Ikibi Musenyeri Andereya PERRAUDIN yavuze ni ikihe? www.leprophete.fr
Paul Kagame yarivugiye ati : "Aba bose baraducitse kuko ahari tutari dufite ibikoresho bihagije. Tuba twarabamariyemo umujinya wacu wose...!" Nyamara se yabazizaga iki ? Soma uru rwandiko na we wishirire amatsiko !
Ubwanditsi bw’urubuga www.leprophete.fr, bumaze gusoma ibaruwa Musenyeri Andereya PERRAUDIN yandikiye Abakristu be le 11/2/1959, bwibajije ikibi cyaba kilimo cyateye Abatutsi bamwe begereye Agatsiko kari ku butegetsi kumwanga kugeza n’ubu ; burakibura. None bwiyemeje kuyitangaza kugirango uzasanga hari ikibi kirimo, azakibwire abandi. Cyaba ari uko se yahamije ko “abantu bose, iyo bava bakagera, bareshya kandi bakaba bagomba kugira uburenganzira bumwe” nk’uko abisobanura neza cyane mu gice cya 2 n’icya 3 cy’iyi baruwa ? Nyuma y’imyaka 52 ishize uru rwandiko rusohotse, ibirukubiyemo byafasha Abanyarwanda gukemura ibibazo bikomeye cyane byugarije bo ubwabo n’igihugu cyabo.
Urukundo mbere ya byose(Super omnia Caritas)
Urwandiko Musenyeri Perraudin umushumba wa vikariyati ya Kabgayi yandikiye Abakristu be ku gisibo cy’umwaka 1959.
Uyu mwaka ube uw’urukundo
Bakristu, bana banjye,
Uyu mwaka turashaka kubasobanurira iby’umugenzo mwiza, uhatse iyindi yose, ingenzi mu migenzo : urukundo. Igihe duhawe ubwepiskopi, icyaduteye guhitamo ya nama Paulo Mutagatifu yagiraga Abakristu b’i Colose ati : “Urukundo mbere ya byose” ni uko twari tuzi ko uwo mugenzo mwiza nukulikizwa kigabo, kandi ugakulikizwa na bose, ali wo uzaha u Rwanda rwacu kugubwa neza, ko ari wo uzaha Abanyarwanda bose n’imiryango bavukamo, amahoro no kumererwa neza.
Mungu ni urukundo, Mungu arangwa n’urukundo : ikidakorewe urukundo ntikiba gihuye na Mungu. N’ubwo waba warabatijwe, urukundo rubuze, ubukristu buba bubuze. Urukundo rubuze mu miryango, mu bihugu, ntiwakwirirwa uhashakira amahoro, ukugubwa neza, amahoro by’ukuli.
I.
Inyigisho z’umwami wacu Yezu Kristu n’iz’Intumwa ze, zidusobanurira uwo mugenzo, ntizigira uko zingana, kandi zose zitwihanangiriza kuwutunganya. Tubasabye kuzisoma kenshi, mukazizilikana, cyane cyane muri uyu mwaka twifuza kuba twakwita “Umwaka w’urukundo”. Tubibashinze mwese, cyane cyane aliko tubishinze abali mu miryango y’Agisiyo Gatolika, ngo hose habe urukundo, ali mu miryango, ali mu mibanire y’abantu, ali mu mibanire y’amoko yose.
Urugero Yezu yaduhaye
Inyigisho ya mbere ya Yezu ku mugenzo w’Urukundo ni urugero rwe. Mu misa igihe cya “Credo” tulilimba ngo “Icyatumye amanuka mw’ijuru ni twebwe abantu no kugirango dukire. Yenze umubiri kubwa Roho Mutagatifu … nuko aba umuntu”. Ivanjili itwereka ukuntu ukubaho kwe hano mu nsi kwabaye urukundo gusa no kuvunikira abantu. Byinshi mu bitangaza yakoze, byaba na byose, yabikoreye impuhwe n’urukundo yali afitiye abantu. Batubwira mu ivanjili ko “imbaga z’abantu zamukulikiraga, ngo bamurebe, bumve inyigisho ze”. Ubugwaneza bwe ni bwo bwatumaga abantu bose bamusanga. Urukundo rwe, imibanire ye n’abantu byakururaga bose, ndetse n’abanyabyaha.
