KOKO AKABAYE ICWENDE NTIKOGA

Publié le par veritas

021 Gasana AnastaseUyu mugani waciwe n’abanyarwanda bo hambere iyo bashakaga kuvuga imico y'umuntu itajya ikunda guhinduka, nubwo yakwigishwa bihagije cyangwa se akerekwa ingero z’ibintu bifatika.

Muri iyi minsi FPR na Paulo Kagame bagize ubwoba bwinshi, kuva aho baboneye abayihunze bashyira hamwe bakavuga ibikorwa bigayitse bikorwa na leta ya Kagame,  ariko icyaba cyarazengereje Kagame bikomeye ni uruhurirane rw’amabanga yibyaha bye rwagiye rusohoka, harimo; Rwanda briefing ya Kayumba Nyamwasa, Rwanda mapping repport ya LONI; yakomeje kwikanga bikomeye bitewe nigitutu cyabatavuga rumwe nawe barimo cyane FDU na RNC nabandi, ibyo byatumye Kagame ahindura imikorere, maze yerekeza mubamuhunze baba mu mhanga.

Kagame n’abambari be bazwi kukazina k’intore, basanze ikihutirwa muri iki gihe ari ugusanga izo mpunzi hirya no hino, zigashukishwa ubuhendabana bw’amafaranga, hagakoreshwa z'amabassades mu kwamamaza izina rya Kagame, maze intore zigakwirwakwizwa hirya hino, ibihugu abantu bahungiyemo bigahatirwa kubacyura kungufu.

None koko nuwahoze ari Minisitiri w’intebe Petero Selesitini Rwigema aremeye koko asubiye gucinya inkoro ibukuru ngo yongere guhakwa (Ndr: ku ifoto iri hejuru murabona uwari Ministre w'ububanyi n'amahanga GASANA Anastase nawe wahunze Kagame amuramutsa n'ibyubahiro byinshi mu ihuriro ryateguwe na leta y'u Rwanda ryo kwihesha agaciro i Chicago muri leta zunze ubumwe z'Amerika), burya koko akabaye icwende ntikoga koko.

ITURUFU YA JENOSIDE ITANGIYE GUHINDAGURWA

Abantu bakurikiranye imibereho ya Colonel Alexis Kanyarengwe ya nyuma, bemeza ko yapfanye agahinda gakomeye, kuko yari yarabujijwe kuba yasohoka mu gihugu ngo ajye kwivuza, ndetse bikanavugwa ko kuva atakiri mu butegtsi atashoboraga kuba yatumirwa mu minsi mikuru ya FPR nkumuntu wigeze kwitwa umukuru wayo, byateye abantu kwibaza byinshi igihe babonye hatangwa imidari yo kubohoza igihugu ariko mubayihawe bose hakaba hatarigeze humvikana izina rya Kanyarengwe wari ukuriye FPR. nyamara abasesenguzi bibintu nibindi mu Rwanda bemeza ko icyo yaziraga ngo ryari ijambo yaba yarigeze kuvuga kera, aho yavuze ko atazibagirwa na rimwe icyatumye amera uruhara imburagihe aricyo cyamupfuye umusatsi, aha nababwira ko amateka avuga ko insoresore za lunari zigeze gukurubana Kanyarwengwe hasi, maze akomereka mu mutwe apfuka umusatsi ntiwongera kuhamera bibaho. Iyo nzigo y’iryo jambo ngo yaba ariyo yakomeje kuzira kugeza ubwo yapfuye ngo asigaye yarahindutse umurobyi, ubwo yirirwaga kubyuzi bye yororeragamo amafi i Kabuga yarimwe akandi kazi hamwe nicyubahiro, nyamara amaze gupfa ntibabuze guteza ubwega batwikiriza umurambo we ibendera rya FPR.

023-Rwigema.jpgPetero Selestini Rwigema umenyereye ubuhake, yabonye Twagiramungu Faustini wari Minisitiri w’intebe ahambirijwe azira kwamagana ingoyi no kwicwa kwabantu byakorwaga na Kagame, yihutira guhakirizwa ngo amusimbure maze koko uwo mwanya aba arawuhawe, ariko ntibyatinze abona ko rwose Kagame atagira Roho Mutagatifu maze aba ahimbiwe jenoside akizwa namaguru nkabandi bose. Abannyarwanda bacitse kwicumu bakomeje kwibaza uwaba apfobya jenoside mu byukuri, niba ari utavuga rumwe na Kagame cyangwa niba ari Kagame uyikoresha nkiturufu ya politiki (Ndr:ifoto ya Rwigema aha ku ruhande).

