Kutabibukira hamwe (BOSE) ni: ugukerensa Imana yo yonyine Omnipotent,Omniscient na Omnipresent.

Mpariye abandi Bakristu urubuga ni urwa bose. Bake b'i Roma n'Amerika jye simbashira amakenga shenge!!!!

Ibyo bishahu niba biriho se ni kuki ikinyamakuru cya Osservatore Romano cy'i Vatikani kitigeze kibikomozaho?

Wenda barabizi, bagatinya ko iriya Compte imenwaho ibifaranga n'Amerika buli mwaka yahomba!! mbega amahano!!

Uwanyu iteka,

Nyarusaza.

Répondre
S

Un petit détail tout de même!

Mbere yuko wenda umurambo wa musenyeri ujyanwa muli lac vert wabanje kunyura (zwa) kwa nyina wa Paul Kagame. D'ailleurs, ibishahu bye ni byabandi benshi niho biri. Ibya Habyarimana nibyo
batabonye. Président Kagame ntasinzira kubera iyompamvu.C'est bon à savoir.

Répondre
N

Ndababwiza ukuli amaraso nk'aya ntazapfa ubusa . Ndetse ubu hagiye kumenyekana ibintu byinshi tutari tuzi, ababishoboye mu babikoze baziyahura, abandi basabe imisozi ngo ibamire uretse ko izanga
nka bimwe byo kwa Job. U Rwanda rwaragenderewe aliko mwizerez ko Imana itarutereranye. Indunduro y'ibyahanuwe.

Répondre
K

Nirere we uragosorera mu rucaca! Ibisobanuro byawe ntibifata pee! None se ni bangahe ubu mu Rwanda 1994 bari bajijutse nka Musenyeri bahasigaye! abahasigaye se bo  bafashwe gute?
kugenda bunitse imitwe , bavuga ngo dore interahamwe irahise!!

Sha Padiri aravuga ukuri ibya FPR ni amabanga , ni wamugani ngo " ryabara uwariraye!" , naho ibyo kuvuga ngo padiri arabiba amacakubiri , niba uzi gusoma soma inkuru iri kuri africatime.com
wumve aho umunyamahanga w'umushakashatsi w'umuholandi avuga ikibazo cy'amoko mu Rwanda! Yakoze ubushakashatsi asanga urwanda ari ikibombe gishobora guturika isaha iyo ariyo yose (http://www.africatime.com/rwanda/index.asp)! Ngirango na Rwanyindo yarabivuze! Abo bose ntabwo ari padiri Thomas!

Répondre
N

Maze gusoma iyinkuru,
nasanze ishingiye ku binyoma muburyo bukurikira:

Nuburyo watwumvishije ko abapadiri bo murwanda ari injiji. Kuko niba uvuga ko Focas yapfuye bitewe n’uko yari
injijuke, bishatse kuvuga ko abapadiri bari murwanda kuba FPR itarabishe, n’uko yasenze ari injiji ntakibazo ibateye. Ibyo bigaragaza ko ahubwo ariwowe injij’ishaka kubiba mubanyarwanda urwangano
rudafite aho rushingiye.Muri make musenyeri Yohani damaseni , kizito nabandi bose ubakubye nazeru.

Nta kimenyetso nakimwe cyerekana ko uwo mupadiri yishwe na FPR, nayo majwi uvuga yafashwe, ntayo mufite
ahubwo n’uburyo mwakoresheje kugirango mubashe kutwumvisha ko ibyo muvuga ari ukuri. Ahumbwo ugiye gusesengura wasanga ariwowe wamwishe cyangwa haraho umuhishe kungirango ubugereke kuri
FPR.

Ikindi kandi ugomba kumenya, n’uko Afande Fred Bingira ari umusirikare.     Nk’umusirikare, afite inshingano zogukumira abagizi banabi, Kuko ntakuntu wambwira Uburyo yahagaritse ubwicanyi akaba ari nawe warangiza
agashyigikira kwica…iki nikinyoma cyambaye ubusa. Nkumusirikare, yakoze ibyo yakagombye gukora.  interahamwe zarimo  birumvikana ko zapfuye kandi
zizize makinya aho zari ziri mukambi abandi bazize gukorana ni mitwe yiterabwobaTwebwe rero twabashije gusoma inkuru yawe, twasanze ntakuri nakumwe kurimo, nibihuha gusa. Ikibabaje nabantu basoma
bagapfa gutamira batabanje gusesengura.

