Kagame yirukanye ubwigenge yimika ubwigunge mu banyarwanda
Uretse Guhimbahimba, ni iki iri Darapo rya Repubulika y'Urwanda
kuva rwigenga Kagame arinenga ko ritakoze jenoside?
Ubwigenge abanyarwanda baharaniye ndetse bamwe bakabura ubuzima bwabo bemera kuba ibitambo, nta bukirangwa mu Rwanda kubera ubugome bw’ ingoma mbi ya Ruvumwa iyobowe na Jenerari Paul Kagame. Kubera ingoyi igoye abanyarwanda bariho, muri ibi bihe Rubanda bibaza niba u Rwanda rukwiriye gukomeza kwitwa igihugu kigenga cyangwa niba rukwiriye kwitwa Igihugu cy’Abacakara.
Imyaka 49 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. N’ubwo kubona ubwigenge Abanyarwanda babigezeho biyushye akuya ndetse bamwe muri bo bakahatakariza ubuzima kubera ubutwari n’ubwitange bari bafitiye igihugu, muri ibi bihe biragaragara ko ubwigenge baharaniye bwambuwe Abanyarwanda. Ingoma y’igitugu kirengeje ukwemera iyobowe na Jenerari Paul Kagame yirukanye ubwigenge Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya maze yimika ubwigunge mu Banyarwanda ibinyujije mu iterabwoba ibakorera, ubwicanyi, ifunga, iyicarubozo, ishimuta ry’abantu, gacaca, munyangire, gukangisha itegeko ry’ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, ivangura n’ubwironde, n’ibindi bibi byinshi.
Impirimbanyi zaritanze, Kagame aza gutobanga
Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 ni bwo u Rwanda rwabonye ubwigenge, Abanyarwanda bavuza impundu, abanyamahanga bavuza impanda. Mbere y’uwo mwaka, Abanyarwanda bari babayeho mu bibazo by’ingutu baterwaga n’ingoma ya gihake na gikoronize. Benshi mu Banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu nta burenganzira bari bafite mu gihugu cyabo, bari babayeho nk’abacakara. Birirwaga bakora imirimo y’uburetwa, bahinga amashiku, batunzwe n’ubuhake. Ubutegetsi bwose kuva ku mwami, abatware, abashefu, abasushefu n’abamotsi bari abo mu kazu ka bamwe mu Batutsi b’Abanyiginya n’abega. Uretse iyi mirimo y’uburetwa n’agahato yakoreshwaga Abahutu, hiyongeragaho gukubitwa ibiboko umunani nta mpamvu. Nta burenganzira na buke Abahutu bari bafite mu gihugu cyabo: Amashuri yigwagamo n’Abatutsi, Abahutu bari mbarwa. Iyo babaga bagiye kurangiza amashuri abanza, muri bo (Abahutu) hirukanwagamo umubare mwinshi ngo nta mwete bafite, abo bagataha badakoze ikizamini cya Leta.
Zimwe mu mpirimbanyi z’Abahutu zabashije kwiga, aka karengane ntizakihanganiye maze ziyemeza kubohora rubanda. Muri abo harimo : Grégoire Kayibanda, Dominique Mbonyumutwa, Joseph Habyarimana Gitera n’abandi. Ubwingenge Abanyarwanda baharaniye ntibwakomeje kubumbatirwa. Ku itariki ya 5 Nyakanga 1973 Jenerari Yuvenari Habyarimana n’abo bari kumwe biyise abakamarade bakora Coup d’Etat, kuva ubwo impirimbanyi za Demukarasi zishyirwa ku ngoyi, zigaraguzwa agati, zicwa urupfu rubi, inyinshi muri zo zicishijwe inzara. Guhera ubwo, ubwigenge buba butangiye kubangamirwa.
Ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 , abicanyi gaheza bateye u Rwanda bibumbiye mu cyo bise Umuryango wa FPR-Inkotanyi. Baje biyita impunzi z’Abatutsi zitahutse, nyamara nyuma byaje kugaragara ko ahubwo zari inkozi z’ibibi zirimo n’abanyamahanga zitifurizaga u Rwanda amahoro kuko aho zifatiye ubutegetsi, n’abo Batutsi zabeshyaga ko zitahuye zabahejeje ishyanga harimo n’umukuru muri bo “Umwami Yohani Batisita Kigeli wa 5 Ndahindurwa”.
