Nta banga rihari , Gen. Alexis Kagame wa FPR niwe uyoboye intambara muri Congo mu izina rya M23 !

Publié le par veritas

 

Gen-Alexis-kagame-copie-1.pngAmakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aremeza ko ejo kuwa mbere ingabo za leta ya Congo (FARDC) zagabye ibitero bikomeye ku birindiro by’inyeshyamba za M23 byo muri Rucuro. Habaye imirwano ikomeye cyane dore ko ingabo za leta ya Congo zanifashishije indege z’intambara, ariko ntizashoboye kwirukana ingabo za M23 mu birindiro byazo.

 

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 Colonel Jean Marrie Kazarama, ngo inyashyamba za M23 zashubije ingabo za FARDC inyuma,ndetse zinigarurira uturere tune aritwo Ruseke,Murambi,Talika nahitwa Nkukwe mu birometero 3 uvuye ku kigo cya Gisirikare cy’i Rumangabo. Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko ngo aba Colonel 2 bo mu ngabo za leta ya Congo FARDC nabo berekeje iy’ishyamba kujya gufatanya n’inyeshyamba za M23 aribo Colonel Mboneza Usuf wari ukuriye ingabo za leta ya Congo mu karere ka Beni, na Colonel Rusingiza Moise wari ukuriye agashami ka police kitwa Police intervention Rapid (PIR) i Goma.


Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aremeza ko abaturage barenga ibihumbi bine (4000) bo muri Rucuro berekeje iy’ubuhungiro kubera iyo mirwano ikomeye yabaye ku munsi w’ejo. Mugihe bikomeje kuvugwa ko leta ya perezida Paul Kagame ariyo yahanze uriya mutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya leta ya perezida Joseph Kabila, noneho inkuru yabaye cyimomo, amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aremeza ko General Alexis Kagame ariwe washinzwe guhuza ibikorawa by’intambara (OPERATION COORDINATOR ) irwanwa n’inyeshyamba za M23 zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda (RDF). Amakuru akomeza avuga ko ngo kuwa gatanu w’icyumweru gishize leta ya Kigali yongeye kwohereza abasirikare bakabakaba 2500 banyuze mu Ruhengeri ahitwa mu Kinigi kujya gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Congo. Biravugwa ko ngo izo ngabo zagiye zitwaje intwaro zikomeye ziganjemo izirasa indege z’intambara n’ibimodoka by’intambara (Combat Tanks).

 

Amakuru akomeje kugera ku kinyamakuru inyabutatu.com kandi yizewe aravuga ko leta ya perezida Paul Kagame ititwikiriye umutaka wa M23 gusa, ngo ingabo za RDF zinarwanira mu mutwe witwa MAI MAI LAYIYA MUTOMBOKI, bivugwa ko uyu mutwe wa MAI MAI layiya mutomboki washinzwe na Perezida Kagame ubwe agamije kugirango ajye awifashisha mu bikorwa byo gushimangira umugambi we wo kwiba amabuye y’agaciro ya Congo no kwica ababangamiye ubutegetsi bwe babarizwa muri Kivu y’amajyaruguru. Uyu mutwe wa Mai Mai Layiya Mutombiki ufatanyije n’ingabo za leta ya Kigali RDF ejo wagabye ibitero ku cyigo cya gisirikare cy’ingabo za FARDC cyiri ahitwa i Walikare ziracyigarurira.

 

Mu rwego rwo kwitegura kurwana intambara irimo kubera muri Kivu y’amajyaruguru, leta ya Congo yemeza ko yahanzwe na perezida Kagame w’u Rwanda ; perezida Joseph Kabila wa Congo anyuze kuri mugenzi we wa Angola yasabye ibihugu biri mu muryango wa SADC kuza kumufasha kurwana iy’intambara dore ko no mu ntambara y’ubushize u Rwanda rwise Congo ya 2 ingabo z’ibi bihugu bya SADC nizo zahangamuye ingabo za APR/RDF. Bikaba bikomeje kuvugwa ko ngo ibihugu bya SADC byaba byaramaze kwemerera perezida Kabila ko biri mu myiteguro yo kuza kumufasha ku rugamba.Tubibutse ko mu ntambara  u Rwanda rwise Congo ya 2, ibihugu biri mu muryango wa SADC byatabaye leta ya Congo icyo gihe ari: Angola, Zimbabwe na Namibia. Biravugwa ko ngo muri iy’intambara  n’ibindi bihugu biziyongeraho nka Africa yepfo na Tanzania.

 

Tuzakomeza kubagezaho iby’intambara irimo kubera muri Congo mu nkuru zacu z’ubutaha.

 

 

Kayiranga Anserme.

www.inyabutatu.com

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article