Ubwo intore za Kagame zari zimaze gukwirakwizwa isi yose kubuza abantu bayihunze kwishyirahamwe, bakomeje no gushakisha abigeze gukorana nayo harimo nabacuruzi bari bakomeye nka ba Kajeguhakwa Valens basubijwe kwisuka nabandi, maze Petero Selesitini Rwigema aboneraho akanya ko kongera guhakwa ngo asubizwe imitungo ye yari yarambuwe barabimwemerera kandi bamusezeranya ko azahita akurwa kuri listi yabakoze jenoside bashakishwa, ibyo rero byatumye Petero Selesitini Rwigema atavuga ikintu na kimwe kibi kubutegetsi bwa kagame nkuko twumva abandi bahoze ari abanyapolitiki bakomeye bavugira ku maradiyo mpuzamahanga, harimo nka Yozefu Sebarenzi Kabuye nabandi benshi.

Nyamara Rwigema najye yibuka amagambo yavuze ku maradiyo mpuzamahanga akimara guhunga, ubwo yasabaga abanyarwanda bose kuva hasi bagashyigikira Perezida Pasiteri Bizimungu wari umaze gufungwa, none se ubwo yibwira ko ubwo Kagame atibagiwe ijambo ryavuzwe na Kanyarengwe, azibagirwa iryo ryavuzwe na Petero Selesitini Rwigema?

Amagambo aherutse kuvugwa na Petero Selesitini Rwigema kuri BBC  ubwo yakurwaga kuri iyo listi yabajenosideri, yatangaje abantu cyane bumvishe umuntu nkawe uzi ubwenge atinyuka akavuga ko ashima parike ya Kagame ! Biteye gusetsa cyane, ese Parike yita abantu abanyabyaha kuko batavuga rumwe na Kagame ikwiye gushimwa? parike yita abarwanyi ba FDRL abajenosideri iyo bari mu mashyamba, ariko bamara kwezwa na FPR  bemeye kuba intore za Kagame bagahita bitwa abatagatifu,  maze bagatangira gushinja ubuterahamwe Rujugiro Tribert, Ingabire Victoire, Kayumba Nyamwasa, Rusesabangina nabandi. Aya magambo yavuzwe na Rwigema kuri BBC agaragaza kutagira umurongo ngederwaho, yibukije abanyarwanda bazirikana, andi magambo yavugiye ahahoze hitwa i Cyangugu ubwo yajyaga gutangiza umwaka w’amashuri nyuma yintambara ubwo yari Minisitiri w’amashuri, icyo gihe yikomye cyane impunzi zari muri Kongo hakurya ye,  icyo gihe Rwigema yabakubiye mu gatebo kamwe abita bose abicanyi, ndetse ntibyatinze kuko nyuma gato yayo magambo ya Rwigema, Fred Ibingira yahise yambuka yica impunzi zitagira ingano zari zarahungiye mu kirwa bita IJWI, urupfu rw’izo mpunzi ntirukunze kwibukwa. Nyamara bamwe mu banyarwanda bamukomeye mu mashyi icyo gihe ubwo yavugaga ijambo barongoreranye bati: Ruriye abandi rutamwibagiwe, kandi niko byagenze koko, kuko bidatinze nawe yiswe umwicanyi nkabandi.

UBUBWA NTIBUVA MU MBWA

Umuntu wari uvuye mu giturage yatembereye i Burayi ahageze atangazwa no kubona imbwa zaho zirara mu nzu kandi zikuhagirwa kimwe nabantu, maze aratangara cyane aravuga ati: mwa mbwa mwe babuhagire bagire bate, babaraze munzu nkabantu, ariko ububwa bwanyu ntibuzabavamo kuko mutazigera murisha intoki kandi ngo murire no kumeza nkabantu.

Petero Selesitini Rwigema wahoze yita impunzi zahunze Kagame zose abicanyi, akabona Kagame aramumenesheje, abantu bakagira ngo noneho amenye ubwenge arahumutse ariko byabaye ibyubusa. Rwigema wageze hanze akakirwa neza nimpunzi bagenzi be yitaga abicanyi, arongeye aratannye kubera inda nini. Ese yibwira ko Parike ya Kagame itangiye kwivuguruza mu rwego mpuzamahanga igeze he koko? Parike ishinja Deo Mushayidi wiciwe umuryango muri jenoside gufungwa burundu azira kutavuga rumwe na Kagame, maze abamwiciye bemeye kuba intore za Kagame bakitwa abamalayika agatinyuka akavuga ko ayishima?

