M23/RDF ikomeje kuyabangira ingata, ariko se iragarukira he? Rumangabo yafashwe!
Fungura iyi paji kenshi urebe amakuru ajyanye n'intambara muri Congo.
17H00: Bavandimwe, muri kano kanya, amakuru dukura ku rugamba ni uko ubu Minisitiri Mushikiwabo yataye umutwe kubera ibiri kubera ku rugamba muri Kongo! Ubu ingabo za Kagame, RDF, zagoswe none zabuze aho zinyura ku buryo hari ikibazo cy'uko basohokamo! Abahanga mu by'intambara baravugako RDF ari amayele yakoze kugirango bibeshyeko zatsinzwe maze zibahindukire. Aha sinahasobanukiwe n'iby'abantu bazi ibya gisirikare!
17H58 : Indege z'ingabo za Congo zatangiye kurasa kubirindiro bya M23/RDF biherereye Runyoni , Chanzu na Tchengerero, Andi makuru ava mu baturage ba Bunagana aravuga ko abaturage b'uwo mujyi bafite ubwoba bw'intambara ishobora kubera muri uwo mujyi cyane ko Gen.Francois Olenga w'ingabo za Congo yiyemeje kubohoza igihugu cyose cya Congo.
16H50: Igihugu cy'Ubufaransa cyatumije ikitaraganya inama ishinzwe amahoro ku isi kuri uyu wa mbere taliki ya 28/10/2013 kugirango hafatwe umwanzuro ku kibazo cya M23/RDF yongeye kubyutsa imirwano muri Kivu y'amajyaruguru. Ubufaransa bubabajwe n'urupfu rw'umusilikare wa ONU ukomoka muri Tanzaniya, icyo gihugu kikaba kihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.Russ Feingold, intumwa y'igihugu cy'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari ategerejwe uyu munsi mu gihugu cy'Ubufaransa kugirango ibihugu byombi bisuzumire hamwe ikibazo cya M23/RDF (Kanda aha usome inkuru irambuye).
Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 28/10/2013, ku isaha ya saa sita y’i Goma nibwo ingabo za Congo zimaze kwigarurira ikigo cya gisilikare cya Rumangabo kiri ku birometero 50 uvuye i Goma. M23/RDF ikomeje kwiruka ihungira mu gace ka Runyoni kari ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Ingabo za Congo ziremeza ko imirwano yo kwigarurira icyo kigo yamaze igihe gito cyane kuko bigaragara ko M23/RDF nta kizere (perte de morale) ikifitemo cyo guhangana ku rugamba. Mu minsi 4 gusa y’urugamba M23/RDF imaze gutakaza akarere ka Kibumba, umujyi wa Kiwanja na Rutshuru, hari amakuru atangwa n’abaturage yemeza ko hari amasasu ari kumvikana mu mujyi wa Bunagana aho M23/RDF ifite ibirindiro bikuru.
Hagati aho umunyamabanga mukuru wa ONU , Ban Ki-Moon yamaganye yivuye inyuma urupfu rw’umusilikare wa ONU ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya M23/RDF yiciye i Kiwanja, icyo nacyo akaba ari icyaha gihanwa n’amat
mpuzamahanga .
Ubwanditsi