Inkotanyi yishe abanyarwanda benshi iragira Kagame inama: "Kagame niyemere ibyaha u Rwanda rubone amahoro" !

Publié le par veritas

042-urupfu-k.pngBanyarwanda bavandimwe nanditse iyi nyandiko bitewe n`akaga gakomeje kubera murwatubyaye kubera amahano yazanywe na RPF nanjye nahozemo. Muri make banyarwanda ndagirango mbabwireko twese abatutsi baveye Uganda tudashyigikiye akarengane gakomeje gukorerwa abana b'u Rwanda niyo mpamvu ngiranti" Kagame niyemere ibyaha u Rwanda robone amahoro" nkuko ubutegetsi bwakanguriye abafungwa kwemera ibyaha bakagabanyirizwa ibihano.

Reka mbanze mbibwire muri make nitwa Kanyemera Frank navukiye Uganda munkambi ya Nakivala 1966 nabaye mungabo za NRA kugeza muri 1989 ubwo twiyemezaga gutangira urugamba rwo kubohoza
urwatubyaye.Narwanye henshi mugihugu ariko nababajwe cyane nuko ubuyobozi bwacu wabonaga aho kubohoza abanyarwanda ahubwo batubwiragako tugomba gufagiya (gukubura).

Mubyukuli Kagame we yemerako umututsi ari uwo twari kumwe Uganda cyangwa se undi wese wahunze 1959 abasigaye kuli we kimwe n'ubuyobozi bwa RPA bari ibipinga byagombaga gupfa kugirango ababyeyi bacu babone aho gutuzwa. Ndagirango mbabwire ngo twishe abahutu turongera turabica. Muri make nkatwe babasirikare bato ntacyo twashoboraga kuvuga kuko uwabaga yakwanga ko abahutu bicwa bamwitaga igipinga ubwo bamukubitaga icyo twitaga Igihozo (agafuni mugahanga) twakitaga igihozo kuko uwo bayikubitaga yahitaga ahora.

Muntambara igihe k`imishyikirano y'Arusha twe twabaga twitegura imirwano ikomeye kuko Afandi yatubwiragako mumateka ntaho umuhutu yasangiye n'umututsi ubutegetsi ko utwo twanya Arusha yaduhaga byari usless, ahubwo twagombaga kuba stand by mu mirwano yise the end of the road. Mubyukuri njye mbona ko twe RPA aritwe twateguye itsembabatutsi n'itsembabahutu twikoreye ubwacu.

Njye ndagirango mbwire all survivors ko nk'abasirikare bo hasi twakoze ibyo twategetswe ngo turamire amagara yacu kuko Major Muvunananyambo yabangamiye iyicwa rya bene wabo nibwo afande PC yabanje kumukubita ifuni ngo hatagira n'undi uzarota gupinga. Njye mubyukuri navugako abahutu twishe ubwacu za Byumba, Kibungo, Kigali, Gitarama , Ruhengeri, Gisenyi,Butare,Kibumba, Katare, Mugunga, Sake,Tingitingi n'ahandi bakubye kabiri nibura abishwe n'interahamwe.

Kuko twari dushyigikiwe niyompamvu twatsinze ndetse twe establishinga Tutsis Genocide nyamara tutirengagije ko Abahutu twishe baruta kure abatutsi bishwe na MRND.Muri make njye nanditse uku kuli kuko n'ubwo nari mugatsiko k`abicanyi ntabwo umugambi wanjye kubwanjye wari uwo kumara abahutu. Gusa mugisirikare ni by order niba utumviye ni Fokafoka(agafuni).

None rero ubu ndi impunzi nanone muri South Africa Johansburg. Numvaga ntifuza kuzaba impunzi ukundi ariko kuva aho nakiriye Yesu Umucunguzi nabonye ko ntakomeza inzira ijya mu ijuru hejuru y`ibyaha twakoze nibwo natangiye kubwiriza ama officers twakoranaga bigeze ibukuru bafashe icyemezo cyo kunyica ngo ntazamena ibanga nibwo naburiwe na LT mugenzi wanjye ntashatse kuvuga izina kubera umutekano we,ubwo nibwo nayobotse iya South Africa muri February 2006.

