ITANGAZO RYA RDI RWANDA RWIZA.

Publié le par veritas

Bwana Mbonimpa JM, Umunyamabanga mukuru wa RDI

Ku uri uyu munsi wa 28 mutarama 2012 , i Paris mu Bufransa hateraniye inama y’ abayoboke b’ikubitiro ba RDI Rwanda Rwiza, iyobowe na Nyakubahwa Faustin Twagiramungu.

Mu byasuzumwe muri iyo nama hari ishyirwaho ry’ inzego z’ ubuyobozi bw’agateganyo bw’ishyaka  no kunononsora ibiteganyijwe gukorwa muri uyu mwaka wa 2012.

1.Ku byerekeye ubuyobozi bw’agateganyo, mu gihe ishyaka rikigaba amashami hirya no hino (Clubs-RDI), bamwe mu batowe ni aba bakurikira:

*Faustin Twagiramungu : Prezida.

*Mbonimpa Jean Marie : Umunyamabanga mukuru.

*Mbonigaba Ismael :Komiseri ushinzwe Itanganzamakuru.

*Ndegera Alain Patrick: Komiseri akaba n’Umuhuzabikorwa muri Canada.

*Evode Uwizeyimana: Umujyanama mu by’amategeko.

*Rukundo Alphonse : Umuhuzabikorwa  mu Bufaransa na Afurika yo hagati.

2. Ku byerekeye gahunda y’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka, inama yashyize mu byihutirwa ishyirwaho ry’urwego ruhuje imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Jenerali Paul Kagame , hagamijwe kubusimbuza bidatinze ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi isesuye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Abari mu nama bifurije Abanyarwandakazi n’Abanyarwanda, aho bari hose , isabukuru nziza y’umunsi wa demokarasi .

Bikorewe i Paris kuwa 28 mutarama 2012

Umunyamabanga mukuru wa RDI Rwanda Rwiza,

Jean Marie Mbonimpa

(Sé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

Iri shyaka rero rikoze agashya ugereranyije n'amashyaka yaribanjirije kuri iyi ngoma ya FPR! Aha
nkaba navuga ibintu 3 ni ubwo hari nibindi umuntu yavuga :

1. Kuba iri shyaka ryashyizeho inzego zaryo mu buryo bw'amatora kuri iyi taliki ya 28/01 bigaragaza
ko riteye intambwe mu gushyigikira demokarasi na Répubulika kuko kuri iyi taliki niho karinga na gikolonize byaciwe mu Rwanda binyuze mu matora, ubu rero ubuhake na kalinga byimitswe na FPR
kubundi buryo , RDI ikaba itangiye urugamba rwo guca iyi gihake nshya maze ikabihuza n'italiki itazibagirana mu mateka y'u Rwanda.

2. Iri shyaka ndabona ryashyizeho abayobozi bakiri bato kandi bajijutse , mubyukuri ryashyizeho
bantamakemwa kandi batuye ahantu hatandukanye ! Twibwiraga ko Twagiramungu azishyiriraho abasaza banganya imyaka none imvugo yabaye ingiro , ishyaka nirya aba jeunes!!
3.Bizwi mu mateka ko umujyi wa Paris ariwo waciye ubwami mu burayi bwose ukimika repubulika na
demokarasi , none na RDI niho ifatiye ibyemezo bikomeye birimo no kwegera n'andi mashyaka ashaka impinduka mu gihugu!

Tubifurije kujya mbere!

Répondre