“Nta rukundo rutambutse guhara ubuzima bwawe ugilira abo ukunda ”(Yh 15,13). Nicyo Yezu yakoze kugirango aducungure : yemeye agashinyaguro tudashobora kumva n’ububabare butavugwa, yarakubiswe, yambara ikamba ry’amahwa, ashyirwa mu murongo w’abagiranabi, yemera kwitwa umusazi : umusozo wa byose : uba kubambwa ku musaraba : awumanikwaho mu maso ya nyina agahinda kenda kumwica.
Mu masengesho yo ku wa 5 Mutagatifu tuvugamo aya magambo : “Mbwira icyo nashoboraga kugukorera kindi ntakoze ?”. Koko rero ntabwo yashoboraga kubona uko yarenza ibyo yadukoreye. Urukundo rwe ariko rwatuboneye ikindi, undi wundi atashoboraga no kurota : Ukaristiya Ntagatifu. Aduha iryo Sakramentu Yezu yatweretse urukundo rutangaje afitiye abantu, ashaka kubana nabo hose n’igihe cyose. Umuntu wese ashobora kumwegera, akamuhabwa, ngo amutungire roho ye. Ibyo kandi yashatse kubidukorera kugeza igihe isi izashilira. Mungu wenyine ni we wamenya ibyiza bitavugwa duhabwa na Yezu uba kandi akitangira mu Ukaristiya Ntagatifu.
Itegeko Yezu yaduhaye
Birumvikana rero ko Yezu amaze kutugenzereza atyo, yari afite ububasha bwo kuduha icyo gihe ili “tegeko lye”. Ngili itegeko lyanjye : “Nimukundane ubwanyu nk’uko nabakunze” (Yh 15,12). Bakristu, bana banjye, twashoboraga kurangiliza uru rwandiko kuri aya mgambo kuko byose biri muri ili tegeko : “Mukundane uko nabakunze” : nkemera kubavunikira, nkemera kubapfira. Bakristu mwe nimuzilikane ili tegeko rya Yezu, maze mwibaze niba koko mukunda mugenzi wanyu nk’uko yabakunze. Ukuntu u Rwanda rwacu rwaba rwiza buri muntu yumvise urwo rugero rwa Yezu, agakulikiza iryo tegeko ry’urukundo ! Nta yindi nzira y’ubukristu ibaho : utunganya iryo tegeko ry’urukundo, ukaba uri umukristu ; iyo utalitunganije ntuba uli we. Yezu ubwe yarabitweruriye : “Ikizerekana ko muri abanjye ni uko muzajya mukundana”.
Urukundo ni rwo kimenyetso kizaranga abataha ijuru, abazaba barabaye abakristu koko. Nimwumve mu ivanjili, aho Yezu avuga urubanza rw’imperuka. Namara gutandukanya abeza n’ababi, azabwira abeza ati : “Nimuze abakunzwe na Data, muhabwe ubwami yabateguliye kuva igihe isi yaremewe. Nari nshonje, mumpa icyo kurya. Nagize inyota, mumpa icyo kunywa. Nabuze aho ndara, murancumbikira. Nambaye ubusa, muranyambika. Nari ndwaye, nari mu nzu y’imbohe, muransura”. Nuko abeza bazamusubiza bati : “Ni ryali twakubonye ushonje turagufungulira, ufite inyota tuguha icyo kunywa ? Ni ryali twakubonye uri umushyitsi turagucumbikira, wambaye ubusa turakwambika ? Ni ryali twakubonye urwaye cyangwa uri imbohe turagusura ? ” Umwami azabasubiza ati : “Ndababwira iby’ukuli, igihe cyose mwabigiliraga umwe muli abo bagenzi banjye bagufi, ni njye mwabigiliraga”. Amaze azabwira abamuhagaze ibumoso (ababi) ati : “Nimumve iruhande mwa bivumwe mwe, mujye mu muriro utazima wagenewe Shitani n’abamarayika bayo. Nari nshonje ntimwamfungulira, nali mfite inyota ntimwampa icyo kunywa nari umushyitsi ntimwancumbikira, nali nambaye ubusa ntimwanyambika. Nali ndwaye, nali imbohe ntimwansura”. Nabo bazamubaza bati : “Nyagasani, ni ryali twabonye ushonje, cyangwa ufite inyota, uli umushyitsi, wambaye ubusa, urwaye cyangwa uli imbohe, tukanga kugufasha?”. Amaze azabasubiza ati : “Ndababwira iby’ukuli, igihe cyose mwangaga kubigilira umwe muri abo bagufi, ni njye mwangaga kubigilira”. Nuko abo bazajya mu bubabare budashira, abeza bajye mu buzima bw’iteka. (Mt 25, 34-46).
