Kongo n'Urwanda : Urwishe ya nka ruracyayirimo !

Publié le par veritas

Mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye mu ruzinduko i Kinshasa muri Congo ari kumwe n’izindi ntumwa zarimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga, amagambo uyu mu Ministre arimo gutangaza ndetse n’ikiganiro Perezida Paul Kagame yahaye abanyamakuru, ibi byombi biragaragaza ko ibintu bitifashe neza habe na gato.Uwavuga ko u Rwanda rutorohewe mu rwego rwa dipolomasi ntabwo yaba yibeshye.

Kuba kandi amakuru ava i New York ku kicaro cy’umuryango w’abubumbye avuga ko hari rapport igiye gusohoka ivuga ku mutekano muke uri muri Congo, kandi iyo rapport ishobora kuza ishyira mu majwi Leta y’u Rwanda. Ndetse Ministre Louise Mushikiwabo agaragaza ikintu kimeze nk’uburakari kuri Leta ya Congo na ONU, bigaragaza ko urugendo yarimo i Kinshasa rutagenze neza.

Leta y’u Rwanda mu gukomeza kwibasira ONU mbere y’isohoka ry’iriya rapport birerekana ko u Rwanda rukeka cyangwa rwamaze kumenya ibiri muri iriya rapport bikaba ari ibintu bishobora kuba bitarunogeye cyagwa birushinja dore ko mu minsi ishize ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Leta ya Congo yashinje Leta y’Amerika gushaka gutambamira isohoka ry’iyo rapport mu rwego rwo kwanga ko u Rwanda rwashyirwa ku karubanda. Ariko uhagarariye Amerika muri ONU, Madame Susan Rice yarabihakanye.

Iyi nkuru iri hasi yasohowe n’urubuga Kigali Today rukorera mu Rwanda iratwereka ko urwishe ya nka rukiyirimo:

Rwanda-Congo: Urwishe ya nka ruracyayirimo mushikiwabo11-2

Kuva ibumoso ugana iburyo: Lt Gen Charles Kayonga, Ministre Mushikiwabo na Perezida Joseph Kabila

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, aremeza ko Leta Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo ifite, akanihanangiriza iki gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda, nk’uko baherutse kubikorera abagera kuri 11.

Nubwo yemeza ko ibibazo Congo ifite iki gihe byatewe n’umutwe FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yemeza ko ibyo byose ari amakosa y’umuryango mpuzamahanga wananiwe gukurikira abasize bakoze Jenoside.

Kuva mu myaka ine ishize, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barwanya Leta yabo, bigaragaza ko Leta y’iki gihugu yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye n’iyo mitwe; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.

Yagize ati: “iyo imitwe ihagurutse ikarwanya Leta yabo haba hari impamvu. Abarwana bavuga ko aho batuye n’ababyeyi babo badafashwe nk’aho ari abenegihugu”.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kuba Leta ya Congo ikomeza kwirengagiza icyo kibazo, yarangiza igafashwa n’umuryango mpuzamahanga guharabika u Rwanda, atari cyo kizakemura ibibazo byayo kuko ibyo bibazo ari iby’Abanyekongo bitari iby’Abanyarwanda.

Ati: “Gushyira u Rwanda mu majwi ni uburyo bwo kwirengagiza uko ikibazo gihagaze. Niyo mpamvu tubona ikibazo kitarangira. Ababizi barabyirengagiza, ni nabyo twaganiriye n’abayobozi babo”.

Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko niba hatabayeho kureba impamvu iyo mitwe ifata intwaro ikarwana, ibyo bibazo bitazigera birangira.

Yanavuze ko Leta y’u Rwanda yiyamye ibikorwa by’ihohotera abasirikare ba Congo bakoreye Abanyarwanda bagera kuri 11, bakoreraga ubucuruzi bwabo i Goma.

Umuvugizi wa Leta kandi yanamaganye Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), ugizwe n’abasirikari ibihumbi 20, kuko impunzi zituruka muri Congo aho bakorera zigaragaza ibimenyetso by’ihohohterwa, mu gihe uwo mutwe nta kintu ubikoraho.

Abajijwe n’abadepite uko abona abayobozi ba Congo bagaragaza ubushake mu kurangiza ibibazo, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ibikorwa byose birimo amacenga menshi. Habaye ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ariko nyuma Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yandikira akanama gashinzwe amahoro ku isi aharabika u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asanga ikizarangiza ibibazo ari uko Leta ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga bava mu byo yise “amafuti”, yo kureba uwambutse umupaka wese mu isura ya Leta y’u Rwanda.

Kuva muri 2009, ibisirikare by’ibihugu byombi bimaze kugirana inama z’ubutwererane zirenga 13, ariko ukurikije ibindi bice amasezerano impande zombi zagiye zemeranywaho nta n’imwe yashyizwe mu bikorwa; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo abitangaza.

Source: Emmanuel N. Hitimana, Kigali today

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Kagame ati West yashatse gukuraho Kabila iza kungisha inama. Wow!!!

Ariko, iyo West yabimumenyeshaga ngo abikoreho iki? Amunangure nk'uko yabigiriye se (Kabila LD) cg uko yabigiriye Habyara na Ntaryamira? Ubu si ukwiyemeza ko
ari umucanshuro West ikoresha ngo ahotore abo itagikundwakaje?

Ikibazo: we nibajya kumufanyiya bazagisha nde inama?

Kami

Répondre