KAGAME PAUL agomba gushyiraho leta y'inzibacyuko!
Muri iki gihe birimo bivugwa i Kigali ko guverinoma igiye guhindurwa, nifuzaga kugira inama prezida wa repulika y'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame gufata iya mbere agahereza akaboko amashyaka ya opposition nuko agashyiraho guverinoma y'inzibacyuho ihuriyeho n'amashyaka ya opposition akorera mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Nibaza ko ubutegetsi bwa FPR gukomeza gufunga amatwi kandi abanyarwanda bababaye ntabwo bizatuviramo ingaruka nziza mu gihe cya vuba. Ubu mu Rwanda hari ibibazo byinshi cyane kandi abashinzwe ku bikemura bibereye mu nyungu zabo ku buryo batitaye ku byo abaturage basaba. Ku giti cyanjye nsanga dialogue ya FPR na opposition izakemura ibibazo byisnhi aribyo bizaduha amahoro arambye mu gihugu cyacu.
Ikibazo nyamukuru iyo guverinoma y'inzibacyuho yakwiga nko mu gihe cy'imyaka yakumvikanwaho ishobora kuva kuri ibiri kugera kuri itanu harimo:
1 - Gutegura uburyo buboneye bw'imitegekere igendera kuri demokarasi kandi ishyira imbere isaranganya ry'ubutegetsi mu moko yose y'abanyarwanda no gutegura amatora azaba nyuma y'iyo processus imaze kumvikanwaho.
2 - Kwiga uburyo hajyaho commission de vérité et réconciliation (komisiyo y'ukuri n'ubwiyunge) ku buryo abanyarwanda twicara hamwe tukabwizanya ukuri ku byabaye no ku byaha byakozwe nuko tugahana imbabazi ndetse na ba victimes bose bagahabwa indishyi zijyanye n'akababaro banyuzemo.
3 - Gutanga ibitekerezo by'uko amategeko aniga ubwisanzure bwa demokarasi yahindurwa nuko abaturage bagasubirana ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza, gushinga cyangwa kujya mu mashyaka bashaka batagombye gubifungirwa. Ibi bisaba guhindura menshi mu mategeko ndetse harimo na constitution tugenderaho.
4 - Kuvugurura itangazamakuru ku buryo abanyamakuru bahabwa amahugurwa ahagije ku buryo itangazamakuru rihinduka ijisho rya rubanda kandi ihohoterwa ry'abanyamakuru rigahagarara burundu.
5 - Gufungura imfungwa zose za politiki nta condition n'imwe itanzwe.
6 - Kwiga ikibazo cy'amasambu n'ubwiyongere bw'abaturage. Kwiga uburyo isenyera ry'a abaturage ryajya rikorwa mu mucyo hatajemo akarengane ndetse bakanahabwa n'indishyi zijyanye na standing de vie.
7 - Gukekemura ikibazo cy'ubusumbane bukabije hagati y'abakire n'abakene no kwiga uko classe moyenne yatezwa imbere kuko ariyo moteur ya économie
8 - Gukemura ikibazo kiri mu ihuzagurika rijyanye na système y'imyigishirize ihinduka buri munsi.
9 - Gusubizaho inguzanyo ku buryo abanyeshuri babona uburyo bwo kwiga nuko bakizushyura barangije amashuri
10 - Kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi ku buryo abaturage bihaza mu biribwa.
11 - Gufasha abana barangije amashuri ya université kwihangira imirimo haba mu Rwanda cyangwa muri East African community.
12 - Kwigisha imyuga abana batagira kivurira na ba mayibobo ku buryo bazashobora kwitunga aho guhora basabiriza mu muhanda.
13 - Guteza imbere ibyaro hubakwayo inganda ku buryo urubyiruko rutazajya rwirukira mu mijyi gushakayo akazi.
14. Gushyiraho commission yiga uko abanyarwanda bakwiyunga ndetse ikanafasha n'ababa mu mahanga gutaha no gusubira mu mirimo no mu buzima busanzwe.
15. Gukoresha référendum abanyarwanda bakihitiramo hagati ya monarchie constitutionnelle cyangwa repubulika ku buryo impaka kuri icyo kibazo zirangira burundu.
Alain Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe
Montréal-Canada.