Ku munsi w'abategarugori twirinde amahano :Kenya : Agiye gushyingiranwa na nyina nyuma yo kumutera inda !

Publié le par veritas

http://www.umuryango.com/local/cache-vignettes/L500xH215/arton5752-07634.jpgBetty Mbereko w’imyaka 40 y’amavuko yaryamanye n’umuhungu we Farai Mbereko w’imyaka 23 amutera inda, aho ubu bifuza kuba bakora ubukwe bakabana nk’umugabo n’umugore.


Ikinyamakuru The Kenyan Daily Post dukesha iyi nkuri kivuga ko Betty afite inda y’amezi atandatu yatewe n’umuhungu we w’imfura Farai nyuma y’uko uwo bashakanye yari amaze imyaka 12 apfuye, akaba yari amaze imyaka igera kuri itatu akundana n’umuhungu we urukundo rudasanzwe rw’umubyeyi n’umwana.


Ubwo yitabaga Urukiko mu cyumweru gishize, Betty yatangaje abantu ubwo yavugaga ko mu myaka itatu amaze akundana n’umuhungu we Farai yamurihiriye amashuri arangiza kwiga none ubu akaba akora ngo nta cyababuza kubana mu gihe amutwitiye inda ye y’amezi 6.


Yagize ati “Dore, ni jye ubwange warihiriye umuhungu wanjye nta n’umwe wamfashije, ubu afite akazi arakora none mutangiye kunshinja kuba narakoze amahano. Nimureke nishime mu byo navunikiye.”


Farai na we atangaza ko yiteguye buri kimwe cyose ngo akore ubukwe na nyina umubyara kandi ko yiteguye gutanga inkwano kuko ise ngo yapfuye atararangije kwishyura inkwano ya nyina.


Yagize ati ”Ndabizi neza ko papa yapfuye atarangije kwishyura inkwano, niteguye kuyishyura. Ni byiza kuba ibirimo kuba byatangazwa hose kuko abantu bagomba kumenya ko ari njye wateye mama inda n’ubwo bazamurega kuba yarakoze ibidakwiye.”


Nathan Muputirwa, umukuru w’umuryango yamaganiye kure ibyo byifuzo by’umwana na nyina avuga ko badashobora kwemera ko ayo mahano aba.


Ati “Mu gihe cyahise bagombaga kwicwa ariko ubu ntitwabikora kubera gutinya Polisi.” Yongeraho ko nibatareka ubwo bukwe bareba aho bahungira bakava muri ako gace.


Farai na Betty ari we nyina umubyara bahisemo kuhava bakajya ahandi hantu hatazwi kugeza ubu.


Nyirandikuryayo Ancille 

Umuryango.com 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article