Intambara muri Congo: Abapolisi b'u Rwanda bagera ku icyenda bamaze guhunga u Rwanda kuko bari bagiye koherezwa muri M23!

Publié le par veritas

http://togetherrwanda.com/wp-content/uploads/2012/06/Female-police-officers-hold-2012-convention.pngIbi byarahanuwe n’ubwo ubuhanuzi bwaciwe mu Rwanda ariko ntagihagarika ubuhanuzi ! Urupfu rwa Kagame ruzaturuka muri Kongo ! Byatangiye bavuga ko impuguke za Loni ziri kubeshyera u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 none aho bigeze ni uko abana b’abanyarwanda bari kwanga kujya gusiga ubuzima bwabo muri izo ntambara zidasobanutse Kagame yashoye muri Kongo bari guhunga igihugu, aya makuru tugiye kubagezaho tuyakesha rncnewsonline.blogspot.fr akaba avuga ibyerekeranye n’abapolisi batorotse kubera kwanga koherezwa mu mutwe wa M23 muri Kongo!

Amakuru yizewe aturuka ikigali mu Rwanda ndetse na kampala n’uko abapolisi icyenda bamaze guhungira mugihugu cya Uganda nyuma yo kwanga koherezwa kugahato muri M23.

Intandaro y’ikibazo.

Ku wa gatatu nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare  bose hamwe bagera kuri Magana arindwi  (700) bateranirijwe muri camps GP basabwa kwitegura kujya gufasha M23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kwicyenda bahisemo gutoroka banyura kumupaka wa cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira Kampala. Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce  bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umugi wa kigali.
Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.

Abo basirikare bavanze n’abapolisi bagera kuri maganarindwi bakaba bogombaga kurara bambutse uyu munsi ku wagatanu.

Andi makuru yizewe n’uko abana 2500 bari hasi y’imyaka 18 bari nasho na gabiro bashoje imyitozo muri uku kwa munani bari kwitegura koherezwa muri Kongo.   Abo bana n’abatoraguwe mumashuri hirya no hino batararangiza ikiciro rusange ( tronc commun). Uko bigaragara abanyarwanda barambiwe koherezwa muntambara zidafite icyo zibungura n’abajyayo nukubura uko babigenza.Iyi nkuru turacyayikurikirana neza.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIYO ITAHUKA  PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Ariko mukeka ko abantu ari injiji kweli!!!

Ariko muba nyine mubwira injiji ntawabarenganya uzagira ubwenge buke azabumva.

Répondre
Q

ARIKO MUREKE MBABAZE , IYO MUGIYE KWANDIKA MUBANZA GUTEKEREZA ??? VRAIMENT MUFITE IKIBAZO KU RWANDA , KAND NTACYO MUZAKORA NA GITO , MUZAHAMA MURI IBYO GUSAAAAAAAA . MUZARINDA MUVA KWISI NTACYO
MUGEZEHO AHUBWO USANGE MUZABAZWAA BYINSHI, MUKWIYE KUGARUKIRA IMANA , MUKAVUGA IBYO MUZI , GUSA WENDA KUBERA IBIHUHA TUBA DUSHAKA GUSOMA TURUHURA UMUTWE , TUREBA IBYO MWANDIKA UBUNDI TUGASEKA .
NGAHO NIMUKOMEZE MWIBONEYE UMURIMO , MBESE IYO NI HANGA UMURIMO

Répondre
A
Ikigaragaza ko mubeshya muravuga ngo ufite ipeti rinini mubahunze afite ipeti rya Staff Sergent! Muzaperereze iri peti ntariba mu gipolisi cy'u Rwanda
Répondre