RWANDA: Ikindi kinyoma cy’icyaha Leta ya Kagame ishyize kuri Ingabire

Publié le par veritas


… noneho umunyapolitiki w’umutegarugori arashinjwa gucukura indake!

 

Ikinogo casanzwe muhira kwa madame Ingabire

Nyuma yaho  ubushinjacyaha bukoreshwa  na politiki bushinje umuyobozi wa FDU- Inkingi, Mme Ingabire Victoire, ko akorana kandi agashinga imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’umwe mubo batoye gushinja uwo mudamu akaba ibyo avuga bitangiye kugaragara ko ukuri kwabyo gucyemangwa, noneho polisi itangiye kugerageza gushaka uko yashaka ibindi byaha byo kwongerera uburemere  icyo yari asanzwe aregwa.

Kuwa gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2010, polisi n’ubushinjacyaha bavuga ko ngo bagiye kwa Madame Ingabire aho atuye ubu, ngo bakahasanga umwobo ngo wa gisirikare (abakoze igisirikare cy’Inkotanyi bawuzi ku izina ry’indake), kandi ngo bafashe n’abacukuye, babyemeye  bavuga ko ngo bategetswe na Madame Ingabire.

Ku rundi ruhande ariko ibi basanga  ari igikorwa kigayitse cyane kidasebya Kagame n’abo bakorana gusa ahubwo gisebya u Rwanda  n’abanyarwanda muri rusange, kuko uko iminsi igenda ihita, bigaragara ko ibyaha Mme Ingabire ashinjwa, bigenda bitagaragara nk’ibihambano gusa, ahubwo bigaragaza n’ubuhanga bucye bw’ababihimba, n’ubufatangacyaha bw’ubukozasoni bwa Leta ya Kagame n’abo bafatanyije, bitwa ko bize amategeko.

Nyuma rero yo kujya kwa Madame Ingabire bagatwara ibikoresho byose byo muri biro (office)  na mudasobwa ye (computer), ndetse n’izindi mpapuro zose z’ibiro, basanze nta kimenyetso kirimo  gihuye n’icyaha bashinja Mme Ingabire. Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi gifite avuga ko bakomeje gushakisha  ikimenyetso cyashinjwa umuyobozi wa FDU-Inkingi  ariko kirabura, bityo baka bahisemo kuvuga ko yari afite umwobo wa gisirikare  mu rugo iwe, aliko nawo udasobanurwa neza.

Abantu baka bakomeje kwibaza niba koko Ingabire yarigeze ahabwa amasomo ya gisirikare kugeza ubwo atangira gupanga urugamba muri Kigali? Ikindi kivugwa kandi gitangaza abantu benshi, ni ukwibaza niba uwo mwobo bavuga uyu mudamu yacukuye wari uwo kubikamo abasirikare cyangwa se kuzihishamo wenyine aramutse atewe!  Ese umuntu ufite ubwenge yakumva ko hacurwa  uwo mwobo muri Kigali ngo umare iki? Ese abo babivuga bawucukuye kandi babyemera, bavuga ko Madame yabategetse kuwucukurira iki? Ese uyu mutegarugori yaba agiye kuba umuyobozi w’igisirikare ngo atangire urugamba atarigeze yiga n’ishuri ry’umunsi umwe rya gisirikare, cyangwa ngo nibura akore imyitozo yacyo?

Amakuru dufite yemeza ko uwahoze ari umukozi wa Madame Ingabire yakoreshweje n’inzego z’iperereza z’u Rwanda biciye kuri Major Vital Uwumuremyi (wahoze muri FDLR), noneho uwo mukozi akaba ari we wacukuye icyo cyobo, abwira uwo yakoreraga ko ari bwo buryo bwo kuyobora amazi ngo adasenya inzu. Madame Ingabire ntiyamene ko ari umugambi mubisha, wacurwaga n’inzego z’iperereza ziciye mu bakozi be.

Ibibazo bikomeje kwibazwa n’abumva ibyo Kagame na Leta ye batangaza ni byinshi, ariko bose batangazwa n’ukuntu Leta ihitamo gushyira ikinyoma imbere aho kureba uko yashyigikira demokarasi no kwishyira ukizana kwa muntu.

Ikindi  cyagaragaye nuko impamvu bahimbye ibi byaha,  ari uko bashakaga gufunga abayobozi ba FDU-Inkingi bose, kandi niko byagenze, kuko bakimara kuhasaka bahise bafunga bamwe mu bayobozi bahasanze b’ishyaka rya FDU-Inkingi, harimo umunyamabanga mukuru w’ishyaka, baza kurekurwa, nyuma yo guhatwa ibibazo bitandukanye kandi bababuriye icyaha cyabashinjwa ngo nabo bajye mu buroko, basangemo umuyobozi wabo.

Twabibutsa ko Madame Ingabire afunze, ashinjwa  ibyaha by’ibihimbano byo gushinga umutwe witwaje intwaro,  kugeza ubu umutanga buhamya akaba ari umwe gusa, umusirikare wahoze muri FDRL wakoreshejwe n’urwego rw’iperereza kugira ngo ashinje Ingabire nk’uko amakuru twabonye abivuga.

Madame Ingabire akaba ari umwe mu banyapolitiki bacye batinyutse kuza mu Rwanda guhangana n’igitugu cya Kagame, ageze mu Rwanda ntabwo yafunze umunwa yakomeje kunenga ubutegetsi bwe ku mugaragaro. Kugeza ubu kuvugira ibintu nk’ibyo mu Rwanda bifatwa nko kwiyahura. Bagitangira kumugera amajanja, Madame Ingabire yashinjwe ingengabitekerezo ya jenoside n’amagambo y’ivangura, aho yaje gufungurwa bitewe n’uko icyo cyaha amahanga yari atangiye kukinenga avuga ko ayo mategeko ahana ibyo byaha yashyiriweho gukandamiza abatavuga rumwe na Kagame. Amaze kurekurwa ntabwo ishyaka rye ryigeze ryemererwa kwiyandikisha ngo ribashe guhangana mu matora ya Perezida wa Repubulika.
 
Nubwo ariko atigeze yemererwa na Leta kwiyamamaza, ntiyafunze umunwa, yakomeje akora politiki mu Rwanda anenga ibitagenda. Kubera ko Kagame na FPR ubusanzwe batajya bihanganira aba banenga, ntibashoboye kwihanganira kunengwa, maze mu kwezi  k’Ukwakira 2010, asubizwa mu buroko ashinjwa noneho gukorana no gushinga umutwe w’iterabwoba.

Iki  cyaha- mpimbano nubu nicyo kimufunze, akaba afunze ntabutabera buboneye ahabwa kandi bigaragara ko ibyo ashinjwa ari impamvu za politiki. Bivugwa ko ubushinjacyaha bugenda bubura ibimenyetso bifatika kuri ibi byaha, akaba ariyo mpamvu bageze mu myobo ya gisirikare (indake), bashakisha ikintu cyose cyabasha kumuheza mu munyururu.

Turacyakurikiranira hafi iby’icyaha cy’umwobo mu Rwanda, tuzababwira uko kigenda gihabwa uburemere mu nkuru zacu.

Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article