INTORE N’INTERAHAMWE BITANIYE HE ?
Muli 1992 Ishyaka MRND ryali ku butegetsi rimaze kubona amashyaka bitavugaga rumwe aryokeje itutu, ryahise lishyiraho umutwe w’interahamwe . Ubwo ngo rwitwaga urubyiruko rwa MRND rwali rugamije gucengeza amatwara ya MRND mu baturage,no kulinda umutekano , cyane bahiga ibyitso by’inyenzi.
Icyakulikiyeho murakizi kwali ukwica abatutsi babita ibyitso by’inyenzi alizo zari inyeshyamba zarwanyaga gouvernement ya Kigali. Ingoma ya MRND niya FPR kubihereranye n’imitwe izishamikiyeho zirasa kandi zibihuliyeho.
Ubutegetsi bw’Agatsiko buliho ubu; bukoresha intore kugira ngo bushobore kugenzura abahutu n’abatutsi batavuga rumwe nabwo. Uyu ni umugambi wa Kagame wo gucamo abanyarwanda ibice kugira ngo akomeze abategekeshe igitugu.
Mu gitugu habaho kubeshyerana,uguhakilizwa n’ibindi bintu byose bituma abaturage bahera mu bucakara. Uwo mutwe ukuliwe na RUCAGU Bonifasi mu Rwanda. Ubu rero FPR ikoresha bamwe mu bahutu bali mu mahanga kugira ngo bagende bavuga ko ubutegetsi bwayo kimwe n’ubwicanyi yakoze ali nta kibazo biteye.
Ko abantu bo muli diaspora bajya gushora imari mu Rwanda. Cyane cyane ikoresha zimwe mu mpunzi ngo zaba zarabonye ubwenegihugu bwaho zahungiye zikiyibagiza ko icyo bahunze kigihari. Intore rero si ikibazo cya Hutu tutsi ahubwo n’uburyo bwo kugenzura aho uwakwataka ubutegetsi bwa FPR yaturuka aho aliho hose.
Urugero ni mu mujyi wa Lyon mu Bufransa ahazwi cyane kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.
Ubutore bwa Bwana NUBAHIMANA Aburahamu
Uyu mugabo ukomoka ahahoze hitwa i Nyakabanda ya Gitarama yageze mu bufaransa muri 2003, aho yavugaga ko ahunze Kagame n'inkotanyi zamwiciye umuryango zikawumara, harimo mukuru we wari Konseye i Nyakabanda zishe ku mugaragaro, (nyamara apfa bamuhaye abasirikare bajya kumushyingura, bivugwa ko yishwe n'abacengezi), umuhungu wa mukuru we wishwe n'uwari Burugumestri wa Kanombe Kalinamaryo.
Mbere yo guhunga Nubahimana yari ashinzwe komisiyo y’ubukungu ya Gitarama. Ngo yifuzaga kuzahangana na Marigarita Mukansanga mu matora yo kuyobora Gitarama.
Yari umucuruzi w'ibirayi n'ibishyimbo, ariko atangiye guhomba kugeza ubwo mbere y'uko ahunga gato muri 2002, yafashe assurance arangije atwika dépôt ye yari mu nzu yo kwa Mupagasi, bucya ajya kurega ngo assurance imwishyure, urubanza rwabaye rurerure.
Akimara kubona icyangombwa cy'ubuhunzi 2006, ntiyahwemye kongera gukorana n'Inyenzi yavuze ko ahunze, bimwanga mu nda atangira gusubira mu Rwanda muri 2009.
Uruhare rw’igitsina mu butore bwa FPR
NUBAHIMANA yari yarataye umugore basezeranye witwa Mukarushema Béata, mushiki wa kure w'uwahoze ari Meya wa Muhanga Bisetsa Augustin nawe witwa ko yahunze kubera ko yari amerewe nabi ubu akaba atuye aho bita Strasbourg.
Bamaze igihe gito basubiranye kubera itegeko mukotanyi yamushyizeho, kugira ngo amugenzure ku gikorwa cye cyose cy’ubutore mu Bufransa atazatatira indahiro yagiliye imbere y’icyama.
Uwo mugore rero ni ukumubarirwa, ni ruharwa mu bwicanyi, abamuzi akora i Kagbayi ku bitaro ngo yari yaramaze abana b'abagore bazaga kuhabyarira ari abahutu. Kandi nyamara afitanye abana n’umugabo w’umuhutu ni nko kwicuza icyatumye ashaka mu bahutu.
