KAGAME Paul azafatwa mpiri n'abaturage! Intwaro ikomeye muri byose n'igihe!

Publié le par veritas

RwandaTwagiramungu Faustin muri RDI RWANDA NZIZA , arashaka gutoza abanyarwanda kwibohoza muri revolution, ba Kayumba, Karegeya ,Rudasingwa , Gahima n'abandi benshi, bose  bose n'abakozi b'igihe Kagame ntazigera abasha kugira icyo abakoraho, cyangwa ngo abakumire kuko ukuri bitwaje kurusha ingufu amoko y'imbunda aboneka kw'isi,kandi basyhigikiwe n'imitima ya benshi.

 

INTAGONDWA ZANZE KUVA KW’IZIMA Rero kuli zo ngo : mu Rwanda ni amahoro, ngo ; ubutegetsi bwazo burakomeye, ntacyabuhungabanya, abaturage baratuje ntawe uhigima, n’uwo basenyeye inzu hejuru abakomera mu mashyi agira ati ; karame nyagasani, ubu, s’ubutegetsi ni agatangaza !!!, kugeza n’aho bwemeza umwana gushinja se wamubyaye ibinyoma cyagwa umubyeyi agushinja umwana we ibinyoma, mu mitima yaba baturage bakoreshwa ibi, ntakindi kirimo uretse ubwoba bwabahinduye ibihungetwe, muri make bapfuye bahagaze, ni bene aba rero Kagame y’ishimira, reka nze ku binyura iruhande, aba nibo Kagame y’ishimira, naho ushaka kwijujuta, kuri Kagame umwanya we , nturi mw’isi y’abazima, kuri we kugirango azabashe gutegeka urwanda igihe kirekire, n’uko y’ica abahutu akabagabanya, cyane cyane ahereye kubize, guhungabanya umudendezo w’ibisigazwa byabaturage batize, ababuza epfo na ruguru, nk’uko arimo kubasenyera ubu, ya bicishije ubukene bumwe bunuka, ubu n’abwo n’uburyo bumwe bwo kubaheza mu bw’igunge, kuko n’ibake muri abo baturage  bazabasha kurihirira abana babo amashuri ndetse no kubavuza, muri make, abahutu bahindutse yego mwidishyi kubibi byose bakorerwa n’ingoma ya Kagame.

 

Ngiki rero ikintu kirya Kagame, n’uburyo abona abo yari yizeye muri iyi migambi ye mibisha agomba gukorera abahutu, barimo Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima, barimo kuvuga bakanarwanya ibibi Kagame akomeje gukorera abahutu, mu byukuri ngibi ibyo Kagame yita ubugambanyi kuri aba bagabo, ngiki icyaha gikomeye Kagame abashinja, bikaba byaratumye muri iyi minsi, yihisha inyuma y’ubucamanza akoresha nkab’ ababamotsi bakera mu gukatira bariya bagabo ibihano biremereye, muribuka muri iyi minsi izina ya baboneye akana ribita mu ruhame rw’inama, iryo zina murizi mwese=( Ibigarasha kuko ari bane, naho yaba umwe akaba Ikigarasha, ngirango mwese musobanukiwe n’umukino wa makarita, muzi iturufu icyo ari cyo n’inganda muzi iyo ariyo, noneho n’ikigarasha kiza hanyuma ya byose muzi igisobanuro cyacyo)= igisobanuro njye na tanga mpereye kuri iri zina ritukano, n’uko :Kagame n’abambari be barimo kumufasha gutsemba, gutsiratsiza no guheraheza abahutu aribo  kuri we yita amaturufu, naho abatutsi bandi barebera ibibi abahutu bakorerwa bakabyishimira, cyangwa bakinumira kuri Kagame aba bahabwa amazina yandi makarita asigaye kugera ku nganda, naho rero ku batutsi banze gukomeza gukora cyangwa gushyigikira ibibi abahutu bakorerwa na Kagame ndetse bakiyemeza no kubirwanya, kuri we aba, ntibakiri abatutsi bagiye hasi ya batutsi bose kugenda ukagera kuri rubanda rwa giseseka, bahise batakaza agaciro ka gitutsi na ki muntu, izina basigayeho n’iryi kigarasha kitagira agaciro na busa muyandi ma karita.

 

Aha nkaba ngirango mbwire uyu mugabo Kagame ko y’ibeshya cyane, kandi niba ari nanjye wibeshya, ibihe, byo ntibyibeshya , hagati yacu twembi, bizahinyuza umunyabinyoma bishyigikire umunyakuri, mu kwibasira aba bagabo, byatumye bamenyekana ndetse bahabwa agaciro, mu buryo bwikubye inshuro nyinshi, naho kuri we, agaciro yahoze ahabwa nabantu bamwe batari bakamenya ukuri ku bibi bye, karagenda gahana gurika, no mu rwanda yibeshya ko ya maze guhindura abnyarwanda ibikange byarangiye, ku buryo aza bategeka abica urubozo kugeza igihe azashakira, nyuma akazahereza ubutegetsi umugore we nawe yazaburambirwa akaza buhereza umuhungu we, bikazakomeza gutyo kugeza kubuvivi bwe, aha rero nagirango mw’ibwirire ko ibyo yibaza ntaho bihuriye n’ukuri, igihe kiri hafi kandi kiregereje cyane, maze abanyarwanda/kazi tukibohora ingohi ye, arimo arayobora abanyarwanda nkinyamaswa n’ubuhumyi, abacukuramo ikinogo kibatandukanya, nyamara aribeshya nzineza ko, amacakubiri n’ubusumbane hagati ya bene kanyarwanda igihe cyegereje ngo birangire, kandi nzi neza ko umubare mu nini wa banyarwanda witeguriye kubabarirana, kwiyunga nogufatanyiriza hamwe ngo twubake urwa tubyaye mu bwubahane no mubureshye imbere ya mategeko Aba baturage agira gutya nibahaguruka ari ibihumbi 5000 Kagame ashobora kuzicamo abangana n’igihumbi kimwe ibindi bihumbi 4 bimufate mpiri !

 
Mbasezeyeho mwese ni mugire amahoro y’Imana umubyeyi w’ukuri wa twese.

 

 

         Inkuru ya Ndinabo

 

 

 

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article