Ese koko bizabe impamo ko “Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”? Théonase HABINEZA.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abaturage batewe ubwoba n'uko FPR ihora ibumviriza.

Kera ngo mu Rwanda ntibagushyinguraga abapfuye, ahubwo bajugunyaga imirambo yabo mu mashyamba, impyisi zikabarya. Umunsi umwe impyisi y’insore ibona umupfu iravuga iti “ngiye kumurya mpereye ku mutima”. Isatuye mu gatuza, irawubura. Biyitera ubwoba, iribwira iti “uyu mupfu si muzima, reka njye guhanuza ku mpyisi nkuru”. Impyisi nkuru irayibaza iti “Uwo mupfu ni uwahe?” Indi irahavuga. Impyisi nkuru iti: “Aho hantu ntihategekwa n’Abega? Indi iti “Yego”. Mahuma nkuru ibwira Mahuma ntoya iti “Genda urebe mu mutwe. Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”.

1.Mu Rwanda hose:

No mu Rwanda rero, ubwoba ni bwose. Ikibutera ni ijagata ry’abasivili, abapolisi n’abasirikari ngo bashinzwe umutekano. Intwaro baba bitwaje, uburyo bitwara, n’ukuntu bagenda bumviriza utuntu twose bitera ubwoba abaturage. Ikindi gitera abaturage ubwoba ni iterabwoba nyine ry’itangazamakuru rya leta n’iriyibogamiyeho : ngo Kayumba agiye gutera, ngo aba FDLR bateye, ngo hafashwe abatega ibisasu, ngo habonetse ingengabitekerezo mu mashuri n’ibindi. Ikindi gitera abaturage ubwoba ni uguhohoterwa bamburwa amasambu, basenyerwa amazu ; ariko rurangiza ni ishimutwa ry’abantu, bafatwa bakaburirwa irengero.

Ubwo bwoba bugaragazwa n’uko abantu batacyizerana. Ugufitiye ishyari, ugufitiye ideni, ushaka ubutoni no kwibonekeza ashobora kugutunga agatoki ngo ukorana na KAYUMBA, ubwo ibyawe bikaba birarangiye. Ahandi ubwo bwoba bugaragarira ni mu kwiyongera gukabije kw’indwara z’umutima. Izo ndwara z’umutima kandi zituma ibice bimwe by’ubwonko byangirika, kuko umutima nta maraso uba ukibwoherereza cg se ukohereza make. Nuko rero mu Rwanda za ndwara zizahaza abantu zikabagira ibimuga bakiri bato, za ndwara zitwa mu gifaransa “ictus, infarctus, thrombose, ischémie, AVC” n’izindi zikomeje kwiyongera ku buryo buteye ubwoba.

2.Umwihariko w’i Cyangugu:

Ubwo bwoba buri mu Rwanda hose, i Cyangugu ho bwicuze inshuro nibura 2. Impamvu z’ubwo bwoba bw’i Cyangugu ni 2 : iyambere ni uko benshi mu ngabo za FPR n’ubu bakomeje gucyurira Abanyacyangugu ngo bo nta ntambara babonye. Kubera ko Cyangugu yari mu karere karinzwe n’Abafaransa (zone tourquoise), ingabo za FPR ntizashoboye kuhica abantu benshi ngo zimare ipfa nk’uko zabigenje mu zindi nce z’Urwanda. Impamvu ya kabiri ituma benshi mu ngabo za FPR bakomeje guhigira Cyangugu ni ubwitange bw’Abanyacyangugu baba mu mahanga.

Nyamara ingabo za FPR zishe abantu benshi cyane b’inzirakarengane muri Cyangugu:

Twavuga nka Koloneli Inosenti BAVUGAMENSHI wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano mu gihe ibintu byari bikomeye. Ni nawe wafatanije na Munsenyeri Tadeyo Ntihinyurwa, bashyiraho ikigo cy’impunzi cya Nyarushishi. Aho hantu harokokeye abantu barenga ibihumbi 10.000. Yasubiye mu ngabo za FPR ashingwa « administration » ; aliko urwo yapfuye n’ubu ntirusobanutse ! Musenyeri Tadeyo we araho, aracyahumeka ; ariko ni ku bw’Imana kuko Inkotanyi zamugeze amajanja kenshi, zikabura aho zihera ngo zimwanure.

