Itangazo rya ONU ribika urupfu rw'umutwe wa M23/RDF
Turakomeza gushyira andi makuru ajyanye n'intambara ya Congo kuri iyi paji
Nk’uko itangazo dukesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ribivuga, umuryango w’abibumbye ONU urabika urupfu rw’umutwe wa M23/RDF. Umuryango w’abibumbye uravugako umutwe wa M23/RDF witabye Imana ukaba utakivugwa nk’umutwe w’itwaje intwaro uri kubutaka bw’igihugu cya Congo.Urupfu rwa M23/RDF ruje rutunguranye cyane kuburyo abarwanyi bawo batamenye ikibakubise !
ONU iremeza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23/RDF wari wari warigaruriye uduce tumwe tw’ubutaka bwo muburasirazuba bwa Congo zitakibaho nk’uko byatangajwe n’umwe mubayobozi bakuru b’umuryango w’abibumbye kuri uyu wa mbere taliki ya 28/10/2013 ; uwo muyobozi yemeje ko izo nyeshyamba za M23/RDF zataye ibirindiro byose zari zifite mu duce zigaruriye ,ubu akaba nta murwanyi wo muri uwo mutwe ukirangwa kubutaka bwa Congo nk'umurwanyi w'inyeshyamba ya M23/RDF,ibyo bikaba byemeza urupfu rw’umutwe wa M23/RDF.
Mukanama gashinzwe umutekano ku isi, Umuyobozi wa Monusco Martin Kobler nawe yashimangiye urupfu rwa M23/RDF. Amakuru menshi ava kurugamba aravuga ko ingabo za Congo ziri kwerekeza mu gace Kabunagana na Jomba kandi mu nzira nta murwanyi numwe wa M23/RDF ugaragaramo ! Amakuru menshi aremeza kandi ko abari abayobozi ba M23/RDF bahungiye mu Rwanda no muri Uganda mu buryo bwa rwihishwa !
Mu gihe tugitegereje ko uyu mutwe wa M23/RDF uzazuka cyangwa ukiyubururamo undi mutwe nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize ; ubu twifatanyije n’abakunzi b'umutwe wa M23/RDF bari mu gahinda nk’urupfu rwawo !
Ubwanditsi