juin FPR ntireba kure :Gacaca ntiyunze Abahutu n'Abatutsi ahubwo yatumye ibintu bidogeera! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

20

 

Gacaca niba idahagaze kuri iyi taliki ya 18/6/2012,, abo ikomeza gupyinagaza bazicare batekereze uko bayipakurura nk'uko basezereye ingoma ya cyami na gihake ikagenda nk'ifuni iheze !


 

Taliki ya 18 Kamena nibwo inkiko gacaca zashojwe ku mugaragaro. Izo nkiko zari zarashyiriweho gucira imanza Abahutu muri rusange. Imibare yashyizwe ahagaragara, ivuga ko Abahutu 1.951.388 banyuze imbere y’izo nkiko. Muri bo, abasaga mirongo itandatu na batanu ku ijana (65%) bahamwa n’icyaha cya jenoside. Ni ukuvuga ko abo Bahutu bose bahamwe n’icyaha cya jenoside, ari nta jambo na rimwe bafite mu mitegekere y’igihu cy’u Rwanda.

 

Ikirenzeho, ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu b’Abatutsi “Ibuka” riri gutegura irindi tegeko rizagumya gukurikirana Abahutu, baba abariho mbere ya 94 , yewe n’abatari bakavutse!. Ibyo byatangajwe n’uhagarariye Ibuka kuri “Radiyo Ijwi ry’Amerika”. Iryo tegeko ngo “rigamije kurandura ingebitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi” ngo ni naryo rizagena uburyo indishyi z’akababaro zizajya zitangwa, kugira ngo abakorewe jenoside (Abatutsi) bazakomeze guhozwa amarira yabo. Niba Abatutsi bazagumya guhozwa amarira yabo, Abahutu bo bagomba guhogora – dore ko amarira abageze kure – kandi ntibazagire gihoza bibaho. None ko bigaragara ko Impinduramatwara yo muri 59 itamanutse mu ijuru, ko 94 itaturutse mu muyaga ngo Abahutu baryame barote ,bucye mu gitondo bafata imihoro bajya kwica Abatutsi, aho FPR irifuriza ahazaza heza u Rwanda ? Reka tubitekerezeho mu gihe twitegura kwizihiza imyaka 50 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, bwari bwaradupakuruye icyarimwe ingoma ya gihake na gikoronize.

 

1.ICYAHA CY’INKOMO CY’ABAHUTU : GUSHAKA GUSANGIRA N’ABANDI IBYIZA BY’U RWANDA

 

Umugabo Habyalimana Yozefu Gitera, umwe mu barwanashyaka dukesha repubulika yumvaga Perezida Habyalimana Yuvenali aririmba ngo “Intego yacu : Ubumwe, Amahoro, Amajyambere”akumirwa! Ubwo muri za animasiyo bakongeraho ngo “Ubumwe n’amahoro twabigezeho, duharanire amajyambere”. Perezida Habyalimana yanyarukiye i Butare, Gitera amwumvisha ko ubumwe avuga butari bwagerwaho. Perezida Habyalimana amusaba kumwereka inzira ubwo bumwe bwanyuzwamo, kugira ngo buzagere kuri buri wese. Habyalimana Yozefu Gitera yaje kwandikira Habyalimana Yuvenali agira ati : “...igisubizo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri mu ipfundo rivuga ngo ‘...Harabaye ntihakabe, hapfuye IMBWA n’IMBEBA, hasigara INKA n’INGOMA”. Perezida Habyalimana yabonye ko ibyo Gitera yamubwiraga byari ukuri mu mwaka w’i 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangiraga intambara, arinda apfa atarabonera igisubizo iryo pfundo, ahubwo aba ari ryo rimuhitana.

