Mu Rwanda :Gen.Rwarakabije aravuga ibigwi FDLR ! Ngo niyo izaca akarengane mu Rwanda !!
Abanyarwanda bumva cyangwa bagasoma aya magambo ya Rwarakabije wabaye kandi akaba umwe mubashinze FDLR akanayibera umuyobozi, nyuma agataha mu Rwanda nk’abandi bose bananiwe urugamba, ugirango ni inzozi ;
Rwakarabije aragira ati :“Urabona ko Uwinkindi yari Pasitori kandi yafashwe avuye muri FDLR ; ahora yibwira ko ari isezerano ry’Imana ko umunsi umwe azabohorwa kimwe na bagenzi be bafunzwe.” Mu magereza haravugwa ibihuha bituma bamwe mu bafungwa n’abagororwabanga kuburana bibwira ko umunsi umwe bazabohorwa na FDLR cyangwa se bagahabwa imbabazi rusange na Perezida wa Repubulika.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu bashinzwe umutekano ndetse n’ubushinjacyaha batashatse ko amazina yabo atangazwa, avuga ko gutinza imanza kwa bamwe biterwa n’ibihuha abafungwa bumva. Umwe muri bo yagize ati : “Urabona ukuntu Mugesera yakomeje gutinza urubanza no guhora atanga inzitizi ; rimwe na rimwe agasanga yibeshye akisubiraho ashakisha ubundi buryo bwo gutinza urubanza.”
Burya Mugesera yakatiwe burundu ataraburana
Nkuko ikinyamakuru igihe.com cyabyanditse ngo bamwe mubashinzwe umutekano n’abashinjwacyaha batashatse kwivuga amazina bemeza ko Mugesera Léo (wakuwe muri Canada ngo kuko yavugiye ku Kabaya disikuru yateguye jenoside) ; ngo gutinza urubanza abiterwa no kuba ashaka kunaniza abantu kuko azi urumutegereje (ko azakatirwa ibihano).
Ko mu Rwanda itumanaho ryose rifunze , Rwarakabije akurahe aya makuru ? aho si akuzuye umutima gasesekara ku munwa !
Jenerali Rwarakabije Paul ari kumwe n’umwe mu bapolisi bakuru bakaba bakurikiranira hafi abafatwa nk’imfungwa mpuzamahanga bahurije kuri iyi mvugo : “Iyo urebye Mugesera usanga ibye bitandukanye n’abandi kuko ibya FDLR atabyitayeho cyangwa ngo yibwire ko azahabwa imbabazi ; we avuga ko ari hahandi he (ntacyo kuburana bizamumarira) agahitamo kunaniza inzego z’ubutabera.”Yaba Mugesera cyangwa umwunganizi we Rudakemwa Felix bagiye bahakana ko nta nyungu bafite zo gutinza urubanza, kuko ariwe (Mugesera) ubabaye ; ko ahubwo bifuza guhabwa igihe gihagije cyo gutegura urubanza.
Kuri Rwarakabije abarengana bose mu Rwanda bateze amakiriro kuri Kagame Paul cyangwa FDLR ! Mwari mubizi ?
Umuyobozi mukuru ushinzwe imfungwa n’abagororwa Gen. Rwarakabije yongeyeho ko hari n’abakoze ibyaha bya Jenoside banze kwemera icyaha no gusaba imbabazi bibwira ko umunsi umwe Umukuru w’igihugu azabaha imbabazi ; cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge. Rwarakabije yagize ati ; “Ariko se ubu ntibari bamenya ko igihe cyo kwizihiza imyaka 50 cyarangiye ?” Umwe mu bashinjacyaha bafite ububasha mu gihugu hose ; we yahaye ingero ikinyamakuru Izuba Rirashe abafungwa bashingiraho bibwira ko igihe cyabo cyo gutaha cyegereje. Ati “Urabona nko muri ibi bihe amahanga ahagarika inkunga ku Rwanda by’agateganyo barushinja gushyigikira umutwe wa M23 cyangwa cya gihe ibya “Mapping report” byari bishyushye ; cyangwa bakumva gusa ko FDLR yigaruriye nk’agace kamwe muri Kongo ; bo (abafungwa) bumva ko isezerano ryabo ryo gutaha ryegereje !” Iyo umuntu w’umuyobozi nkuyu unashinzwe n’abagororwa avuze nkibi kumugaragaro ni uko aba azi ko abo afunze barengana bakaba bazarenganurwa n’ubundi butegetsi ! Ibi biratangaje !
Pasiteri Uwinkindi yatawe muri yombi taliki 30 Kamena 2010 muri Uganda ; yoherezwa ku Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ; urwo rukiko narwo rumwohereza mu Rwanda muri Mata 2012 ; inzego z’umutekano zemeza ko yari avuye muri FDLR muri Kongo ari umushumba mukuru aho mu ishyamba. Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Rwarakabije avuga ko hari “Isezerano bafite (FDLR na Uwinkindi) ry’Imana ni uko umunsi umwe bazasubirana igihugu cyabo. Urabona ko Uwinkindi yari Pasitori kandi yafashwe avuye muri FDLR ; ahora yibwira ko ari isezerano ry’Imana ko umunsi umwe azabohorwa kimwe na bagenzi be bafunzwe ; yibwira ko yatinza urubanza kugira ngo isezerano afite risohore adakatiwe n’inkiko.”Ubusesenguzi nk’ubu bwa Rwakabije atanga kubivugwa kuri FDLR bugomba guhabwa agaciro kuko bivugwa n’uwayishinze kandi akayibera umuyobozi !
Umwunganizi w’Uwinkindi ; Umunyamategeko Gatera Gashabana ntacyo abivugaho kuko ngo yiyemeje kutavugana n’itangazamakuru ku bibazo birebana n’abo aburanira. Jenerali Paul Rwarakabije yasabye abafungwa n’abagororwa kwima amatwi ababayobya babizeza ibidashoboka ahubwo bagakomeza inzira y’ubutabera izabafasha gusubira muri sosiyete barahindutse.
Twibaze impamvu :
Gén. Rwarakabije ahishuriye abanyarwanda ikimuri kumutima akurikije ibyo abona! Rwarakabije azi neza ko ibivugwa kuri FDLR ngo ntikibaho, ngo bishwe n’inzara ngo ni abateroriste… ko amaherezo bazafata igihugu kugeza naho azi neza ko amakuru ya FDLR agera kubagororwa ashinzwe kurinda.Rwara azi neza impamvu ituma Pastori Uwinkindi cyangwa abavuye muri FDLR bafunzwe bakomeza kuyigirira ikizere; Ni uko bayizi neza kandi bakaba bazi ko izatsinda urugamba kuko bazi imbaraga zayo, bikaba bigoye kubeshya abantu nkabo bazi ukuri!
Kuri Rwarakabije n'abashinjacyaha ngo FDLR niyo izaca akarengane, imfungwa zikaba ziyitegereje kuko zijya kuburana zarakatiwe kera nta rubanza! Ubibona ukundi azabiduhe neza!
Byakiriwe na Marc Ndinabo bivuye mu zuba Rirashe n’igihe