Umunsi mpuzamahanga w'Abari n'Abategarugori kuwa 8 Werurwe 2013 : Abanyarwandakazi mu mukeno, agahinda n’ihahamuka.

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/kivuviols_Par3446314_0.jpgLeta ya Kagame, mu gufatanya n'isi yose kwizihiza uyu munsi w'uwa 8 Werurwe 2013, yihaye intego ikurikira : “uburinganire n'ubwuzuzanye bihesha agaciro umuryango”. Ministiri mushya muri primature ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango, madamu Gasinzigwa Odda akangurira abanyarwanda kwitabira uyu munsi mukuru yavuzeko “abayobozi baza gufasha uwifashije”.

 

Mbere y'uko ahabwa iyo mirimo, Madamu Gasinzigwa yari asanzwe ashinzwe iyubahirizwa ry'ihame ry'ubwuzuzanye n'uburinganire (The Chief Gender Monitor ). Kuba rero uyu mutegarugori asanzwe amenyereye ibibazo bya gender mu Rwanda, ubundi byagombye gutanga ikizere ko azafasha muri byinshi. Ariko kubera imbogamizi zinyuranye système ya FPR-Kagame idashaka cyangwa idashoboye gukemura, icyo kizere ubanza kizaba nka cyakindi kiraza amasinde.

 

Koko rero, iyi tariki igeze igihugu cyacu, u Rwanda, kiri kuvugwaho cyane mu ruhando mpuzamahanga, bitewe n’ibi bibazo by’ingutu :


· Intambara mu burasirazuba bwa Kongo, ahanini yanatumye zimwe mu   

  nkunga z’umuryango mpuzamahanga zihagarikwa

· Imfungwa nyinshi mu Rwanda, zirimo iza politike n'izazize ibya génocide

· Kwima itangazamakuru urubuga rusesuye

· Kwinangira ntihashyirweho urubuga rwa politiki ngo démocratie yimakazwe

 

1.   Intambara mu burasirazuba bwa Kongo, ahanini yanatumye zimwe mu nkunga zigahagarikwa

 

Kuva FPR yatangiza intambara, haba mu Rwanda haba no muri Congo, propagande zimenyerewe ni izemeza ko hagamijwe ibohozwa ry'abanyarwanda, nyamara ubushakashatsi butandukanye kandi butabogamye bwagiye bugaragaza ko kimwe mu bishishikaje FPR ari gahunda zo kwimakaza ururimi rw’icyongereza ruyorohereza mu kwigwizaho imitungo, ititaye ku mibereho yabo ibeshya ko iri kurwanirira. Ibi byatumye abanyarwanda bavuga igifaransa (ari nabo benshi mu bize amashuli) bibwira ko abavuga icyongereza babavutsa amahirwe, nyamara abavuga icyongereza nabo bararira ayo kwarika, kuko ibyiza byinshi by’igihugu byiharirwa n'agatsiko k'abantu bake cyane.

 

Ingaruka z'iyi ntambara haba mu Rwanda haba muri Kongo, inyinshi zishegesha umugore n'umwana. Génocide yabaye mu Rwanda yasize abapfakazi b'abagore benshi: gacaca, ifungwa ry'abakekwaho génocide n'inkubiri y'ingengabitekerezo ya génocide byadusigiye ingo nyinshi ziyobowe n'abana cyangwa n'abagore gusa. None kuri ibyo bibazo umuryango nyarwanda usanganywe, hiyongereyeho ibibazo byo kuvanaho zimwe mu nkunga uwo muryango washoboraga kubonaho utuvungukira.

 

Bategarugori, ba mutima w'urugo, ba mutima w'umuryango nyarwanda, kuri iyi sabukuru nimumfashe twamagane abagore bo muri FPR bakomeje kwitesha agaciro ( dignité humaine) bakomeza gusobanura icyo bazi nabo ubwabo ko ari ikinyoma mu birebana n'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

 

Nimumfashe twamagane abadamu bakomeza kwigira ibikoresho by'uwabahaye imyanya nk'uriya mu minisitirikazi mushya ushaka kwambura abanyarwanda bamwe ubwenegihugu bwabo. Ese aho aba yabanje kureba icyo amategeko abivugaho ?

Bategarugori bana b’u Rwanda, nimukoze mwihangane, amaherezo Kagame na bagashozantambara bandi bazatsindwa muri Kongo, amahoro ahinde muri icyo gihugu cy’abaturanyi, maze inkunga z’abagiraneza zigaruke mu Rwanda, ziramire bamwe muri mwe n’abo mu miryango yanyu bakomeje kwicishwa inzara n’umukeno, mu gihe abambari ba FPR bo bicwa n’umurengwe. 