Amahoro kuri mwese.

Répondre
G

Uyu mupadiri w'umucdr arashaka kandi arategura révolution nk'iyo muri 1959. Maze igihe nsoma inyandiko z'ababapadiri, mbese baratekereza mu gihutu cya kera, ko umututsi ari inzoka, umututsi
adashobora kuba umusirikare, adashobora no kuba conseiler, abereho kwicwa. Aba bapadiri iyo ngengabitekerezo baracyayifite. Mbese benda kwicwa n'agahinda ko umututsi ubu afite ijambo mu gihugu.
Urebe mu byo bandika, nta ka allusion kuri génocide, nta ka allusion ko umututsi yahejwe mu gihugu cye depuis 1959, agahora ari persécuté, reba équilibre mu mashuri, kugeza kuri génocide. ibi
byose barabizi, ariko uzumve babikoraho ka allusion, kuri bo kwica umututsi nta cyaha. Nta ka analyse ko kwibaza, bariya basenyeri bapfuye bate ?kongo yaje ite? Kibeho? Niba ari abana bamariye
bantu bagiye bihorera, est ce que niyo yari politique ya fpr? nibo batumye abo bana? Kuva 1959 kugeza 1994, inzira y'umusaraba umututsi yabayemo ntibayizi? Hari abahutu benshi bayizi, ndetse
byababazaga? Bariya bacdr bo babona ari normal, nicyo gituma ubona bashishikajwe no kugarura révolution ya 1959. Kwereka umuhutu ko yababaye, ko agomba kongera guhaguruka, ko nawe yakorewe
génocide, mbese ni raisonnement y'igihutu cya kera. PADIRI WE!! RAISONNEMENT Y'UBU NI KANYARWANDA, MURIRE MWIHANAGURE! NEVER AGAIN!!!!! NTANUMUHUTU TUGIYE MU BYA MOKO BYABOKAMYE WAKWEMERERA
KUMUGARURA MURI AYO MAHOMVU YANYU. TURIMO GUKOSORA IRONDAKOKO RYANYU, URATA IGIHE RERO.NEVER AGAIN!!!!!! URI PADIRI KORA ICYO BITA REGRET KU BYABAYE, WIGISHE IBYIZA, WIGISHE UBUMWE N'UBWIYUNGE,
TURI ALLERGIQUE KU MOKO KANDI INYIGISHO MBI ZAWE NTIZIZADUTSINDA. IYO REVOLUTION YINDI USHAKA, UZARINDA UHENUKA UTAYIBONYE DORE AHO NIBEREYE UMWANA W'UMUNYARWNDA. UMUNYARWANDA YARAHINDUTSE,
KUMWINJIZAMO ICYO GIHUTU CYAWE NTABYO UZABONA. MWINJIZEMO MWENE KANYARWANDA AHO UZAMWIFATIRA. IBAGIRWA AMAGAMBO AMWE N'AMWE : RUBANDA NYAMWINSHI, REVOLUSIYO YA 59, WA GATUTSI WE, INZOKA, INYENZI
ETC... VUGA MWENE KANYARWANDA IBYO BIRAHAGIJE, VUGA UBUMWE N'UBWIYUNGE TUZAKWITABIRA. Kuvuga iby'abasenyeri, kibeho c'est regrettable, mais ce sont les effetsde la guerre!!!! ntiwabyitirira
ubuyobozi, ntibyari byateguwe, harimo abarakare bamariye imiryango, kubacontrola ntibyari byoroshye, nink'uko hari abapfuye bazira cholera, ntiwavuga ngo byakozwe na kanaka. MWA BAPADIRI MWE
NIMUSHAKE IBINDI MWIGISHA, BIRIYA BYO NI ECHEC Y'UBUZIMA BWANYU. MURASIGA IZINA RIBI KILIZIYA GATOLIKA, UBUPADIRI BWO NTABWO MUFITE, NINJIYE MU KILIZIYA MUSOMA MISA BWO NAHITA
NSOHOKA.PUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUUU!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Répondre
K

Ababuze ibitekerezo bagatuana cyangwa se byabakundira bakica ntabwo bizabuza ukuri kuba ukuri, ntibizabuza abanyarwanda gukomeza kubabara, ntibizatuma abantu badahohoterwa !