 

Muti ese gute? Amateka y’u Rwanda yerekana ko Abanyiginya bahagurutse i Gasabo, hariya ku nkengero za Muhazi, bumva ko bagomba kwagura ingoma yabo. Ibyo babyitaga “Kwanda” (kwagura), ari naho ijambo u Rwanda rikomoka. Bararwaguye koko, bakoresha amayeri, n’ubugome bwose bushoboka. Bica Abami bo mu ngoma z’Abahutu 40. Uwicwaga wese baramushahuraga, ubugabo bwe bakabwambika ingoma yabo KALINGA. Ingoma z’Abahutu zari zigikanyakanya, Abakoloni bafatanya n’Abatutsi, bakura “Ubusa bwaritse ku manga” mu nzira, ni uko Abanyiginya bigarurira u Rwanda rwose. Mu nyandiko Padiri Rudakemwa Fortunatus yise “Ubuhake ntaho bwari butaniye n’ubucakara” yasohotse kuri uru rubuga, yerekanye uburyo Abahutu bacurwaga kara na gahoro, bakagera n’aho bagomba gutanga amakoro n’amahooro, byo kubibutsa ko batsinzwe burundu.

 

Muri icyo gihe byose byari mu migani. Yemwe n’Abahutu bajyaga guca umugani bagatangira bagira ngo : “Ngucire umugani nkubambuze umugano....”.Abatutsi bumvaga byose ari ibyabo, Abahutu bo ngo ari nta bwenge bagira. Benshi mu Batutsi bemezaga ko Abatwa barusha Abahutu ubwenge, ngo kuko nibura bo (Abatwa) bazi gushyenga. Ngo naho Ibihutu byo ni ibyo kugenda byunitse ibitwe gusa! Nyamara se muri 57 umwami Rudahigwa ntiyatunguwe no kumva Abahutu bavuga ko bagomba gusangira ubutegetsi n’Abatutsi? Nako ngo ni Abazungu babibashyizemo! Reka mbwire abatabizi ko mu mwaka w’i 1902, umupadiri w’i Save yatunguwe no kumva Abahutu bamubwira ko bashenguwe n’Abatutsi babatwaye utwabo. Icyo gihe Musenyeri Perraudin, ari nawe FPR ishyiraho amabi yose, yari ashigaje imyaka 12 ngo avuke! Kuva icyo gihe, kugeza muri 59, ingoma y’agahotoro yagendaga irushaho kwiyunguramo ubugome bushya, kugira ngo Gahutu ntazigere yegura agatwe. Nyamara se byose ntibyahirimye nk’inzu yubakishijwe amashara ?

 

Mu gihe cya repubulika uretse abanyamurengwe, benshi mu Batutsi biboneye uburyo abantu bashobora gusangira amajyambere, kandi bigashoboka. Ndetse n’ikibazo cy’amoko cyariho cyikemura, abantu bakabana batishishanya, kandi bikaba byo. Ibyari bigoramye (iringaniza ry’uturere, amadini, amoko; kwikubira ubutegetsi) byari kurangizwa n’uko mu ntangiriro za 90 hari hatangiye amashyaka menshi. Ukwemerwa kw’amashyaka menshi ntikwatewe n’intambara ya FPR, ahubwo byatewe n’icyemezo Ubufaransa bwafatiye i La Baule, ko imfashanyo ibihugu bikize byageneraga ibihugu bikennye zigomba guhabwa ahari demokarasi. Perezida Habyalimana yari azi neza ko aramutse atabyubahirije, abaturage be bakwicwa n’ubukene, kuko imishinga myinshi yabafashaga yari ishyigikiwe n’ibyo bihugu by’amahanga.   

 

2.Gutegeka cyangwa kugabirwa?

 

Uwazura ba banyamakuru b’ibinyamakuru twitaga iby’akazu muri za 92-93, akagarura ba Kantano na ba Bikindi ; uwakongera guhuza Habyalimana Yozefu Gitera na Habyalimana Yuvenali, akabereka aho ibintu bigeze ; uwazura ba banyapolitiki b’i Gitarama ingoma ya Habyalimana yarimbaguye, akabahuza na ba Kanyarengwe, Lizinde..., mwakwiyumvira imvugo yabo. Nta gushidikanya ko ba Habyalimana bombi bahuriza hamwe bati : “Bwa bumwe koko bwari amagambo”.