Koloneli Agustini CYIZA nawe yageze i Cyangugu mu kwa 5 muri 1994. Yagiye arengera abantu kuva za Kigali, ashinga umutwe w’abasilikare bo guhagarika ubwicanyi no gusahura, abwira Abafaransa ko Abanyarwanda alibo bilindira umutekano, ashyiraho komite y’agateganyo y’abantu b’inyangamugayo nyazo mu makomini bashinzwe gukumira abicanyi, kwaka interahamwe imbunda no guhagarika gusenya ibikorwa bya kijyambere. Iyo komite yari igizwe ku rwego rwa perefegitura na Evariste NDUNGUTSE waje kuba umujyanama wa ambasade i Bruseli, Théodore MUNYANGABE, Léonard KAVUTSE, Theobald GAKWAYA Rwaka, na Dogiteri Ildephonse SINAMENYE. Amakomini icyo gihe yahawe abayobozi b’agateganyo, aliko hali n’abali basanzwe ku buyobozi batahunze kuko bumvaga ntacyo bishinja : Napoléon Mubiligi i Kamembe, Emmanuel Karuhije mu Cyimbogo, Théophile Rubanguka mu Gishoma, Straton Kayishema mu Bugarama, Jean Bosco SIBOMANA i Nyakabuye, Théoneste HABIMANA i Karengera , Malachie BIPFUBUSA mu Gafunzo, Antoine HITIMANA mu Kagano, Godefroid Munyambibi mu Kirambo na Fabien RUGWIZANGOGA mu Gatare.

Abo bantu nibo bacunze umutekano muri Cyangugu, igihe guverinoma ya KAMBANDA yali imaze guhungana abaturage ibajyanye muli Zayire. Ni nabyo byafashije kugarura umutekano mu bihe bikomeye Cyangugu yanyuzemo. Iki ni igikorwa gikomeye Cyiza yafashijemo Cyangugu ; nyuma rero aho guhemberwa ibyagezweho, Inkotanyi zarahageze, abo bose zirabafunga na Cyiza ziramuligisa muli 2003 n’ubu umurambo we nturashobora kuboneka !

Abo bantu bose bafashe uwo mugambi mwiza wo kurengera abaturage i Cyangugu, Inkotanyi zarahageze zibiraramo zirabafunga, abandi zirabarasa nk’uwitwa Straton KAYISHEMA wali uhagarariye Komini Bugarama warasiwe ahitwa kucyapa i Kamembe, Napoléon MUBILIGI bahise bamufunga, Théophile RUBANGUKA nawe baramufunga nta dosiye, agwa muli gereza ya Cyangugu, ahubwo umurambo we nawo mukuru we Théobald Rutihunza wali perefe yagombye gupfukama ngo Inkotanyi ziwumuhe. RUTIHUNZA yaje kuvanwa ku buperefe, afungwa imyaka 2 nta dosiye, ahanini azira ko yabuzaga abasilikare kwica abaturage.

Théodore MUNYANGABE wali Superefe baramufunga, n’ubu aracyawulimo mu buryo budafututse,kuko urukiko rwamugize umwere ku mugaragaro ariko n’ubu aracyari mu ibohero ngo kubera umutekano we! Malachie BIPFUBUSA babuze icyo bamurega baramurekura, nyuma bongera kumujyana muli gacaca, FPR itegeka ko bamukatira imyaka 15. Ahanini yazize ko yabazaga aho Cyiza aherereye kuko ali uw’iwabo.

