Italiki ya 1 Ukwakira : 1990-2012 : Imyaka 22 irashize, reka twibuke intambara yashenye u Rwanda n’Abanyarwanda. (leprophete.fr)

Publié le par veritas

FPR-kagame.png

Intambara yatangijwe na  FPR-Inkotanyi taliki ya 1 ukwakira 1990 niyo NYIRABAYAZANA y’akaga kagwiririye u Rwanda guhera kuri iyo taliki. Iyi ntambara iyo itaza kubaho nta jenoside yakorewe Abatutsi yari kubaho, ntabwo jenoside yakorewe Abahutu yari kubarimbura. Iyo iyi ntambara itaza kubaho , nta kabuza, u Rwanda ruba rugeze kure cyane mu iterambere na demokarasi.

 

Umuntu wihandagaza akabeshya ngo intambara yatangiye taliki ya 1 ukwakira 1990 yabohoye u Rwanda, uwo ni umushinyaguzi n’umugizi wa nabi. Nta cyiza na kimwe iyi ntambara yazaniye Abanyarwanda uritse agahiri n'agahinda.

 

Icyakora hari Agatsiko kangana urwara kabyungukiyemo kuko kahisemo gutera igihugu cyose itabi, kugira ngo kigarurire ubutegetsi n’umutungo wose w'igihugu ! Ubu ako Gatsiko k’Abassajya b’ABEGA kiberaho mu murengwe mu gihe abaturage bagiye kwicwa n’ubukene n'ubutindi. Ako Gatsiko niko gatunze miliyoni zirenga 500 z’amadolari ziryamiye ku makonti yako muri Banki mu gihe abana ba rubanda bahindutse mayibobo kubera kutabona amafaranga y’ishuri.

 

Ako Gatsiko gatunze indenge 2, gafite amasosiyete hirya no hino ku isi, gafite amazu y’igiciro n’indi mitungo myinshi cyane mu Rwanda, muri Afurika no mu bihugu by’ubulayi na Amerika, mu gihe mu giturage Abanyarwanda batakigira n’urwara rwo kwishima kubera imisoro y’urudaca, amakoro n’amaturo anyuranye bahora bakwa hagamijwe gukomeza gukungahaza Agatsiko konyine! Abanyarwanda barakora bakagoka kugira ngo Agatsiko kabambure utwo bakoreye! UBUCAKARA bwahawe intebe mu Rwanda, ku ngoma y'Agatsiko. Birababaje cyane.

 

FPR-mu-ishyamba.pngBimaze kugaragarira buri wese ko abana b’Abanyarwanda baguye ku rugamba baharanira kurandura burundu ingoma y’igitugu n’irondakoko, amaraso yabo yamenekeye ubusa ! Iyo bamenya kare ko baruhiraga Abanyendanini bazikubira ibyiza byose by’igihugu, amateka y’u Rwanda aba yarafashe ikindi cyerekezo.

 

Ese mu 1990, Abanyarwanda bumvaga bate ibitero b’Inyenzi-Inkotanyi ?

 

Reka twumve uko Perezida Habyarimana yabisobanuraga icyo gihe, maze natwe twibaze igikwiye gukorwa muri iki gihe : Gushaka inzira zose zo gusezerera aka Gatsiko k'abagome bikwiye kuba INSHINGANO kuri buri Munyarwanda wese!

 


 

Igice cya kabiri


 

Igice cya gatatu

 

 

 Geny Uwase



Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
hwo can do that...<br /> bcz why
Répondre