Inzego z’ubutasi za Perezida Kagame zashimuse umucuruzi zimujugunya muri Nyabarongo ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa

Publié le par veritas

KarakeAmakuru agera ku Umuvugizi aturuka mu nzego z’ubutasi za Perezida Kagame, yemeza ko izi nzego, mu cyumweru gishize, zashimuse umusore ukora akazi k’ubucuruzi witwa Tabura Sebirezi Callixte, uzwi cyane kw’izina rya Pappy, ubwo bamusangaga iwe ku gipango atashye. Umwe mu bagize izi nzego z’ubutasi za Kagame yamutunze imbunda yo mu bwoko bwa pistoli, abandi bamukura mu modoka ku ngufu, bamushyira mu yabo yo mu bwoko bwa «double cabine», bajya kumujugunya mu mugezi wa Nyaborongo.


 

Iki gikorwa kikaba cyarakozwe na maneko za Kagame zageraga kuri enye, zose zitwaje imbunda zo mu bwoko bwa ma pistol . Umwe muri aba bicanyi ba Kagame yavuye mu modoka barimo, atwara iya Tabura Sebirezi Callixte, kugeza magingo aya ikaba itaraboneka.


Nyirabayazana w’ibi byose nuko umuryango wa Tabura wagizwe abanzi b’igihugu nizo nzego z’iperereza , ubwo zahaga bamwe mu basore baturuka muri uyu muryango misiyo yo kugambanira bagenzi be, bakabyanga.


Kubera uwo mutima w’urwango n’ubutindi, inzego z’ubutasi za Kagame zihimuye kuri uyu musore uturuka muri uwo muryango, bityo zimujugunya mu mugezi wa Nyabarongo zimupfutse amaso, ariko Imana iza gukinga ukuboko, dore ko mu mazi yari yajugunywemo yaje gufatwa n’igiti ashobora kwirwanaho, ava muri uwo mugezi, abicanyi ba Kagame bakaba bari bamusize aho bibaza ko bamwishe.


Andi makuru atugeraho yemeza ko kubera ikimwaro inzego z’ubutasi za Kagame zagize, dore ko uwo zashakaga kwica atapfuye, zahisemo kumuhamagaza kwitaba mu nzego z’ubutasi za gisirikare (DMI), Special Intelligence no muri NSS, izi nzego zose zimubaza ibibazo bya agashinyanguro .


Gasasira, Sweden.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article