Kagame Paul akomeje kwiruka inyuma ya Jakaya Kikwete ku mugabane w'Amerika!

Publié le par veritas

http://www.lejdc.fr/photoSRC/W1ZTJ1FdUTgIBhVOGwYSHgYNQDUVGFdfVV9FWkM-/montage-de-deux-photos-de-paul-kagame-le-9-aout-2010-a-kigal_1246080.jpegAbarundi babivuze ukuri ngo "Gukura umwana ku ibere biragora mugabo!" Iyi mvugo y'ikirundi iragaragarira kuri Kagame Paul muri uru ruzinduko arimo kumugabane w'Amerika. Muruzinduko barimo muri Amerika hari itandukanyirizo rigaragara hagati y'uruzinduko rwa Kagame Paul kumugabane w'Amerika na Jakaya Kikwete nawe uri mu rugendo kuri uwo mugabane . Iyo witegereje neza uko aba bagabo bombi bari kwitwara  urasanga hagaragaramo ihangana hagati y'aba bakuru b'ibihugu byombi ariko ukabona Kagame ari kwiruka kubyamusize!

Kagame Paul amaze imyaka hafi 20 abazungu bamufata nk'icyamamare,iyo yakandagiraga k'umugabane w'Uburaya cyangwa muri Amerika yakirwaga n'abayobozi bakomeye b'ibyo bihugu ,none ubu asigaye yakirwa n'imyigaragambyo y'abamutera amagi n'amase! bijya gutangira twabonaga Kagame azenguruka ibigo by'amashuri yo muri ibyo bihugu bikomeye nka mwarimu wigisha mu mashuri abanza , none ubu asigaye yakirwa n'abanyamasengesho bo mu idini rya gihanga ry'abazungu ba Illiminati agasoza abyinirwa n'abanyarwanda yizaniye mu ndege ze bakodesha ngo ni rwandaday!

Ku italiki ya 19 nzeri 2013 nibwo Perezida Jakaya Kikwete yasuye igihugu cya Canada mu ntara ya Ontario, ku munsi ukurikiyeho ahabwa impamyabushobozi ya Doctorat y'icyubahiro (Doctorat honorifique) na kaminuza ya Guelph. Iyo kaminuza ikaba ikora ubushakashatsi mu bintu byinshi binyuranye kandi ikaba ifatanya n'igihugu cya Tanzaniya mu bikorwa binyuranye birimo ubuhinzi amazi meza n'ubucuruzi mpuzamahanga igihugu cya Tanzaniya kikaba gishaka gukataza muri ibyo bikorwa. Perezida Jakaya Kikwete yari aherekejwe na ministre we w'uburezi Dr Shukuru Kawambwa na ministre w'ububanyi n'amahanga Bernard Membe. Urwo rugendo rwa Kikwete rwakurikiranywe n'abatanzaniya benshi baba muri Canada ndetse n'abakozi b'ambasade y'icyo gihugu iri Ottawa. Urwo rugendo rukaba rwarabaye mu mutuzo udasanzwe.

Mbere y'urwo rugendo rwo muri Canada , perezida Jakaya Kikwete yari avuye mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika mu ntara ya Califoronia, muri urwo rugendo muri Amerika Perezida Jakaya Kikwete akaba yarakiriwe kuburyo budasanzwe n'abagize Congrés y'Amerika ndetse bagirana n'ibiganiro bisesuye kubibazo binyuranye n'ingamba zigomba gufatwa!

Kagame akomeje kwiruka inyuma ya Kikwete

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/05/blog_rwanda_m23.jpgMu gihe Kikwete yari amaze kuva muri Amerika , Kagame nawe yasesekayeyo,icyakora ntiyashoboye kubonana n'urwego rw'abayobozi rufata ibyemezo muri Amerika ahubwo yakiriwe n'abapfumu b'abazungu yasimbuje inama y'abaministre b'u Rwanda , abo bapfumu akaba aribo bamutera inkunga yo kurimbura abakongomani kugira ngo ajye kubibira amabuye y'agaciro.