Bakristu, aya magambo y’Ivanjili aratwumvisha neza ko tuzacirwa urubanza, tubazwa urukundo twagiriranye, cyane cyane urwo twagiliye abakene n’abali mu byago. Aratwumvisha kandi ishingiro ry’urwo rukundo. Iryo shingiro ni ili : Twese uko tungana, turi ibiremwa tukaba n’abana ba Mungu. Twese twahamaliwe kubarwa mu muryango we, dufatiye kuri Yezu, mukuru wacu. Kugilira umuvandimwe wa Yezu neza, ni ukuyigilira Yezu ubwe. Kugilira nabi umuvandimwe wa Yezu, ni ukuyigilira Yezu ubwe.
Mutagatifu Paulo mu kudusobanurira ubumwe bw’abakristu muri Yezu na Yezu ubwe, abigereranya n’ingino z’umubiri zifatanye ubwazo, zigafatana kandi n’umutwe muri uwo mubili. Ingingo z’umubiri usanga zisobekeranye neza, zuzuzanya, zumvikana ; ntusanga zishihagurana. Mutagatifu Paulo arashaka kutwumvisha kandi ko ugiriye nabi urugingo rwa Kristu (umukristu) aba agiriye nabi Kristu ubwe. Nibyo Yezu yali yaramwumvishije ku nzira y’i Damasi, igihe yatotezaga abakristu, Yezu aramubwira ati : “Igituma untoteza ni iki ?”. Kuva ubwo yumva ko Abakristu na Yezu ali ikintu kimwe ; ni cyo cyamuteye kubakunda kimwe, akabavunikira kimwe.
Amagambo mu ivanjili avuga uwo mugenzo w’urukundo ni menshi cyane, ntitwayandika yose muri uru rwandiko tubandikiye. Muzayishakira ubwanyu n’Abapadiri banyu bazabibafashamo cyane cyane uyu mwaka. Aliko ndangiza dore limwe mu magambo twasigiwe na Mutagatifu Yohani, intumwa Yezu yakundaga, ku mugenzo w’urukundo : “Natwe rero, dukunde ubwo We yadukunze mbere. Umuntu ugira ati : “Nkunda Mungu” aliko yanga mugenzi we aba abeshya ; udakunda mugenzi we abona, yashobora ate gukunda Mungu atabona ? Dore itegeko yaduhaye : Ukunda Mungu, nakunde mugenzi we” (1Yh 4, 19-21).
Bakristu mwe, ibyo tumaze kuvuga byose by’urugero rwa Yezu n’inyigisho ze, hamwe n’inyigisho z’Intumwa, byemeza rwose ko urukundo ari umugenzo w’imena mu bukristu, ko ubukristu butakumvikana ububuzemo. Aliko kubimenya no kubyemera ntibihagije. Tugomba kubikulikiza. Mu gice cya kabili cy’uru rwandaiko turagirango tubibafashemo, tubibutsa ukuntu urukundo rugomba gucengera imigenzereze yanyu ya buri munsi, ibyo mukora byose ubwanyu, mu kubaho kw’imiryango no mu mibanire y’abaturage bose.
