Ihurizo kuri leta ya Kagame: urubyiruko ruri kuyihunga kandi yarakuyeho ubuhunzi !

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH800/fabrice-96dcb.jpg

Fabrice Ndengera, umwe mu bari bagize itsinda “Abenegihanga Music Group” riherutse kwegukana umudali wa “Bronze” mu mikino ya Francophonie, bane muri bo bagahita batoroka, yeruye avuga ko atazagaruka mu Rwanda, ahubwo ko azigumira mu Bufaransa.

Fabrice, wigaga mu ishuri rya Apace yahise asezera kuri bagenzi be biganaga ku murongo wa telefone.

Uyu musore wari mu mwaka usoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Apace, tariki 15 Nzeri yasezeye kuri bagenzi be biganaga ababwira ko ari mu gihugu cy’u Bufaransa kandi nta gahunda yo kugaruka mu Rwanda afite, nubwo yiteguraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri ye yisumbuye.

Amakuru dukesha zimwe mu nshuti za Fabrice wajyanye na bagenzi be batatu, avuga ko ngo n’ubundi bagiye mu marushanwa ya “Francophonie” bavuga ko batazagaruka ariko bikiri mu ibanga, ariko icyifuzo cyabo kiza gushyirwa mu ngiro kuko nyuma y’amarushanwa bahise baburirwa irengero, hakaboneka Mani Martin na Ras Kayaga ari nabo batashye mu Rwanda gusa.

Fabrice yari asanzwe acuranga mu bitaramo bitandukanye bya hano mu Rwanda, ndetse amaze kumenyekana ari nabyo byamuhesheje kujya mu marushanwa ya Francophonie.

Fabrice aganira na IGIHE yatangaje ko ubu aho ari ameze neza, ariko yanga kugira icyo avuga ku cyo ari gukora cyangwa ateganya gukora nk’umurimo.

Bishoboka ko aba bahanzi bane batorokanye bose bakiri kumwe mu Bufaransa.

Source: igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V

Muraho mwese, bariya bana ntawabarenganya, kuko ntawe utifuza kuva muri uyu muriro witwa igihugu.

Courage rero ababonye occasion.

Répondre