Inyeshyamaba za M23 zigiye kubera u Rwanda ka gati umanika wicaye ,wajya kukamanura ugahaguruka ! (mise à jour)
Ejo ku cyumweru taliki ya 15/07/2012 Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yabonanye imbona nkubone na Perezida Joseph Kabila wa Kongo baganira ku kibazo cy’umutekano muke uri muburasirazuba bwa Kongo aho ingabo zo mubwoko bw’abatutsi bo muri Kongo y’Uburasirazuba bavuga ikinyarwanda ziyise M23 zivumbuye kuri leta ya Kongo zikagaba ibitero bikomeye ku ngabo za Kongo niza Loni. Bidatinze Loni yahise itunga agatoki u Rwanda ko ruri inyuma y’uwo mutwe, umuryango wa HRW ukurikiraho, igihugu cya Kongo nacyo gishimangira ko u Rwanda rufasha uwo mutwe wa M23 ; ikibazo cyageze mu muryango w’abibumbye, raporo zishinja u Rwanda zitangarizwa akanama ka loni gashinzwe amahoro ku isi, nta byemezo ako kanama kafashe ahubwo nizo raporo zishinja u Rwanda zageragejwe guhishwa, igihugu cya Kongo gitera hejuru , raporo bazishyira hanze. Uko ibihe bigendaga bishira niko urugamba rugenda rukomera, abaturage bari gupfa, ibimenyetso by’uko u Rwanda ruri inyuma y’umutwe wa M23 bikomeje gushyirwa hanze, u Rwanda narwo rukomeje guhakana ko ntaho ruhuriye n’ibibera muri Kongo kumugaragaro ariko rugahamagarwa mu manama yo gushaka ibibazo byo gukemura ibibazo by’Umutekano muke muri Kongo ; kugeza nubu nta ninyandiko nimwe u Rwanda ruratangariza amahanga igaragaza ko ibyo impuguke za loni zivuga ari ibinyoma.
Ubu ikibazo kifashe gite :
Nyuma yaho raporo ya Loni n’umugereka wayo bishyiriwe hanze , bikerekana ibimenyetso bidashidikanwaho by’uko u Rwanda ruri inyuma y’umutwe wa M23 ; amahanga yahise ahagurukira icyo kibazo, umuryango w’ubumwe bw’afurika wahise uhamagaza inama y’umutekano wayo iyobowe muri iki gihe n’igihugu cya Uganda, muri iyo nama hafatirwamo icyemezo cy’uko ibihugu 11 by’afurika byiyemeje gutanga ingabo zo kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo kugirango bigabanye ubushyamirane hagati y’ibyo bihugu byombi ariko ibyo bihugu bikanarwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Kongo cyane cyane umutwe wa M23 na FDLR ; icyo cyemezo cy’ibyo bihugu cyagombaga kwemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi , u Rwanda na Kongo kugirango gitangire gushyirwa mu bikorwa.
Kuri iki cyumweru taliki ya 15/07/2012 Kagame na kabila bahuriye Addis Abeba bemeza ko biyemeje kwitabaza ibihugu by’amahanga bidafite aho bibogamiye kugira ngo bibafashe ikibazo cy’umutekano muke n’intambara biri muri Kongo nkuko byatangajwe na perezida Kagame. Ibintu bishya biri muri aya masezerano hagati y’abakuru b’ibihugu byombi (u Rwanda na Kongo) twavuga ni 3 :
-Ijambo ry’ibihugu by’Afurika ryasimbuwe n’ibihugu by’amahanga bidafite aho bibogamiye ; iyi akaba ari imvugo nshya ihishe byinshi kuko ibihugu by’amahanga bishobora kuba atari iby’Afurika gusa kandi kuba hakoreshwa ibidafite aho bibogamiye ni uko hari ibindi bihugu bifite aho bibogamiye muri iriya ntambara ya Kongo.
-Icyakabiri cyagaragaye muri aya masezerano ni uko izo ngabo z’ibihugu by’amahanga bitazarinda gusa umupaka wa Kongo n’u Rwanda ko ahubwo bizarwanya n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke muri Kongo harimo M23 na FDLR.
-Icya gatatu twavuga ni uko u Rwanda rutongeye gusaba Kongo gushyikirana n’umutwe wa M23 nkuko mu ntangiriro y’uriya mutwe u Rwanda rwahise ruvuga ko rwiteguye kuba umuhuza wa Kongo na M23 ngo mu mishyikirano yo kumvikanisha ibyifuzo by’uwo mutwe !
Hari ibibazo byinshi byo kwibazwaho bitarasobanuka :
Iyo urebye amasezerano ya Kagame na Kabila ubona hari byinshi bidasobanutse , nta nubwo hano twabibonera ibisubizo ahubwo abasomyi ba veritasinfo nabo babyibazaho bakungurana ibitekerezo. Mbere yo kuvuga kuri ibyo bibazo , igiteye amakenga ni uko mu gihe harimo hasinywa amasezerano yo kurwanya M23 yo iriho ahubwo igaba ibitero bisatira umujyi wa Goma, igitero giherutse cy’uwo mutwe nicyo kuwa gatandatu taliki ya 14/07/2012 mu karere ka Rugari ni utundi tukegereye turi kubirometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma ; M23 ikaba yarishe umuntu umwe witwa philippe Bisaho wari umudozi w’inkweto bitewe ni uko yababajwe ni uko umutwe wa M23 umutwariye ihene ! Uwo mutwe wagose abaturage bose bo muri utwo turere ubambura ibintu byose bari batunze kimwe n’amafaranga.
Ikindi kigaragara ni uko ubu mu itangaza makuru rya Kongo hatangiye kumvikana ko M23 atari abakongomani , ngo ni inyeshyamba z’abanyarwanda (les rebelles rwandais du M23); bishingiye kuri ziriya raporo zose za loni, hakiyongeraho itangazamakuru n’imiterere y’uriya mutwe wa M23 bizagora cyane u Rwanda kwemeza ko abagize umutwe wa M23 atari abanyarwanda.
Dukurikije rero ariya masezerano yo kurwanya M23 hari byinshi twakwibazaho: Ibihugu bidafite aho bibogamiye bizaza kurwanya M23 ni ibihe ? Ese ibyo bihugu bizatabara ryari ko M23 irimo ifata uduce twinshi muri kongo kuburyo bwihuse ? Ese bizagendera bite abagize umutwe wa M23 mu gihe bazaba bafatiwe kurugamba kandi bavuga ko ari abanyarwanda u Rwanda rukabihakana ? Byazagenda bite M23 ihungiye mu Rwanda( cyane abayobozi bayo harimo na Ntaganda) ? Ese u Rwanda ruzemera guhara abasilikare n’abaturage babo rwohereje muri M23 ?
Iki kibazo cy’umuteka n’intambara biri muri kongo bishobora kuzaba agatereranzamba aho gukemuka nkuko abantu babyibwira . Tuzakomeza kubikurikiranira hafi.
kanda aha kuri mikoro wumve icyo général Kayumba Nyamwasa asobanura ku ntambara ya kagame muri Kongo ku ri radio itahuta , urahera ku munota wa 70:
Kuri iyi video Loni iratangaza ibindi bimenyetso bigaragaza ko M23 ifashwa n’u Rwanda:
Ubwanditsi bwa Veritasinfo