II
Ngirango ntibyaba gukabya, tuvuze ko mu Rwanda rwacu, ndetse no mu bakristu, urukundo rwa gikristu rutahakomeye rwose. Ibyo nanone simbivugira guhinyura ibyiza by’urukundo n’umubano ubukristu bumaze kugeza mu Rwanda rwacu, aliko twemeza ko igihugu cyacu kigomba kurushaho gukulikiza uwo mugenzo w’urukundo. Nicyo gituma tugirango tubibasobanulire kandi tubibafashishemo inama zacu za kibyeyi n’amasengesho tubavugira.
Urukundo rugomba kuva ku mutima kandi rugashingira kuri Mungu
Icyambere tubabwira nuko urukundo rugomba kubanza kuba mu mitima, mu bitekerezo, mu bushake : urukundo rugomba kuva ku mutima. Ibyo bibuze ntitwaba dufite uwo mugenzo. Rugomba kuba kandi rushingiye kuri Mungu. Gukundana ni ukumenya gutekereza neza ku bandi no kububaha no kubaha agaciro, twibuka twese ko turi ibiremwa bya Mungu tukaba n’abana be. Ufite uwo mugenzo amenya ko abandi nabo Mungu abakunda, ko ntacyo asiga inyuma kugira ngo abafashe, ngo abakize.
Abanga, bagasugura mugenzi wabo mu mutima, nubwo yaba umwanzi, baba bishe uwo mugenzo w’urukundo. Abacira mugenzi wabo mu mutima urubanza batazi, bamukekera ubusa, baba bishe umugenzo w’urukundo, abahimbira abandi ibinyoma, bakabacira ibitekerezo badafite, bakabumva nabi cyangwa bakagumana mu mutima wabo ibitekerezo byo kwihorera, iby’ishyali nabo baba bangije umugenzo w’urukundo. Bakristu, nimugire urukundo mu mitima yanyu kuko umutima aliyo nteko ya byose. Umwami wacu Yezu Kristu yarababwiye ati : “Koko rero mu mutima ni ho hava ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi zose, kwiba, kubeshya, kubeshyera abandi, gutera urubwa. Ngibyo ibituma umuntu aba mubi, naho kurya udakarabye sibyo bigira umuntu mubi” (Mt 15,19). Mwisuzume, Bakristu, murebe ibitekerezo mufitiye bagenzi banyu.
Urukundo mu mvugo
Ikindi mugomba kwitondera ni amagambo yanyu, imvugo yanyu. Amagambo meza ashobora kugira neza cyane : ndavuga amagambo y’inama nziza, yo gukomeza abandi, kubahoza, amagambo ya kivandimwe, amagambo aha abandi agaciro n’icyubahiro, amagambo y’urukundo. Aliko ntimwibagirwe ko amagambo ashobora kugilira mugenzi wawe inabi itavugwa : nko kuvuga undi nabi, gukwirakwiza ibibi yakoze cyangwa umuhimbiye, gutandukanya abari bashyize hamwe, guteranya abandi, kubabaza undi nkana, kuvuga nabi ibyiza akora, guta icyubahiro cye. Mutagatifu Yakobo atubwira kwilinda ibyaha by’ururimi, ati : “Gusingiza Mungu umubyeyi wacu, tubikoresha urulimi ; aliko kandi no kuvuma abantu baremwe ali abana ba Mungu, tukabikoresha urulimi. Umunwa wifuliza undi umugisha, ni nawo umwifuliza umuvumo. Bavandimwe, si ko byagombye kumera” (Yk 3,10). Bakristu, iyo muhuye, mukunda kuganira, kandi nta kibi kilimo, aliko mujye mwilinda gucumura kuli Mungu mu biganiro byanyu, mwilinda kuvuga abandi nabi.
