Kigali: Guverinoma irateganya gucyura izindi mpunzi zirenga 15 000 ziri muri Uganda

Publié le par veritas






Nyuma y’aho zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda zabaga muri Uganda zicyuriwe mu kwezi kwa Nyakanga, guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukomeza kuzicyura, dore ko mu zirenga 15 000 bivugwa hari hacyuwe izitarenga 1700 gusa.

Nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gen Marcel Gatsinzi,ngo iyo gahunda yo gucyura izo mpunzi izakomeza. Minisitiri Gatsinzi akndi yahakanye ibyavugwaga mu minsi ishize ko impunzi zaba zicyurwa ku ngufu, gusa yongeraho ko hari abanga gutaha, ngo akaba atumva impamvu yabyo. Ibyo abyemeranywaho na Innocent Ngango, uyobora komisiyo ishinzwe impunzi, wavuze ko kuva muri Mata abanyarwanda barenga 1900 bamaze gutahuka ku bushake bava mu nkambi za Nakivale na Nshungerezi.

Amakuru atangazwa n’Ibiro Ntaramakuru IRIN avuga ko u Rwanda ruteganya gushingira ku ngingo yo mu mategeko mpuzamahanga agenga ubuhunzi ivuga ko umuntu areka kwitwa impunzi iyo impamvu zatumye ahabwa ubuhunzi zitagihari. Ibyo byazatuma nta munaywanda wongera kwitwa impunzi muri Uganda, n'abariyo bagatahurwa.

Ku ruhande rwe, David Apollo Kazungu ushinzwe impunzi mu biro bya minisitiri w’intebe wa Uganda we yatangaje ko bakomeje gukangurira impunzi gusubira mu Rwanda, ngo basanga hari abiteguye gutaha bakabibafashamo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo ikomeje kuvuga ko izo mpunzi zahabwa amahoro ntizishyirweho igitutu cyo gutaha. Chris Dolan uyobora umuryango Refugee Law Project ukorera muri Uganda yatangaje ko bamwe mu banyarwanda babagannye bakababwira ko badashaka gusubizwa mu gihugu cyabo, ngo bityo byaba byiza babaretse kuko kubacyura hutihuti byatuma uburenganzira bwabo buhonyorwa. HCR yo itangaza kao kuva uyu mwaka watangira Uganda yakiriye abanyarwanda barenga 3200 basaba ubuhungiro, 99% muri bo bakaba batarabwemerewe, ngo bikaba bigaragara ko dosiye zabo zitizwe bihagije.
Bamwe mu batahutse bo ngo batangaza ko bahawe ibikoresho n’aho gutura, n’ubwo bamwe muri bo batarasubizwa amasambu yabo.

Twabibutsa ko icyo gihe impunzi z’abanyarwanda zacyurwaga muri Nyakanga, byavuzwe ko polisi ya Uganda yarashe mu kirere, abantu bakagira ubwoba bwinshi bagakwirwa imishwaro, bigatuma bamwe baburana n’imiryango yabo, harimo n’impinja zicyonka zaburanye na ba nyina. Abagabo 2 bagerageje gusimbuka ikamyo bari bashyizwemo barapfa, hari ndetse n’uwacitse imyanya ndangagitsina.

Guverinoma ikaba ikomeje kwerekana ko ishaka gucyura impunzi aho zaba ziri hose. Ibindi bihugu ur wanda rwumvikanye nabyo ni Zimbabwe, Zambia, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kayonga J Igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article