 

2.   Imfungwa nyinshi mu Rwanda zirimo iza politike n'izazize ibya genocide

 

http://www.africatime.com/data/nouvelles/247981.jpgMadame Ingabire Victoire na Basaza be barimo Maître Ntaganda na Déo Mushayidi barafunze, nta kindi bazira uretse ibitekerezo byabo bya politiki. Système FPR mu gufunga izo ntwari, yafunze ingo zabo, yafunze imiryango yabo, yafunze abantu bose bahuje imitekerereze yo gusaba urubuga rwa démocratie, ya yindi nyayo, ya yindi itemera ko abantu bose bibona inyuma y'ishyaka rimwe, inyuma y'igitekerezo kimwe.

 

Hari n’izindi mfungwa zitabarika, zitwa ko atari iza politike, kandi zarazize « ingengabitekerezo », icyaha kidasobanutse kugeza ubu, cyahimbwe na FPR na Ibuka, hagamijwe mu by’ukuri kwigizayo abantu bose système ya Kagame ibona ko bashobora kuba bafasha abaturage guharanira uburenganzira bwabo. Mu bafunze bazira génocide, naho harimo benshi cyane barengana. Abo bose bahanze amaso abanyapolitiki b’abanyakuri, cyane cyane impirimbanyi z’abategarugori n’abari, ubusanzwe bazwiho kugira impuhwe za kibyeyi no gushyira mu gaciro. 

 

3.   Kwima itangazamakuru urubuga rusesuye

 

NkusiSaidati  Mukakibibi na Agnès Nkusi Uwimana barazira iki? Rwisereka na Ingabire charles bazize iki? Aba bose ntibafite imiryango se? Iyo FPR na système yayo bakomeza batera abantu agahinda n’ihahamuka, bagahoza abantu ku nkeke, bumva amaherezo azaba ayahe ? Biragaragara ko système ya FPR igamije kubuza abantu gutekereza ku kintu gishyashya icyo ari cyo cyose, cyateza imbere umuryango nyarwanda. Ni yo mpamvu buri muturage akwiye gushikama akirengera, akarengera n’umuryango we.

 

Bategarugori, nimuhaguruke musabe Perezida wa Repubulika afungure itangazamakuru kuko niryo ryonyine rishobora kubahugura mu byo mwakora ngo muteze imbere ingo zanyu. Nimutinyuke, muhate ibibazo na Madamu Kagame, mumwumvisha urwo umuryango nyarwanda upfuye, kugeza ubwo we na Bwana we bazadohorera abenegihugu, cyangwa se bakavanwa ku butegetsi niba bakomeje kwinangira. 

 

4.   Kwinangira ntihashyirweho urubuga rwa politiki ngo democratie yimakazwe

 

ingabireKu mbuga z'amahanga zimwe na zimwe, kimwe n'imvugo uwitwa Rizinde M. Shaffiy B.P. 258 Kigali Email : rizindem@yahoo.fr Phone : 07 88 30 65 48 yasohoye ku gihe.com taliki ya 12 Mutarama 2013 (comments 59) aho avugako nta opposition iri mu Rwanda kubera ko hari ibikorwa byiza by'iterambere. Akongera akivuguruza ati n'abahari bakeya ni abamecontents gusa. Iyi mvugo ya Rizinde itaniye he n'iyabavugaga ko kuberako abatutsi ari minorité abahutu bakaba majorité, nta mpamvu yo kwita cyane kuri minorité. Iyi mvugo y'uyu Rizinde M. Shaffiy itaniye he n'imvugo yakuruye sytème y'ibyitso muri période ya 1990 kugeza muri 1994 ? Itaniyehe na système y'ingengabitekerezo, système y'ipipinga, etc ?

 

Bategarugori, n'ubwo système ya FPR-Kagame ikomeje kubeshya yerekana ko byose bigenda neza mu gihugu, igihunga abayobozi baterwa n'amarorerwa bakora akajya ku mugaragaro, cyatumye batangira ubucurabwenge ku miyoborere y'igihugu nyuma ya 2017, ubwo Kagame azaba arangije mandat ya 2. Ubu ikigezweho ni uko hashyizweho urwego rugizwe n'abagabo 3 muri systeme ya FPR, urwego rwa senat aribo Tito Rutaremara, Antoine Mugesera na Dr Joseph Karemera (Référence : http://www.theeastafrican.co.ke/news/Kagame-kicks-off-transition-debate-in-RPF-/-/2558/1696138/-/4ex2i6z/-/index.html ( le 8 février 2013)) bashinzwe gutegura Transition.