Urukundo mu bikorwa
Gukunda mugenzi wawe mu mutima no mu magambo, ntibihagije. Tugomba no kubigaragaliza mu bikorwa. Yohani Intumwa ati : “umuntu w’umukire cyane, utunze byinshi, ubona umuvandimwe we yicwa n’ubutindi, ntamugilire akantu k’impuhwe, yatunga ate urukundo rwa Mungu mu mutima we ? Twana twanjye, ntidukundane mu magambo, no ku rulimi gusa, tugerageze urwo rukundo mu byo dukora no mu migenzereze yacu” (1Yh 3,17-18). Bakristu bacu dukunda, tuzi ko mutali abakire, aliko tubasabye gukora uko mushoboye kose ngo mufashe ababarusha kubabara, cyane cyane abarwayi, ibimuga, abababaye n’abari mu byago, utwana tw’imfubyi, abatagira abo biyambaza. Mwibuke umugani w’Umusamaritani w’ingeso nziza. Yezu ashimira ineza yagiliye umunyabyago wali waguye mu gico cy’abajura. Yaramubabaliye, amwitaho, amufashisha ibyo afite, kandi atamuzi ntacyo bapfana (Lk 10, 29ss). Haliho abakristu baca iruhande rw’abantu bali mu byago, ntibabiteho, haba no kubareba. Habaho ndetse n’abaseka abakene, ibimuga, n’abo ibyago byatahiye. Abo si aba Yezu, We Petero Mutagatifu avuga ho ko “yanyuraga mu bantu agira neza” (Act 10, 38), akiza abarwayi, ahoza abababaye.
Bakristu, turabasaba no gukomeza uwo mugenzo mwiza mu ngo zanyu. Turasaba abatandukanye kongera kubana, umwe amenye kwihanganira undi, bakundane by’ukuli. Turasaba imiryango ifitanye inzangano kwigorora imbere ya Yezu. Abatagilira abandi imbabazi, ntibashobora kuzigilirwa : bicira urubanza iyo bavuga “Dawe uli mw’ijuru” babwira Mungu bati : “Ntuzaduhore ibyaha byacu nk’uko natwe tutabihora ababitugilira”. Turasaba ababyeyi b’abana kwumvikana iteka, kudatana ngo basubiranemo iyo hali ibibaruhije. Nta kintu cyiza hano mu nsi cyaruta urugo rwunze ubumwe kandi rukundanye.
Urukundo ntirurobanura
Ikindi tugirango tubumvishe, Bakristu, mu bimenyetso biranga urukundo rwa gikristu, ni uko rugomba kutarobanura. Nta mukristu ukwiye kuvuga undi, n’ubwo yaba umwanzi we ati : “Uliya simukunda, uliya ndamwanga”. Mungu ntiyanga ko umuntu akunda abavandimwe be kurusha abandi, abo mu muryango we kurusha rubanda n’abo atazi. Aliko ntawe dushobora kwegura ngo tumuce mu rukundo rwacu. Umutima w’umukristu ugomba gusa n’uwa Yezu, ukunda abantu bose, akaba yarabapfiliye ngo abakize bose uko bangana. Nimwisuzume, Bakristu, turabibasabye, murebe niba ali uko bili mu Rwanda rwacu. Turabona ko ali nta kumvikana guhagije ; ali mu bantu ubwabo, ali mu milyango, ndetse no mu bice by’abantu bagize u Rwanda. Hali inzangano mu bantu, ndetse limwe na limwe bava inda imwe. Hali inzangano mu miryango : aho gushaka kuzikiza, bakazikomeza, bakazikwirakwiza, bakaba ba gasibamiryango. Hakaba n’abahimbahimba imanza ngo barenganye abandi, bakagenzwa no gushaka kwihorera. Hali abagira ibyago, ugasanga bagira bati bitewe ahali na kanaka, kugirango babyemeze bakajya gushikisha ku mupfumu, uwo mugiranabi uteranya imiryango n’iyindi, ntibatinye gukora ibidakorwa byo kwicana ali ugushaka kwihorera. Bakristu mwe, muli ibyo byose, ubukristu buli he ?
Turabibasabye nimucike kuki ibyo : ni ibyica umugenzo w’urukundo ugomba kuranga abakristu. Ibyo bituruka kwa shitani. Ni yo soko y’inzangano n’ubwicanyi. Nimwumve Yohani Intumwa, ati : “Twe twavuye mu rupfu, tuza mu buzima, kuko dukunda abavandimwe bacu. Udakundana nta buzima afite. Uwanga umuvandimwe we aba ali umwicanyi, kandi muzi ko nta wica undi ngo agire ubuzima bwa Mungu muli we” (1Yh 3,14).
