Leta y’ U Rwanda yategetse polisi y’I Burundi kurekura uwashimuse akanica Madame Kayitesi Beatrice !

Publié le par veritas

061-Beatrice.pngAmakuru Ikinyamakuru Umuvugizi cyabonye aturutse ahantu hizewe, aravuga ko mu ijoro ryo kuya 24/07/2011, polisi y’u Burundi yataye muri yombi Umunyarwanda ushakishwa n’inzego z’ubutabera bwa Kongo witwa Rugamba Mwinza Luc ,kubera uruhare yagize mu gushimuta Madame Kayitesi.

Rugamba yahoze ari umwe muri za maneko z’u Rwanda zasigaye muri Kongo zikorera mu kibaba cyo kuba ADC wa Dr Adolf Onasumba . Polisi y’u Burundi yafunze Rugamba mu ijoro ryo kuwa 24/07/2011. Yamucakiriye mu rubyiniro rwitwa “Boite de nuit Gosta “ku isaha ya saa saba z'ijoro. Yagiye kumufungira muri Brigade yitwa Sogemac mu Ngagara, ahakunzwe kwitwa ku kigobe. Polisi yashyize Rugamba mu modoka yayo. Yanatwaye n’imodoka ya Rugamba yari ifite  nomero RAB 139A. Rugamba n’imodoka ye bafungirwa kuri iyo Brigade yo ku kigobe.Iyo modoka RAB 139A ni imwe mu modoka z’urwego rw’ubutasi, NSS . Ayo makuru atugeraho aturutse ahantu hizewe, yemeza ko Rugamba yavugirije akaruru muri ako kabari (boite) bamufatiyemo, avuga ko atari we witumye gushimuta Madame Kayitesi. Yavuze ko we icyo yakoze byari ukumushimuta gusa. Arangije akaba yaragombaga kumushyikiriza ba shebuja bakorana aribo Col Dan Munyuza hamwe na Gen Jack Nziza. Ibyo byatumye ba maneko  bagenzi be bamutabariza i Kigali kugirango bamutabare ataramena amabanga yose. Ibyo byatewe n’uko basaza ba Kayitesi bari kumwe na Polisi y'u burundi igihe yafataga Rugamba. Icyo gihe bari bitwaje manda ya leta ya Kongo Kinshasa ishakisha Rugamba Luc kubera uruhare rugaragara yagize rwo gushimuta Kayitesi, bakuye muri Kongo bakamujyana kumwicira mu Rwanda.

Inyandiko ishakisha maneko Rugamba .

Bamwe mu ba Polisi b’u Burundi twavuganye batashatse gushyira amazina yabo ahagaragara, batubwiye ko mu masaha ya saa yine za mu gitondo, umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda m’u Burundi Bwana Desire Nyaruhirira, ko yageze kuri ibyo biro bya polisi yo mu Ngaragara atwaye imodoka CD10001 y’ambasade y’u Rwanda mu Burundi. Abwira abo ba polisi ko amaze kuvugana n’abapolisi bakuru b’u Burundi. Bakaba bamuhaye uruhushya rwo gufunguza Rugamba Luc , kubera ko ibyo yakoze byo gushimuta umunyarwandakazi yabikoze mu nyungu z’igihugu. Mu iperereza twakoze, ryemeza ko minisitiri Mushikiwabo Louise, yahamagaye Desire Nyaruhirira inshuro zirenze eshatu, amubaza niba yashoboye gufunguza Rugamba. Ari nako kandi bari gushyira igitutu ku nzego z’umutekano n’ububanyi n’amahanga z' Abarundi . Ikinyamakuru Umuvugizi , cyashoboye kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi Chanel Ntarabaganye, adutangariza ko “icyo kibazo atakizi ngo ariko ko kibabaje ngo mu gihe byabaga ko we atari mu mujyi wa Bujumbura. Atubwira ko agiye kukibaza abamukuriye”. Ariko twongeye kumuhamagara yanga kwitaba telefoni ze. Twanavuganye na Desire Nyaruhirira kuri Telefoni ye igendanwa ku itariki ya 29/07/2011 mu masaha ya saa tanu. Nyuma yaho yatwoherereje message akoresheje terefoni ku isaha ya 11:44:50. Yavuze ko adashobora kugira icyo adusubiza ku kibazo nk’icyo gikomeye kuri telefoni ngo cyeretse tumwandikiye kuri e-mail ye "dnyaruhirira@minaffet.gov.rw". Nyuma y’igihe kirekire dusiragira na Desiré kugirango adutangarize impamvu yafunguje Rugamba, umuntu ushakishwa n’inzego z’ubutabera za Kongo, unaregwa ibyaha bikomeye aribyo gushimuta no kwica Madame Kayitesi Beatrice, yanze kugira icyo adutangariza. Twaje no kumwoherereza e-mail, yanga kuyisubiza, ananga no kwitaba amaterefoni yacu . Yivugiye ko ari mu nama na minisitiri w’ubabanyi n’amahanga wu Burundi. Twamenye ko Desire Nyaruhirira yahamagaye umuyobozi wa Radio RPA yo m’u Burundi, Bob Rugarika akaba yamubujije gutangaza iyo nkuru. Twanavuganye nawe kugira ngo agire icyo adutangariza ku mpamvu nyir’izina zatumye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda m’u Burundi Desire Nyaruhirira yashingiyeho amubuza gutangaza iyo nkuru, yo gufunguza Rugamba Luc. Nawe yirinze kugira icyo adutangariza ariko atwemerera ko bavuganye .