Kagame ariko yashoboye no kugera mu nama ya Ban Ki-moon yo gusuzumira hamwe ibyemezo bigomba gufatirwa ingabo za Kagame zo mu mutwe wa M23, muri iyo nama Kikwete nawe yari ayirimo, u Rwanda rukaba rukomeje guhanakana ko rutazi M23; ubu aho Kagame anyuze hose muri abo bazungu agenda akubita ibipfukamiro hasi avuga ko nta nkunga aha umutwe wa M23!

Nyuma y'urugendo rwe muri Canada ,Kagame yiteguye kujya muri Kagameday muri Canada i Toronto aho azakirwa n'imyigaragambyo ikaze, nta muyobozi n'umwe Kagame ateganya kubonana nawe muri icyo gihugu ahubwo ngo agiye kubyinirwa n'abanyarwanda bavuye i Kigali. Kagame arashinjwa gutegekesha igitugu , kwica abantu benshi no guhohotera abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe , uretse n'abanyarwanda n'abakongomani yahemukiye na ONU yose iramushinja guhungabanya umutekano w'akarere kose !

Abakurikiranira hafi ibya politiki y'akarere k'ibiyaga bigari basanga ubu Kagame ari gukurwa kwibere yashyizweho n'amahanga akaba ariyo mpamvu ibihugu binyuranye biha urubuga abatavuga rumwe na Kagame Paul bahungiye muri ibyo bihugu kugira ngo bamubwire icyo bamutekerezaho babinyujije mu myigaragambyo! Ikigaragara cyo ni uko ibere kagame yakuweho n'amahanga ubu ayo mahanga ari kurishyiraho Jakaya Kikwete, bikaba byaratumye Kagame amugirira ishyari none akaba asigaye yiruka inyuma ya Kikwete ngo nawe yerekane ko agifite ijambo! Ibi rero nibyo abarundi bavuga ko gukura umwana ku ibere bigora !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
arko presida wacu muramwanga gusa mbona ntacyo muzamutwara.
Répondre
Q

Ahubwo nimwe musigaje kwiruka kuko gusaramwicaye byo mwararangije , ni gute se kagame yakwiruka inyuma ya kikwete , kagame afite ibyamujyanye , inama yagiyemo murazizi , cyangwa mureke no
kuzimenya , ntabwo yagiye agiye kwakirwa n'abategetsi ba USA .

GUSA MUROGEZA UBUSA,KUKO TUMESIMAMA IMALA HAPA RWANDA . IAYBA MWOGEZAGA BA SO NIBWO NABEMERA NAHO KOGEZKIKWETENTACO AZABAGEZAHO NAMBA . AFITE IGIHUGU AYOBORA KAGAME NAWE AFITE ICYE GIHUGU AYOBORA
NTABWO RERO YAKWIRUKA INYUMA Y'UMUSENZI UZARANGIZAMANDA MU MWAKA UMWE NIGICE . NTA NICYO TUMUKENEYEHO NAMBA .

NGAHO KOMEZA WOGEZE N'UBUCUCU BWAWE BUZAGUTA INYUMA YIGIHUGU , UZARINDA UPFA UTAVUZE UKURI MUMUTIMA WAWE .

Répondre
T

NAMWE SIMWE NINDA IBIBATERA. BACA UMUGANI NGO USENYA URWE UMUTIZA UMUHORO NONE NAMWE BARABAHA MICROPHONE NGO MUSEBYE AHO MUTURUKA MUKUMVA ARI UKUBAKUNDA DISI!!!!!!!!!!!!!.

CYAKOZA NTACYO MUZATWARA IKI GIHUGU KUKO MWAKIVUYEMO MUKIREBAA MUZASABA IMBABAZI BAZIBAHE KUKO UBYAYE IKIBOZE ARACYONSA.

Répondre