Ubu mbona ko igihugu cyo mu ijuru kiruta byose kuko n`icyo natangiye amaraso nakirukanwemo n'abibwirako ari abatutsi kurusha abandi, kuko nabumvishije ko ikinyoma RPF yubakiyeho kizatinda ariko kitazarama kandi ko ingaruka zazaba mbi kubana bacu. kuko nitugira umuhutu umwicanyi Umututsi tukamugira uwarenganijwe wishwe. Ngirango abana babahutu bacitse ku icumu rya RPA barimo gukura kuko tutabamaze nkuko PC yabyifuzaga. Ubwo rero murumvako intambara yabo izaba mbi kurusha izayibanjirije. Ndangije nsaba abanyarwanda bashyira mugaciro ko barwanya ikinyoma cya RPF na boss wayo Kagame.

Kanyemera Frank

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Abarokore ba feki nkawe barishe

@Frank kuba wigira umurokore ntabwo aribyo byatuma ibyo wanditse bihabwa agaciro. tugarutse inyuma mu mateka
y’urwanda igihe cya Genocide, abatutsi benshi barishwe kandi bamwe muribo biciwe no munsengero benshi bagambiwe n’abapadiri, aba se ntabwo barabakozi b’Imana? Bamwe se ntibagambaniranga bagenzi
babo ba bapadiri bo mubwoko bwabatutsi? Rero ntudukangishe ko urumurokore kugirango twunve ko uvugisha ukuri. Inyandiko yawe yuzuyemo ibinyoma n’ubugome bwishi bugamije kuyobya Abanyarwanda.
Ariko icyo nakubwira cyo nuko amatwi yo nayo ubonye kubera ko Abanyarwanda ntabwo bitaye ku muntu numwe ushaka kubasubiza mu mateka ya kera.

Icyo dushaka n’iterambere ry’ihuse, amahoro nubwisanzure mu gihugu cyacu kandi ibi byose turabifite
kandi tubikesha Perezida Kagame.

Répondre
M

Ibinyoma nkibi ntibikabakange

@Noela, niryari koko muzamenya ko aba bantu bahimba ibinyoma kugirango
babateshe umutwe? Ese nkwibarize niba uri mu gihugu cy’uRwanda n’iki waba warabuze, indwara yo kuba indashima muyirwaye muri benshi. Kandi niba utaba no mu Rwanda icyo nagusaba n’ugutahuka
ukirebera urwanda rwa Gasabo uko ruteye amabegeza.

Igihe tugezemo ntihakabaye umunyarwanda numwe uteta abeshya ngo mu  Rwanda nta bumwe
n’ubwiyunge buhari kubera. Ingero ni nyishi zerekana ubwiyunge mu Rwanda, twahera mu buyobozi, mu mashuri Abanyarwanda bose bafite uburengazira bumwe, Biheruka kuri leta ya Habyara aho mubuvuzi
bavuraga abarwayi bamwe gusa batitaye kumoko runaka n’ahandi hose.

Ese koko icyo mushaka n’iki? Ese mwunva ko umuntu azabahahira akanabatamika? Wapi di! Mugabanye amagambo ahubwo
mufatanye n’abandi banyarwanda kubaka urwababyaye.

Répondre
M

Frank jijuka uve mumwijima

@Pacis abantu bameze nka Frank turabamenyereye, barangajwe imbere no guhimba ibinyoma  bidafite
ishigiro. Inkotanyi zizwiho kuba arizo zahagaritse ubwicanyi bwakorewe abatutsi bazira uko batiremye, zikaba ari nazo zatumye Abanyarwanda benshi bari bara hejejwe inyuma
y’igihugu gutahuka murwababyaye. Rero ibyo binyoma nta gaciro abantu bateze kubiha agaciro.

·Nta bwoba namba kuguharabikana kwanyu

Uretse ibihimbano rero naho ibyo uvuga ntibibaho. Ibyiza byo ni byinshi, kuko inkotanyi zakoze byiza byinshi
kugeza naho zifashe igihugu bakagikura mumenyo y’interahamwe zaryga abatutsi nkaho ari ibiryo. Ibyo ntitwabitindaho kandi turazishima cyane kuba zaratubohoye.

Leta ya Perezida Kagame rero yo ntacyo twayigereranya nacyo, kubera ko Abanyarwanda baratuye kandi
baratunganiwe. Dushishikajwe rero no Kugera kucyo dushaka nk’abanyarwanda cyaduteza imbere kandi n’ibyo tutarageraho tuzabigeraho nta kabuza.