Mu iperereza twakoze, twamenye amakuru y'uko Rugamba yatangarije Polisi y’u Burundi ko ibyo yakoze yabikoranye na Col Dan Munyuza nawe abitumwe na Gen Jack Nziza, nawe wari warahawe amakuru na Francois Ruboneka, hamwe n’inshuti ye yitwa Coco Pundugu . Ayo makuru yemeza ko abo bagore bombi aribo batanze amakuru yo gucisha umutwe Kayitesi. Bamureze gukorana na Col Karegeya Patrick . Twashoboye kuvugana na Coco Pundugu “ nubwo yadutangarije ko atazi Rugamba, ariko na none yatubwiye ko yumvise ko Rugamba yashimuse Kayitesi amubwira ko agiye kumugurisha inzu i Kinshasa”. Yongeye kutubwira ati “Amakuru mfite ni uko Kayitesi bamwiciye muri Kinshasa. Ibyo muvuga ko Rugamba yamuhaye ba Gen Nziza bakamuzana mu Rwanda sibyo. Ahubwo yiciye inshuti yanjye magara Kayitesi muri Kongo. Murampemukiye kubinyibutsa. She was more than my best Friend ,You have spoiled my Day. Ni ukubera iki murimo kubaza ko ari njyewe wagambaniye ishuti yanjye magara ?bimaze iki ahubwo kuki mutabaza polisi y’u Burundi impamvu yarekuye Rugamba umuntu ucyekwaho icyaha gikomeye nka kiriya cyo gushimuta umuntu, ikanamurekura nibura atanerekanye aho ari? ikanarenga kuri manda yatanzwe na Kongo? Naho ibyo kumbaza niba ari njyewe wamugambaniye ntacyo byabamarira. Naho kubijyanye na Gen Jack Nziza, turaziranye ariko ntiduherukana kandi n’ibyo twaganiriye ntacyo byabamarira kugeza ubu .”

Tumaze kuvugana na Coco Pundugu mushiki wa maneko Karenzi Theoneste, umwe mu bayobozi ba NSS, n’inshuti magara ya Gen Jack Nziza, twanavuganye n’undi mucuruzikazi watunzwe agatoki na Rugamba Luc, kugira ngo tumenye ukuri kubimuvugwaho ko yaba yaragize uruhare mu gucisha umutwe mugenzi we Kayitesi . Yadusubije ati “ Rugamba arimo guta ibitabapfu, impamvu atubeshyera n’uko yaba njyewe cyangwa Coco twari inshuti za Kayitesi. Naho Gen Jack Nziza turavugana ariko nta kintu turavugana kubijyanye na Kayitesi. Ariko se ibyo kuvuga ko Kayitesi yapfuye mu bikura he? mwategereje mukazemeza ko yapfuye nyuma y’imyaka ibiri . Icyo nzi n’uko amategeko avuga ko abantu bemeza ko umuntu yapfuye nyuma y’imyaka ibiri. Nanjye sinari mbizi ariko ejo bundi nibwo babimbwiraga”.