Tubyerekeje k’uko igihugu kimeze
Dusanga mu Rwanda rwacu, kimwe no mu bindi bihugu, ibice byinshi by’abantu. Ibyo bice bituruka ahanini ku moko y’abantu, aliko hali n’ibituruka ku zindi mpamvu : nko ku bukire, nko ku mwanya abantu bagira mu butegetsi bw’igihugu, nko ku madini, hali Abirabura, Abazungu, Abarabu n’Abahindi. Mu Birabura hari Abatutsi, Abahutu n’Abatwa ; hali abakire n’abakene, hali abatunze inka, hali n’abatunzwe n’isuka yabo ; hali abacuruzi n’abanyamyuga, hali abagatolika n’abaprotestanti, hali abahindi n’abayisilamu. Hali rero n’abapagani bakili benshi cyane. Hali abategeka n’ingabo.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fid8b23cf46d5fe8f0%2F1312276976%2Fstd%2Fperraudin-arahabwa-ubwepiskopi-na-mgr-bigirumwami-mgr-bigirumwami-wari-umututsi-yashyigikiye-byimazeyo-iyi-baruwa-ya-perraudin-ategeka-ko-isomerwa-abakirisitu-be-bose-ba-diyosezi-ya-nyundo.jpg)
Muli iki gihe ikivugwa cyane cyane ni iby’amoko y’abanyarwanda ubwabo. Ibyo bice by’abaturage, cyane cyane aliko ibyo byerekeye amoko adahuje, tutabyitondeye byatuviramo imidugararo mibi mu Rwanda rwacu. Bakristu bo mu Rwanda, tubasabye gukulikiza ukuli no kwibuka urukundo rwa kivandimwe rubahuza, kugirango Imana iturinde ibyago. Twizeye ko icyo tubasabye mucyumva neza mwese, kuko mwese muli abakristu kandi ikinteye kubibasaba ali umutima wa kibyeyi mfitiye buli muntu kandi mbafitiye mwese uko mungana, mu gice mulimo cyose. Aliko tulifuza kugira icyo twabibabwiraho, kuko mu gihugu hatangiye kuzamo ibitekerezo, byinshi muli byo ugasanga bidahuje n’inyigisho za Kiliziya.
*Koko rero mu Banyarwanda, tuhasanga amoko atatu, mu baturage, atandukanye rwose, nubwo limwe na limwe yagiye yivanga biturutse ku gushyingirana, ntube washobora kwemeza iteka uti uyu ni uwo muli ubu bwoko cyangwa buliya. Uko kudahuza unwoko kw’Abanyarwanda ni ikintu gisanzwe mu bindi bihugu, kandi rero nta n’icyo mwabasha kubihinduraho. Mwaravutse musanga ali uko ibintu bimeze. Muli amoko menshi atuye hamwe, nimwemere gutura igihugu kimwe, mugerageze gukundana no kumvikana nk’abavandimwe.
*Imbere ya Mungu amoko yose akwiye icyubahiro n’urukundo ku rugero rumwe. Ubwoko bwose bufite ibyiza byabwo, bukagira n’ingeso zabwo.Kandi rero nta n’ufite ububasha bwo kwihitiramo igice yavukamo. Ntibikwiye rero, ndetse binyuranyije n’umugenzo w’urukundo kuziza umuntu ubwoko avukamo, cyane cyane kubimusuzugulira. Ibikwiye, urebesheje n’ubwenge busanzwe bw’abantu, ni uko abantu badahuje ubwoko bashyira hamwe, cyane cyane iyo dusanze baturanije imisanzu mu gihugu kimwe.
