Congo irimo yongerera ingabo zayo ubushobozi ari nako ikemura ikibazo cy'abayirwanya!
Kuri uyu wa kane taliki ya 27/09/2012 habaye inama mu mujyi wa Goma yahuje abayobozi bakuru b’imitwe 3 yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo n’ubuyobozi bw’ingabo za Congo FARDC ; iyo mitwe uko ari 3 ikaba yiyemeje kwinjiza abasilikare bayo mu ngabo za Congo kugirango ifatanye nazo mu kubaka igihugu.
Imitwe yiyemeje kujya mu ngabo za Congo ni APCLS uyoborwa na Coloneli Janvier ukaba uherereye Lukweti mu karere ka Masisi ; umutwe wa kabiri wiyemeje kwinjira mu ngabo za Congo ni umutwe w’abahutu witwa Nyatura ukaba uherereye muri Masisi naho umutwe wa gatatu ni FDC uherereye mukarere ka Walikale.
Iyo mitwe yiyemeje gutanga amahoro muturere igenzura ahubwo ikitabira ibikorwa byo kubaka igihugu cya Congo. Abayobozi b’iyo mitwe bakaba barabitangarije ingabo za Congo n’abayobozi b’intara mu nama yabereye i Goma kuwa kane. Abayobozi ba Congo bakaba bagomba kwita kubarwanyi b’iyo mitwe bagiye gukusanyirizwa hamwe mbere yo kwinjizwa mu ngabo za Congo. Umutwe wa APCLS wonyine ukaba uvuga ko ufite abarwanyi ibihumbi 9. Ingabo za Congo zahaye abayobozi b’iyo mitwe impapuro zo kubaruriraho ingabo zabo no gutanga umwirondoro wa buri musilikare kugira ngo babone uko binjizwa mu ngabo za leta.
Abaministre b’ingabo bo mu bihugu 11 bari barashyizeho ku italiki ya 22 z’uku kwezi kwa cyenda ikipe igizwe n’abasilikare bakuru 22 bava muri ibyo bihugu bagomba kugenzura ingufu zifitwe n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mubihugu by’amahanga ndetse niyo muri Congo iherereye muburasirazuba bw’icyo gihugu. Imitwe 4 y’inyeshyamba akaba ariyo irebwa cyane n’iryo genzura, iyo mitwe ni :
1.Umutwe wa M23
2.Umutwe wa FDLR ugizwe n’abanyarwanda
3.Umutwe wa ADF-Nalu uva muri Uganda
4.Umutwe wa FNL uva mu Burundi
Source: Radio Okapi