Ishyaka PDP-Imanzi rigeze ku rwego rwo gutumiza inama yaryo mu Rwanda!

Publié le par veritas

karangwa-copie-1.jpgNk'uko twabitangarije Abanyarwanda muri rusange, nomu buryo bw'umwihariko abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi bishyaka PDP-IMANZIkimwe n'umuryango mpuzamahanga ubwo twageraga i Kigaki, kuwa 21 Kamena 2013, dukomeje urugendo twatangiye rwo kugeza Abanyarwanda ku mpinduramatwara ikozwe mu mahoro no muri demukarasi.

Nyuma y'amezi atatu tumaze muri ubwo butumwa, twishimiye gutangariza Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI kimwe n'umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
-Umubare w'abarwanashyaka uteganywa n'amategeko kugira ngo ishyaka rishobore gukoresha inama rusange irishinga ari na yo rishingiraho risaba kwandikwa no gukora ku mugaragaro,  twawugejejehndetsturawurenza.  Ibyo  bitugaragariza  inyota Abanyarwanda benshi bafitiye impinduramatwara bashyigikiye basezeranyijwe n'ishyaka ryacu PDP-IMANZI;
-Nk'ukoamategeko y'u Rwanda abiteganya, ubu ishyaka PDP-IMANZI rifite amategeko shingiro n'amategeko ngengamikorere azamurikirwa abarwanashyaka b'ikubitiro bakayemeza kandi bakayashyiraho umukono mu nama rusange ishinga ishyaka;

-Muri  urwo  rwego,  tumaze  gutera  indi  ntambwe  ikomeye  iteganywa  n'amategeko y'igihugu cyacu. Twandikiye ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo dusaba uruhushya rwo guhuriza abarwanashyaka b'ikubitiro ba PDP-IMANZI mu nama ishinga ishyaka ku mugaragaro. Iyo nama turayiteganya ku italiki ya 08 Ugushyingo 2013, ikazabera mu kagari ka KIBAGABAGA, umurenge  wa KIMIRONKO,akarere ka Gasabo;

-Turashimira inzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'igihugu cyacu zakoze neza inshingano zazo ziduha ibyangombwa byadushoboje gukora umurimo tubamurikiye uyu munsi, ziduha amakuru ku mikorere y'inzego z'igihugu;

-Turashimira abavandimwe bacu b'Abanyarwanda; by'umwihariko abarwanashyaka b'ikubitiro ba PDP-IMANZI bitanze batizigama kugira ngo ishyaka ryacu ribe rigeze ku ntera tumurikiye Abanyarwanda n'umuryango mpuzamahanga uyu munsi;
-Mu gusoza, turasaba Abanyarwanda b'ingeri zose kudushyigikira mu mugambi w'amahoro arambye twemeza ko azava mu biganiro byaguye bizahuza Abanyarwanda b'ingeri zose, bikarangwa n'ukuri gusesuye ku mateka ababaje y'igihugu cyacu n'abagituye, ubutabera bureshyeshya Abanyarwanda bose kandi bwubahiriza amategeko   y'igihugu cyacu, amahame rusange y'amategeko n'amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, imbabazi n'ubwiyunge nyakuri ishyaka PDP-IMANZI twimirije imbere.

Iyi ni intangiriro, amarembo arafunguye, murakaza neza mu ishyaka ryanyu PDP-IMANZI. Bikorewe i Kigali, kuwa 26 Nzeli 2013

KARANGWA SEMUSHI rard

Perezida w'Agateganyo w'Ishyaka

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ugize ngo "Ni iki cyatumye bamuha uburenganzira bwo gutaha bakabwima Twagiramungu"?Uzi ko ushakisha amenyo y'inkoko kandi ureba umunwa wayo?Ni Mukotanyi wasanze Mukotanyi!Nshimye ko nawe wivugiye
ko ari "Ikinamico"!!!Iyo wongeraho "ritera ikirungurira"(Comédie de mauvais goût!)!!!

Hari aho wigeze wumva utubwira uko "umusangirangendo" mugenzi we bashinganye ingirwashyaka yabo(ndavuga Déo Mushayidi yo kagira Imana!) amerewe mu gihome cya shebuja Kagome?Wagirango ntiyegeze
anamumenya!!!Burya "Porotiki" koko ikinwa n'abayizi!Sinzi uwavuze ngo"C'est l'art de savaoir se servir du peuple,en lui faisant croire qu'on le sert!"!!Nanjye iyo nitegereje imikino ikinirwa
iwacu nsanga ntaho yibeshye!Ubu rero abanyurwamanuma bagiye gushiduka ngo "Musa uzatwambutsa Inyanja Itukura twamubonye"!,naho ntibazi ko barimo guhungira ubwayi mu kigunda!!!Sha,njye
ntimuzambona tu!Ngo "Inkumi yenzwe kenshi nibeshywa amabya"!!!!

Ngaho ukomere Muntu w'Imana!

Nkoronko.

Répondre
N

Ni byiza ko Semushi yatangiye ibijyanye ni ishyaka.Ariko icyatumye bamuha uburenganzira bwogutaha hanyuma bakabwima Twagiramungu ni iki? Ikinamico turarirambiwe n'ikinyoma cya FPR.Ariko rero
iminsi y'ikinyoma iri kurangira.Buriya FPR iri kubwira abantu ngo nimwiyandikisha nta kibazo, hanyuma mukomeze mudukorere. Komera Karangwa  gerageza ikinamico rya demokrasi.

Répondre