Maneko w’u Rwanda mu gihugu cya Suède yahawe amasaha 48!
Amakuru atugeraho ava i STOCKHOLM muri gihugu cya SUEDE, aravuga ko Leta y’igihugu cya SUEDE yahaye umujyanama wa Kabiri wa Ambassade y’u Rwanda muri icyo gihugu, ndetse akaba na Maneko witwa Evode MUDAHERANWA, amasaha 48 akaba yavuye ku butaka bw’icyo gihugu. Ntabwo turamenya impamvu y’icyo cyemezo cya Leta ya SUEDE. Nitubona andi makuru kuri iyi yirukanwa turayabagezaho.
Marc Matabaro (rwanda rwiza)