Nsubize Mbangurunuka: Ese tuzahora turi imbohe z’agatsiko k’intagondwa ?(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Inkiko Gacaca ngo zararangiye ariko ziracyishyuza !!!!
Inkiko Gacaca ngo zararangiye ariko ziracyishyuza !!!!

                                  

Hashize iminsi nsomye inyandiko ya Mbangurunuka  yandikiye Padri Thomas Nahimana, nkaba numva nagira icyo nyivugaho. Nkuko mubibona rero mu mutwe  w’iyi nyandiko yanjye ndibaza niba inyabutatu y’abanyarwanda izahora ifashwe bugwate n’udutsiko tw’intagondwa njye nise ABASANGIRABYOSE.


Ese abahutu n’abatutsi ubundi hari icyo bapfana ?


Igihe  intagondwa zariho zica abantu muri jenoside yo muri 1994, nari ndangije lisansi nigunze nibaza ukuntu ndangije amashuri nagokeye imyaka ine yose ariko nkaba ntashoboye gusubira mu gihugu cyanjye ngo nkore ibyo nigiye. Umusore wari waraye abonye amashusho y’ubwo bwicanyi kuri Televiziyo ya Libya yarambajije ati: Umuhutu asa ate ? Ndamusubiza nti asa nanjye. Naho se umututsi asa ate ? Nti nanjye! Ati batandukanijwe n’iki se, ururimi, cyangwa? Ndamusubiza nti batandukanijwe n’igitandukanya abo mu burengerazuba  n’abo mu burasirazuba muri Libya. Yarandebye araseka ati : « Ntabwo uzi ko se abo mu burengerazuba ari abirasi n’ibisambo?». Ndamubwira nti  hari mugenzi wawe ejo wambwiye ko n’abo mu burasirazuba namwe mumeze mutyo!» Yarandebye azunguza umutwe ati : « yewe ndabona namwe mugomba kuba mufunze mu mutwe nkatwe, ariko mushenye igihugu gisa nka paradizo, icyatsi kibisi hose, muri ibigoryi»;  yahise yigendera.

 

Nikoko se twaba turi abantu b’ibigoryi? Niba aribyo se ni bande? Ni abatutsi cyangwa abahutu? Iki kibazo kiragoye kugisubiza, ariko icyo nzicyo nuko buri munyarwanda afite uko yumva,  uko ashushanya mugenzi we mu mutima we. Iyo shusho uha mugenzi wawe muri wowe niyo ituma umusore yibonamo umukobwa runaka akamukunda bitabaho kugera ubwo barushingana. Nguko uko abahutu bagiye barongora abatutsikazi, n’abatutsi bakarongora abahutukazi. Abo bose bagiye babyarana abana njyewe nise ABANYURABOSE.

 

Hari n’abandi bagiye baha indi shusho bagenzi babo itandukanye n’iyo yo hejuru bigaragara mu nyandiko nk’iriya ya Mbangurunuka  cyangwa se imvugo za bamwe: inyenzi, interahamwe, ibigarasha, umwanda , n’ibindi ntarondoye; aba bose uhaye iyi shusho mu mutima wawe ukumva ko bagomba kurimbuka!. Washushanya mu mutima wawe mugenzi wawe uko wishakiye wagira, icyangombwa tugomba kumenya nuko twese turi abavandimwe, turi abantu mbere yo kuba abahutu n’abatutsi; twese twavukiye kubaho. Umugande, umurundi, umukoreya, bavukiye kubaho kuko ari abantu.

 

Umuririmbyi Byumvuhore yararirimbye ati : ” Basobanurire Nyagasani ko ntawe waremeye kwicwa”. Kumva Mbagurunuka yishimira ko yishe abantu i Cyizi muri Maraba, agashima na Fred Ibingira watikije rubanda mu nkambi i Kibeho, ntawamutandukanya na Gahini wishe Abeli umuvandimwe we. Uko byagendekeye uyu Gahini niko nawe bizamugendekera bitari kera. Navuka sindabona imbwa yica indi,  ingwe yica indi,  cyangwa se impyisi yica indi; niyo zaba zashonje gute;  kuko buri yose yubahiriza ubwoko bwayo. Izi nyamaswa  zikoze nkuko abanyarwanda barimburana, hari inyamaswa nyinshi zazima burundu. Ese uwo mutima Rurema yahaye inyamaswa yaba yarawimye abahutu n’abatutsi? Reka da, turawufite. Ese ntabwo byaba bituruka kuri ba Mbangurunuka baba bari mu bagiye batuyobora n’abatuyobora ubu?

