ITANGAZO RISOZA INAMA Y'ABASASERDOTI BA DIYOSEZI YA CYANGUGU

Publié le par veritas

INA1.pngDO2.pngDO3.png

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Reka ahubwo twibaze impamvu:

Ni kuki Padiri Prudence Rudasingwa atasinye?
Ni kuki Padiri J. Damscene Kayomberera atasinye?
Ni kuki Padiri Ubald Rugirangoga atasinye?
Ni kuki Padiri Jean Ndorimana atasinye?
Ni kuki Padiri Augustin Rushita atasinye?
Ni kuki Padiri Apollinaire Ntamabyariro atasinye?
Ni kuki Padiri Aphrodis Kaberuka atasinye?
Mi kuki Padiri François d'Assise Hategeka atasinye?
Ni kuki Padiri Protogene Butera atasinye?
Ni kuki Padiri Robert Rubayita atasinye?
Ni kuki Padiri Félicien Nsabimana atasinye?
Ni kuki Padiri Sebastien Gasana atasinye?

N'abandi n'abandi...

Burya ngo Ikibuno gishuka amazirantoki bitagana hamwe!

Aha kandi turavuga abari mu Rwanda gusa tudashyizemo abari mu masomo hanze!
Abasinye rero baravuga mu izina rya nde? Ry'inkotanyi bien antendu! Birababaje kubona witunatuna kuvuga maze kugira ngo uvuge ukavumvura. Ndemeza ko zimwe mu ntwari zanze gusinya iriya nyandiko
zagize ziti "Nzuwenemeye!". Ngayo nguko, ntabapfira gushira, Kiriziya y'u Rwanda ntirageza aho gushwanyuka. Abantu nka Musenyeri uriya bazaharaho, no mu mateka y'ibihugu habaye abasenyeri
b'umurato, ariko muri byose ngo Kristu niwe uzatsinda: ejo, ubu n'ejo hazaza!
Mugire impagarike.

Répondre
N

Bihayimana mwasinye iri tangazo nimwemere mube nka Yezu niba koko mwariyemeje kunyura inzira yanyuze , ndabona mufite ubwoba kandi murengeje
imyaka 33! murashaka kugira imyaka ingahe kugirango ubuzima bwanyu mubwegurire abarengana ?

Mbere yo kwandika mu kanasinya itangazo nkiri riteye isoni ryo kubangamira uburenganzira bw'ibanze bwa muntu bwo kuvuga icyo atekereza , hari byinshi byabaye mu Rwanda no muri Diyosezi ya
cyangugu mwagombye kuba mwaramaganye, ingero ni nyinshi:
1) Muri Diyosezi murimo habaye génocide y'abatutsi, mwigeze mushyiraho itangazo nkiri ngo muribwire isi yose ndetse muvuge n'amazina y'abari kuyikora ?
2) FPR yanyereje abantu benshi harimo n'abihayimana musangiye iyo sano y'amaraso, yishe kumugaragaro , izuba riva Padiri Ignasi Mubashankwaya, mwabwiye iki abaturage n'isi yose kuri ibyo
bikorwa!
3) Nimwitegereze agahiri n'agahinda abaturage bafite ndetse harimo n'imiryango y'abapadiri ba Diyosezi murimo bashyizwe mu gihome kubera ikinyoma cyahawe intebe mu ngirwa nkiko za Gacaca ,ese
mwabwiye iki isi yose kuri ibyo bikorwa!
4) Ni murebe grenades ziturikira mu Rwanda, ndetse naho muri muri Diyosezi yanyu zirahaturikira, amatora afifitse ndetse benshi bakayagwamo, mwabwiye iki isi yose n'abakristu kuri ibyo
bikorwa?
5) Sinavuga byose ngo mbirangize , ariko akanyuma navuga ni ugusenya amazu y'abakene ,no kwicisha abaturage bwaki babategeka guhinga igihingwa kimwe kandi kidakora indyo yuzuye, barimo bambura
abaturage imirima bahawe n'abasekuruza babo...ibyo byose biba kubakristu babagana buri munsi , ubu bari kugasozi nk'amatungo; mwatanze irihe tangazo ngo mwamagane ako karengane ! Yewe na Padiri
nsengiyumva Emile ufungiwe kuba yaramaganye ako karengane ntacyo mwigeze muvuga ahubwo mwararuciye murarumira!

Igitangaje ahubwo ni uko mwikomye abapadiri bagenzi banyu nibura bagize ubutwari bagashyiraho urubuga abanyarwanda bavugiraho akarengane kabo; ubwo murumva ibyo muvuga; n'ibyo mwigisha
bidahabanye! Nimwisuzume , muceceke gato, murebe impande zanyu maze murebe iri tangazo ryanyu murebe niba hari agaciro rifite imbere y'umunyarwanda uhura buri munsi n'akaga navuze haruguru
mukicecekera!

Ubu rero itangazo nkiri muba mukoze ribabera ikimenyetso cyo kwicira urubanza!

Répondre
K

Ariko abantu bagomba kuba batazi agaciro k'isinya! Ubwoba bugakoresha abantu b'abagabo amafuti nkaya! Uretse ko ntabuhungiro bwa politique aba bapadiri basaba , baramutse babusabye ntabwo
babubima ! None se kumva abantu bihayimana basinya ibintu nkibi bavugira leta itabatumye kandi bizwi neza ko ari ba Ruharwa bayiyoboye ? ubu se aba bihayimana bumva iri tangazo ryabo abaturage
bamerewe nabi bazariha akahe gaciro!!

Bene ibi babyita kwiyambika ubusa , noneho bakababaza imbere yabo! kwandika ugasinya uvugango abantu ntibakanenge ubutegetsi, noneho ukabikora utari n'umuyobozi kandi abo uvuga uzi neza ko bari
mu bihugu byemera uburenganzira bwo kunenga ubutegetsi! Aha ni ugusubira inyuma imyaka 100 pee! Reka rero noneho abazi gukora fete bazafate iyi mikono yabo bayikoreshe icyo bashaka ! Nta nubwo
bazi ikoranabuhanga muri iki gihe aho rigeze! Mvuze ko barimo biterera mu ruzi barwita ikime sinaba mbeshye!!

Répondre
K

Igitugu ni hatari ndabona Kiliziya yatitiye! None se aba bene wacu barakora iki ngo leprophete ihagarare kandi nyine abayandikamo bari mu mahanga?

Niba hari uwasebejwe niyandike nawe yiregura naho abapadiri bashyizeho leprophete mubashyire hasi kandi kiliziya iri ku isi yose ! Aba bapadiri n'abasenyeri basinye iri tangazo bagombye kumenya
ko abari hanze y'u Rwanda bigenga ,icyo gitugu n'ingoma y'agahotoro ntabwo bagomba kuyibembekereza , ntabwo bagomba guhakirizwa ngo baryamire ukuri , niba aba basinye aha bakomeje kuramya iyo
ngoma nibiyimbire! Ariko bashyire abandi bihayimana hasi , ibi kandi biragaragara ko ahubwo abasinye iri tangazo ko aribo bifitemo amatiku n'amazimwe! Ese kuki bataterana gutya ngo bandike bavuga
akarengane kabapadiri bafungiye ubusa na nsengiyumva Emile ?

Puuu! Kiliziya y'u Rwanda yaboshywe umunwa niyo mpamvu n'abaturage bahashirira!! Niba abantu bajijutse kandi bihaye Imana barimo batitira gutya imbere y'igitugu ,umuturage uri hasi amerewe
ate?

Tubitege amaso!!

Répondre