Straton SINZABAKWIRA bizwi ko yarimbaguye abantu (Abatutsi n'Abahutu) i Karengera yaje guhungira muri Congo. Aho atahukiye, yatanze ubuhamya bubeshya muli raporo ya Mucyo, FPR imusaba no gushinja Théoneste HABIMANA washubije ibintu mu buryo i Karengera, akambura Interahamwe intwaro, akanazifunga. Si bwo se bamuhanishije gufungwa burundu mu manza zififitse zaciwe na gacaca ivuye ahandi yahawe amabwiliza yo guca urwo urubanza ? Uyu Théoneste HABIMANA arazira ahanini ko atahwemye guharanira uburenganzira bwa muntu haba mu ntambara, haba n’igihe FPR ifashe ubutegetsi, agakomeza kuvuga ibitagenda neza nk’uko turi buze kubibona mu kanya.

Ahantu ingabo za FPR zakunze kwicira abantu muri Cyangugu ni muri kasho z’amakomini. Abafaransa bamaze kuva muri ka karere barindaga (zone tourquoise), Inkotanyi zarahigaruriye. Icyambere zakoze ni ugufunga abantu batagira ingano. Babarundanyaga ahantu hato ari benshi, bakabura umwuka, bamwe bagapfa. Ubundi barabasohoraga ngo bajye kwituma cg gufata akuka, bakabarasa ngo bari bagiye guhunga. Hari n’aho babahaga ibyo kurya birimo bene wa muti wo kwica imbeba, ubwo nyine “bagatumba bubeba”, ntibigire n’inkurikizi. Ubundi Inkotanyi zikingaga hafi ya komini, zikarasa mu kirere, zikavuga ngo ni Abacengezi baje gufungura abafungiye muri izo kasho, zikabiraramo zikabica, zibeshya ngo zariho zirwana n’Abacengezi. Abakekwagaho gucumbikira abo bacengezi nabo barafatwaga, ntihagire uwongera kumenya irengero ryabo. Kuvuga rero ko nta ntambara yabaye i Cyangugu, ko Inkotanyi zitahishe abantu benshi ni urwitwazo rwo gushaka kwica abandi. Nk’uko twabivuze mu kanya, indi mpamvu FPR ikomeje guhigira Cyangugu ni ubwitange bw’abayivukamo bari mu mahanga.

3.Ubwitange bw’Abanyacyangugu baba mu mahanga:

Kamembe

Ntawabarondora ngo abarangize, ariko uw’ibanze ni Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU. Uyu mugabo Interahamwe zaramwiciye, asigara ari nk’agati ko mu ruhira. Yabaye ministri w’intebe wa leta ya mbere ya FPR, Inkotanyi ziramunaniza, yegura amazeho umwaka umwe gusa mu w’1995.Icyakora yeguye amaze kwamaganira ku mugaragaro "akandoyi" n'akarengane abasilikare ba FPr bakoreraga abaturage.Amatora ya perezida yo muri 2003 yegereje, ishyaka rye MDR ryarasheshwe, yiyamamaza ku giti cye, aratsinda ; ariko FPR imwiba amajwi iyaha KAGAME. Yisubiriye mu mahanga, ubu yashinze irindi shyaka ryitwa ngo RDI-Rwanda Rwiza.Iryo shyaka ngo rigamije gufasha Abanyarwanda gukora revolisiyo nk'iri gukorwa mu bihugu by'Abarabu, bakibohora ku ngoyi y'ingoma y'igitugu hatagombye kumeneka andi maraso y'Abanyarwanda.Mu by'ukuri hano mu gihugu imbere hari benshi bamaze kwinjira muri iryo shyaka rya Twagiramungu banyuze muri Clubs RDI bagenda bashinga hirya no hino tukaba twizeye ko yenda koko byazadufasha kwibohoza kuri iyi ngoma y'igitugu n'iterabwoba. Twagiramungu ni umunyapolitiki amahanga n’Abanyarwanda benshi bemera kandi bizera, ku buryo n’uyu munsi habaye amatora adafifitse yarusha KAGAME amajwi izuba riva. Nyamara iyo Intore za KAGAME zumvise umuntu umuvuga neza zimuta ku munigo, abinjiye mu ishyaka rye bararye ari menge.