 

Nta gushidikanya ko ba Kanyarengwe na ba Pasteur Bizimungu biboneye ko baguye mu mutego abami b’Abahutu nka ba Mashira n’abandi baguyemo, naho ba Kantano bakaba babwiza ukuri ab’iki gihe bati: “Ntako tutabagize mwanga kumva”.  

 

Hari uwavuga ngo ndakabije. Ati ese Abahutu ntibari mu butegetsi? Ikibazo si ukuba mu butegetsi nko “kugabirwa” ibiri ibyawe.Kandi ukugabiye ku bwende bwe akwabura igihe abishakiye!Ni ko bimeze mu Rwanda. Ariko ibi byanahozeho. No mu gihe cya gihake, hari Abahutu “bagabirwaga” ubutegetsi. Ku bwa Habyalimana, ba Kanyarengwe bicaranaga na ba Ruhashya ku ntebe z’ubuyobozi bw’ingabo ; ba Nsekarije bakicarana na ba Katabarwa ku ntebe z’abaminisitiri ; Zigiranyirazo akicarana na Nshunguyinka ku ntebe z’ubuperefe, mu gihe Kabuga yicarana na Majyambere cyangwa Kajeguhakwa ku ntebe z’abacuruzi bakomeye. Uwashaka yabivuga uko biri, ku bwa Habyalimana, ikibazo nticyari Hutu-Tutsi, cyari cyarabaye Kiga-Nduga.

 

Nyamara muri icyo gihe cyose, n’ubwo Abatutsi baticwaga, nta mututsi n’umwe wigeze yemera ko ibyo mu Rwanda ari ibye. Ikimenyimenyi ni uko iyo yabaga afite aho ategeka, utashoboraga kuharabukwa Umuhutu n’umwe. Ibyo kandi babikoraga haba muri leta, mu bucuruzi, mu makiliziya, mu Bihayimana no mu matorero.

 

Byarushijeho kwigaragaza intambara ya FPR itangiye : Umututsi aho ari hose, akumva igihe cy’uburokorwe kigeze. Si ukohereza abana babo mu nkotanyi basya batanzitse ; PL barayiyoboka, Muhabura iba radiyo yabo. Amashyaka avutse, abari mu butegetsi bose bavukaga za Gitarama na Butare, babaye aba mbere mu “kubohoka”, MRND baririmbaga barayihinduka, bagana MDR na PSD, mu gihe umwana w’Inkotanyi n’umututsi muri rusange yasekeraga mu gapfunsi agira ati : “Reka bashahurane dusubirane ibyacu”.

 

3.FPR cyangwa “Dusubirane ibyari ibyacu”

 

Aho bigeze aha, nta muntu n’umwe bikibereye ibanga : amategeko ashyirwaho mu Rwanda, agamije kumvisha Umuhutu wese, ko kuba ariho atabikesha uburenganzira afite. Ahubwo abikesha impuhwe agirirwa na FPR muri rusange, cyangwa se n’umututsi ku buryo bw’umwihariko. Iyo bakubwiye ko abantu bakabakaba miliyoni ebyiri baciye imbere y’urubanza rwo kubacecekesha, kugira ngo bo n’abakomokaho bose bagende bunitse ibitwe, biba bifite icyo bisobanura. Ni uburyo bwo kumvisha na ba Bahutu bicinya icyara ngo bari mu butegetsi ko ari ibishushanyo atari abantu. Ubutegetsi nyabwo bufitwe n’umwana w’umututsi aho ava akagera. Ubihakana anyomoze!

 

Ikimenyimenyi ni uko muri iki gihe Umuhutu wese uri mu Rwanda, iyo afite akarimo akora, akora ibishoboka byose agashaka Umututsi bafatikanya. Ikindi kibigaragaza ni uko ubuyobozi bwose bw’ingabo n’igipolisi, ubwa za kaminuza zose za leta, ubw’amabanki n’ubutabera, byahariwe Abatutsi bonyine. N’iyo muri za ambasade, iyo ambasaderi ari Umuhutu, umwungirije aba ari Umututsi, kandi akaba ari we ukora za raporo n’ibirebana na za visa. Abahutu babikozemo mu ntangiriro, byari mu murongo wo kumenyereza bene byo. Aho umwana w’Umututsi amariye kumenyerera, yohereje Umuhutu mu kiruhuko cy’iza bukuru imburagihe, ahasigaye “Amagambo aharirwa Nankana”.

