Mu Rwanda, nta wundi wakekwaho ubwicanyi uretse umwana w’umuhutu ? (leprophete.fr)
Amakuru amaze iminsi ahita kuri uru rubuga no mu bindi bitangazamakuru nka Igihe.com yerekanye ukuntu muri iyi minsi mu Rwanda hose hadutse abantu batazwi bategera abaturage mu mayira bakabatemagura ! Mu karere ka Muhanga honyine havugwa abantu 11 batemwe ! Kandi twibuke ko hakomeje kugaragazwa ko abakora bene ayo mahano bakingirwa ikibaba n’Agatsiko kari ku butegetsi ku mpamvu y’uko abo batemanyi bacoca rubanda batihuta, ntacyo bikanga , bityo muri bo akaba nta we ufatwa ngo ashyikirizwe ubucamanza !
Nanjye rero nkaba naratangajwe no kubona igisubizo ubutegetsi butanga kuri icyo kibazo : Nta wundi wakekwaho gutema abantu uretse umwana w’umuhutu !
I. Hari abana bafashwe
Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru Igihe.com gikunze kunyuzwamo amatangazo ya Leta y’Agatsiko, mu nkuru yanditwe na Deus Ntakirutimana taliki ya 25/8/2012 akayita « Muhanga : Abandi babiri bakekwaho gutema abantu bacakiwe »,haragaragara ibi bikurikira :
1. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ariwe Mutakwasuku Yvonne aravuga uko kuri guhagaze mu kwivuguruza kwinshi :
(1)Aremeza ko Anketi zigikomeza.
(2)Nyamara agahamya ko abafashwe ari abajyaga bahungabanya umutekano batema abantu muri aka karere.
(3) Arivuguruza cyane mu kwerekana impamvu nyakuri yatumye aba bana bafatwa : umwe muri bo yari amaze kwiba amafaranga ibihumbi 3 na telefoni naho mugenzi we ngo yari amaze kumena idirishya rya butiki yari hafi aho !
Ikibazo gikomeye ni iki : icyaha aba bana bakoze (niba nacyo batakibahimbiye !) cyo kwiba utuntu tworoheje (telefoni ,amafaranga 3000, kumena idirishya) si icyaha gikomeye, ni icyaha gisanzwe ! Ni cyo cyonyine bagomba gukurikiranwaho!
Nyamara dore Leta igihinduye ukundi ibagerekaho umugogo w’icyaha gikomeye cyane (crime) ,cyo gutema abantu hagamijwe kubica , batarabikoze kuko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko aba bana ari bo batemye abantu ! Ubwo se ubutegetsi buhisemo kurenganya aba bana bugamije kugera kuki ?
2. Umuvugizi wa polisi y’igihugu we aremeza ko abakunze gukora ibyo bikorwa i Muhanga ari bamwe mu bana bahoze ari inzererezi muri uyu mujyi batitaweho ngo bigishwe imyuga !
Uyu muyobozi wakagombye guhumuriza abaturage agendeye ku makuru ahabwa na anketi zikorwa na polisi cyangwa ubugenzacyaha ,na we arapfa kwivugira ibigambo(vague) bidashingiye ku kimenyetso na kimwe (preuve) ,cy’uko aba bana bafashwe bashobora kuba aribo batema abantu koko! Aravuga muri rusange ari nacyo kigaragaza nyine agasuzuguro afitiye aba bana bari mu kaga. Ntacyo bamubwiye. Kuri we,"cas" y'aba bana , ni nk'izindi zose ! Igihugu kiyoborwa n'abantu nk'aba, ntikigeze kure mwo kabyara mwe ?
Icyakora uyu muvugizi wa polisi akwiye gushimirwa ko yerekanye ikindi kintu gishya : aba bana bafashwe babarirwa muri rwa rubyiruko rwinshi Agatsiko katereranye, ni babandi biciwe ababyeyi, ni babandi Leta yimye buruse, babura uko biga bagahinduka inzererezi ! Aho Leta y’Abanyamurengwe yagakozwe n’isoni kubera ko ntacyo imariye urubyiruko rw’u Rwanda, ihisemo kubaturiraho imibi no kubagerekaho ibyaha batigeze bakora kugira ngo ibone uko ibashyiramo amapingu, ibajyane ku kirwa cy’Iwawa, ibatsindeyo ! Nibagirirwa ubuntu bazoherezwa Kongo bagweyo, ababyeyi n’abavandimwe babo barire bihanagure ! Niba Leta yakagombye kurengera aba bana ariyo ibasonga bazaba abande? Bari mu mazi abira !
3.Abayobozi b’inzego z’ibanze b’ i Muhanga nabo bafite uko babona iki kibazo :
Ngo bifitiye UBWOBA ku buryo badashobora guhagarara imbere y’abaturage ngo babumvishe ko ari abana b’inzererezi batema abantu !! Impamvu y’ubu bwoba bw’abayobozi b’ibanze ni iyihe ?
Yvonne Mutakwasuku, Mayor w'akarere ka Muhanga. Niko se Yvonne , niba abayobozi b'inzego z'ibanze bifitiye ubwoba bwo kubeshya rubanda, wowe uzabeshya kugera ryari ? Umubyeyi ubeshyera abana b'imicuko nka bariya ni mubyeyi nyabaki ? Ndi nkawe nakwegura !