Undi ni bwana Yohani Mariya Vianney NDAGIJIMANA. Yabaye ministri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma ya TWAGIRAMUNGU, ayimaramo igihe kitageze no kumezi 6, aregura, arahunga kuko yari amaze kubona neza ububi bwa FPR-Inkotanyi. Aho ari mu Bufaranza, yashinze icapiro ryitwa “Ingashya”(maison d’édition La pagaie) rifasha abanditse ibitabo kubicuruza no kubigeza ku basomyi. Yashinze kandi ayobora ishyirahamwe ryitwa “Ibuka bose”, aribyo kuvuga ngo tujye twibuka inzirakarengane zishwe n’Interahamwe ; ariko ntitwibagirwe n’izo FPR yishe kandi ikomeje kwica. Mu bitabo we ubwe yanditse harimo icyitwa ngo “Paul Kagame a sacrifié les Tutsi”, ni ukuvuga ngo “Polo Kagame yararetse Abatutsi baricwa kugira ngo abyungukiremo”. Ikindi cyitwa “Rwanda : dialogue national d’outre-tombe”, ni ukuvuga ngo “Ikiganiro Abanyarwanda batabarutse bagiranye bahuriye ikuzimu”. Birumvikana ko abo Banyarwanda babwiranye ukuri, bakabasha kwiyunga kandi byari byarabananiye bakiri ku isi. Ni kwa kuri FPR idashaka kwemera kugeza n’ubu, akaba ariyo mpamvu mu Rwanda habuze ubumwe, ubwiyunge n’ubutabera. Uzi rero ko uri umuvandimwe, inshuti cg umukunzi wa NDAGIJIMANA, muri uru Rwanda ni ukugenda wikandagira.

Abandi Banyacyangugu bari mu mahanga bitanga batitangiriye itama, ni abari bagize umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wavutse witwa LICHREDOR, uhindura izina ufata irya LIPRODHOR, wibasirwa cyane na FPR, nyuma uza guseswa n’inteko y’abadepite ibitegetswe na FPR. Abawushinze n’abari bawurimo batangira gushakishwa uruhindu, biba ngombwa ko bahunga ; bageze hanze barawukomeza, ariko noneho witwa RIPRODHOR. Abawushinze ni Théobald RUTIHINZA na Théoneste HABIMANA. Abawurimo ni Jean Paul Biramvu, Noel TWAGIRAMUNGU, Balthazar Ndagijimana, Emmanuel NSENGIYUMVA, Ruben NIYIBIZI, Jean Bosco MOLISHO, Innocent Mpambara, Sixbert BITANGISHA, Pasteur NSABIMANA na Aloyizi HABIMANA n’abandi benshi.

Uyu muryango ntugizwe n’Abanyacyangugu gusa, ariko bawurimo ari benshi kubera ko wavukiye i Cyangugu. Wagize uruhare rukomeye mu gutuma akanama k’Umuryango w’Abibumbye (LONI –ONU-) kita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu kemeza le 1/10/2010 ya raporo (Report Mapping) ihamya kandi ikerekana ko ingabo za KAGAME zakoreye Abahutu itsembabwoko muri Kongo yahoze yitwa Zayire.

Reka turangirize kuri ba padiri Thomas NAHIMANA na Fortunatus RUDAKEMWA bashinze urubuga www.leprophete.fr. Ubu noneho intero yazanywe i Cyangugu n’Intore ni yo kuvuga ngo “abo bapadiri baje gutwika Kagame”. Ibyo batangaza ku rubuga rwabo birasomwa kandi bigashimwa cyane, n’ubwo ababisoma n’ababihererekanya baba bafite ubwoba bwinshi. Bamwe mu bavandimwe n’inshuti za bariya bapadiri baterwa ubwoba n’inkuru zivuga ko iyo bumaze kwira, hari intasi za KAGAME zigenda zumviriza inyuma y’amazu ngo bumve niba batari kuganirira n’abo bapadiri kuri telefone zigendanwa. Icyo cyago cyo kumvirizwa kuri telefone gihangayikishije Abanyarwanda benshi cyane.