 

Sinshidikanya ko ibi byose hari n’Abatutsi bibabaza, ariko noneho aho bitereye ubwoba, kera baravugaga ngo “Umukobwa aba umwe agatukisha bose”, ubu byarahindutse ngo “Abakobwa baba bose bagatukisha umwe”! bimwe bavuga mu gifaransa ngo “Pas de règle sans exception”.


4.Turava he turagana he ?

 

Jye ndabona tugenda tuzenguruka gusa, amateka nta cyo adusigira. N’agatsinda perezida Kagame yaciye isomo ry’amateka mu gihugu, ubu hararerwa umunyarwanda mushya utazi iyo akomoka, bityo akaba adateze kumenya n’iyo agana. Nyamara kwibeshya nyako ni ukwibwira ko umwana w’umuntu ari nk’itungo ujyana iyo ushaka, uko ubishatse.

 

Abatutsi barabeshywe ngo bategetse Abahutu imyaka 400, nyamara iyo urebye neza usanga n’ijana itaragezemo. None se uretse igice cyo mu Rwanda rwo hagati bategetse guhera mu kinyejana cya 18, ibice bindi by’u Rwanda ntibabihawe n’Ababiligi? Muri za 1920, ibice binini by’u Rwanda byari bikiri mu biganza by’abami b’abahutu. Muri za 60 Abatutsi bari baragiye gutegeka iyo mu rukiga n’ahandi boherezwa i Nyamata nk’uko byaririmbwaga icyo gihe. Harya ubwo bamaze imyaka ingahe bategeka u Rwanda rwose bonyine ? Abantu bagiye baca akenge koko ?

 

Ibyashobotse igihe abantu bashukwa ngo umwami avukana imbuto bakabyemera ; ngo natabaho nta kubyara, nta kweza nta gutunga bikemerwa ; kuki bumva ko ubu bitashoboka ko mbona noneho n’umwana w’umuhutu uvuka ubu aba azi ko agomba guceceka, ariko azi neza impamvu ? Amahano FPR yakoze kandi n’ubu igikomeza gukorera rubanda , yatumye mu mitima y’Abahutu benshi havuka ikintu cyo kumva ko n’uwo bitaga “Ruharwa” arengana. Niyo mpamvu n’uwo bavuga ngo yahamwe na jenoside, iyo atashye yakirwa nk’uwarenganye ; abana be bakaba bazi ko ise arengana, ubuzima bugakomeza. Ukora T. I. G. bikaba bizwi ko ari uburetwa bwagarutse, naho ufunzwe bikamenyerwa ko “Umugabo mbwa aseka imbohe”, kuko hari benshi abafunzwe batazira ko bagize uruhare muri jenoside ahubwo bazira gusa imitungo bagokeye n’ubwenge bwabo.

 

Umwanzuro

 

Reka twanzure twibaza ibi bibazo.

None se mwe mukurikira, FPR yafashije abanyarwanda kwiyunga, cyangwa yatumye barushaho kuba ibikoko? Gacaca se yatumye Abahutu bemera icyaha, cyangwa yatumye n’abagome bahinduka abarengana mu maso ya bene wabo? Aho Abatutsi ntibarushijeho kumva ko isano iri hagati y’abo n’Abahutu ari nk’imwe iba hagati y’umugaragu na shebuja nk’uko “Abagaragu b’ibwami” babivugaga muri za 58? Ubwo se turi kujya imbere, cyangwa turi kuzenguruka?

 

BYIRINGIRO Aminadabu,

Umusomyi wa Le prophete-Umuhanuzi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
MUCECEKE MWA NGARUTWAMUHETO MWE! Indiahyi y'ibyo mwakoze muzayibona bitinde nicyo gikomeye.
Répondre