Ikindi azwiho ni uko yamaze abakozi b'i Nyakabanda yakoranaga nabo ku ivuriro mbere y'intambara, abafungisha ngo ntibamuhishe, abandi ngo bamutwaye ivalisi yari yuzuye amajipo. Mu mujyi wa Lyon niwe ushinzwe ubukangurambaga bw’intorekazi.
Nubahimana inyuma ya Kagame.
Ubu ikigaragara cyane ni uko uyu mugabo ari intore ikomeye cyane. Ni ikirumirahabiri, kuko iyo ari mu batutsi aba avuga ko nyina ari umututsikazi wari warashatswe n'umuhutu (ni ikinyoma), yajya mu bahutu n'abazungu bamwe na bamwe ati ndi umuhutu, biterwa n'iyo abashakaho amaramuko kugira ngo bamuhereze, kuko ari indushyi Leta ya Kagame yajujubije.
Urugero ni nk'igihe muri 2011, muramu we KWIFASHA Alexis wahoze ayobora ishuri ryisumbuye rya Muhanga yahunze kubera ko gacaca ya Gahogo yari imaze kumukatira imyaka 17, Nubahimana akirirwa abwira abazungu ko rwose FPR imereye nabi umuryango we uri i Rwanda, ko muramu we bamuhize akaba yaraburiwe irengero, asaba uwamuha prise en charge n'itike ngo azane mushiki we Claudina ku buryo bwihuta.
Ku ifoto yasohotse ku igihe.com ubwo Kagame yakoraga urugendo mu Bubiligi, Nubahimana agaragara aho yicaye ku cyapa kigaragaza abavuye muri France. Mu mpera z'umwaka wa 2010, nibwo yagiye mu Rwanda arihiwe itiki na FPR, acumbikirwa muri Hotel Mille Collines kuko yari mu mafunzo yo kuza kuneka abanyarwanda batuye Lyon, icyo tuzi ni uko ngo yaba yarabwiye Kagame ko abahutu batuye Lyon batagomba kumutera ubwoba, kuko bose ari abanyenda, abasinzi bishwe n'inzoga (divayi na byeri), nta kandi gatima bagira, ndetse n'ibyo bateganya gukora nta banga bagira igihe ashakiye cyose arara abimenye.
Uyu Nubahimana yagiye muli iyo nama yitwaje listi y’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi , n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ngo bagenda basebya ubutegetsi bwa Prezida Kagame .
Icyakurikiyeho ni uko ambassaderi yagiye gukoresha inama LYON Nubahimana aba uwa mbere gushishikariza abanyarwanda gutaha, ngo umutekano ni wose, ngo bazagende leta y'u Rwanda ibahe uburyo bwo gukora imishinga, ngo rwose byose ni munange.
Birazwi ko mu gutegura urugendo rwa Kagame i Paris, INYUMBA Aloyizia yamushatse kenshi kugira ngo ashishikarize izindi ntore zose kuzajya i Paris gukomera amashyi umwidishyi Kagame, cyane cyane abahutu.
Utuzi twa Nziza.
Ikiri mu kuvugwa ubu ni uko ubwo Nubahimana aherutse mu Rwanda mu kwezi kwa munani uyu mwaka, we n'umugore n'abana ngo baba barahawe kuri twa tuzi twa Nziza tugenewe abahutu b'inda nini batuye Lyon, n'intagondwa z'abatutsi zanze kuyoboka Umwidishyi mukuru Nyilicyubahiro perezida Kagame.
Mu rwego rwo kujijisha kugira ngo abone uko yiyegereza abantu, yitwaza ko yagize agisida ya moto akavuga ko rwose iyo accident ari FPR ngo yashatse kumwica Imana igakinga akaboko, ko ndetse aho agiriye mu bitaro i Kabgayi atatinzemo kuko yumvaga nta mutekano afite, bamutsindamo, bigatuma anagaruka muri France huti huti agasiga umugore n'abana mu Rwanda ngo atazahasiga ubuzima. Nyamara nyuma ya accident yamazeyo ibyumweru bibiri yirirwa yidegembya ajya mu manama za Kigali gufata ubutumwa bw’icyama. Ngayo nguko, ngo ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka, murarye muri menge.
Ubu amanama menshi abera iwe, hakunze kuba harimo insoresore zoherejwe na Kigali, ziza ziyita impunzi, abatutsikazi bibana, n'abahutu batunze abatutsikazi .
Turasaba dukomeje abatuye mu Bufransa n’ahandi hose ku isi kwitondera ikibazo cy’intore, uwamenya aho ziherereye yatungira abandi agatoke, bagakiza amagara yabo.
Mugisha Aimable, Lyon