Leta ya Congo yiteguye kwinjiza mu ngabo zayo abarwanyi ba M23 bagera 1600!

Publié le par veritas

http://afrique.kongotimes.info/thumbnail.php?file=images/Lambert_Mende_001_275725952.jpg&size=article_mediumLeta ya Congo iremeza ko ishobora kwinjiza mu ngabo zayo abarwanyi 1600 b'umutwe wa M23 ariko abayobozi b'uwo mutwe bagera ku 100 ntabwo bashobora kwinjira mu ngabo za Congo, Ibyo bikaba byatangajwe na Ministre Lambert Mende akaba n'umuvugizi wa leta ya Congo.


Nk'uko urubuga "congoplanete.com" rubivuga , umuvugizi wa leta ya Congo yabwiye abanyamakuru ko mu barwanyi 1700 bagize umutwe wa M23 bashobora kwinjizwa mu ngabo za Congo FARDC havuyemo abayobozi babo 100 bafite imiziro ibabuza kwinjira mu gisilikare cya leta kandi n'abo bandi basigaye 1600 ntabwo bagomba kwinjizwa mu ngabo za Congo kuburyo bw'ikivunge, hagomba kujya hinjizwamo buri mu rwanyi ku giti cye bamaze gusuzuma imyitwarire ye.

 

Leta ya Congo iremeza ko hari abarwanyi bagera ku 100 bashinjwa ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu, liste yabo ikazashyikirizwa abari mu biganiro i Kampala mu minsi iri imbere. Lambert Mende yagize ati:"Kwaba ari ukutareba kure kwinjiza mu ngabo za leta inyeshyamba zishinjwa n'ubutabera bwa Congo gukora ibyaha by'intambara, ubwo twaba dutanze urugero rubi cyane kubaturage rw'uko umuntu wese ushaka ubuyobozi agomba gufata intwaro akarimbura imbaga". Mende yakomeje avuga ko leta ya Congo itagomba gukora ikosa ryo gufata abantu bose ikabashinjwa ibyaha bimwe , ko buri wese agomba gukurikiranwaho ibyo yakoze!

 

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/07/m23.jpgMende yavuze ko gufata intwaro ukarwanya ingabo za Leta ari icyaha ubwacyo, kwinjiza abantu nkabo mu ngabo za leta nk'uko byakozwe mu bihe byashize nta kindi bibyara uretse umutekano mucye , iryo kosa rikaba ritazongera kubaho , ko buri murwanyi wese wa M23 azakorerwa isuzumwa mbere yo kwinjizwa mu ngabo za Congo, akababarirwa icyaha cyo kurwanya ingabo z'igihugu ari uko bigaragaye ko ntabindi bikorwa bibi yakoze!

 

M23 yabanje kwanga kwinjira mu ngabo za Congo , ku munsi w'ejo niho yatangaje ko noneho yemeye kwinjira mu ngabo za Congo kandi ibyo gusaba ko FDLR ibanza gusenywa kugira ngo M23 ishyire intwaro hasi ,ikaba yabiretse! Biragaragara ko M23 iri mu bibazo bikomeye ikaba itazi uko ejo hayo hazaza hazaba hameze dore ko yahagurukiwe, Congo nayo ntishaka ko abo barwanyi bafashe intwaro bagira batya bakazimira ,ikaba ishaka kubashyira mu gisilikare cyayo bityo bikayifasha kubakurikiranira hafi dore ko ibyo kuvuga ko bazaguma mu ntara ya Kivu gusa batatinyuka kongera kubivuga !

 

 

Ubwanditsi!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
8
your body is between the fan and the candle.
Répondre