Inkotanyi zirimo zikinisha Laurent NKUNDA mu rwego rwo kuzifasha kurwana urugamba rutazoroheye muri Congo !
Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews kizeye neza, avuga ko mu minsi ishize Gen Laurent Nkunda umaze imyaka irenga 2 afungiye mu Rwanda yarekuwe igihe kiminsi 4 kugirango afashe u Rwanda benewabo banze kuva mu ma shyamba kuyavamo.
Ayo makuru avuga ko nyuma y’aho ingabo z’abahoze ari inkora- mutima za Gen Nkunda zangiye kwifatanya n’abasirikare bakorana na Gen Ntaganda kugeza ubu ukorana kuburyo butaziguye na leta ya Kigali bagiriye mu ishyamba, ingabo z’u Rwanda zakomeje kubagabaho ibitero. Inkotanyi zikaba zikomeje kuhatakariza abasirikare beshi,zibonye ko intambara ikomeye RDF ihitamo kwifashisha Nkunda.
Ni muri urwo rwego inzego z’igisirikare cy’u Rwanda zahisemo kuba zimurekuye mu rwego rwo kureba ko yabafasha bene wabo bari bamaze kwinjira ishyamba. Bivugwa ko u Rwanda rwari rufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abinjiye ishyamba bari basigaye bakorana n’indi mitwe myishi yari mukarere irwanya ubutegetsi bwa Kabila, ariko cyane bakavuga ko barwanya abasirikare b’u Rwanda babateye kubutaka bwabo.
Ikindi kivugwa ngo nuko u Rwanda rufite ubwoba ko Gen Kayumba na Col Karegeya bakorana n’iyo mitwe, nubwo ariko nta gihamya n’imwe igaragaza ko abo bagabo bakorana nayo, ariko u Rwanda rwakomeje kwikanga baringa, kuko abo bagabo bombi batavuga rumwe na Kagame bakunzwe cyane mu gihgu ndetse no mu gisirikare, bityo ngo Kagame akaba ashakisha ahantu hose hashobora kuva abasirikare bashobora gukorana nabo kuko azi ko haramutse habonetse yahahurira n’ingorane.
Gen Nkunda rero amaze kurekurwa, yategetswe guterefona bene wabo cyane abari mu ishyamba, ababwira ko bavayo ko leta ya Kigali yamwemereye kumurekura . Amakuru dufite neza yemeza ko Gen Nkunda yakoreshejwe n’u rwego rw’iperereza rw’igisirikare cy’u Rwanda kugirango rubashe kubona abo basirikare bari mu ishyamba banze gufatanya narwo.
Nkuko tubikesha amakuru dufitiye gihamya ariko twirinda kuvuga aho yavuye kubera impamvu z’umutekano, Gen Nkunda yategetswe guhamagara Lt Col Charles Rusingiza usigaye yarasimbuye Col Nsengiyumva wari umaze kwicwa, agasabwa ko yava mu ishyamba hamwe n’abasirikare ayoboye kugirango Nkunda afungurwe.
Lt Col Rusingiza nawe kugeza ubu, amakuru avuga ko ngo yaba ataremeye amagambo Nkunda yamubwiye, ndetse ngo akamukurira inzira kumurima y'uko batava mu ishyamba kugirango Nkunda afungurwe, ahubwo ngo yakwemera agapfa, ariko abandi bakusa ikivi yatangiye cyo kubohora benewabo b’abanyekongo ndetse n’igihugu cyose muri rusange.
Aya magambo ngo ntabwo yatumye Nkunda yongera kubaterefona, ahubwo yoherejwe muri bene wabo baba mu Rwanda abasobanurira ko ngo bamubwirira abasirikare bakava mu ishyamba kugirango leta y’u Rwanda imurekure, ariko aho ngo yajyaga hose yakurikirwaga n’intasi z’igisirikare cy’u Rwanda kugirango bumve ko ibyo avuga aribyo yatumwe koko, yemwe ngo na terefone yakoreshaga yarakurikiranagwa cyane.
Bivugwa ko kugeza ubu Nkunda akomeje gukoreshwa bitewe n'akaga yashyizwemo, kugirango babone uko bakura abasirikare be bigumuye kuri leta ya Congo no kuri Gen Ntaganda maze Kagame abone gusinzira! Ku itariki 11 Kamena 2011, nabwo NKUNDA bamurekuye iminsi 4,ataha mu rugo kugirango bamwereke ko bishoboka ko yafungurwa naramuka abarangirije ikibazo cy’inyeshyamba za Kongo.
Hagati aho kandi bivugwa ko leta ya Kabila ikomeje kumusaba ngo ajye kuburanira muri Kongo, ariko kandi Kagame akaba atinya kumutanga, bikaba ari nabyo bituma urubanza rwe rudacibwa ngo rurangire, bakomeza kurusubika kugirango bakomeze bagoragoze inzira zose z'uko bamugenza kuko ngo yababereye umuzigo ukomeye.
Andi makuru kandi dufite avuga ko nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo zinaniriwe abo basirikare bari mu ishyamba, ngo leta ya Kongo yaba itangiye gusaba ko habaho imishyikirano nabo. Amakuru dufite n’uko ku itariki 16 Kamena 2011 abayobozi b’inzego z’ubutegetsi bwa Kongo, bayobowe na Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Kongo ya Provence Bwana Bariyanga Rutuye, hamwe na Serufuri Ngayabaseka ukuriye ikigo gitanga amashanyarazi, uyu akaba yari Umukuru w’intara ya Nord Kivu( Governor) baba baragiye kubonana n’izo ngabo ziyobowe na Lt Col Rusingiza mu rwego rwo kuzisaba ko zava mu ishyamba zikayoboka guverinoma. Turimo dukurikirana ibyavugiwe muri iyo mibonano tukazabibatangariza mu minsi iri imbere.
Ibi ariko ngo bakaba babikoze kuko abaturage baho izo ngabo ziri bakunze izo nyeshyamba cyane kurusha abasirikare ba guverinoma, bavuga ko bakorana n’abasirikareba Kagame.
Charles I. (inyenyerinews)