Nimutukane nababwira iki! Interahamwe mwazigize abanyabwenge , muzigira abihayimana ndetse muzigira na Yezu!! Ngaho aho ubwonko bwanyu bubajyana! Bizabageza kuki! Gusa ikinyoma cyo ntawe
uzakemerera guhita ahasigaye tuzarebe!

Ikirusha nyina w'umwana imbabazi kiba gishaka kumurya: Ngo abantu barasebya igihugu cyabo! Yego ko! ninde se uyobewe ko igihugu cy'umuntu aba agikunda! abo bibutsa abantu ngo banaga igihugu cyabo
ni nk'uko wakwanga umubyeyi wawe , bibaye ho rero ni uko haba hari impamvu ikomeye ibitera ! iyo mpamvu niyo igomba gushakwa noho gutukana ntacyo byatwara abantu kukjo iyo ututse umuntu nta
gusubize ni wowe bigarukaho!

Répondre
B

Uyu mupadiri w'umuCDR arwaye kuvugira abahutu gusa. Ntawuhakana ko abasenyeri bapfuye, tuvugishije ukuri IBINGIRA niwe wagiye utuma nk'umwana wabaga wasigaye wenyine, akamera nk'umusazi, akumva
yakwica abahutu bose yishyiramo ko aribo batsembye umuryango wabo. Uko ibintu byari bimeze, wibwira ko byari byoroshye ku muyobozi w'Ingabo gucunga abana bari mu gisirikare, babaga bameze
nk'abasazi kubera imiryango yabo yazimye. Uyu mupadiri, ko yize, yagiye agerageza no gukora iyo analyse, akicecekera. None se ko atavuga imiryango y'abatutsi yazimye, yishwe urubozo, igatabwa mu
misarani, mu myobo. Niba ari Padiri nyawe, kuki atabavuga, ahubwo akagenda atoragura twa cas twabaye, avec sentiment ko ari ABAHUTU bapfuye, nkaho umututsi ari we wagombaga gupfa, umuhutu wapfuye
ko ari amahano. Padiri wacecetse, ko ibyabaye ari amahano yagwiriye igihugu, aya magambo yawe nawe arerekana ko wishe abatutsi, niba utarakoresheje umupanga, warigishije. Mbese umuntu usoma ibyo
wandika arakubona intumwa y'abahutu mu gihe cya jenoside. Reka ubucdr bwawe, abahutu benshi ntitwitaye kuri ayo mahomvu, ibyabaye byarabaye, wabigizemo uruhare, wikomeza gukomeretsa abantu.

Répondre
N

Hano kuri uru rubuga ndabona abantu benshi barimo basaba padiri Thomas kwandika ku bantu bishwe n'interahamwe ndetse n'impuzamugambi , ndetse rimwe na rimwe bakanyuzamo ngo ajye anandika ku
byiza FPR ikora cyangwa yakoze! Icyo gitekerezo si kibi ariko kandi niba barasomye neza intego y'aba bapadiri mugushiraho leprophete ni uguha abanyarwanda kuvuga akabari kumutima nabo bakavuga
ibibi bitavugwa kugirango bikosorwe ! Naho kubishwe n'interahamwe bafite uruvugiro ruruta urwa leprophete kandi baravugwa koko!! Uru rubuga rero ni urwabatagira kivugira!

Abishwe n'interahamwe duhora tubibuka buri munsi, nigeze njya impaka ni umuntu mubwira ko naramuka yumvise umunsi umwe Radiyo Rwanda na TVR bazavuga amakuru ntibavugemo jenoside y'abatutsi
nzamuha ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda! Twari mu mwaka 1995 kugeza ubu ntabwo arabona umunsi numwe ibyo binyamakuru bikomeye bitavuze jenoside y'abatutsi!

