Urwanda n'Uburundi biratungwa agatoki mu guhembera intambara muri Congo bisahura amabuye y'icyo gihugu bikoresheje umutwe wa M23!

Publié le par veritas

Coltan.pngUmuryango « Enough Project » ufite ikicaro i Washington  mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ,ukaba uzobereye mu bikorwa byo kurwanya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu, uratangaza ko umutwe wa M23 uri mu bikorwa bikomeye by’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo, ayo mabuye akaba yoherezwa mu gihugu cy’u Rwanda n’u Burundi.

 

Uwo muryango « Enough Project » wanyujije itangazo kurubuga rwayo rigaragaza ko muri iyi minsi ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro bwiyongereye cyane muburasirazuba bwa Congo nk’uko byagaragaye muri raporo y’impuguke za ONU ikiri mu ibanga ariko ikaba yarashyikirijwe akanama gashinzwe amahoro ku isi. Ubwo busahuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje kwiyongera cyane n’ubwo leta ya Congo yakoze ibishoboka byose ngo ubucuruzi bw’ayo mabuye buve mu kajagari.Uwo muryango kandi uravuga ko amafaranga ava muri ubwo busahuzi bw’amabuye y’agaciro ariyo afasha umutwe wa M23 mu bikorwa byo gukomeza imirwano mu burasirazuba bwa Congo.

 

Uwo muryango uravugako amayeri yose akoreshwa mugusahura umutungo wa Congo yagaragaye mu rubanza rwatangiye mu mujyi wa Goma mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi 2012 rwerekeranye na toni 2 za coltan leta ya Congo yafatiye ku mupaka wayo n’u Rwanda zisahuwe n’umusilikare mukuru wo mu ngabo za Congo wabaga mu mutwe wa CNDP ubu wahindutse M23. Urwo rubanza rwerekanye uburyo ibikorwa by’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro byakwiriye hose muburasirazuba bwa Congo n’abantu babiri inyuma bose !

 

Nk’indi miryango yose yayibanjirije , umuryango « Enough Project » urahamagarira abaterankunga n’ibihugu byose byo ku isi guhaguruka bigahagarika isahurwa ry’amabuye y’agaciro y’amaraso (minerais de sang) riri gukomeza guhembera intamba n’ubwicanyi bumaze imyaka irenga 10 muburasirazuba bwa Congo. Uwo muryango ukaba utangaza ko impamvu z’intambara umutwe wa M23 utanga ari ibinyoma ko ahubwo ari agatsiko k’abicanyi kiyemeje gutera akaduruvayo muri Congo kugira ngo ibikorwa by’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro y’icyo gihugu bikomeze gukorwa nta nkomyi kuko igihugu cya Congo cyari kimaze gufata ingamba zo guhagarika ibyo bikorwa.

 

 

Source : lepotentielonline

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article