 

Ese mu Rwanda nta mutegarugori ufite ibitekerezo wari gushyirwa nawe mw’itsinda rya bariya bagabo, bagafatanya kwiga iby' iyo Transition? Uburinganire n'ubwuzuzanye si ubwo mu rugo gusa. Niba hari abagabo mu ngo bakandamiza abagore babo, ahanini ni uko baba babibonye no nu rwego rw'ubuyobozi.

 

Bategarugori, uko muri 2003 abambari ba système ya FPR-Kagame batoresheje ku mayeri itegekonshinga, rikitirirwa abaturage kandi nta ruhare bagize mw’itegurwa ryaryo, ni nako iyo transition bashaka kuyibatura hejuru, dore ko ngo igomba kugaragazamo impinduka itagira icyo isenya kandi igakomeza gahunda muri systeme yari isanzwe (changement, continuité na stabilité). Icyabateye kumva ko bahindura ingingo ya 101 ngo Perezida Kagame abone indi manda atemerewe n’itegekonshinga, ni uko bamenyereye kutita ku bishishikaje abaturage, ni nayo mpamvu bagiye kongera kubaturaho imishinga ya transition, bayibitirira. Nimuhagaruke mubyamagane, kandi musabe ko n'amashyaka ya opposition yagira uruhare mu gutegura iriya transition. 

 

UMWANZURO

 

Nk'uko Minisitiri Gasinzigwa Odda yemeza ko abayobozi baza gufasha uwifashije, abategarugori bakwiye guhagurukira rimwe bagasaba ko ubwuzuzanye butagomba kugarukira gusa ku muryango, ko bugomba kuba no munzego zose, abategarugori ntibakomeze kuzuza umubare munini wo gutambutsa ibyemezo bya leta mu gihe kandi ibyo byemezo biba bibangamiye umuryango.

 

Umuryango nyarwanda ntugizwe n'abantu bo mu murongo wa FPR gusa. Abatekereza mu bundi buryo nabo bafite umwanya mu gihugu, cyane cyane abimirije imbere gahunda ihamye yo kugeza u Rwanda ku butegetsi burangwa na demokrasi ishingiye ku kuri, ku butabera n’ubwisanzure. Mu gihe ibintu bitarahinduka, nibyumvikane ko abanyarwanda bose ari bene mugabumwe, ko nta n’umwe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe. Kuba abantu badahuje ibitekerezo ku micungire y’igihugu, kuba hari abatumva ibintu kimwe na FPR, ntibyagombye kubaviramo icyaha : nta haduyi, nta gipinga mu bana b’u Rwanda !

 

Perezida Kagame uhagarariye systeme ya FPR nafungure nta mananiza imfungwa zizira ibitekerezo byazo, atange umusanzu we mu kugarura amahoro muri Kongo, afungure abanyamakuru, yemere urubuga rw'amashyaka afite undi murongo w'imikorere, maze arebe ukuntu gutanga amahoro y'umutima (peace of mind) bizazamura urugo, umuryango, igihugu kikayoborwa mu buringanire n'ubwuzuzanye.

 

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira abategarugori batowe cyagwa bari mu zindi nzego zifata ibyemezo, kureka kuvugira uruhande rumwe rwa FPR gusa, maze bakavugira abaturage bose. Birakwiye kandi ko abanyarwandakazi bo mu nzego z’ubuyobozi batakomeza kugirwa udukingirizo n’ingwizamurongo, batumwa gusobanura ibyemezo batagizemo uruhare rugaragara, cyangwa kuramira ibyamaze kwangirika, rimwe na rimwe bagerekaho n'amarira.

 

Naho iby’abihandagaza bavuga ko abantu bake ari bo batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda, birazwi ko nta shingiro bifite, kubera ko imbaga y’abaturage ikomeje kurira ayo kwarika, kubw’inzara, umukeno n’ihahamuka systeme ya FPR-Kagame ibahejejemo. N’iyo kandi baba bakiri bake abaharanira ukuri, ubwisanzure n'ubutabera hagamijwe u Rwanda rwiza rwa bose, abo « bake beza » baruta kure abenshi bashyize hamwe mu kinyoma cyangwa mu yandi mafuti.


Harakabaho abari n’abategarugori !

Harakabaho u Rwanda n’abarwifuriza ibyiza !

 

 

 

Mukamwiza Marie

Commissaire RDI  Rwanda Rwiza,

chargée des Affaires Sociales

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article