Buri mwaka twibuka abacu bishwe n'interahamwe n'abasederi, tukabaririra, tukabashyingura mu cyubahiro , tukabariririmba , tukoza amagufa yabo, tukaboneraho ni umwanya wo gutuka ku babyeyi
babo interahamwe zabishe n'abasa nazo bose! Interahamwe n'abasa nkazo cyangwa bakavuga ibyo zemera tubahigira kubura hasi no hejuru ku isi yose, bagafungwa bagakanirwa urubakwiye! None se
uramutse ushinze ikinyamakuru ukajya kuvuga uko interahamwe zishe abanyarwanda warusha ibinyamakuru bya leta n'imiryango y'abacitse ku icumu ry'abatutsi kubivuga?  Kubwanjye rero
inkuru si uko interahamwe zishe abantu, inkuru ni uko Inkotanyi nazo zishe (kandi zigikomeza) abantu urubozo kandi zigashaka kubihisha zigira abatagatifu, zikabuza
abantu kwibuka ababo no kubashyingura mu cyubahiro, ibindi birenze ibyo kwaba ari ugushinyagura ! Abo batagira kivugira nibo leprophete ivuga! Ngaho nimurebe ukuntu bibariye kuko bavuze umuntu
umwe FPR yishe , ubwose abirirwa batukwa ngo bishe abatutsi imyaka 17 yose badashobora no kuririra ababo bishwe murumva mu mitima yabo bameze bate? Ni mutekereze gato mwishyire mu mwanya
wabo , nyuma mubone kuvuga Padiri Thomas!

Genda Rwanda warakubititse!

Répondre
M

@Thomas,ntukabeshye wa muhezanguni we ! ariko ibyo binyoma byanyu
muzabirisha kugeza lyari ? Ni bya binyoma byanyu byabokamye. Ntaho mutaniye n`Interahamwe kabisa.Wowe ndabona uri inkoramaraso kabuhariwe.Sha imvugo yawe ni iya shitani neza neza.Iyo wihanukira
ukabeshyera iyi Leta numva bintagaje cyane, ese ayo mashyari yanyu azashira ryari.Ubutindi n`ubugome bwawe n’abagenzi bawe ntabwo  buntangaje ahubwo
amaraso abajejeta mu ntoki no mu bwonko niyo yabarindagije gutyo mwa babisha mwe.mwapfuye umutima nta kindi musigaje muri nka wa mupfu utinukira.Wowe n`interahamwe ntaho mutaniye.

Kuba mungamije gushaka kurushaho guharabika igihugu cyacu ntaho
bizabangeza na gato, ahubwo muba mwitesha agaciro. Amarangamutima wavuze mu nkuru yawe njye  mbona ahubwo wowe uyafite kuko urabogamye cyane, kandi wiyitirira kuba umu padiri.

Répondre
U

Mr Thomas,nibyo koko uvuga kandi unenga ibitari byiza byabaye,ariko ntabwo ukunze kuvuga ubwicanyi bwakozwe n'interahamwe,impuzamugambi,abahoze bakomeye kuri regime ya Habyarimana,ujya uzirikana
iyicwa rubozo ryakorewe abatitsi,bahigwa bukware?Bantu mugira umutima w'impuhwe,tureke gukina hejuru y'ababaye,kuko ntaho byazatugeza,uri umupadiri rwose ukwiye kogeza inkuru nziza,irinde
kubogama ku bwoko wibwira ko urimo, cyangwa butotezwa,ahubwo igishe abanyarwanda bose ko bakwiye gukundana,babwire ko mbere yo kuba abahutu n'abatutsi,ari abantu baremwe mw'ishusho ry'Imana,kuko
bose barangiritse,amateka yabasigiye ibikomere n'ibisare,bose bakenewe gukizwa(guerison interieur),nziko wize Philos Sophias;Pschologie,Theologie,gerageza gufasha Abanyarwanda gukira,gusubirana
ubumuntu udakoresheje guhoza mu kanwa kawe amoko,ntabwo nkwigisha icyo ukwiye gukora,kuko uracyizi kandi urandusha ndabyemera,nakubwiraga ko ugomba kwirinda ukomeje gukangurira abantum
kwitegereza cyane amoko yabo nk'ahom harim umukiro bazakuramo kw'isi no mu bugingo buzaza,iyo nitegereje mbona wowe n'abandi muhuje ingengas,mu8sa n'abashaka guhamagarira abahutu bose gukora
revolution nka 1959,mukibwirako byacamo nk'uko byagenze,mukongera kwita abantu inyangarwanda n'inyenzi,mumenye ko ibyo mwifuza bishobora kugarika ingogo nyinshi,kandim urupfu ntirurobanura,gupfa
ntawe bitareba n'umwe,hari n'abo mbona bongeye kumvikanisha ko ngo hari nyamwinshi na nyamuke,bashaka kuvuga ko abatutsi ari bake abahutu aribenshi,iyo ngengas muyireke kukogushaka gukandamiza
abantu no kubica ugendeye ku buke bwabo ntacyo bimaze,ntibikuraho ko ari ubugizi bwa nk'ubundi bwose.Kunenga ibibi bikorwa,ibidatunganye,mugaragaza ko hari ibikwiye gukosorwa ni
byiza,mubigaragaze mudakoresheje gucengeza amoko cyane kuko bishobora kongera gushora abantu mu bwicanyi,nange nshyigikiye kom ikiza giharanirwa,mbese icyahesha umuntu agaciro cyose,iki
tukagikumira.