Uwitwa padiri Ubalidi RUGIRANGOGA we ngo yiyemeje gukora anketi, akamenya abapadiri bo muri Cyangugu ngo baha amakuru bagenzi babo bari mu mahanga, hanyuma nabo bakayatangaza kuri www.leprophete.fr n’ahandi hantu henshi. Abo yikomye cyane ni babandi nyine “b’ibitwe binini bitarengwa n’imijugujugu”! Bahora ari bamwe.

Mbere yo kwanzura, twibukiranye ko Abanyarwanda bose baba mu mahanga, ndetse n’ababo basigaye mu Rwanda, bahangayikishijwe cyane na gahunda y’ingoma ya Kagame yo kohereza mu mahanga abantu bagenda biyita impunzi kandi mu by’ukuri ari intasi. Baba bashinzwe kuneka impunzi nyakuri, bakamenya ab’inkwakuzi muri bo bamagana ku mugaragaro akarengane n’igitugu biri mu Rwanda, kandi bakungurana ibitekerezo ku nzira yanyurwamo kugirango igihugu kive muri ako kaga. Abo b’inkwakuzi bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwicwa hakoreshejwe urusasu, inkota, umunigo cyangwa uburozi. Uwagize amahirwe yo kubona akazi keza we, ubucamanza bw’i Kigali bumupangira dosiye nziza cyane yuzuye ibinyoma, bugashirwa ari uko ako kazi akavuyeho, agafungwa ; ahasigaye agatangira gusiragira mu nkiko kandi arengana

Umwanzuro:

Muri iki gihe, Urwanda rumeze nk’igihugu kiri mu ntambara idashira, kandi rwose kikaba gitwikiriwe n’umwijima w’urupfu. Abari bakwiye guhimuriza Abanyarwanda ni abategetsi ubwabo. Nyamara ni bo babahoza ku nkeke. Abandi bagombye guhumuriza abaturage ni abihye Imana. Ariko hari bamwe muri bo usanga rwose ari ba Yuda biteguye kugambana kubera ubwoba bifitiye cyangwa kubera gukurikirana izindi nyungu, abandi bameze nk’ibirura byitwikiriye impu z’intama. Mu Bagatolika, mu Baporo, mu Bayisilamu, mu ngirwamadini, hose ni uko. Ibyo nabyo bituma Abanyarwanda biheba, ukwiheba kukabongerera ubwoba kuko bagira bati “Ijambo ryiza utabwiwe n’Abihaye Imana, uzaribwirwa na nde ?”Ubwoba ni bwose : ntawe uhumeka, ntawitsamura, ntawe uvuga. Mbega birakabije, rwose byari bikwiye kurangira.

Théonase HABINEZA

Karengera / Cyangugu.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Ubugome
bw’interahamwe

Harya guteza ubwega bivuze iki ? Genda
Rwanda wuzuye imigani y'ivangura, None se n’interahamwe zishe imbaga y’abanyarwanda muzibonamo abere koko? Mwagiye mureka gushaka guhunga icyaha mwitwaza abega. Ubu Umunyiginya cyangwa umusindi
cyangwa bamwe bajya bandika ahangaha n'ubugome bwinshi baramutse bakoze icyaha mwakitirira abega?  Umunsi umwe muti abatutsi. Undi munsi muti abavuye i Bugande. Undi munsi muti Abega.
Irondakoko ryabaritsemo aho guharanira guteza imbere igihugu cyanyu.

Umutegetsi mwiza
nka Kagame ntimwigeze mumugira.

Perezida Kagame n'umutegetsi mwiza
kubera ibyiza byinshi amaze kutugezaho biragaragara kandi bikagaragarira buriwese uretse mwebwe mushaka kwirengagiza. Mureke kwitwaza ubwoko nkaho aricyo kibazo, kandi nyamara ikibazo ar’inda
nini zanyu.

Abantu bateza ubwega nkamwe muhora
mushakira ibibazo n'ibisubizo aho bitari.  Ibi rero ntabwo byubaka igihugu ahubwo birasenya. kuzanamo iby'intambara y'amoko n'uturere no kwihandagaza ko AbanyaCyangugu aribo ntwari
zisumba abandi byerekana aho mwerekeza.