Bafite ubwoba kuko bazi ukuri : Aba bana bateragizwa sibo batema abaturage ! Abaturage bazi ubatema uwo ari we, Leta yo igashaka kumukingira ikibaba! Uwo utema abantu nta wundi, uretse uwo iyi nkuru ya Deus Ntakirutimana itunga agatoki : Ni abihorera ku babagiriye nabi !Byumvikane ko muri Muhanga abafite uburenganzira bwo gukora ibikorwa byo kwihorera ku babagiriye nabi ari abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ! Abaturage bazi neza uko kuri na Leta irabizi! Abayobozi b’inzego zibanze bifitiye ubwoba kuburyo badashobora gutambutsa ikinyoma Leta ibategeka kumvisha abaturage ngo ni abahoze ari inzererezi cyangwa abavuye muri Kongo bakora ibyo bikorwa by’urugomo rw’urukozasoni !
II. Dusobanukirwe kurushaho
(1)Mu kwikura mu isoni ,Leta ya FPR irashaka kogera uburimiro ku bana b’Abahutu, b’abakene, batitaweho ngo bigishwe nibura imyuga…nibo ba Nyirurutwerunini (Bouc-emissaire) bagerekwaho n’ibyaha batakoze ! Bararenganywa buri munsi !
(2) Kwihutira kugaragaza amafoto ya bariya bana bombi mu bitangazamakuru kandi mu by’ukuri ngo “anketi igikomeza” ntibyemewe n’amategeko kuko bariya bana baramutse bagizwe abere n’urukiko baba barahohotewe bikabije mu kugaragazwa nk’abicanyi icyaha cyarangije guhama!!! Bishatse nanone kuvuga ko urubanza rwa bariya bana rwaciwe rutaratangira: niba ari n’abere ni ABICANYI !
(3)Byumvikane neza ko mu kwerekana aya mafoto, Leta y’Agatsiko igamije kwerekana ishusho y’umwicanyi uwo ari we: Ni UMUHUTU! Nta wundi wica mu Rwanda uretse Umuhutu! Nta Mututsi wica, n’uwatsembye abari ikibeho (Fred Ibingira!) yagizwe umwere n’inkiko z’U Rwanda! Ukuri ni uko , nta kundi !
Iri vangura riteye agahinda kandi ndamenyesha Abanyarwanda bahora bogerwaho uburimiro bigeza aha ko nibadaca akenge, ngo bishakemo ubutwari, bige uko bahaguruka bakirenganura, bazahora barengana kugeze Nyagasani ahindukiye!
(3) Iyo haketswe umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abatutsi mu bikorwa by’urugomo nk’ibi (abihorera ku babagiriye nabi ! ), ntiherekanwa ifoto ye, ndetse ubutegetsi bwihutira kuvuga ko ntacyo bwatangaza , kuko anketi zigikomeza ! Nyamara iyo hafashwe Umuhutu ahita ahamwa n’icyaha, amafoto agasohoka mu binyamakuru , kandi NTA RUBANZA rubaye !!!!!!!! (All animals are equal BUT some are more equal than others!).
Bibaye impamo : Umuhutu agomba guhora agaragara nabi ( yisobanura ko yakoze jenoside, arimo amapingu kuko atema abantu, yambaye incocera ava mu buhungiro, yarwanye n’umugore we, yataye umwana abyaye kubera ubukene….asa nabi , anuka ! ). Ku bwa FPR, iyi niyo shusho y’Umuhutu igomba guhozwa imbere y’amahanga !
Iyi politiki ya ruvumwa ntaho itaniye na “Apartheid “ yakorwaga na Bagashakabuhake bayoboraga igihugu cya Afurika y’epfo . Kudahaguruka ngo abantu barwanye politiki mbisha nk’iyi bashize amanga ni UBUGWARI buteye isoni!
Ubu butabera butareba abanyabyaha ahubwo bugahitamo gukomeretsa ubwoko bukingira ikibaba ubundi, si Ubutabera bwubaka kuko bushingiye ku butindi ! Ni akarengane gasa kandi niko katahwemye kudusenyera igihugu! Banyarwanda, Banyarwandakazi, ese duhitemo gukomeza gushyigikira abasenya u Rwanda cyangwa duhebere urwaje dushyigikire impinduka nziza ? Rubyiruko rw'urwanda,Agatsiko k'Abassajya kazakomeza kurima ibisinde kabibakorera kugera ryari ?
Umwanzuro
Abanyarwanda b’umutima mwiza bakwiye guhaguruka bagasaba Perezida Paul Kagame ko aba bana barenganyijwe bafungurwa bwangu nta yandi mananiza , bagashyikirizwa imiryango yabo, bagashyirwa mu ishuri , Leta ikabarihira kandi ikabaha ikibatunga !
Abatema abantu ngo bihorera ku babagiriye nabi nibafatwe bashyikirizwe inkiko kandi nibamara guhamwa n’icyaha amafoto yabo yerekwe Abanyarwanda, yenda hari ubwo ukuri kuzima kwazajya ahabona, bikagaragarira buri wese ko :
Umurongo ugaragaza ababi n’abeza utanyura hagati y’abantu
ahubwo unyura mu mutima wa buri wese;
Umwicanyi ntagira ubwoko:
Hutu arica, Tutsi akica;
Abicanyi bose ni bamwe,
Nyina ubabyara ni umwe!
U Rwanda ruzagira amahoro ari uko ruyobowe n’abadafite ibiganza bijejeta amaraso.
Harakabaho ubutabera butaronda akoko mu Rwanda.
Padiri Thomas Nahimana
Master en Droit.
Kanda hasi aho usome inkuru y'igihe.com
http://www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/muhanga-abandi-babiri-bakekwaho-gutema-abantu-bacakiwe.html