Leta ya Kagame ihangayikishijwe nuko Hon Juppé Alain yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kubera idosiye y’urupfu rwa Perezida Habyarimana
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko Leta ya Perezida Kagame ihangayikishijwe n’uko Hon Alain Juppé, umwe mu bayobozi b’Ubufaransa bazi ikibazo cy’u Rwanda bihagije, yongeye kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga, uyu mwanya akaba yari awufite no muri 1994.Perezida Sarkozy yatunguye isi hamwe na Leta ya Kagame yibazaga ko umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ushobora kuzashingira mu guhisha ukuri k’urupfu rwa Perezida Habyarimana, k’uburyo kuba Hon Juppé yagizwe minsitiri w’ububanyi n’amahanga muri iki gihe bisobanura neza ko iby’idosiye y’urupfu rwa Perezida Habyarimana bishobora kubyuka. Iperereza rishya ryahitanye m’uburyo budasobanutse umutangabuhamya Lt Ruzibiza Abdul wari ukomeye muri iyo dosiye mu mpera z’umwaka ushize.
Minisitiri Alain Juppé yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga igihe cya 1994, akaba azi byinshi ku bibazo by’u Rwanda, akaba yaranashyizwe ku rutonde rw’ Abafaransa bagombaga guhabwa impapuro zibafata (arrest warrant cyangwa mandate d’arrêt) bitewe n’icyegeranyo cyakozwe na komisiyo yiswe Mucyo.
Iyo raporo yanavugaga ko hari abafaransa bari muri politiki hamwe n’igisirikare bagize uruhare muri jenoside, ibi uwo munyacyubahiro yatangaje ko ari ikinyoma cyakozwe na Leta ya Kagame kigamije kwangisha Ubufaransa Abanyarwanda, akaba yaranavuze ko Ubufaransa bwashyizeho Turquoise icyo gihe kugira ngo butabare abaturage bari mu karere kahoze ari Gikongoro, Cyangugu na Kibuye.
Perezida Kagame hamwe na bagenzi be bakomeje gushakishwa, kubera gucyekwaho kurasa indege yari itwaye umukuru w’igihugu icyo gihe, bari bazi ko iyo dosiye ihagaze, ariko amakuru atugeraho aturuka mu nzego zizewe mpunzamahanga yemeza ko akanama gashya kashyizweho kugira ngo kige ukuri ku iraswa ry’iriya indege yanahitanye Abafaransa, yemeza ko hari manda nshya kandi zifite uburemere zigiye gusohoka mu minsi ya vuba, k’uburyo abasanzwe ku rutonde bazagumaho uretse Col Rosa Kabuye gusa.
Amakuru atugeraho na none yemeza ko izo manda ziza kuba zifite uburemere mu rwego mpuzamahanga ugereranyije n’iza mbere zari zarakozwe na Bourguière, k’uburyo biri mu mpanvu zatumye Perezida Kagame asubika bituguranye urugendo yagombaga kugirira mu Bufaransa muri iyi minsi.
Mu gihe Leta ya Kagame ishinja Ubufaransa kuba bwaragize uruhare runini muri jenoside kubera kiriya gikorwa cyo gushyiraho ikiswe Turquoise mu cyahoze ari Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, ariko na Perezida Kagame yatunguye abantu mu myaka yashize ubwo yivugiraga ko yicuza impanvu abantu bari batuye za Gikongoro bamucitse bakagenda hakurya atabishe ngo abamare.
“ Harya baravuga ngo twarabishe, barabeshya nta bikoresho twari dufite bihagije, ndicuza impanvu baducitse”-Kagame
Johnson
Europe