Naho abicanyi bo abatarafatwa igihe cyanyu kizagera mufatwe. Mukomeze gukwirakwiza ibinyoma mumenya ko iminsi
yanyu ibaze.

Répondre
P

Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka. Ndagushimira wowe Kanyemera Frank ku bw'iyi nkuru y'ubwicanyi mwakoze utugejejeho. Hari icyo nkwisabira: Uzandike igitabo kuri ubu bwicanyi mwakoreye abahutu, ugaragaze udusozi mwagiye mubiciraho, umubare w'abo mwiciye kuri buri gasozi,
uburyo mwabishemo, aho mwashyize imirambo y'abo mwishe n'umusirikari(Afande) wari uyoboye icyo gitero. Uzatange n'ubuhamya mu nkiko.
N'abandi nibagufatireho urugero bagere ikirenge mu cyawe, batange ubuhamya bw'ubwicanyi mwakoze nk'ubu utanze.

Nimugire amahoro!

Répondre
D

Frank,

Nta musirikare ukurimo nta n'umurokore ukurimo, yemwe nta n'intwari izakuvamo.

Iyo uririra abana b'Abatutsi batabaraga bavuye mu Rwanda, Congo na Burundi maze bakicirwa kuri training bababeshyera ko baje kuneka cg se ari ibigwari ku rugamba (SITABEBA) nyamara bazira ko bize
najyaga kukumva.

Iyo uririra abasirikare bagiye bicwa mu buryo budasobanutse bazira ubusa cyangwa se bagenzi babo babateranyije nari kukumva. Yemwe niyo uririra abafungiye za DMI, KAMI, MULINDI n'ahandi mu gihugu
batagira dossier n'imwe nari kukumva.

Iyo uririra ukuntu FPR yageze ku butegetsi abantu bose bayibonamo none ubu ikaba yarahindutse urugo rw'umuntu nta jambo na rimwe abanyamuryango bagifitemo cyangwa se ukuntu Abatutsi b'i Bugande
bigize akari aha kajya he bikubira ibyiza byose by'igihugu bakageza n'aho baca igifaransa nk'aho Abatutsi bahungiye Congo na Burundi bagiyeyo babishaka, nari kukumva rwose.

Ariko kuvuga ko wategetswe kwica Abahutu bamariye Abatutsi kw'icumu ukaba unabisabira imbabazi, ukagerekaho kubeshyera KAGAME ngo niwe wapanze génocide y'Abatutsi, ndetse ugahamya ko nta nuwo
yigeze atabara BINGARAGARIZA UKURI GUCYE KWAWE, UBUGWARI BWAWE, AMAFUTI N'UBUHEMU BYUZUYEMO UBUSWA by'abumvaga ba FRANCOIS na ba FREDERIC batabaye bagomba gupfa ariko ba
FRANK na ba FRED nkawe bakabaho ndetse bakanabona n'amapete mbere y'abandi.

Na KAGAME aho bigeze amaze kubimenya. Nabonye ejo bundi aha Cpt KARURETWA Patrick umwanya umukwiye, ariko nyine byahise bigaragara ko yibagiwe kumuha RANK kuva cyera!

Répondre
N

Gutanga ubuhamya ni byiza kandi turabigushimira. Ariko se wakwemera no gutanga ubwo buhamya mu nkiko, kuri bariya bose bakora za enquettes bashakisha ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu? Mbese
washobora kwifatanya na ba Kayumba bivugwa ko bashaka gusaba imbabazi maze mugashyira ukuri ahagaragara bigafasha abanyarwanda kubona ubwiyunge nyabwo? Ni mwenwe duhanze amaso.

Répondre
M

mpereye kuri iriya nyandiko ya kanyemera frank, hari uburyo abantu bakoze ibyaha bikomeye bakagombye kwicuza, ariko hari icyo nibaza: inkotanyi inyezi(inyeshyamba) zateye igihugu kuva
byumba zirinda zifata ighugu ntamuntu zihutaje nagatoya? kuki hari abantu bishwe nazo beshi cyane yemwe hari ingero nyishi cyane. mubyukuri abantu binkotanyi bishe abahutu bakagombye
nabo kubiryozwa kdi bitinde bizabaho.

Répondre