Reka nsabe Petero Selesitini Rwigema kuzansuhuriza mucuti we Perezida Pasiteri Bizimungu nagera i Kigali, ariko mugire inama yo kwitonda kugirango atongera gusubizwa kuri listi yabajenosideri ikorwa uko babyumva, aragende yitonze kuko natagendera kumurongo wa munyangire nk’izindi ntore, ashobora kuzisanga  iruhande rwa Karoli Ntakirutinka. Ariko ikibabaje n’uko naramuka apfuye atazabona ibendera bamutwikiriza nka Kanyarengwe kuko azasanga MDR ye barayihinduye ayo ifundi igira ibivuzo.

Koko ububwa ntibuva mu mbwa!

MUKAMUGEMA Prudencienne

BELGIQUE

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Aucune politique sans consequence;ntaushimwa na bose!
Amateka y'umwana w'umuntu ni mabi gusa.
Répondre
M

Abantu mwanga amahoro ntacyo abatwaye, kuramukanya na Perezida bibarya hehe

Guharabika FPR se byo mutekereza ko bizabageza hehe, gutuka Kagame, mugatuka abanyarwanda, mukabahimbira ibyo batakoze byamaze iki?

Uha umwana umuneke wamusaba ati oya, igihugu kirabareze kibahaye byose, murarangije muti ntakigenda, ibibi byose ni murwanda.Umuntu utekereza ntiyihakana igihugu cye ahubwo ahora aharanira
kukivuga neza uko byagenda kose.

Ariko, abagituyemo mbona ari nabo bagikunda na bake mubari hanze kuneza atari abihishahisha batinya ubutabera.

Répondre
M

Abantu bose bagiye bahunga igihugu kubera byaha bakoze bitandukanye aho kugira ngo bitabe ubutebera baburane bagahunga batabanje kumva icyo ubucamanza buvuga. Rwigema rero kuba yarakuweho kuri
liste ya ba genociders n'uko babarasanze icyaha kitampuhama kuko iyo ucyekwaho icyaha nago bivuze ko wakoze icyo cyaha utegereza inkiko zigakora akazi kazo. Kuba umunyamuryango wa FPR nibivuze ko
uri intakoreka kuburyo wakora ibyaha n'uhanwe abo uvuga ngo bahoze ari abanyamuryango bakicazwa baziraga amakosa bakoze kandi bagomba kwisobanuraho.

Répondre
B

Inama Mukamugema agira Petero Selesitini nta Gaciro ifite namba. Petero Selesitini yakinnye Politike, yarahunze yego kumpamvu nyinshi ze ndetse nizo yabeshye kugirango abone ubuhungiro.Yahisemo
kwicecekera wowe urabinenze, abantu bose ntibazabeshwaho no gusakuza ndetse n'ibinyoma ngo bavuge nabi u rwanda.We yirinze guharabika igihugu cye nkuko bamwe batekereza ko aribwo baba intwari
ndetse bakaba beza.

Kudasakuza kwe rero birashoboka cyane ko harimo no gutekereza kumpamvu  zamuteye guhunga akabona ko nta gaciro zifite agahitamoo gushaka gutaha. Ibyo mumuhimbira ni byinshi harimo no
kumutuka ko ari umunyanda nini, nukuvuga ngo ugendeye kubyo  muvuga ubu wowe Mukamugema wakabaye uri muri cachot, uratukana, urabeshya, uraharabika,urateranya, yewe uranakangurira abantu
kwanga FPR yewe ibyo waregwa wageze imbere y'ubutabera ni byinshi cyane mumategeko niba warayize.

Gusa amahirwe nuko abanyarwanda bashaka guteza imbere igihugu cyabo, nta mwanya namba baha amanjwe n'amatiku adafite icyo yabamarira naho kuvuga nimuvuge pe, ubundi abanyarwanda nabo bazinduke
kare cyane bakoore, ubwo tuzareba abunguka niba arababeshwaho n'ibinyoma cyangwa se ko ari umurimo ugeza kubantu iterambere rihoraho.

Amahoro y'umutima y'umuntu niwe kenshi uyishakire nimureke umugabo wihitiyemo ibye ubu wowe Mukamugema wahisemo gutukana no kubeshya ubbwo byakugiyemo birakwangiza, ariko igihe cyawe cyo
kuzasobanukirwa ntabwo kiri kure kuko abantu baberaho guhugurana nubu urahugurwa nuko utumva.

Nimugire Amahoro ya Nyagasani

Répondre
D

Prudencienne,

Tandukanya RWIGEMA na GASANA, ntaho bahuriye! RWIGEMA n'umupoliticien w'umuhanga cyane, byonyine ukuntu yivanye mu menyo ya rubamba bigaragaza ubushishozi bwe. Hari uwo wabonye i Chicago?

