Paul Mbangurunuka afite ingengabitekerezo kazarusenya ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abega-nazi.png

Padiri Thomas amaze gutangaza kuri uru rubuga amabaruwa 2 y’uwiyise Paul Mbangurunuka. Ndagirango nsubize ahanini iya mbere ya le 21/10/2012. Abasomyi nibamara kwibonera  agaciro ifite, ubwo n’ibibazo abantu bibaza ku ya 2 ya le 24/10/2012 bizaba bisubijwe kuko ahanini ishingiye  ku yambere.


Iyo umuntu abaye injiji, akagerekaho no kuba umugome, uwo muntu aherako aba inyamaswa mu bantu. Ngaho rero aho Paul Mbangurunuka n’abatekereza nkawe bageze. Arigamba ko yishe Abahutu benshi, mu bujiji bwe ntabone ko abo yishe bari inzirakarengane, akaba yarabahoye gusa ko bari Abahutu kandi akaba yarashakaga kwihorera. Bwana Paul ntaho ataniye n’Interahamwe, ahubwo ari hanyuma yazo. Kuri we ariko ngo ni uburenganzira bwe (droit), ndetse bikaba n’inshingano (devoir) kuberako ngo “Abatutsi ari ubwoko bw’Imana”.


Icyambere Mbangurunuka yirengagiza cyangwa se atanazi rwose mu bujiji bwe ni uko n’Abahutu, n’Abatwa, n’Impunyu, n’Abazungu, n’Abahindi n’abandi bose ari “ubwoko bw’Imana” kuko nta muntu utararemwe n’Imana.


 Icyakabiriyirengagiza cyangwa atanazi rwose mu bujiji bwe ni iki : niba hari ubwoko Imana yaba yaratoye ku buryo bw’umwihariko nk’uko Bibiliya ibivuga ku Bayisiraheli, ntabwo ari ukugirango ubwo bwoko butsembatsembe ubundi ; ahubwo ni ukugirango amahanga yose amenye Imana kandi ayigereho abikesha inyigisho n’ingero nziza z’ubwoko bwatowe. Iyo abatowe batangiye kubyitwaza ngo bamerere nabi andi moko, baba batutse Imana kuko baba bayihinduye ikigirwamana cyabo bwite. Umwana w’imfura ntashobora kubyitwaza ngo akandamize barumuna be. Yaba abaye imfura mbi, yaba abaye imfunya.


Icyagatatu Mbangurunuka atazi rwose mu bujiji bwe ni iki : Niba Abatutsi bibwira ko bafite uburenganzira n’inshingano yo kwica Abahutu kubera ko bo ari ubwoko bwatowe, ntabwo bameze nk’Abayisiraheli bavugwa muri Bibiliya, ahubwo bameze nk’Abariye (Aryens), bwa bwoko bwabyaye Abanazi, ni ukuvuga Hitler, abo mu ishyaka rye n’abandi bose batekerezaga nkabo bumvaga bagomba kwigarura isi ku ngufu no kuyitegeka bamaze gutsinda intambara ya 2 y’isi yose.


Icyakane Mbangurunuka atazi ni uko kimwe mu byatumye Abariye banga urunuka Abayisiraheli ari uko nabo bitwaga ubwoko bwatowe. Hitler yajyaga yivugira ubwe ko yamanutse mu ijuru, ko yari afite ubutumwa (mission) yahawe n’Imana, kandi akaba yaragombaga kubusohoza. Bizabe se ari nka bimwe bya Kigwa Sabizeze ?


Nyuma yo kuvanaho “umwanda” w’abandi biyitaga ubwoko bwatowe, intambwe ya kabiri mu gusohoza ubwo butumwa Hitler yumvaga yarahawe n’Imana kwari ugutsinda intambara ya 2 y’isi yose, maze ubwoko bwatowe bw’Abariye bukabona aho bwisanzurira (espace vital, lebensraum). Byari biteganijwe ko kugirango Umwariye umwe abashe kwisanzura, yagombaga gutura ahari hatuye abantu 10 bo mu bwoko butatowe. None Mbangurunuka nawe ngo “Ariko sha ibaze u Rwanda ruriho nta muhutu urangwamo?! Yebabawe, nibazako yaba ariyo Paradizo bavuga muri [Bibiliya]”. Tekereza rero  n’intara ya Kivu yiyongereyeho, ukuntu byarushaho kuba byiza !