Twanashoboye kumenya ko Desire Nyaruhirira yasabye basaza ba Kayitesi kumukurikira kuri ambasade ku itariki ya 24/07/2011 mu masaha ya 11:30. Yababwiye ko nawe atariwe wabishatse gufunguza Rugamba, n’ubwo azi neza ibyo yakoreye mushiki wabo ko nawe yagombaga kubikora mu nyungu z’igihugu nk’akazi ashinzwe . Mu gihe twasohoraga iyi nkuru, twari tutarashobora kuvugana na basaza ba Kayitesi cyangwa inzego z’umutekano z’u Rwanda. Kayitesi akimara gushimutwa n’inzego z’iperereza za Gisirikare DMI, ku itariki ya 21/02/2011, twahise tuvugana na minisitiri Mende ushinzwe itangazamakuru muri Kongo . Yadutangarije ko nabo bagikurikiranira hafi ibya Kayitesi. Ariko ko amakuru bari bafite icyo gihe, yemezaga ko yashimuswe ajyanwa mu gihugu cy’abaturanyi. K’umugereka wiyi nkuru, murahasanga inyandiko yanditswe na Kongo ishakisha Rugamba, kubera uruhare yagize mu gushimuta Kayitesi. Kugeza ubu ku mabwiriza ya Minisitiri Mushikiwabo , Desire Nyaruhirira yashoboye gufunguza Rugamba, bari banafashije guhindura amazina mu byangombwa yagenderagaho akiyita Kibuye Luc. Yahise amujyana mu cyubahiro mu Rwanda. Ariko kugeza magingo aya imodoka ye iracyaparitse kuri polisi ya Sogemac mu Ngaragara.

Inyandiko ishakisha Rugamba Mwiza Luc

Monsieur-Rugamba-207x300[1]

Uwera, Goma (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Uyu mugore yicishije abantu benshi nyuma yuko Inkotanyi zifatiye igihugu cya Congo Kinshasa, zirukana Président Mobutu. Kandi mu ibyukuri yari asanzwe ari iihabara ry'umukongomani  Bwana
KITIMA BIN RAMAZANI wahoze ari Secrétaire Général wa MPR : Mouvement Populaire de la Révolution. Bimwe byabo rero twese dusanzwe tubaziho, yagambaniye uwamukamiraga. Ariko kuko ibyisi ari gatebe
gatoki, abo yakoreye anekera bene wabo, nibo bamwivuganye. Hari aho nasomye ko igihe yarakibana na Kitima yagenderaga mu ibicu, ngo adakoza ibirenge hasi, dore ko ngo ahari ari n'uturenge, kuko
ngo uko mubona abyimbaganye gutya mu maso ajejeta ibivuta, utuguru twe ngo turumaganye nk'umunyafu, cyangwa se imirishyo ivuza ingoma ! Ngo yari ateye nk'icupa rya karahanyuze ricuritse. Niba
koko abo yakoreye yicisha inzirakarengane z'abacongomani ari nabo bamwivuganye...., uwo ni umuvumo, kandi biracyaza...

Répondre
K

Marere, sinzi niveau yawe, ariko urababaje!!! None ambassade y u rda muburundi ihagarariye nde wamuswawe, si Perezida wa Republika? ikiza waceceka aho kuvuga,kuko uravuga ukagaragaza ubuswa
cyane!!!Sorry to hear you!!!

Répondre
M

amakuru nkaya y'ibihuha amaze kurambirana. mugomba kumenya gutandukanya umuntu ukoze amahano kugiti cye, na Perezida wacu Paul Kagame. ntabgo uyu munsi nahaguruka nkica umuntu, nyuma bikitirirwa
Perezida. ubwo n'ubujiji bukomeye cyane.

nibyiza ko umuntu wese agira aburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, ariko kubukoresha ubangamira uburenganzira bw'undi, birabujijwe. biba bigaragara ko icyerekeye amashuri kuri we, ntiwigeze
ayakandigiramo, cyangwa se akaba utarize ikinyabupfura.

mugire umunsi mwiza!

Répondre