Imirwano hagati y'ingabo za Congo na M23/RDF
Muri icyi gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 26/09/2013 mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru ingabo za Congo FARDC n'abarwanyi ba M23/RDF bongeye gukozanyaho nyuma y'agahenge kari kamaze iminsi gahari hategerejwe ikizava mu biganiro bihuje impande zombi bibera i Kampala!
Kuva ku italiki ya 30/08/2013 ubwo M23/RDF yasubizwaga inyuma ibirometero 30 ntayindi mirwano yongeye guhuza impande zombi. Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23/RDF yavuze ko ingabo za Congo za gabye igitero ku mutwe wa M23/RDF muri iri joro ku muhanda wa Mebenga -Kiwanja kubilometero 80 uvuye mu mujyi wa Goma ariko umuvugizi w'ingabo za Congo Lt Colonel Olivier Hamuli yahise abeshyuza ayo makuru y'intambara ahubwo avuga ko ari igitero-shuma cyangabwe ku ngabo za Congo muri ako gace , imirwano ikaba yamaze akanya gato !
Umuvugizi w'ingabo za Congo avuga ko habaye gusatirana hagati y'abarwanyi ba M23/RDF n'ingabo za Congo zarimo zikora irondo ry'umutekano mu gace ka Gahunga bikavamo kurasana, ariko uko kurasana kwamaze akanya gato. Umuvugizi w'ingabo za Congo ntiyasobanuye neza impamvu zateye uko kurasana ariko umusilikare wo murwego rwo hejuru wo mu ngabo za Congo utashatse kwivuga amazina yatangaje ko umutwe wa M23/RDF ariwo wagabye igitero ku ngabo za Congo. Iyo mirwano yahitanye abarwanyi 2 ba M23/RDF kuburyo buzwi hakomereka n'umusilikare w'ingabo za Congo.
Umuyobozi wa M23/RDF yatangaje ko mu gice ayobora ibintu bitifashe neza bitewe ni uko hari abarwanyi benshi b'indi mitwe y'abakongomani bafashijwe na FDLR bari kwerekeza ahitwa Ishasha-Kinyandoni hagenzurwa na M23/RDF kugira ngo bashozeyo intambara, abakurikiranira hafi amayeri ya M23/RDF bakaba bemeza ko Bisimwa yatanze iri tangazo mu rwego rwo kujijisha, kugirango agaragaze ko M23/RDF igiye kubura imirwano yitwaje ko yasagariwe ! Leta ya Congo yo ivuga ko M23/RDF yubuye ibitero kuko yabuze icyo ivuga mu mpamvu zatumye ifata intwaro mu biganiro bibahuje nayo i Kampala!
Abaturage baturiye akarere imirwano yabereyemo bemeza ko ari M23/RDF yagabye igitero ku ngabo za Congo nkuko babitangarije AFP. Abaturage bemeza ko mu gihe imirwano yabaga babonye imodoka 2 za M23 zizanye abandi barwanyi baza gufasha intambara bene wabo ! Abo baturage kandi bemeza ko abarwanyi ba M23/RDF bari bamaze iminsi 2 bababujije kujya mu mirima yabo bababwira ko imirwano igiye kuba !
Burya "inkondo iva ku mukuzo!" iyo M23/RDF ivuze ikintu ni ngombwa kumva ikinyuranyo cyacyo , mu minsi ishize bateraga urusenda mu maso y'amahanga bavuga ko bagiye kurambika intwaro hasi bakibera abashumba naho bo barimo bitegura kwegura intwaro zo kurimbura abakongomani ! Amayeri nk'aya niyo bakuru babo ubu bari kumwe ba FPR-Inkotanyi bagiye bakoresha kuva mu myaka y'1990, bakaba bibwira ko bazakomeza gukoresha uburiganya bikabahira kugeza Yezu agarutse ku isi !
Ubwanditsi