*Dufashe mu rugero rwa gikristu, amoko n’ibindi bice bigomba guhulira mu bumwe bubisumbye byose bw’Urusange rw’Abatagatifu. Abakristu, mu bwoko bakomokamo bwose, bafitanye ubumwe butambutse ndetse ubw’abavandimwe basanzwe : basangiye ubuzima muli Yezu Kristu, bakagira Umubyeyi umwe, uli mw’ijuru. Uwavuga “Dawe uli mw’ijuru”, akagira umuntu avana mu rukundo ngo nuko badahuje ubwoko, uwo ntiyaba yambaza Umubyeyi wacu uri mw’ijuru, na Mungu ntiyamwumva. Nta Kiliziya y’ubu bwoko cyangwa buliya, Kiliziya ni Gatolika. Muli yo, uwo ni Mutagatifu Paulo ubitubwira : “Nta muyahudi, nta mugereki, nta muja, nta mwigenge” kuko twese tuli kimwe muli Yezu Kristu.(Col 3,28). Kiliziya rero si iy’ubu bwoko kuruta buliya. Ni iy’amoko yose ; yose iyakunda kimwe, yose iyashyizeho umutima mu rugero rumwe.
*Mu Rwanda rwacu, ukutareshya kw’abaturage, guturuka ahanini kuko ubukire, ubutegetsi bw’igihugu, ndetse no mu by’ubucamanza, byiganje mu bwoko bumwe bw’abaturage. Ibyo ntibitangiye none, twabirazwe n’u Rwanda ruhise. Ibyo byahise nta kamaro gukomeza kubigiraho impaka. Ariko birumvikana ko aho Rwanda igeze ubu, ubwo butegetsi n’ukubaho kwarwo byo hambere, bitagihuje n’ubutegetsi bwiza igihugu gikeneye. Abategetsi barwo ntibakwiye kurekera iyo, bafite umulimo utoroshye wo gutunganya ibyo bintu bikomeye kandi biruhije aliko ngombwa. Umwepiskopi, uli mu mwanya wa Kiliziya yagenewe ibihuza abantu na Mungu, ntashinzwe gutegeka cyangwa kwerekana uko ibyo bigomba gutunganywa, aliko ashinzwe kwibutsa ababibazwa bose, baba abategetsi, baba abayobora amashyaka abikulikirana, itegeko ry’urukundo n’ubutabera mu mibanire, bigomba kuyobora bose, uko Mungu abitegeka.
*Iryo tegeko lishaka ko amategeko y’igihugu aha abaturage bose, mu bice byose, uburyo bumwe bwo kujya mbere no kugira ijambo mu byerekeye imiyoborere y’igihugu batuyemo. Amategeko yakwimika iby’irobanura, akabera, akarengera bamwe, cyangwa ibice bimwe by’abaturage, yaba acishije ukubili n’inyigisho z’ubukristu.
*Inyigisho z’ubukristu zigira ziti : “imilimo y’ubutegetsi ihabwe ababishoboye, b’intabera, bimilije imbere ukumererwa neza kw’abo bashinzwe kuvugira ”. Ntibyaba kugenza gikristu, gushinga umuntu umulimo w’ubutegetsi atabishoboye, ubitewe gusa n’ubwoko bwe, n’ubukire bwe, cyangwa se n’ubutoni agufiteho, utitaye kureba ko uwo mulimo awufitiye ubushobozi n’imigenzo myiza imuranga.
*Ubukristu bwigisha yuko ubutegetsi mu gihugu, bugomba gukorera rusange rw’abaturage bose butaboranuye, ntibugulire neza gusa agace kamwe kabo, bwigisha yuko umulimo w’ubutegetsi mu gihugu ali uguharanira ko abaturage bose bajya mbere mu by’ubwenge, mu kumererwa neza no mu bukungu, ku buryo bishobotse.
*Kiliziya ibuza ikintu cyose cyatuma ibice bisubiranamo, ali ibice bishingiye ku bukire, ali ibishingiye ku moko, cyangwa se ku kindi kindi. Aliko Kiliziya yemera ko igice cy’abaturage bahuliye ku kintu, baharanira ibyabungura, iyo bikozwe mu buryo bwiza kandi butunganye, nko kurengera imiryango n’inama zabyo (association). Aliko Mungu yanga ababizanamo inzangano, agasuzuguro, umutima wo guteranya bitandukanya abantu, kubeshya no guhimbira abandi. Bakristu rero, muramenye ntimukumve ababatoza kwanza no gusuzugura abandi, ngo ni ugushaka kurwanira ishyaka igice balimo.
