Kagame afite ubwoba koko kurusha abanyarwanda ahungeta !

Publié le par veritas

Nyamwasa!Amakuru ubu agezweho ni uko u Rwanda rutangiye gusakuza ko Kayumba na Karegeya bashyizeho umutwe wa gisilikare muri Congo, ariko iyo urebye usanga ari urwango n'ubwoba kagame afite Kayumba na Karegeya! None se Kagame na Karegeya babaye interahamwe? Niba se abo bagabo bombi babaye interaha  cyangwa bagafatanya , barashaka kuza kurimbura abatutsi ?  Ni ubwo u Rwanda rurimo rushakisha kwanduza isura ya Kayumba na Karegeya amaherezo nabo bazagwa mu mutego wo kwivuguruza ! Ndabona uko byagenda kose ibyo bahisha bizamenyekana, ni mwisomere aya makuru avugwa kuri BBC  kuri ubwo bwoba bwa Kagame:

Mu makuru yumvikanye kuli gahuzamiryango mu kanya kuli gahuzamiryango, ngo itsinda rishinzwe umutekano muli CEPGL, mu nama bagiranye, ngo batangaje ko hali umutwe witwaje intwaro ugizwe n'abantu bagera kuli 200 wadutse muli Kivu, ngo ukaba warashinzwe na Kayumba na Karegeya.

Umva uko Mutagoma wakurikiranye iyi nama yumvise icyo imyanzuro yayo ivuga iby'uyu mutwe :
«itsinda lishinzwe umutekano mu muryango w'ubukungu w'ibihugu bituriye ibihugu bigali riravuga ko uyu mutwe mushya w'inyeshyamba uli ahitwa Benza muli Kivu y'amajyaruguru muli RDC. Imyanzuro y'inama yashyizweho umukono n'abakuru b'ingabo b'u Burundi, Kongo n'u Rwanda, ivuga ko uyu mutwe ugejeje abantu 200 uyobowe na Col Soki na Col Gaheza. Bavuga ko ukomeje kwinjiza abarwanyi ubavana mu Rwanda n'ahandi mu karere, ngo bakinjira mu buryo bwa gicengezi muli RDC aho bitegura ibikorwa birwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda. Si ubwa mbere Karegeya na Kayumba bavugwa mu bikorwa byo kurwanya iyi leta. Umwaka ushize ubwo haterwaga ibisasu mu mugi wa Kigali, polisi yavuze ko bari mu bakekwa. Mu mpera z'umwaka ushize kandi akanama k'impuguke z'umuryango w'abibumbye kongeye kubatunga agatoki kavuga ko bakorana n'abarwanyi ba FDLR, aliko bubaye ubwa mbere havugirwa mu ruhame ko bafite umutwe w'ingabo zigometse ku butegetsi buriho. Aka kanama k'umutekano muri uyu muryango kandi karavuga ko kabangamiwe n'icyo kise ugufatanya k'uyu mutwe n'indi mitwe y'abarwanyi ibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo…». Hanyuma Misigaro yahamagaye Karegeya ngo amubaze iby'uwo mutwe babavugaho.

Umva Karegeya : «ni wa mukino wa Kagame w'ubusanzwe, mbere twagiyeho turwanya interahamwe, ubu ng'ubuKaregeya interahamwe ngira ngo asigaye azisasira akaziyorosa, arongera ashyira ba CNDP ba Nkunda abakoresha ibyo yashakaga byo kurwanya Kabila muri Kongo, aho bimariye kumuhindukana bikaba ibindi akurayo Nkunda arafunga, ubu ibigezweho urumva ko ali Kayumba na Karegeya, ubwo urumva na bo ubwo agomba kuba yabashingiye undi mutwe wa gisilikare akawushyiraho azajya abeshya abantu. Ibyo bihugu bigize CEPGL simpamya ko hari na kimwe cyavuga ko ibyo bintu byabaye, ibyo ni ibintu byo babahaye kuko ibyo bihugu na byo abishyiraho iterabwoba. Bagomba kuba basinye n'ibyo batazi, ni bwo bwa mbere nabyumva, kandi aliko, icyo nakongeraho, icyo nabwira abanyarwanda bose ko ibyo bintu bidahari, tubivuga buri munsi, nta cyo tuzajya gukora muli Kongo, ikibazo dufite ni icya politiki, ikorerwa mu Rwanda »

Misigaro abaza Patrick Karegeya niba ntacyo amazina Soki na Gaheza amubwiye, Karegeya asubiza aseka ati « baba n'umwe yaba na 200 baba n'abo bo uvuga ntabwo nali nabumva mu buzima bwanjye »

Indi nkuru ivuga kuli Karegeya ni ikiganiro yagiranye na Gatsimbazi wo mu Umusingi, aliko ngo iyi numero y'Umusingi icapiro rya Orinfor ryanga kuyicapa, kandi nyamara Gatsimbazi avuga ko ngo mbere y'uko ajya gushaka iki kiganiro, yabanje kubiganira n'umuyobozi muli Orinfor witwa Kabagambe akanamugisha inama. Icapiro rya Orinfor ngo ryabanje gusaba Gatsimbazi gukura ikiganiro (interview) mu byo yifuza guhitisha mu nomero y'ikinyamakuru cye, aliko nyuma ngo bisubiraho bamubwira ko n'ubwo yakuramo icyo kiganiro ntacyo bihindura. Gatsimbazi kandi ngo website ye Umusingi we ubonekaho mu Rwanda ntisomeka, aliko ngo abo hanze bo bashobora gusoma. Bamubajije icyo akeka cyatumye website ye itagifunguka, avuga ko bifitanye isano n'icyo kiganiro cye na Karegeya, ngo agakeka ko ahali bafunze website ye kuko bangaga ko aba ali ho anyuza icyo kiganiro. Kubera ibi byose kandi Gatsimbazi ngo arumva agiye kureka gukora itangazamakuru ngo kuko ingorane bahura na zo ali nyinshi.

Misigaro yahamagaye Kabagambe umuyobozi muli Orinfor ngo amubwire icyabateye kwanga gucapa Umusingi, uyu avuga ko ngo bo babonye ikintu gituma inkuru idahita, kandi ngo nyira yo Gatsimbazi ubwe ntiyashobora gutahura ikibazo cyatuma icapiro ryanga kwakira inkur ye. Kabagambe ngo ni byo yahuriye na Gatsimbazi ahantu mu nama amuganirira ku kiganiro ateganya kugirana na Karegeya, undi ngo amubwira ko agirana ibiganiro n'abo ashaka, ngo aliko navugana na Karegeya ibyo asanzwe avuga, byo kubeshya, byo guharabika, by'ibinyoma, byo kwanduranya, ngo ubwo abantu bazamenya uko babitwara. Kabagambe yongerho ko Orinfor idashobora gukorana business n'ikinyamakuru kirimo inkuru y'abantu bakorana na FDLR.

www.bbc.co.uk/greatlakes, taliki 21 Mutarama 2011-01-21

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article