Mugire amahoro

Répondre
M

@Nzabagerageza, uri injiji biteye ubwoba !!! ninde uyobewe uko abatutsi bagiye bicwa mbere y’ihanurwa
ry’indege yabarimana ? kereka niba utarabaye murwanda. Ninde uyobewe abagogwe bishwe muri 1990, ninde uyobewe abantu bishwe za bugesera nahandi henshi hatandukanye abatutsi bagiye bicwa.
Nonese niba ubihakana abatutsi bahunze igihugu muri 1959, bahunze iki ? mbere yo kwandika ujye ubanza utekereze kubyo wandika, kuko bigaragaza ko mumutwe wawe hari amazi gusa.

Ikindi ugomba kumenya, nuko amoko murwanda n’ikintu twatesheje agaciro, n’unumva tuyavuga, tubatuvuga amateka,
tuba tugaragaza uburyo abanyarwanda bigeze gupfa ubusa kubera ibyo abakoroni babashyizemo, tuba twigisha ubumwe n’ubwiyunge urubyiruko dushingiye ku mateka .

Niba rero ikiyumvamo ko uri umuhutu, n’uburenganzira bwawe. Ngye ikimpa agaciro nuko ndi umunyarwanda kandi
umunyarwanda wese nka mubonamo umuvandimwe wanjye.ibyo nibyo nanjye nkwifuriza.

Ugire amahoro !

Répondre
M

@karuranga, iyo uvuga ngo FPR yishe abasenyeri, kuki utavuga abasenyeri bishe  abatutsi ?kuki utavuga imirambo yagiye isangwa mumakiliziya,
abo bantu ntakindi bazira, keretse uko imana yabaremye kandi ababir'inyuma ar'abasenyeri. Ibaze nawe nk’umusirikare utashye urwanira igihugu, uje ku musozi w’iwanyu usanze ababyeyi bawe
nabavandimwe bose bishwe, kandi ibimenyetso bigaragaza ko bishwe nabasenyeri ureba imbere yawe. Ntakindi birumvikana wahita ukora kitari kwihorera n’ubwo bitemewe na mategeko. Urugero
nabasirikare babikoze ubu bakaba bafungiwe kumulindi bazira kuba barihoreye(icyo kikwerekeko FPR itirengagiza ubutabera).

Iby’inkuru izasigwa imusozi, FPR ibyo yakoze byiza bigaragarira buri wese. Yahagaritse Jenoside, icyura impunzi zabanyarwanda, ingabo zigihugu zirabungabunga umutekano hirya no hino kwisi,
abanyamahanga baraduha ibikombe buri munsi, igihugu kiratera imbere uko bwije n’uko bukeye nibindi byinshi FPR yakoze kandi igikora.

Uzi
mwebwe  inkuru mwasize imusozi ? ibyo muzwiho nuko mwasize mworetse imbaga yabanyarwanda irenze miliyoni, ikindi nibyo mwasigaye mukora muri
congo mukoresheje  uriya mutwe w’iterabwoba wa FDLR aribyo : gufata abagore kungufu, kwica abantu nibindi bibi byinshi UN yirirwa ibarega.

Gusa nakugira inama yo gutaha ukubaka urwakubyaye nanone n’utabikora, naho uzahungira ubutabera, umenye ko ntacyaha gisaza, igihe kizagera ubibazwe.

Umunsi mwiza !

Répondre
M

Nkimara gusoma iyinkuru, nasanze ar’inkuru ishingiye ku bihuha muburyo bukurikira:

(1)  Nta kimenyetso nakimwe cyerekana ko uwo mupadiri yishwe na FPR, nayo majwi uvuga yafashwe, ntayo mufite ahubwo n’uburyo mwakoresheje kugirango
mubashe kutwumvisha ko ibyo muvuga ari ukuri. niba muyafite, muza ya korere upload natwe tubashe kuyumva.