Intambwe ya 3 mu gusohoza ubutumwa Hitler yumvaga yarahawe n’Imana kwari ugukuraho amadini yose n’abayobozi bayo mu nzego zose. Yagombaga guhera kuri Papa no ku cyitwa ubukristu cyose cyane ukwemera gatolika. Impamvu ni uko yabonaga Papa ari we muyobozi w’idini usa n’ukomeye kurusha abandi bose, kandi akavuga ko ahagarariye Yezu Kristu, umwana w’Imana, ku isi. Ahari hari uwakwibwira ko Hitler yashakaga ko abantu bamubonamo intumwa imwe rukumbi y’Imana ku isi. Oya, ahubwo igihe cyagombaga kugera akaba ari we uba Imana imwe rukumbi abantu bose basenga.


Ngurwo uruhare rukomeye ingengabitekerezo y’ubwoko bw’Imana (bwatowe) yagize mu mitegurire no mu migendekere y’intambara ya 2 y’isi yose (1939-1945). Nta gihe iyo ngengabitekerezo kazarusenya itakomeje kugira uruhare rubi no mu mateka y’u Rwanda kugeza n’ubu.


Kuva ku mugani wa Kigwa Sabizeze bamwe bihaye kugira ihame kandi nta kuri kurimo, ukanyura ku ntambara z’Abanyiginya, ukagera ku mwaduko w’Abazungu bishakiraga ibyitso bibafasha kugera ku nyungu zabo gusa, ugakomereza ku mabaruwa 2 y’abagaragu bakuru b’ibwami mu w’1958, ukagera ku itsembabwoko ryo mu w’1994, ingengabitekerezo y’ubwoko bwatowe yabyaye amahano mu Rwanda rwa Gahutu, Gatwa na Gatutsi.


Mu mitekerereze ya Mbangurunuka, ikimenyetso cya nyuma cyerekana ko Abatutsi ari ubwoko bwatowe n’Imana ni uko bakorewe itsembabwoko kimwe n’Abayahudi. Mu bujiji bwe ntabona ko nk’uko twakomeje kubivuga, we n’abatekereza nka we ari bo bameze nk’Abanazi, naho Abahutu akaba ari bo bameze nk’Abayahudi kubera ko ari bo, kuva kera na kare, baboneye ishyano ku bwoko bwiyita ko bwatowe.None se yigeze yumva Abayahudi bigamba ko bishe Abadage batarobanuye kandi bakaba bazakomeza kubica ? Nyamara we arigamba ko yagize uruhare rukomeye mu itsembabwoko ryakorewe Abahutu neza neza nk’uko Abanazi bo mu bwoko bw’Abariye bishe Abayahudi. None se yigeze yumva ko Abadage bose, abapfuye, abariho n’abazavuka bashyizweho icyasha ku gahanga ngo ni abicanyi ? Nyamara Abahutu bo bashyizweho icyo cyasha nk’uko Abayahudi bari baragishyizweho, n’ubu hakaba hari abakibanga nk’uko Mbangurunuka n’abatekereza nka we banga Abahutu.


Igihe cyose hari abantu bibwiye ko ubwoko bwabo buruta ubw’abandi, iyo ngengabitekerezo yatumye bakora amahano atavugwa. Ngabo Abazungu n’Abarabu bagira Abirabura abacakara, bakajya babacuruza nk’abacuruza amatungo. Ngabo Abariye n’Abanazi barikoroza mu ntambara ya 2 y’isi yose. Ngabo Abaserbe (Milozevici, Karazici, Muladici…) mu cyahoze ari Yugoslaviya . Ngizo ingaruka z’umugani w’ibimanuka mu mateka y’u Rwanda. Ngaho mu w’1972 mu Burundi Abatutsi barica Abahutu bakabakaba ibihumbi 300. Ngiyo imwe mu mpamvu Uburasirazuba bwo hagati buhora mu ntambara zidashira.


Abanyarwanda ntituzemera ko ingengabitekerezo kazarusenya y’ubwoko bwatowe Mbangurunuka n’abatekereza nka we bazikuye yongera kudukururira akaga.


Musemakweri J.D. 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article