Nyuma y’aho izo nkoramaraso zirangajwe ku isonga na Jenerari Paul Kagame zigaruriye igihugu zimaze kugusha igihugu mu kajagari katavugwa kateje ubwicanyi ndengakamere bwakurikiye ihanurwa ry’indege ya perezida Habyarimana ntizigeze zihwema gukorera ubugome rubanda rwa Kanyarwanda. Kagame ntiyatinye kwerekana ko adashaka ubwigenge, abigaragaza yanga kwizihiza umunsi w’ubwigenge uba ku ya 1 Nyakanga ahubwo ahitamo kwizihiza umunsi ingoma ye y’igitugu yashingiye ikirenge mu Rwanda kuwa 4 Nyakanga (1994). Kagame ntiyagize isoni zo gusenya Sitade Demukarasi yari mu mujyi wa Gitarama yafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubwigenge. Uku ni na ko yaneye isoni z’ubugome maze arimbura imva ya Mbonyumutwa wari warashyinguwe na Leta kuri iyo sitade: Ni inkoramahano !
Ingoma ya Kagame itunzwe n’ubwicanyi
Kuva Inkotanyi zatera u Rwanda mu 1990 zaranzwe no kwica rubanda aho zanyuraga hose. Uko iminsi yagendaga ishira ni ko ubu bwicanyi bw’Inkotanyi bwarushagaho guhembera urwangano rushingiye ku moko mu Banyarwanda. Ku itariki ya 6 Mata 1994 indege yari itwaye abaperezida babiri b’Abahutu, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi yararashwe abari bayirimo bose barapfa. Nta gushidikanya ko iyi ndege yarashwe na Kagame n’inkoramaraso ze kuko ari bo ibyegeranyo mpuzamahanga bishyira mu majwi, bamwe mu bo bacuranye uyu mugambi mubisha bakaba babyemeza ndetse na Kagame ubwe akaba yaranabyiyemereye. Amaze gufata ubutegetsi, Kagame ntiyigeze yunamura icumu, yakomeje ubwicanyi, akomeza gusogota rubanda ahereye ku bafite ingufu nk’abasore n’inkumi atababariye ibibondo n’abakambwe. Mu gihe cy’intambara y’Abacengezi, Kagame na ba rusogosi be babonye icyuho cyo kwica, bene Kanyarwanda barasogotwa maze Jenerari Ibingira akirirwa yivuga imyato y’abo yishe:”Tuzabica mwese maze Ruhengeri na Gisenyi tuhatere itabi.”
Kagame ntiyakoze ubwicanyi mu Rwanda gusa kuko yarenze imbibi z’u Rwanda maze ajya gukaraba inkaba no mu mahanga by’umwihariko mu karere k’Ibiyaga Bigari. Yateye Congo atsembatsemba impunzi z’Abahutu zitagira ingano. Muri Raporo yayo “UN Mapping Report”, ONU yemeje ko ubu bwicanyi bwakozwe na Kagame n’ingabo ze bushobora kwitwa Jenoside. Mu bwicanyi bwe, Kagame n’abanyamahanga ntiyabarebeye izuba. Yishe Abanyekongo basaga miliyoni esheshatu. Yishe Abanyesipanye barimo n’abihayimana none we (Kagame) n’abasangirabugome be bagera kuri 40 bahawe akato kandi bakorewe impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi.
Ifunga n’iyicarubozo Kagame yabigize igikangisho:
Mu rwego rwo kubuza ubwigenge n’ubwisanzure Abanyarwanda, Kagame yimitse iterabwoba agamije kugira ngo Abanyarwanda bamutinye, babeho mu bwoba n’ubwigunge. Abantu benshi barafungirwa ubusa bazira ibitekerezo byabo nk’abanyapolitike batavuga rumwe n’ingoma ya Kagame, abanyamakuru bigenga, abaharanira uburenganzira bwa Muntu n’abandi. Kuva Kagame yafata ubutegetsi kandi ntiyahwemye kwibasira Abahutu b’abanyabwenge (bize) n’abakize, abica, abashimuta, abafunga… Gacaca ni kimwe mu byambu by’ibusamo Kagame yambukirizamo inzirakarengane z’Abahutu aziganisha mu munyururu.
