Mu Bubiligi Intore zategereje ko Kagame aza mu nama ziramubura!
Nkuko Agnès adusobanuriye neza iby’uruzinduko rwa kagame mu Bubiligi nkuko byavuzwe na radiyo BBC mu kirundi n’ikinyarwanda, biragaragara ko mu butegetsi bw’u Rwanda harimo ibibazo byinshi ! Byumvikana gute ko prezida yizanira abantu mu ndege ngo bo kwigaragambya ko bamushyigikiye ! uretse kagame bibaho gusa ntawundi muyobozi w’igihugu nari numva yagiye mu ruzinduko rwo hanze agahamagaza abantu bo kwigaragambya bavuga ko bamushyigikiye, ubundi abantu bigaragambya bamagana ibikorwa bibi , ibyo kwigaragambya ko ukunze umuntu ndumva bicuritse !
Abatumvise amakuru ya BBC rero yuyu munsi nimwisomere , gusa icyo nakongeraho ni uko kagame yagomùbaga kwakirwa na Ministre w’intebe w’ububiligi ariko uwo ministre w’intebe ntiyamwakiriye ngo bitewe ni uko yari afite gahunda nyinshi, kagame kandi akaba yagombaga kwakirwa n’unshinzwe imfashanyo zijyanye n’ibiza mu muryango w’uburayi nawe akaba atifuje kubonana na kagame kumpamvu zitatangajwe ! Umenya ahari ibyo aribyo byatumye Kagame yiheza mu nama yagombaga gufatamo ijambo bwa mbere ,cyangwa se bakaba bamubwiye ko batifuza kuyimubonamo kuko abagize inteko nshingamategeko bamwe bo mu Bubiligi batangiye gutangaza ibitekerezo by’uko batumva ukuntu ubutegetsi bwabo bwemereye Kagame kuza mu gihugu cyabo kandi ariwe prezida wa mbere uriho ubu uregwa ibyaha bikomeye by’intambara no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuva intambara ya kabiri y’isi yose yarangira ! Murumva namwe ko bitoroshye cyane ko y’aya makuru ya BBC mu kinyarwanda asa nagaragaza ko Kagame afitemo ikibazo !
Mu makuru ya gahuzamiryango nk'uko byakurikiranywe na J.C. Nkubito, ngo perezida Kagame ntiyatanze ijambo yali yateganije kuvugira mu nama y'umuryango w'abanyarburayi, akaba ngo yasimbuye na ministre w'umubano w'u Rwanda n'andi mahanga, Louise Mushikiwabo.
Nkubito yabanje kutwumvisha amajwi y'abasingiza ngo « Kagame ohé Kagame ohé », ubundi ahereza micro Chantal Karara ngo uyobora diaspora, aganira na Misigaro, byumvikana ko batali bakamenya ko perezida Kagame atitabiriye inama nk'uko byali biteganijwe :
Umva Chantal Karara :«Twashimye gukoranira ng'aha kubera ko twaje kuu, gushigikira prezida wacu Polo Kagame, no kumuha ikaze mu Bubiligi, kandi tuzi ko ali ng'aha muli iyi nzu aho tuliho turigaragambiliza »
Misigaro ati mwe muli mu myigaragambo hali n'iyababanjirije bavuga ko batishimiye urwo rugendo ».
Chantal Karara asubiza ko « haa, iyo ntayo namenye »
Misigaro ati ese mwe icyo mushima Kagame ni iki ?
Chantal Karara asubiza ko «ngewe nk'umwa, nk'umutegarugoli, nk'umugore icyo nishimiye cyane ni na cyo yaje kuvuga muli iyi nama, ni ukuntu yahaye ijambo abagore mu gihugu. Muzi ko ubu ng'ubu abagore, bafitee, bafite ijambo, bafite imyanya muli leta, bahawe ubushobozi bwo kujya mu mashuli bakabandanya, bahawe ubushobozi bwo kurera abana babo neza, amashuli barayafise, ibijyanye n'umugore vyose vraiment usanga vyarateye imbere »
Misigaro ati « aliko rero hali n'umugore mugenzi wanyu apfunzwe, azira ivya politique »
Chantal Karara asubiza ko «uwo ng'uwo ko ali mu nkiko, twe ntabwo tuli muli politique twe twaje gushyigikira umu prezida wacu kuko twamutoye kandi twamutoye tumwizeye. Ivy'uriya ufunzwe abazwa twebwe ndumva ivyo bitaturaba »
Misigaro ati mbivugiye ko hali abavuga ko yaje gushyikiliza ijambo ryerekeranye n'iterambere ry'umutegarugoli mu Rwanda, n'abandi bavuga bati umutegarugoli ntiyubahilijwe kuko n'ugiye muli politique ahita afungwa.
Chantal Karara amusubiza ko « ibyo muzabibaze leta ya Kigali, aliko twebwe nk'abaturage b'abanyarwanda baba mu Bubiligi, twebwe twishimiye perezida wacu. Naho ivy'uwupfunzwe, nibaza kandi ko atali we wenyene uli mu munyururu, ubwo harimo n'abandi urumva ivyo ni ivyaha bireba ubutabera twebwe nta cyo biturebaho »
Nkubito asubiranye ijambo ali na ko inyuma ye hakiri Kagame ohé ohé ohé », atubwira ko ngo biriho bivugwa ko ministre w'umubano n'amahanga ali we uza kuvuga ijambo mu mwanya wa perezida Kagame.
Misigaro aramubajije ati aliko none ga Claude, « Perezida Kagame yamaze gushikiliza ijambo ?
Nkubito asubiza ko « perezida Kagame mu kanya aravuga ijambo hejuru y'aho turi,… ntabwo ararangiza kuvuga ijambo rye kugez'ubung'ubu »
Nyamara mu gice cya kabili cy'amakuru, Misigaro na Nkubito batubwiye ko ali byo ko perezida Kagame atavuze ijambo yali yateguriye abaje mu nama yatumiwemo. Nkubito kandi ngo nta Kagame wabonetse mu nama ndetse ngo ntibanavuze impamvu perezida Kagame atabonetse.
www.bbc.co.uk/greatlakes, taliki ya 6 Ukuboza 2010