Paul Rusesabagina yatumiwe mu gihugu cy’UBUHOLANDI aho agomba gutanga ikiganiro mbwirwaruhame mu muhango wo kwibuka MARTIN LUTHER KING.

Publié le par veritas

RusesaKuri iki cyumweru taliki ya 29/01/2012, Paul Rusesabagina  yatanze  ikiganiro mbwirwaruhame mu muhango wo kwibuka Martin Luther King  mu gihugu cy’Ubuholandi aho yatumiwe n’umuryango wo mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa DEMOCRATS ABROAD. Rusesabagina akaba yatumiwe nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

 

Kubera ubwo butumire bukomeye n’icyubahiro abateguye uwo muhango bahaye Bwana Rusesabagina, byatumye bamwe mu banyeshuri bacitse ku icumu biga muri za Kaminuza zo mugihugu cy’Ubuholandi bafatanyije n’umuryango w’abacitse ku icumu wa IBUKA ndetse n’ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi Madame Immaculée UWANYIRIGIRA  banditse inyandiko yamagana ubwo butumire bwa Rusesabagina muri uwo muhango ndetse biyemeza no kwigaragambya.

 

Muri iyo nyandiko no mu myigaragambyo bakoze bagendaga bavuga ko bamaganye  Paul Rusesabagina ngo kuko yigize intwari kandi nta mututsi numwe yarokoye ! Bakavuga ko ngo yageze muri Hoteli ya Mille Collines ngo ku italiki ya 16/04/1994 ngo nyuma y’icyumweru ngo jenoside y’abatutsi itangiye . Mu nkuru y’ikinyamakuru IGIHE cyandikirwa mu Rwanda cyasohoye uyu munsi kuri iyi nkuru ya Rusesabagina , cyongereyeho ko ngo Rusesabagina yasabye amafaranga abahungiye muri Hoteli ya mille Collines ngo abayabuze akabajugunya hanze !

 

Umwe mubayoboye iyi myigaragambyo witwa Emmanuel RUREMA yavuze ko yaciwe intege no gutumira Rusesabagina mu muhango ukomeye nkuwo ngo kuko Rusesabagina ngo atavugisha ukuri kuri jenoside yabaye mu rwanda ngo akaba  akaba yaranigize intwari ikomeye ku isi yose kubera jenoside y’abatutsi !

 Manif-Rusesa.png

Ambasaderi Immaculée UWANYIRIGIRA yavugiye kuri radiyo y’igihugu cy’Ubuholandi ko ashyigikiye abaje kwamagana Rusesabagina, ngo kuko yagizwe igihangange n’abakinnyi ba amasinema ba Hollywood ngo kuko n’abamwe mubarokokeye muri Hoteli ya Mille Collines ngo ntibemera Ubutwari bwe, akomeza avuga ko Rusesabagina apfobya jenoside y’abatutsi ngo kandi akaba atera inkunga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri mu gihugu cya Congo.

 

Umunyarwanda witwa Charles NDEREYEHE w’impunzi mu gihugu cy’Ubuholandi wari watumiwe muri uwo muhango yamaganiye kure ibyo abo bigaragambyaga bavugaga ndetse yongeraho ko ari agatsiko k’abantu kahawe ubutumwa bwo kuvuga mu izina ry’abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora) kandi kaba gafite inshingano zo gukorera ubutegetsi bw’ikigali no guhiga abanyarwanda bahunze ubwo butegetsi.

 

Bwana Rusesabagina nawe yavuze ko abo bigaragambywa kubera we atari ubwa mbere babikora ko no mu mwaka w’2008 babikoze, bakaba babihemberwa na leta ya kigali kugirango bacecekeshe buri wese utabona ibintu kimwe na leta ya Paul Kagame. Rusesabagina ati «  nanditse igitabo ngaragaza uko jenoside yagenze , ntabwo rero nakongera ngo mvuge ko ntemera ibyo nanditse ubwange ».

 

Rusesabagina wasangaga atuje ntampungenge z’umutekano we , ariko umuryango wamutumiye wari wongereye ingufu zikomeye mukurinda umutekano we . Ushinzwe kuyobora uwo muhango yatangaje ko ababajwe ni uko agatsiko kabantu bake gashaka gutegeka ku ngufu abantu bose ngo bemere ibyo ako gatsiko kemera ko ariko kuri , ati nta kintu na kimwe gishobora guhungabanya umuhango wacu kuko turi mu gihugu gifite demokarasi ; akaba ariyo mpamvu gahunda zose zigomba kugenda uko zateganyijwe !

 

 

Source : rnw.nl

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article