 

 Ese Leta nta ruhare igira mu butagondwa bwa bamwe mu baturage?

 

Ndi mu mashuri abanza nigishijwe ko ubutegetsi bwose buva ku Mana. Uko nagendaga nkura niko numvaga kudeta ( Coup d’Etat) hirya no hino muri Afrika, byatumye umunsi umwe ntera urutoki mbaza umwarimu niba koko n’ubuvuye muri kudeta buba buturutse ku Mana! Yarandebye araseka ati: ” Buriya Imana niyo yatumye Habyarimana. ” Mubaza niba Iyo Mana ariyo yatumye Uwari wafashe ubutegetsi muri Liberia Sergeant Chef Samuel Doe kwica uwo asimbuye , Wiliam Tolbert; yarandebye araseka ati : ”Mwana iby’ubutegetsi ni amayobera uzabimenya ushaje.” Ndashaje ariko sindamenya imyaka uwo murezi yambwiraga ko nzasobanukirwa iby’iryo hurizo. FPR iri mu mashyamba yatubwiraga ko twarenganye, ko umuganda ari agahato, ko nta Demokarasi iri mu gihugu, ko ubukene tubuterwa n’ubutegetsi bubi, ko igihugu cyamunzwe n’ivangura, abenshi barayoboka birya icyara ndetse bamwe baririmba ya ndirimbo John Bebwa yaririmbiye Kayibanda na Habyarimana:”Urakaza neza Perezida……, urakaza neza turagukunda shenge”. Ngo uko zimye niko zitambirwa!. Abatambye nabi ntibatinze gukanirwa urubakwiye. Bizimungu Pasiteri yamaze imyaka muri Gereza asobanurirwa demokarasi yaririmbaga mw’ishyamba icyo aricyo. Ese ubu butegetsi bwuzuyemo amayobera ntibwaba rimwe na rimwe bugwa mu mutego wa ba Mbangurunuka?

 

Mu by’ukuri Leta iyo ariyo yose ibereyeho kurengera inyungu z’abaturage nta numwe uhejwe cyangwa ngo ahutarizwe ubusa. Abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Izi zikaba arizo ndangagaciro ziri mu Bulaya, zikaba ari nazo zatumye batera imbere mu bukungu, politiki ndetse no mu mibanire y’abantu hagati yabo. None se twebwe abanyafrika icyo tubura n’iki ngo tube nkabo? Hari umuhanga wanditse avuga ko Afrika icyo ibura ari abayobozi bafite gahunda ihamye. Ese  uremeranya na we? Iki kibazo nigeze kukibaza Hon. Harerimana Abdulkarim ubwo yari muri Libya muri 1995, mu nama yari yagiranye n’abanyarwanda baba muri Libya, nti :” Ko muvuga ngo mumenesheje abicanyi mu gihugu, mwe gahunda yanyu ni iyihe, ese mwe ejo nibigaragara ko muri abicanyi bizagenda gute?” Inama yahagaritswe igitaraganya kuva ubwo mfatwa nk’umwanzi, nimwa Pasiporo y’u Rwanda imyaka itari mike kugeza ubwo uwayoboraga HCR Madame Sadako Ogata yabajije Prezida Bizimungu iby’icyo kibazo, amubwira ko bakizi bariho bagishakira umuti. Nyuma naje kubona iyo pasiporo nza kongera kuyimwa hashyizweho inshya , bimviramo guhagarika akazi k’ubwarimu nakoraga  muri Libya nza mu Rwanda.

