MUHANGA: Abaturage baratabariza abana babo Agatsiko gakomeje kwinjiza mu mutwe w'Inkoramaraso zitwa M 23 !(leprophete.fr)
Muri iyi minsi, hirya no hino mu mihanda y’u Rwanda haragaragara urujya n’uruza rw’imodoka n’amakamyo bya gisirikare bipakiye abaturage b’abasivile. Aba baturage bose ni urubyiruko rw’abasore ndetse harimo n’abana batangiye kuba ingimbi. Imihanda ikunze kugaragaramo ibi bimodoka bitwaye urubyiruko ni uwa Kigali- Gitarama-Ngororero-Gisenyi ndetse n’uwa Gitarama-Kibuye. Uru rubyiruko, iyo rwicaye muri ibi bimodoka ruba rwigunze, rudakoma kandi rurinzwe bikomeye n’abasirikare bafite imbunda. Akenshi aya makamyo aba aherekejwe n’imodoka zo mu bwoko bw’amajipe zirimo abasirikare bakuru (abafandi).
N’ubwo byakunze guhwihwiswa ko hari urubyiruko rw’u Rwanda rushimutwa rukajyanwa muri M23 ariko u Rwanda rukabihakana, muri uku kwezi kwa Nzeli noneho Agatsiko k’Abasajya kigaruriye u Rwanda gasa n’akeruye gashyira ibintu k’umugaragaro.
Guhatira no gukangurira urubyiruko kujya muri M23
Ibikorwa byo guhatira, gukangurira, kwandika no gushyira ku ngufu urubyiruko rw’u Rwanda mu mutwe wa M23 byakajije umurego mu cyumweru gishize, hagati y’amatariki 15 Nzeli na 23 Nzeli. Muri kiriya cyumweru hirya no hino mu gihugu habayeho ibikorwa byo kwandika abashaka kujya mu gisirikare cya M23 ndetse rimwe na rimwe hakaba n’abatwarwa ku ngufu. Ubwo twahamagarwaga n’abaturage b’i Gitarama batari bishimiye icyo gikorwa kuwa 21 Nzeli 2012, saa yine za mu gitondo, twasanze umusirikare uri kwandika urubyiruko ku marembo ya sitade ya Gitarama (Muhanga). Uyu musirikare tutabashije kumenya amazina ariko utuwe ari umwe mu bakuriye igisirikare mu karere ka Muhanga, yasaga nk’urimo kwandika rwihishwa kuko yabonaga abantu akikinga ku nkuta z’amatafari n’amabuye.
Bamwe mu bana twaganiriye batubwiye ko hagiye haza za maneko mu ngo n’ahakunze guteranira urubyiruko bakabumvisha ko bashaka abajya mu gisirikare ndetse bakabumvisha n’ibyiza byacyo. Nyuma ngo baje kumenya ko abatwawe mbere bajyanywe muri M23. Aba basore bavuga ko mu banditswe harimo n’abana batarageza nibura ku myaka 16, bamwe muri bo bakaba bari bakiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse no mu mashuri abanza. Batubwiye kandi ko hari n’abana bafatiwe mu nzira maze bakajyanwa muri M23 babita inzererezi. Ku ruhande rw’ababyeyi bashimutiwe abana, baratabaza. Barasaba ubutegetsi bw’Agatsiko ka gisirikare kayobowe n’umunyagitugu Paul Kagame kubagarurira abana babo bagasubira mu mashuri. Aba babyeyi kandi barasaba abagize imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa Muntu gukora iperereza kuri iki kibazo no kwamagana iki gikorwa cy’ubugizibwanabi gikomeje gukorerwa abana, urubyiruko kitaretse no guhangayikisha ababyeyi babo.
Agatsiko gakomeje ubwicanyi no gutemagura abaturage
Hirya no hino mu gihugu, agatsiko k’inkoramaraso gakomeje kugarika ingongo no gutemagura abaturage. Muri uku kwezi kwa Nzeli, abapolisi barashe abantu batanu barapfa babasanze mu kabari ku musozi wa Kanyarira mu cyahoze ari komini Mukingi, perefegitura Gitarama; ubu ni mu karere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo. Nyuma y’urupfu rw’izi nzirakarengane, abaturage barigaragambije babanza kwanga ko polisi ijyana imirambo, bavuga ko byanze bikunze bagomba kwihorera ku babishe. Cyakora nyuma y’ibiganiro n’inzego zinyuranye baratuje, imyigaragambyo irahosha. Ariko Agatsiko kiyamye ibitangazamakuru n’abanyamakuru bose kudahirahira ngo bagire icyo bavuga kuri ubwo bwicanyi.
I Kigoma, hafi y’i Nyanza na ho inzego z’umutekano ziherutse kuhicira abantu zibaziza ubusa. Na byo ntibyigeze bivugwa.
N’ubwo gutemagura abantu byabaye nk’ibicogora mu karere ka Muhanga, kuri ubu biravugwa mu gace ka Mugina, aho bakunze kwita mu Nduga.Kubera ko Agatsiko gakunze kwibasira abanyamakuru ndetse rimwe na rimwe kagaha ruswa abo kadashobora gushyiraho iterabwoba, urugero nk’abanyamakuru mpuzamahanga, ubu bugizi bwa nabi ntibuvugwa.
Abantu benshi mu Rwanda baravuga ko Agatsiko gashobora kuba kararangije no kugera ku banyamakuru ba radiyo BBC Gahuzamiryango ndetse n’Ijwi rya Amerika kuko basigaye barabaye nk’ibiragi. Ntibagitangaza amakuru arebana n’urugomo rukorerwa abaturage mu Rwanda, yemwe n’ikiganiro cy’Imvo n’Imvano usanga cyarinjiwe, cyahindutse icyuka gusa , nta cyo bakivuga kuva bamwe mu bagitegura baza mu Rwanda mu gihe cy’iyizihizwa ry’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge !
Umwanzuro
Agatsiko ka Kagame n’inkoramaraso ze bari bakwiriye kumva ko ibintu byahindutse, 1994 na 1996 itandukanye na 2012. Bakwiriye kumva ko isaha yo kuva ku butegetsi bihaye ku ngufu bamaze kugarika ingogo iri gusona. Ku bw’ibyo aho gutegura intambara, kurunda intwaro no gushaka abarwanyi bo guhungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari ahubwo bagategura ibiganiro n’abo batavuga rumwe. Iyi ni imwe mu nzira nziza zageza u Rwanda kuri Demukarasi, ku mahoro n’amajyambere arambye. Niba Agatsiko gakomeje kuvunira ibiti mu matwi nigatekere utwangushye inzira zikigendwa, nk’uko byatangiye gututumba hirya no hino mu gihugu, rubanda nize duhagurukire rimwe twese tuvudukane Agatsiko mpaka tugashyikirije inkiko kugira ngo karyozwe amabi kakoreye rubanda rwa Kanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.Uko Kadafi yavuye kuri iyi si, hari utarabibonye ?
Mutimutuje Amina
i Kigali