Ariko uko mwabifata kose ntaho
bizabageza uretse kwirirwa musakuza gusa, jye mbona mwararondogoye, gusa abantu nkamwe ntanicyo mwafasha urwanda kuko namwe ntimworohewe na twa posho.Igihe cyo guhinduka kirahari, nimwamara
kwisubiraho ni Karibu murwababyaye ubundi twese hamwe turwiyubakire.

Nimugire
Amahoro

Répondre
M

Itangazo ryamagana aba
bapadiri babiri, Thomas NAHIMANA na Fortunatus
RUDAKEMWA

Umushumba wa Diyosezi gatolika ya
Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda.

Kiliziya gatolika siyo
yatumyeThomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa

Musenyeri Yohani Damascene avuga ko
Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.

Veritas
na Le
Prophete imbuga zuzuyemo ingengabitekerezo ya genoside

Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku
mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri
bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko
zigaragaza kubiba amacakubiri mubanyarwanda yewe zifite ubugome bwishi cyane.

Musenyeri yanze agasuzuguro
n’ivangura ry’abo bagabo ryitirirwa gatolika

Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene
mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga
batemera ibyo u Rwanda rugezeho bagamije gukwirakwiza urujijo mubanyarwanda.

Kubwizo mpanvu nta munyarwanda numwe
washimishwa n’inyandiko z’aba bapadiri kereka udafite ubwenge. Imigambi yabo ntacyo izabagezaho uretse guhera mumahanga basabiriza kugirango babone amaramuko.

Répondre
P

Urakoze Habineza ku bw'iyi nkuru utugejejeho. Ubugome bwa Kagame na mafiya ye FPR ntawabuvuga ngo aburangize. Uwababwira ko Inkotanyi arizo zishe abanyamurenge mu Gatumba/ Burundi
ntibyakorohera bamwe kubyemera! Uwababwira ko ingabo z'inkotanyi ari zo zirirwa zifata abagore muri Congo, hari bamwe bitakorohera kubyemera. Ibi byose inkotanyi zibikorana amayeri
zigamije guharabika abazirwanya nka FDLR....

Nimugire amahoro !

Répondre
K

HABINEZA urakoze kutugeza ho akaga kugarije abanyarwanda!Yewe hari n'igihe FPR itegura abantu bo guhahamuka maze ab'imitwe minini bakakabona ngo batoteteje abacitse ku icumu kandi ari uko baba
babona abo bantu bafite mituelles bagomba gutanga cyangwa bashakako bamamaza amatwara y'icyamaku ngufu badashaka kwiteranya nokubunza utugambo mu basilikare banyanayagijwe hirya no hino mu
baturaga ngo bari mu guhiga umwanzi!

Ariko nsomye neza iyi nkuru yawe inyibutsa ibyo Magayane yavuze; nahereye kera nsomamu 1989!!Aho yavugaga ko abana bazishisha ababyeyi babo n'ababyeyi bakishisha abana babo kubera ubugambanyi,
yewe si na Magayane gusa wabivuze niyumviye n'umugabo witwa Mechack(nawe w'i Cyangugu)avugako abantu bazahura n'akaga nkaka!

Ngirango noneho abahanuzi babaho ahubwo igisigaye ni ukureba ibizakurikira ibi bavuze niubwo biteye ubwoba ariko nta kundi byagenda ntabwo imiyoborere nkiyi yakurikirwa n'ibintu byiza!

Abanyarwanda tugomba kwihangana,noneho ndabona ntanuzarokoka kuko rwabanje mu bahutu none ubu n'abatutsi basigaye bitwa abaNyamwasa !ubwo bagahita bafata izina ry'IBIGARASHA BICITSE  mu gihe
abahutu bo ari IBIPINGA!!

Leta ziba nyinshi uwapfuye yarihuse,iyi youzayirokoka azaramba ingoma 100!!

Répondre