 

Nagezeyo mpurirana n’ibibazo by’ingutu. Nabonye akazi ko kwigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda ariko umushahara nahembwaga nagombaga kuwugabana n’abaturage bari bafite amarangizarubanza ya gacaca bahawe n’ubuyobozi. Izo rangizarubanza ngo zerekeranye n’ibyo data yaba yarangije muri jenoside , we akaba yarishwe kuri 10/7/1994 n’umusirikare wa FPR wamutsinze iwe ku manywa y’ihangu; umwishi akaba umwana  w’umwe mu bishyuza iyo mitungo ! Uko bwije, uko bukeye niko izo mpapuro zishyuza ziyongeraga. Nagiye gusobanuza iby’izo nkiko abayobozi bati: ”Urishyura cyangwa barakubonamo ingengabitekerezo.” Nti ese umuntu aburanira he iby’iyi mitungo ko  mbona impapuro ziza ?”. Bati ni inkiko zigenga! Nyuma y’aho no muri kaminuza sinari norohewe; bamwe muri bagenzi banjye bakuze ntibatinyaga kubaza umututsi wanyegeraga wese niba  kiriya Giterahamwe acyizeye.  Guhindura imyigishirize huti huti mu rurimi rw’icyongereza nabyo ntibyanguye ubuhoro. Nagiye nandikirwa n’ umuyobozi wungirije mbazwa impamvu ndwanya gahunda za Leta?

 

Narajujubijwe ku buryo nigeze kuba ndi mu biro nsohotse nsanga imipine yose y’imodoka yanjye ushinzwe umutekano muri kaminuza yayikuyemo imyuka. Abanyeshuri barambwiye ko ntako batagize bamubwira ko imodoka ari iya mwarimu  ariko akabaseka! Icyo kibazo nakigejeje mu nama y’abarimu na Rector yari yateranye uwo munsi , bagenzi banjye benshi bampaye  urw’amenyo. Ariko uwo muyobozi yakomeje kubikurikirana ku buryo umunsi ukurikiyeho imodoka yongeye gushyirwamo umwuka iragenda.

 

Ni kenshi abarimu bamwe bagiye bitwaza imyanya n’ubucuti bafitanye na bamwe mu bayobozi bo hejuru muri Leta, bakanyandikira inyandiko zinyumvisha ko ndi Igiterahamwe ngomba kuva ku buyobozi bwa Department!  Umuyobozi w’umwe mu mirenge  y’akarere ka  Gisagara yigeze kunsanga mu biro, arihanukira ati ”Abantu nkawe ntitubashaka muri iki gihugu!” Narumiwe kumva amagambo nk’aya ava mu kanwa k’umuyobozi w’umurenge! Ese abaturage ayobora abayoboresha iyihe gahunda? Ese aho si bamwe twumva buri kanya baba bahungiye i Burundi? Ikindi ntazibagirwa mu buzima ni ukuntu umwe mu bayobozi yampatiye kuyoboka icyama aho twari duturanye i Nyamirambo nanze abihinduramo nabyo kurwanya gahunda za Leta. Nategetswe gucana amatara ku muhanda kuva sa kumi n’ebyiri za nimugoroba, ariko nkurikije umufuko wanjye, nabwiye umugore wanjye ko azajya amwima amatwi naza kubaza impamvu ntacana; ntibyateye kabiri mbyutse mu gitondo nsanga ibishwemu by’amabyi mu gikingi cy’irembo rya ruguru n’ikindi mu gice cyo hepfo; byatumye nimuka aho hantu igitaraganya dore ko n’uwo muyobozi ari mubafata ibyemezo mu nzego zo hejuru mu butegetsi ariko akaba yari no mubuyobozi bw’umudugudu nari ntuyemo.

 

Aho ngereye ino i Bulaya muri 2009 nandikiye Gouverneur w’intara y’amajyepfo mubaza impamvu nkomeza kohererezwa impapuro zo kuriha za Gacaca nta muntu n’umwe wo mu muryango watumiwe ngo aburane, musobanurira ko aka karengane ariko kariho gatuma abantu benshi bahungira i Burundi. Yararuciye ararumira, ubu nategetswe kwishyura cyangwa isambu n’inzu nariho nubaka bigatezwa cyamunara. Nabajije umukuru w’akagari niba gusahura imitungo y’abaturage, guhatira umuntu kwishyura ibyo atariye aribwo buryo bwo kunga abanyarwanda, ati Gacaca zarigenze nta bushobozi twazigizeho. Mbajije niba nta mategeko azigenga ahari ati:” ariho,nk’irangizarubanza rigomba gusinywaho byibura n’abantu batanu”, nti ese ko hari izanjye nyinshi zagiye zisinywaho n’abantu batatu cyangwa umuntu umwe agasinya kabiri cyangwa gatatu bite? Ati:” Ayo ni amakosa ariko ugomba kohereza amafranga bakishyurwa cyangwa inyishyu ikava mu byaso”! Nti nta kuntu ibyo byakosorwa? Ati:” gacaca zararangiye! ”