(2) nuburyo watwumvishije ko abapadiri bo murwanda ari injiji. Kuko niba uvuga ko Focas yapfuye bitewe n’uko yari injijuke, bishatse kuvuga ko abapadiri bari murwanda kuba FPR itarabishe, n’uko
yasenze ari injiji ntakibazo ibateye. Ibyo bigaragaza ko n’ubwo uri umupadiri bikaba byitwa ko wihaye Imana, ntagaciro nagato uhabagenzi bawe mufatanije uwo murimo. Muri make musenyeri Yohani
damaseni , kizito nabandi bose ubakubye nazeru.

(3) Ikindi kandi ugomba kumenya, n’uko Afande Fred Bingira ari umusirikare. Nk’umusirikare, afite inshingano zogukumira abagizi banabi, byaba ngombwa agakoresha ningufu zikirenga. Kuko ntakuntu
wambwira Uburyo yariguharika ubwicanyi asekera abaturage bamwicira abavandimwe, barasa abasirikare be uko biboneye, babamenaho ibikoma nibindi byinshi byagiye bigaragara mu nkambi zimpunzi
zasenywe na leta. Nkumusirikare, yakoze ibyo yakagombye gukora.  interahamwe zarimo  birumvikana ko
zapfuye, abandi barataha. Ibyo rero ntaho bitaba, n’abanyamerika biriya bikorwa bakora muri lybie, Afghanistan, irak nahandi henshi bagiye bagaba ibitero byo kugarura umutekano mugihugu cyabo
byagaragaye ko hari abantu bagiye babigwamo, ariko Nyuma  umutekano ukahaguruka(la fin justifie le moyen). Uzumve ko hari umuntu ubakurikirana.
Urugero uzarebe ibyo bakoreye Bin Ladden.

Twebwe rero twabashije gusoma inkuru yawe, twasanze ntakuri nakumwe kurimo, nibihuha gusa. Ikibabaje nabantu basoma bagapfa gutamira batabanje gusesengura.

Amahoro!

Répondre
K

Ndashimira Padiri utugejejeho iyi nkuru ibabaje y'urupfu rw'agashinyaguro FPR yishemo Musenyeri Phocas. Njye ndasanga aho ibintu bigeze FPR yaragize umuvumo kuva yatera u Rwanda ariko ukaza
kwiyongera yica abasenyeri! Ni ubwo bavuga ko ngo bajugunye umurambo wa Musenyeri Phocas muri lac vert ngo atazabatera umwaku, amaraso ye kimwe n'ayabandi ba Senyeri yamenekeye ku butaka bw'u
Rwanda kandi azagira inkurikizi!

Nabonye Kagame avuga muri cya kiganiro cyo kuri youtube ko ikintu cyamubabaje cyane ari Jenoside, mpita ndushaho kubyumva nsomye iyi nkuru! Koko gutegekana n'abantu nk'Ibingira wazagera he ?
wazasiga nkuru ki i musozi!!! Ese bafata Musenyeri bari bazi ko bitazamenyekana cyane ko yari ari kumwe n'uriya mu padiri w'umutaliyani! Ubwenge butazagukiza koko... Ubundi Péan niwe wanditse ko
Kagame yatanze amategeko yo kwica abihayimana ngo kuko ari abanyabwenge ngo kandi raporo zabo zikagera kure!! Ngo aba bantu ntitwategekana nabo!! Nahise ntekereza igisubizo Musenyeri Tadeyo
yatanze kuri BBC bamubajije iby'urubanza rw'abishe abasenyeri! ati "ibyo si mbizi!!

Nyabuneka mwa ntore mwe muzasiga nkuru ki i musozi! murabona mwebwe ibintu nkibi bidateye ubwoba!! Nimwihangane tuzaba tureba ariko amahano mwazanye mu Rwanda arababaje kuburyo birutwa ni uko
mutari kuvuka!

Répondre
N

Ejo hashize nahoze numva Radio Rwanda hariho ikiganiro cy'umusore n'umukecuru( sinzi niba ari ibyo bakinaga). Niba hari uwacyumvise, yambwira niba hari ingengabitekerezo irenze iyo? Ikiganiro
cyose cyari kigamije kumvisha abantu ububi bw'abahutu, ukuntu genocide yatangiye mbere ya Habyarimana, mbere ya Kayibanda , ngo kubwa Gitera!

Icyo kiganiro bavugaga abahutu, abatutsi kandi nari nzi ko nta moko akibaho!

Répondre