*Kugirango amashyaka ayo ali yo yose mu gihugu, abe meza mu mibanire y’abaturage bose, ntagomba guharanira gusa, buli shyaka, ibyayagilira akamaro na bene yo, naho byaba mu buryo bwiza, agomba no kwimiliza imbere kubana neza n’ibindi bice by’abaturage, n’andi mashyaka, kandi no kwibuka mbere y’icyabungura ubwabo, icyashyira mbere rusange rw’abaturage bose.
Icyagilira igihugu cyose akamaro ntigishobora kuva ku myiryane itavaho, ahubwo gituruka gusa mu kugufashanya k’ukuli kwa kivandimwe, bishingiye ku gusangira mu butabera n’urukundo, ibintu n’ubutegetsi mu gihugu.
Turasaba Abagatolika, cyane cyane abayobora amashyaka n’abali mu butegetsi, kujya bahulira hamwe bakajya inama ku byo igihugu cyifuza cyangwa gikeneye, ngo babonere hamwe uburyo bwo kubitunganya, bakulikije inyigisho za Kiliziya.
*Nimwumve ukuli kuli muli aya magambo yavuzwe n’umuntu mukuru wa kera wali ufite ibitekerzo bya kigabo, ati : “Nta kamaro k’amategeko adashyigikiwe n’imigenzo myiza”. Amategeko, ubutegetsi n’amajyambere mu gutunganya imibereho n’imibanire y’abaturage n’ubuyobozi bw’igihugu, ntibizashyikira akamaro tubitezeho, nibidafashwa no kujya mbere kw’abaturage mu muco no mu migenzo myiza ya gikristu.
*Nta kugubwa neza mu gihugu, nta mubano w’ukuli, nta majyambere nyayo, bidashingiye ku gukulikiza neza amategeko ya Mungu, Kiliziya n’Abategeka bayo badahwema kwigisha.
*Bantu mwese mwumva ukuli, cyane mwebwe bakristu n’abigishwa, mu bice no mu moko mulimo yose, tubasabye kumva izi nyigisho no kuzizilikana, kandi mukazikulikiza kigabo mu migenzereze yanyu, mukanazinjiza mu mibereho y’abo mubana.
Umusozo
Bakristu, bana banjye, uru rwandiko tururangije dusubira muli rya tegeko rya Nyagasani : “Nimujye mukundana” kuko ali ryo libumbye amategeko y’ubukristu. Uko Paulo Mutagatifu abitubwira mu buryo bwiza mu rwandiko yandikiye Abaromani ati : “Ntimukagire uwo muberamo umwenda, kereka uwo gukundana. Kuko ukunze undi, aba atunganije amategeko. Koko rero aya mategeko “Ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzifuze iby’abandi n’andi yose, ahiniye muli ili jambo : “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”. Urukundo ntirubabaza undi. Urukundo rero ni ryo tegeko ryuzuye ayandi yose ashamikiyeho (Rm 13,8-10).
Bakritu mwe, twese uko tungana, dusabe Mungu cyane cyane uyu mwaka ngo asakaze urukundo mu Rwanda rwacu, rucengere mu mitima ya bose. Ni inema ikomeye cyane dusaba, aliko ni inema umubyeyi wacu wo mw’ijuru yifuliza abana be, azayiduha nta shiti.
Bikira Mariya, we wiswe “Umubyeyi w’urukundo rwiza”, adutakambire uko tungana, ngo twumve ijwi ry’umwana we Yezu, dukulikize itegeko yaturaze liruta ayandi yose ryo “gukundana”.
Bakristu, bana banjye, mbahaye umugisha wa kibyeyi.
+ A. Perraudin
Umushumba wa Vicariyati ya Kabgayi
Kabgayi, le 11 Februari 1959.