Kagame yazanye uburetwa bw’iyindi sura
Abanyururu benshi baririrwa ku ngoyi bakoreshwa imirimo y’agahato y’uburetwa, bakubitwa, bicishwa inzara, banyagirwa kandi abenshi ari inzirakarengane. Mu rwego rwo guhisha isura y’ubu buretwa, Kagame n’abafatanyabugome be babuhinduriye inyito maze babubatiza TIG (Travaux d’Intérêt General). Uretse abari mu munyururu, n’abadafunze babayeho mu buretwa . Abaturage barakora imiganda itatu mu cyumweru : Umuganda uhoraho wa buri wakabiri, uwo kubaka amashuri, uw’isuku wo kuwa gatandatu. Kubera ko guhabwa akazi bisigaye ari ikimenyane, gahabwa Abasajya gusa. Kagame n’abidishyi be badukanye uburetwa bushya maze babwita “Ubukorerabushake”. Byatangiye havugwa abakorerabushake b’amatora none ubu no mu mirimo ya Leta, mu bigo byinshi badukanye ubwo buryo bushya bw’ubuhake n’uburetwa. Rubanda batagira akazi bemera kujya kwirirwa bavunikira izo mfura, zibacunaguza, zibajujubya kandi zigaramye, maze ukwezi kwashira zigahembwa. Bashatse uburyo bwo kujya bahemba abasajya amafaranga menshi aruta ay’ abandi, maze bahimba uburyo bwo kuvuga ngo “Umuntu azajya ahemberwa akazi yakoze aho guhemberwa amashuri yize”. Ubu hari aho usanga umuntu wize Kaminuza ahembwa amafaranga make (nka 50.000frws) nyamara uwize ayisumbuye bakora akazi kamwe ahembwa akayabo kandi atamurusha ubushobozi ( nka 300.000frws). Ni akumiro.
Ikinamico ry’amatora:
Kagame n’intore ze barikirigita, bakisetsa. Nta matora aba mu Rwanda kuva Kagame yagera ku butegetsi. Kagame n’inkoramaraso ze ni bo bagena abakandida baziyamamaza, aho baziyamamaza, imyanya baziyamamariza n’amajwi bazahabwa. Nta wahirahira ngo yiyamamaze batamutumye, barara bamushimuse! Iyo umukandida yari asanzwe ari umuyobozi ukunzwe n’abaturage, inkoramutima za Kagame ntizishake ko atorwa, zimutegeka gukuramo kandidatire ye ku munsi w’itora. Kugira ngo umugore yemererwe kwiyamamaza agomba kubanza kuryamana n’umusirikare mukuru uyobora ku rwego yiyamamarizaho, intara, akarere, umurenge…Bashyize imbere ubusambanyi. Ku munsi w’itora, intore za Kagame zirara zitoye (ziteye ibikumwe ku bakandida zifuza), impapuro zingana n’abaturage bazatorera muri buri cyumba cy’itora bakazibika ahantu. Iyo itora rirangiye, ku isaha yo kuruhuka(hagati ya saa cyenda na saa kumi), umukuru w’itora muri buri cyumba afata za mpapuro z’itora baraye batoye akazishyira mu gasanduku k’itora, izo abaturage batoye akazihisha. Abaturage ntibamenya uko byagenze kuko babarura amajwi ku mugaragaro bose bareba nta nkomyi . Mu bice by’icyaro ho hari n’ubwo bashyira iterabwoba ku baturage bakabereka uwo batora ku ngufu.
Umwanzuro:
Kuva Kagame yagera ku butegetsi, yimitse iterabwoba mu Banyarwanda bituma babaho mu bwigunge maze ubwigenge baharaniye arabubyinagira abuhindura imfabusa. Kubera ukuntu Abanyarwanda babayeho nabi no kubera ubugome ndengakamere ingoma y’igitugu ya Jenerari Kagame ikomeje kubakorera; bafatiye ku ngero z’ubutwari bwaranze Impirimbanyi za Demukarasi zaharaniye ubwigenge, Abanyarwanda bakwiriye guhaguruka bakarwanya bivuye inyuma ingoma y’umunyagitugu Jenerari Kagame wabashyize ku ngoyi n’inkeke. Abanyarwanda bagishyigikiye Kagame kimwe n’ingabo z’igihugu n’abapolisi, bakwiriye kwitandukanya na we inzira zikigendwa kugira ngo adakomeza kubasiga ibyaha by’ubugome akorera Rubanda maze bakazabibazwa hamwe na we. Bafatiye ku rugero rw’abaturage ba Tuniziya, Misiri, Libiya, Yemeni, Siriya…, buri Munyarwanda wese akwiriye kumva ko igihe kigeze hakaba Revolisiyo ya Rubanda yo kwipakurura ingoma y’uburetwa, ingoyi n’iterabwoba mu Banyarwanda.
Mutimutuje Amina
i Kigali/ Rwanda