 

Naricaye nibaza koko ukuntu ndengana bene aka kageni nzi gusoma no kwandika , abaturage batazi gusoma bo bafashwe bate? Ese ubu baba babona koko ko ubutegetsi buriho mu gihugu cyacu bwaravuye ku Mana? Ikindi ni uko biriya narondoye byambayeho, hari abahuye  n’ibikubye biriya incuro ijana bazira ko ari abahutu cyangwa bene wabo w’abatavuga rumwe n’ingoma ya FPR. Ese ko nzi ko abakuru b’ibihugu bagezwaho incamake buri munsi y’ibibazo bivugwa muri rubanda, iyo bigeze k’umukuru w’igihugu abivugaho iki? Ubuse sibwo buryo bwo guha umurindi ba Mbangurunuka no gutuma baba benshi !! Ese koko Leta ya Kagame yaba ifite gahunda ihamye yo kunga abanyarwanda?  Usomye ibyo byambayeho n’abandi benshi bahuye n’ibiruta ibyo, wakwiyumvisha ishusho abo  bafite mu mitima yabo y’uriya  muntu  wababujije amahoro, akabavutsa za ndangagaciro za kimuntu twavuze hejuru. Ikibabaje rero ni uko akenshi hari abo agahiri n’agahinda birusha ingufu bakagereka izo ngorane zabo ku muntu wese uturuka mu bwoko buri ku butegetsi. Njye siko mbibona; niba ndiho amahoro kugeza ubu ni uko Imana yagiye ikoresha abatutsi nkarusimbuka inshuro zirenze eshatu.

 

Dufite Ikibazo cy’ubwoko bushya buri mu Rwanda nise ABASANGIRABYOSE  bugizwe n’abatutsi, abahutu n’abatwa. Bakaba basaranganya ibyiza by’igihugu n’imiryango yabo. Abana babo bariga mu  mashuri ahenze muri za kaminuza zo hanze kuri buruse za Leta, mu gihe abacu biga bizirika umukanda kubera kubura ibiryo ; barasaranganya imyanya mu nzego z’ubutegetsi, mu bigo byigenga n’ibya Leta, bakagerekaho no kwiha imishahara y’indengakamere mwarimu mu mashuri abanza ahembwa urusenda ibyo dufite byose ariwe tubikesha. Ngabo abatuma ba Mbangurunuka biyongera mu moko yose agize u Rwanda.

 

None se hakorwe iki?

 

Abiyita abayobozi n’abandi bose bifuza kuba bo bagombye kwisuzuma bakareba niba bafite umutima wa kimuntu cyangwa se ari ba Mbangurunuka. Uwakumva ari Mbangurunuka yakwiyigizayo ubwe mu byerekeranye n’ubutegetsi kuko gucunga nabi rubanda n’ibyabo ni ukwirahuriraho umuriro utazima wowe n’abagukomokaho. Nihabeho Demokrasi mu gihugu abanyarwanda bitorere abayobozi mu mucyo. Amateka natwigishe uko abayobozi b’igitugu bagiye barangiza ubuzima bwabo ndetse n’imiryango yabo itarebewe izuba. Tugomba guhinduka mu mitima tukumva ko nyuma y’urupfu ubuzima bukomeza kandi ko uwo wishe none ashobora kukwakira ejo mu bundi buzima bushya tutazi uko bumeze, kandi abanyarwanda baca umugani ngo ugutanze mu kibo aguhaza intore! Abayobozi nibakure mu mirimo yose y’igihugu, igiririkare n’ igipolisi ba Mbangurunuka bataraturahuriraho andi makara. Uwamennye amaraso aho ari hose nashyikirizwe ubutabera akanirwe urumukwiye hatitawe ku bwoko.  Abayobozi b’u Rwanda nibarenganure abaturage bariho barengana mu cyaro, basahurwa, bicwa abandi bafungwa ngo kubera imitungo yategetswe na za Gacaca akenshi zagendeye ku marangamutima.  Bityo, tuzubaka igihugu cyiza cy’abantu bazima batari ibigoryi, utazasangamo  ba Mbangurunuka ukundi.

 

 

NKUSI Joseph

Oslo University

nkusijo@gmail.com 

Norway

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article