Ikindi kandi ugomba kwibuka n'uko umupoliticien akorera kandi akavuga inyungu rusange gusa, nyamara ari umuntu nk'abandi ushobora ku gire inyungu ze bwite. None se iriya mitungo Leta yamwambuye,
aramutse ayisubiranye bidaciye mu nkiko ngo bimutware akayabo k'amafaranga yabyangira iki? Leta se imukuye kuri liste y'abashakishwa adaciye mu munyururu yabyangira iki??

Wikwihutira kumugaya, reka turebe ko azataha agasubirana gukorana na FPR. Ubu se ko birirwa bahamagara KAJEGUHAKWA ngo atahe ubona yaratashye? Ntibarimo kumusubiza imitungo ye kandi atarigeze
ayibasaba?? Abyange rero ngo n'uko bikozwe na Leta yahunze??? Abana be n'abuzukuru bakazasanga iki mu Rwanda umunsi bazahunguka?

Répondre
G

Erega Rwigema na Gasana, bari gutinya ikibazo cyubutabera!! muzasome neza muri Mapping Repport, muzasanga amwe muma extraits ya Gasana, kiriya gihe mwiyicwa ry'abahutu muri RDC yari minaffet.
Rwigema yari Minisitiri w intebe, ntaburyo ataba azi uburyo gouvernement yarayoboye yagiye kwica abahutu muri RDC!!!

Wenda barunva gusanga abicanyi bene wabo i kigali byabagirira akamaro, murwego rwo gu kwepa ubucamanza mpuzamahanga!!bagende bagiye, bamenye ko soit Pinochet azabica, soit bazafungwa amaherezo!!!
Amateka ni umucamanza wisi!!

Répondre
P

Inda nini,umururumba, gucinya inkoro no guhakirizwa by'aba bagabo byarabokamye. Imidigi bafite n'uwayiyoboreramo Nyabarongo ntiyakuzura peee!!!! Mubareke bazaze:"Agapfa kaburiwe ni impongo."

Nimugire amahoro !

Répondre
S

Gasana nasubira mu Rwanda byibuze bizatuma acyura umugore w'abandi yifunze akamucikana, aha ndavuga umugore wa Dominiko Makeli, uliya wali umunyamakuru kuli Radio Rwanda, akaza gufungwa, mu
gihe yali muli prison uliya Gasana akifunga umugore we. Icyaha nk'icyo ntigikwiye kubabalirwa.

Répondre
K

Rwose RWIGEMA na GASANA  muzigire muri kiriya gihugu cyiza cyane ku isi aricyo u Rwanda , ahatemba amata ni ubuki, aho basenyera abaturage amazu ya nyakatsi leta ibakabubakira amagorofa mu
minsi 3 gusa ! Aho abayobozi b'icyo gihugu bakunda abaturage cyane , bakabaha byose , bakabarindira umutekano , ntibafungirwe ubusa , hakaba Gacaca n'abunzi ku mirenge yose , buri muturage
akagira umusilikare umurinda , ntihabe itangazamakuru rivuga ibitagenda , abanyeshuri bakaba biganeza , bahaze , bishimye, abarimu babo bakaba bari mubafite ubumenyi bwa mbere ku isi,no gufatwa
neza; igihugu kigira demokarasi ya mbere ku isi, maze muzajye kwibera aho muhunge ibyo birura kuva mbere mwavumiraga ku gahera bihere ishyanga muri ibyo bihugu bidafite aho bihurije ubwiza n'u
Rwanda ariko igitangaje prezida w'u Rwanda yajya kwihesha agaciro akajya kubyinira muri ibyo bihugu asize ubwiza bw'igihugu cye!

Burya koko hari abantu batazakirwa n'Imana ntibashobore no kwakirwa na Shitani, icyampa Imana nkamenya icyo aba bagabo bombi batekereza , ari ukubana na KAGAME cyangwa se kujya kubana n'abo
batukaga buri munsi ngo ni abicanyi! Amaherezo tuzabona abantu nkamwe benshi mubanyarwanda b'iki gihe batazi igifaransa , ntibamenye icyongereza yewe n'ikinyarwanda nk'ururimi rwabo ugasanga
baruvuga mu marenga ,kurwandibyo akaba ari ihurizo, ng'icyo igihugu ntangarugero gitegereje kwakira RWIGEMA na GASANA giteye amabengeza!!

Iki kifuzo cyange nkibagejejeho nkurikije amakuru yizewe duhabwa n'intore nkuru ikigali kandi ikaba yaraje kubisurira, muramenye ntimuzamere nkaba camarade bavuye mu Bubiligi bagiye guhagira
ikigali bakahakura inda y'akabati!

Répondre