Ku Gisenyi , leta ya Paul Kagame ikomeje guhohotera abanyarwanda bajijutse ibita abayoboke ba FDLR!
Mu nama yiswe iy’umutekano yabaye tariki ya 16 Mutarama 2014 mu karere ka Rubavu, iyobowe na meya wa Rubavu, bwana Sheikh Bahame Hassan, Gen Maj Moubarakh Muganga, Polisi Higiro na Col ushinzwe ingabo mu karere ka Rubavu, abaturage bongeye kwibonera ko bayobowe n’abantu bitwara nk’abanyamahanga bigaruriye u Rwanda ku ngufu.
Aba ni baturage ba Rubavu bicajwe hasi, kugirango berekwe abo bashaka kwica mu izina ry'abanzi b'igihugu!
Muri iyo nama yabereye ahitwa Nyakabungo-Kanyefugwe, Umurenge wa Nyakiriba aho bita ku badive, abo bayobozi twavuze haruguru bicaje abaturage hasi baturuka mu mirenge itatu, ariyo: Nyakiriba-Kanama na Nyundo, maze si ukubatera ubwoba bakora iyo bwabaga.
Iyo nama yajemo abaturage bake, nabo bari baje ngo kubera ibihuha byari byakwijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ko hafashwe abarwanyi ba FDLR ngo bari bagiye gutera ibisasu. Niyo mpamvu abaturage bamwe bagira amatsiko baje kureba abo bantu, bashakaga gutera ibisasu muri Mahoko-Kiaka-station hamwe ngo no mu isoko rya Mahoko. Nyamara, abo bayobozi ntibazanye abo bantu bari bafashwe nkuko bari babitangaje, ahubwo hazanywe abasore 2 ngo bashinjwa ubufatanye na FDLR.
Umwe afite imyaka 16, akaba avuka mu Rutsiro, kubera guterwa ubwoba n’abasirikari ngo yemereye mu ruhame ko yashutswe n’umuprofeseri witwa Afrodise, kuko uyu mwalimu niwe wari ugambiriwe kugira ngo afungwe. Ubwo rero kuba ashinjwa mu ruhame n’umwana w’imyaka 16 bituma abaturage bagira ngo n’ukuri. Oya ni rya tekinika rya FPR, ba nyarubavu muhumuke!
Undi wamurikiwe abaturage ngo avuka i Busasamana nubwo nawe yahaswe inkoni mbere yuko bamwereka abaturage, yashoboye kwihagararaho, arabihakana, ahubwo asobanura ko yafatiwe kuri petite bariere (umupaka wa congo n’u Rwanda) yivira muri congo aho yari amaze hafi imyaka yikorera utuzi two gushaka imibereho. Uyu musore amaze kwisobanura Gen Moubarakh Muganga yakozwe n’isoni maze asanga nta kindi yakora uretse gutera abaturage ubwoba; yagize ati: « abantu nkaba ubundi, bagombye kuba barapfuye, ni leta igira impuhwe, ariko ubu noneho umwanda ugiye kuvanwa mu nzira ».
Uyu ni Gen Mubaraka Muganga ubeshya abaturage ngo ari kubereka abanzi b'igihugu!
Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu nkeragutabara zikorera mu karere ka Rubavu, avuga ko Gen Moubarakh Muganga yatekinitse kariya gatendo k’ibisasu, kugira ngo abone uko yikiza bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano leta ya FPR itagifitiye icyizere. Abafunzwe barahohotewe kuko harimo umuprofeseri, wavuye ku rugerero, wahoze mu ngabo za kera, Ex-FAR, aza kujya muri RDF, nyuma yo kuvamo, yari asigaye ari mwalimu muri APEFOC/KANAMA. Undi ni umu Major, wahoze muri FDLR, amaze gutaha avuye muri Congo yinjijwe muri RDF, ubu akaba yari akuriye inkeragutabara mu Murenge. Uwa gatatu, nawe ni caporali wahoze muri RDF.
Muri rusange, FPR ubu yafashe gahunda yo gutera ubwoba abaturage ngo batazitandukanya nayo. Muri iyi gahunda, abagomba guterwa ubwoba no kwicwa ni abajijutse, cyane cyane abarimu, kubera ko ari bo baba mu biturage hafi y’abantu benshi. Ubu hari nk’inkuru y’umuprofeseri ngo uherutse gufatanwa inyama z’inka yibye. Ntibisanzwe kubona mwalimu asigaye abaho ubuzima bugayitse, kugeza ubwo ajya kwiba.
Ngo uyu mwalimu akimara gufatwa, yaratemaguwe, ariko imana yakinze akaboko ntiyapfuye, ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Kijote-Bigogwe. Amakuru aturuka kuri iki kigo nderabuzima, avuga ko ubuzima bw’uyu mwalimu bugeze aharindimuka. Niba mwalimu ageze aho ari we uba ibandi mu Rwanda, sinzi icyo abavuga ko bafite umugambi wo gutabara abaturage bategereje; kereka niba bashaka ko bazajya gutaburura imirambo gusa. Nimutabare, abanyarwanda baragowe.
Source : Ikazeiwacu.unblog.fr